Tag Archive | "igihugu"

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Posted on 22 August 2012 by peter

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB buratangaza ko mu mezi atatu ari imbere igikorwa cyo kuzitira Pariki y’Akagera kizaba kirangiye kikazatwara abarirwa muri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyemezo cyo kuzitira iyi pariki kikaba cyaraje mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’inyamaswa cyari kimaze igihe cyarajujubije abaturage. Inyamaswa ziganjemo imbogo, inzovu ndetse n’imvubu zikaba mu bihe by’ibagara n’isarura zatorokaga Pariki y’Akagera zikajya konera abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Karangazi baturiye iyo pariki.

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterabere (RDB) ushinzwe kubungabunga amapariki, Ngoga Télésphore, na we yemeza ko ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage cyari kimaze gufata indi ntera. Agira ati “Hari ubwo byarengaga ku kona imyaka zikagira abaturage zambura ubuzima.”

Biteganyijwe ko muri gahunda yo kuzitira Pariki izakorwa ahareshya n’ibirometero 110 ngo bikabna bigomba kuba byarangiye mu mezi atatu ari imbere. Mu rwego rwo kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage ndetse n’imyaka yabo zimwe mu nyamaswa zari zasohotse hanze nk’imbogo, ubuyobozi bwa pariki ngo bukaba bwarazihindiye muri pariki rwagati bukoresheje indege.

   

 

 

 

 

 

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Nyamagabe: Pariki ya Nyungwe yasabye abayituriye kuyirinda inkongi z’umuriro.

Posted on 11 June 2012 by peter

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwasabye abayituriye kwirinda inkongi z’umuriro cyane cyane  muri iki gihe cy’impeshyi kuko zishobora kwangiza iyi pariki.

Mu nama yabaye kuri uyu wa 7/6/2012 ku Cyitabi ahari icyicaro cy’iyi pariki,  abayobozi b’iyi pariki basabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere dukikije iyi pariki gukora ibishoboka byose bakarinda iyi pariki y’igihugu.

Abayobozi ba pariki ya Nyungwe batangaje kandi ko inkongi z’umuriro zari zisanzwe zibasira iyi pariki zagabanutse muri rusange ariko abayobozi batagomba kwirara cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi kuko ari igihe kibi ku bijyanye n’umuriro aho usanga ibyatsi byumye bigatuma umuriro ukwirakwira vuba ukangiza ahantu hanini.

Rwanda :  Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Imibare yakozwe ku nkongi zibasira iyi pariki igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2011 hahiye hegitari  imwe  mu gihe nyamara mu mwaka wa 2010 hari hahiye hegitari zisaga 653.

Rugerinyange Louis,umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe yagize ati “Igihe cy’impeshyi ni igihe kibi aho usanga abantu bahangayitse kubera inkongi z’umuriro zishobora kwibasira Pariki ari nayo mpamvu twahuriye aha kugira ngo dufate ingamba.”

Uretse kurinda iyi pariki inkongi y’umuriro kandi, abari bitabiriye iyi nama bafashe ingamba zo kurinda iyi pariki ibikorwa byose byayangiza harimo gutemamo ibiti,gucukuramo amabuye y’agaciro…

Ishyamba rya Pariki ya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba ya kimeza amaze imyaka myinshi muri Afurika rikaba rizwiho kubamo amoko menshi y’inyoni. Iyi pariki  ifite ubuso bungana na km2 1019.


 

Comments (0)

Minisitiri Mitali akata umugozi wo gutaha kumugaragaro inzu y’ubugeni n’ubuhanzi bushingiye ku mafoto

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : U Rwanda rwifatanyije n ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w ingoro z umurage

Posted on 21 May 2012 by peter

 

Tariki 18 Gicurasi buri mwaka ibihugu byo mu isi byizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage ku rwego rw’igihugu uwo muhango wizihirijwe i Rwesero ahubatswe ingoro y’ubuhanzi n’ubugeni mu karere ka Nyanza.

