Mu Rwanda hari ahantu Nyaburanga henshi umuntu ashobora gusura igihe ashaka kureba ibyiza bitatse u Rwanda. Uretse muri Pariki ya Nyungwe, Akagera, Pariki y’ibirunga n’ahandi, mu Rwanda habonekamo ibyiza nyaburanga byiganjemo inyamaswa zitandukanye, inyoni, ingagi, indabyo nziza, ibiti n’ibindi. Hari kandi n’ahandi henshi mu Rwanda hashobora gusurwa.
Inzu ndangamurage yo mu Rukali ibirunga
Duhereye mu Majyaruguru y’u Rwanda,uretse pariki y’ ibirunga dusangamo ingagi nziza zikurura ba Mukerarugendo, tuhasanga ibirunga nyir’izina, twavugamo nka Muhabura, Gahinga, Sabyinyo, n’ibindi.
Si ibyo gusa kandi kuko tuhabona n’ikirunga cya Kalisimbi n’uburebure bwa 4507 m, kiri mu Burengerazuba kikaba ari cyo gihiga ibindi birunga kuba Kirekire mu Rwanda.
Iki kirunga usangaho urubura igihe cyose, cyane cyane mu masaha ya mu gitondo. Mu majyaruguru kandi uhasanga ibiyaga byiza bya Burera na Ruhondo bitatse akarere ka Burera.
Uruherekane rw’imisozi rugaragara mu burengerazuba no mu majyaruguru y’u Rwanda nabyo bigize ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda. Hari imigezi nka Base, Mukungwa n’indi myinshi.
Mu burengerazuba bw’u Rwanda uhasanga ikiyaga cya Kivu kiri mu byiza nyaburanga by’akarere ka ka Rubavu, Karongi ndetse na Rusizi tutibagiwe na Nyamasheke kuko nayo iri mu turere dukora kuri iki kiyaga.
Imigezi nka Rusizi, Nyabarongo, Giciye n’indi nayo ikaba imwe mu bitatse u Rwanda. Mu karere ka Nyabihu, uretse Karisimbi uhasanga imisozi myiza ibereye ijisho, ndetse ukahasanga n’udusozi duterereye duteyeho ibyayi ku buryo duteye amabengeza kutureba.
Hari n’ibiyaga nka Cyunyu, Nyirakigugu ndetse na Karago bitatse nyabihu ndetse binabaho n’amoko menshi meza y’inyoni. Ishyamba ryiza rya Gishwati n’inzuri ziribonekamo ni bimwe mu bigize ubwiza nyaburanga bw’Akarere ka Nyabihu. Muri ako karere kandi uhasanga umusozi mwiza witwa ibere rya Bigogwe uryoheye ijisho kuwureba.
Mu majyepfo y’u Rwanda uhasanga inzu ndangamurage y’u Rwanda « Rwanda National museum » irimo byinshi bisobanura amateka ndetse n’ubwiza bw’u Rwanda, niho hari umusozi wa Huye n’ahitwa mu bisi bya Huye kwa Nyagakecuru naho havugwa amateka akomeye.
Uretse ibyo kandi uhasanga ahitwa mu Rukari bakunze kwita ku gicumbi cy’umuco, kuko ari naho hari ingoro y’u Bwami ahitwa i Nyanza hakaba harakundaga kuba abami.
Mu karere ka Ruhango aho ni mu Majyepfo naho uhasanga urutare rwa Kamegeri rufite icyo ruvuze cyane mu mateka y’u Rwanda. Si ibyo gusa kuko mu Karere ka Muhanga ahitwa ku Rucunshu uhasanga igitare kiriho amajanja y’imbwa za Ruganzu, ndetse ukanahabona n’igitare kiriho aho mwami yabugurizaga ari nayo mpamvu hari agasozi kitwa Rubugurizo.
Aho kandi hari ibyiza nyaburanga byinshi kuko uhasanga abakubwira amateka ajyanye n’intambara yo ku rucunshu yabaye hagati ya Rutarindwa wari ugenewe ubwami n’umuhungu wa Kanjogera Musinga washakaga guhabwa ubwami na Nyina Kanjogera wategekeraga umuhungu wari ukiri muto ari we Rutarindwa ariko akaba atari uwo yibyariye mu nda bityo ashoza intambara yo guha ubutegetsi Musinga umuhungu we ku buryo byaje no kugerwaho.
Mu majyepfo kandi uhasanga amateka menshi aho mu Karere ka Kamonyi uhasanga agasozi keza kitwa ijuru rya Kamonyi kabitse amateka menshi y’u Rwanda.
Ngaho hamwe mu haranga ubwiza nyaburanga bw’u Rwanda, igihugu cy’imisozi igihumbi. Gusa ntitwakwibagirwa kubabwira umurwa mukuru w’u Rwanda ari wo Kigali ururembo rw’u Rwanda.
Uko iminsi igenda yicuma irushaho guhinduka no gutera imbere, aho abayizi kera batungurwa no kubona uko igenda itera imbere haba mu myubakire, mu iterambere no mu bindi.
Girinka program (One cow per poor Family) was inspired by the Rwandan culture and initiated by His Excellency the President of the Republic in 2006. The cabinet meeting of 12/04/2006 approved the program as one of the 2020 vision, EDPRS and IDP implementation measures. This program aims at enabling every poor household to own and manage an improved dairy cow which would help the family to better their livelihood through increased milk and meat production and to improve soil fertility of their land for their crops using the available manure. This will not only improve the nutrition, but also increase the earnings of beneficiaries from milk, milk products, meat and sale of manure. This program is implemented in two ways
i) Girinka y’ingabirano (donation): a poor family receives a cow free of charge. When the cow calves, the calf is given to the neighbour who keeps it and gives the next calf to the next neighbour and so on. This procedure is called “kuziturirana†(credit revolving scheme). The second way is (ii) loan (Girinka y’inguzanyo): an average family gets a bank loan to buy a cow. It is the responsibility of the average family, to be able to comply with the criteria necessary to receive the cow. For example: being able to construct a cow shed (Kraal), the field planted with different pasture species for nutrition purpose, etc… Girinka program was a success and other related initiatives have followed.

Follow Us!