Urwibutso rwa Gisenyi rwiswe komini rouge rutarashobora kuzura kubera kubura ubushobozi
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze hamwe n’abayobozi b’inzego za IBUKA na CNLG mu karere bemeranyije ko amafaranga agera 10% yatanzwe mu gaseke ko gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 azakoreshwa mu kubaka urwibutso rwa Komini rouge rutaruzura ngo abahajugunywe bashobore gushyingurwa mucyubahiro.
Mu cyumweru cyo gutangiza icyunamo cy’iminsi 100, abaturage bo mu karere ka Rubavu bashoboye gukusanya inkunga igera kuri miliyoni 39 548 425, ariko abaturage bavuga ko ayo mafaranga yagaruka mu mirenge agafasha abacitse ku icumu kuko bitabashimisha kubona abavandimwe babo hari abakinyagirwa ndetse abandi bakagira amazu adafite ubwiherero.
Ubuyobozi bw’akarere na IBUKA mu karere ka Rubavu bukavuga ko kuri iyi nkunga bwagira amafaranga bubonaho kugirango ashobore gufasha akarere kubaka urwibutso rugomba gushyingurwamo mucyubahiro abantu biciwe ahitwa komini rouge, cyane ko ibyobo bajugunywemo abantu nanubu batarakurwamo imyaka 19 ikaba ishize.
Umwaka wa 2012 ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu na Ibuka bavugaga ko bazakora ibishoboka urwibutso rwa Komini rouge rugashobora kubakwa, nyamara nubwo amafaranga yakusanyijwe yakoreshejwe ururwibutso ruracyaneye byinshi, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere bugasaba abatanga inkunga kwibuka ko uru rwibutso rucyeneye kubakwa kandi abarujugunywemo bari batuye mucyahoze ari perefegitra ya Gisenyi.
Nkuko byemejwe mu nama igaragaza amafaranga yatanzwe nicyo azakoreshwa umuyobozi bw’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan avuga ko amafaranga angana na 10% ariyo azakoreshwa mukubaka urwibutso, asigaye agafasha abacitse ku icumu, cyakora avuga ko gufasha abacitse ku icumu Atari ukubashyira ibyo kurya, ahubwo ngo ni ukubafasha gusana inzu zatangiye kwangirika.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ashimira abaturage bagize umutima wo gutanga kuko bigaragaza ubushake bafite bwo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, agahamagarira n’abandi gutera intambwe yo gufasha kugira ngo barusheho kwigira no kwiha agaciro bacyemura ibibazo bifitemo.
























Follow Us!