Minisitiri Mitali akata umugozi wo gutaha kumugaragaro inzu y’ubugeni n’ubuhanzi bushingiye ku mafoto

Minisitiri Mitali akata umugozi wo gutaha kumugaragaro inzu y’ubugeni n’ubuhanzi bushingiye ku mafoto

Ibirori by’uyu munsi byahuriranye n’igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ubuhanzi bushingiye ku mafoto cyakozwe na Minisitiri Protais Mitali ufite umuco mu nshingano ze.

Minisitiri Mitali ageza ijambo ku bitabiriye ibirori by’ umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage

Minisitiri Mitali ageza ijambo ku bitabiriye ibirori by’ umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage

Nk’uko Minisitiri Ptotais Mitali wari umushyitsi mukuru yabisobanuye ubuhanzi bushingiye ku mafoto ni ikintu gishya mu gihugu ariko buzarushaho guhesha igihugu isura nzira igaragaza amateka n’umuco by’u Rwanda rwo hambere ndetse n’ibihe by’iterambere rurimo.

 

Ashingiye mu mafoto yamuritswe n’ibyamamare muri uwo muhango yavuze ko ubuhanzi bushingiye ku mafoto ari kimwe mu bintu byakorwa kandi bigakurura bamukerarugendo banyuranye maze igihugu kikabibonamo amadovize atubutse.

Aha basobanurirwaga n’iyo mpunguke akamaro ku buhanzi  bushingiye ku mafoto

Aha basobanurirwaga n’iyo mpunguke akamaro ku buhanzi bushingiye ku mafoto

Mu ngoro y’ubuhanzi n’ubugeni iri i Rwesero mu karere ka Nyanza hamuritswemo amafoto agaragaza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muRwandahifashishijwe uburyo bw’amafoto ku nkuta.

 

SebukangagaJean Baptisteumunyarwanda w’inzobere mu kugaragaza amateka yifashishije uburyo bw’ifoto avuga ko ubwayo yivugira.

 

 

Akoresheje ubwo bunararibonye bwe yerekanye uko umuryango nyarwanda ubanye neza nyuma ya jenoside akoresheje amafoto. Usibye uyu munyarwanda hari n’ibindi byamamare byagaragaje uko amafoto yagaragaza amateka nta bundi buryo bundi bwifashishijwe.

Iri torero ribyina imbyino nyarwanda ryashimishije benshi

Iri torero ribyina imbyino nyarwanda ryashimishije benshi

Muri ibyo byamamare harimo Umukabwe w’imyaka 80 witwa Kaddu Wasswa ukomoka mu gihugu cyaUgandaakoresheje amafoto yerekanye amwe mu mateka y’ubuzima bwe undi ni  Pieter Hugo ukomoka muri Afurika y’epfo ugaragaragaza amateka ya jenoside yo muRwandaakoresheje  amafoto.

 

 

Umuliisa Alphonse, umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda avugana n’abanyamakuru yavuze ko ubuhanzi bushingiye ku mafoto ari ubuhanzi bugomba kwitabwaho mu Rwanda kuko bufite uruhare runini mu kumenyekanisha amateka n’umuco byaranga igihugu.

 

Muri icyo kiganiro yahamagariye urubyiruko kwitabira ubwo buryo bw’ubuhanzi bushingiye ku mafoto.

 

MuRwandaumunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage waranzwe ahanini n’igikorwa cyo kumurika ubuhanzi bushingiye ku mafoto agaragaza amateka y’umuntu ku giti cye cyangwa igihugu muri rusange hagamijwe kubimenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga.

 

 

 

 

 

Comments (0)

Rwanda Alphonse Umuliisa, umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage zo mu Rwanda na Dr Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru wa RAB

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Ikigo cy’igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda na RAB basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Posted on 17 May 2012 by peter


tariki 16/05/2012, Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi ( RAB) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu muhango wabereye mu Ngoro y’umwami Mutara wa III Rudahugwa iri mu Rukali mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Ammajyepfo.

 

Rwanda Alphonse Umuliisa, umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage zo mu Rwanda na Dr Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru wa RAB

( Ibumoso) Alphonse Umuliisa, umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage zo mu Rwanda na Dr Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru wa RAB

 

Ayo masezerano impande zombi zashyizeho umukono ashingiye ku gufata neza inka z’inyambo 30 zororewe mu Ngoro yo mu Rukali zikaba zaratanzwe n’ikigo cya RAB kugira ngo zifashe ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’URwandagukurura Bamukerarugendo.

 

Nk’uko bikubiye muri ayo masezerano mu gihe izo nka zafashwe n’indwara runaka ikigo cya RAB nicyo kizajya kizivuza kuko aricyo kimenyereye ubuvuzi bw’amatungo n’ibindi byangombwa birimo nko kuzishakira ibizitunga byujuje intungamubiri.

 

Ayo masezerano kandi avuga ko ikigo cya RAB kizajya gitanga inama ku bwoko bw’ibyatsi byagaburirwa izo nka kugira ngo ubuzima bwazo burusheho kuba bwiza.

 

Inyandiko ikubiyemo ayo masezerano yasinwe hagati ya Alphonse Umuliisa, umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage zo mu Rwandana DrJean Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru wa RAB nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano azamara imyaka 3 ishobora kongerwa.

 

Umuyobozi w’ikigo cy’ingoro z’umurage w’uRwandaavuga ko inka z’inyambo zongereye amafanga ingoro yo mu Rukali yinjizaga mu gihe cy’ukwezi.

 

Ayo mafaranga asobanura ko yavuye ku bihumbi 500 by’amafaranga byinjiraga buri kwezi akagera kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Binyuze muri ubwo bufatanye ikigo cya RAB kizanafasha ingoro z’umurage w’uRwandagutera ibiti bya Gakondo mu karere ka Karongi mu rwego rwo gufata neza ibidukikije.

 

 

 

 


Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Urwibutso rwa Nyarubuye rwashyizwe ku rwego rw igihugu- Murayire

Posted on 28 April 2012 by peter

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais aratangaza ko urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe kuri ubu rwashyizwe ku rwego rw’igihugu kandi rukaba rwitabwaho na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside.

Nkuko umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais abitangaza ngo urwibutso rwa jenoside bitewe n’uburyo uru rwibutso rudatunganyije uko bikwiye kimwe n’izindi nzibutso za jenoside komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside yatangiye imirimo yo kuhatunganya, aho bahereye ku gice kirimo ibimenyetso bya jenoside yakorewe I Nyarubuye,ikindi ngo ni uko inyigo yo gutungaya uru rwibutso izatwara amafaranga agera kuri miliyari eshatu aho uyu muyobozi avuga ko igikorwa cyo gutunganya uru rwibutso nta gihindutse giteganijwe gutangira umwaka utaha wa 2013.

Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri  igere ku bihumbi 51 muri iyo mibiri ibihumbi bigera kuri 35 yashyinguwe mu mashitingi komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside ikaba iteganya kuyishyingura mu buryo bumeze neza banavugurura urwibutso rwa Nyarubuye.


 

 

Comments (0)

RDB na Google bageze 2

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : RDB na Google bageze Rubavu bakora ishusho y ubukerarugendo

Posted on 27 March 2012 by peter


Itsinda ry’abantu 50 ryageze mu karere ka Rubavu rikora ishusho y’ubukerarugendo izagaragara ku rubuga rya internet rwa google (google map) kuva tariki 23 kugera 24 Werurwe 2012.

RDB na Google bageze 1

Iyi shusho izashyirwamo amahoteli (hotels), amabanki (banques), amabutiki (boutiques), amaresitora (restaurants), inzu zikorerwamo ubukorikori (maisons d’arts), aho kubariza amakuru y’ubukerarugendo (tourism information centres) n’ibindi.

Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’icy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na google nk’uko Téléphore Ngoga ushinzwe kubungabunga pariki z’igihugu muri RDB yabisobanuye.

Ngoga akomeza avuga ko iyi shusho izafasha ba mukerarugendo, abacuruzi n’abandi bantu batandukanye kumenya aho babariza ikintu icyo aricyo cyose babirebeye kuri google map.Yongeraho kandi ko iyi shusho izateza imbere abacuruzi n’ubukerarugendo.

RDB na Google bageze 2

By’umwihariko ngo iyi shusho izajya yerekana izina ry’ahantu, aho haherereye, ibihakorerwa, hamwe na hamwe bakerekana ko hashobora gukoreshwa ikarita mpuzamahanga ya Visa n’ibindi nk’uko Ngoga yabishimangiye.

Richard Rusa, uhagarariye google mu banyeshuri (google student ambassador), akaba aniga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba yishimiye ko RDB yabagize abafatanyabikorwa kuko itsinda ryabo rikunda kumenyekanisha igihugu cyabo.

Rusa yongeraho ko gahunda yo gukora ishusho y’u Rwanda ku ikarita izahoraho. Yagize ati « Tugomba gusimbuza bimwe mu byashyizweho bitakiriho, kongeraho, guhindura kugirango tuyobore abantu. »

Mu bari gukora iyi shusho y’ubukerarugendo harimo abanyeshuri bo muri NUR, Umutara Polytechnique n’Ishuri ry’Uburezi (KIE). Bamwe bakaba batangaza ko ingorane bari guhura nazo ari ibura rya connexion ya internet bigatuma igikorwa kitihuta, abandi bakavuga ko ikarita y’umujyi wa Gisenyi yakozwe na RDB bari kugenderaho ishobora kuba yarakozwe kera kuko hari ibitariho.

Iri tsinda rikaba rimaze kugera mu turere twa Kirehe, Ngoma, Karongi, Musanze na Rubavu kandi ngo bazakomeza mu Rwanda hose.


Comments (0)

Nyamasheke

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Nyamasheke: Iminara ifasha ba mukerarugendo gusura inyoni imaze kuzura.

Posted on 06 February 2012 by peter


Nyamasheke

Kuri uyu wa kabiri tariki 31 mutarama, Rwiyemezamirimo wubakaga iminara ba mukerarugendo bahagararamo bareba inyoni (watch tower) mu karere ka Nyamasheke, yayishyikirije by’agateganyo ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) nacyo gihita kidushyira mu maboko y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Iyi minara yubakwaga n’umushinga ugamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima (PAB) ukorera muri REMA, ariko ikaba izakoreshwa n’ abaturage baba mu makoperative bahuguriwe kubyitaho ndetse no kuyobora ba mukerarugendo bazaba baje gusura izo nyoni. Ibi kandi ngo bigamije guteza imbere ubukerarugendo bw’inyoni mu bishanga (wetlands) bitandukanye.

Mukeshimana Jean de Dieu ukora mu kigo k’igihugu cy’iterambere yavuze ko kubaka iyi minara bigamije gukorera n’ubukerarugendo hanze ya pariki bityo bukaguka kandi n’abaturage bakabonamo inyungu zihuse.

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugomba gufatanya na RDB mu kubicunga kuko aribwo bureberera abaturage nk’uko n’ahandi hubatswe iminara abakerarugendo bareberamo inyoni bigenda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, yabajije uko imicungire y’iyi minara izakorwa maze bamubwira ko nyuma yo kuyakira akarere ndetse na RDB bazicara bakiga uko bizakorwa bafatanyije.

Nk’uko Mpayana Raphael, ukora mu mushinga ugamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima (PAB) ukorera mu muri REMA yabivuze, umunara umwe watwaye akayabo ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, mu karere ka Nyamasheke hakaba harubatswe iminara itatu (1 ku muhanda muri nyungwe indi 2 mu gishanga cya Kamiranzovu). Iminara nk’iyi 4 kandi yubatswe igamije gukoreshwa naba mukerarugendo bazajya basura inyoni mu gishanga cya Rugezi.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

.

 

 

Comments (0)

Advertise Here