Tag Archive | "Jenoside"

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Gusura urwibutso rwa Murambi ngo bizatuma barushaho kugira ubushishozi mu kazi kabo.

Posted on 26 June 2012 by peter

Rwanda |  Urwibutso rwa Murambi.

Urwibutso rwa Murambi.

Abakozi ba gereza ya Mpanga batangaje ko kuba basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bizatuma barushaho gukorana ubushishozi mu kazi nyuma yo kwibonera ibimenyetso bya Jenoside no gusobanurirwa amateka yayo.

Ubwo basuraga uru rwibutso ruherereye mu karere ka Nyamagabe, abakozi ba gereza ya Mpanga basobanuriwe  amateka ya mbere na nyuma Jenoside muri rusange ndetse n’amateka yaranze agace kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro by’umwihariko.

Aba bakozi babashije kandi no kwibonera ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari bahungiye mu mazu y’ikigo cy’ishuri cyari kikiri kubakwa ku musozi wa Murambi ari nawo wubatseho uru rwibutso.

Bisengimana Eugene,umuyobozi w’agateganyo  wa gereza ya Mpanga yatangaje ko kuba aba bakozi ba gereza basuye uru rwibutso bifite icyo bibasigiye kuko harimo n’abari bakiri bato igihe Jenoside yakorwaga.

Yagize ati “ aba basore n’inkumi wabonye bose muri icyo gihe cya Jenoside bari abana batoya,ugasanga rero basa nk’aho bigereye ku muzi w’inkuru kubera ko ibimenyetso byasigasiwe n’ubuyobozi bigaragaza ukuri aba bana batari bafite aho bari bari ku magereza.”

Imibare itangwa n’abakozi b’uru rwibutso igaragaza ko kuri uyu musozi wa Murambi hiciwe inzirakarengane z’Abatutsi zigera ku bihumbi 50 zimwe muri zo zikaba zishyinguye muri uru rwibutso.


 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Gusura urwibutso rw’abazize Jenoside bituma bahora bazirikana ububi bwayo

Posted on 14 May 2012 by peter

Abayobozi, abakozi na bamwe mu banyeshuri mu ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi na Tekiniki rya Kibungo ( INATEK) rikorera mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba baravuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi bituma bahora bazirikana ku bubi bwayo

Rwanda | Urwibutso rwa Ntarama basuye

Urwibutso rwa Ntarama basuye

Ibi bakaba barabitangaje kuwa 11/5/2012 ubwo basuraga zimwe mu nzibutso z’abazize Jenoside z’abakorewe abatutsi zo mu karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa INATEK padiri Karekezi Dominique yavuze ko gusura inzibutso bituma abagize umuryango wa INATEK bahavanye amasomo ashingiye ku mateka maze bigatuma bubaka umubano mwiza hagati yabo.

Ati “Gusura izi nzibutso za Jenoside byatumye twigira ku mateka, kuko twasobanuriwe byinshi byaranze amateka ya Bugesera by’umwihariko, maze bizatuma turushaho kubaka umubano hagati yacu nk’abakozi kandi uwo mubano ugasakara no ku bo dushinzwe kurera”.

Padiri Karekezi avuga ko irindi somo bahakuye ari ni amateka ko amateka mabi agomba gusimburwa n’amateka meza.

Guhora bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ngo bizakomeza kuba uruhererekane no mu bakiri bato kugira ngo Jenoside ntizasubire ukundi nkuko bitangazwa na Uwubutatu Thérèse ni umwarimu mu ishuri rikuri INATEK.

Ati “ hatabayeho kwibuka mu myaka ya cyera hazongera hakaba Jenoside, kuko guhora yibukwa bituma itazongera kubaho ukundi”.

Abagize umuryango wa INATEK bateye inkunga y’amafaranga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda buri rwibutso rwa Jenoside basuye.

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Gusura inzibutso ntibivuze gutanga amafaranga-Gasengayire

Posted on 08 May 2012 by peter

Umuhuzabikorwa  wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside mu karere ka Kirehe na Ngoma arasaba abaturage kwitabira gusura inzibutso z’abazize jenoside mu rwego rwo kumenya amateka atandukanye ya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Gasengayire Claudine, umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside mu karere ka Ngoma na Kirehe avuga ko kwitabira gusura inzibutso bituma bigira ku mateka ya jenoside bityo bigatuma bashobora guhangana n’abapfobya jenoside,akomeza avuga ko mu bigaragara ari uko abanyamahanga usanga barusha abanyarwanda gusura inzibutso akaba avuga ko bibaye byiza n’abanyarwanda bajya bitabira gusura inzibutso ku bwinshi ikindi kandi abibutsa ko gusura inzibutso bitavuze gutanga amafaranga ku nzibutso kuko hari abashobora kuba batazisura bibaza ko hatangwa amafaranga akaba avuga ko kuyatanga ari ubushake Atari itegeko ku wasuye urwibutso,avuga kandi ko umunyarwanda aramutse agiye mu gihugu cyo mu mahanga atarasuye inzibutso hari igihe ashobora gusanga abanyamahanga bamurusha amateka yabereye mu gihugu cye ibyo bikaba bitagaragara neza kuko ariwe wakabaye uwa mbere mu gusobanura jenoside yabereye mu Rwanda.

Uyu muhuzabikorwa wa komisiyo mu karere ka Kirehe na Ngoma yabitangaje ubwo ku bitaro bya Kirehe bibukaga abakozi,abarwayi,abarwaza bo mu bigo nderabuzima n’ibitaro bazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994,akaba yagarutse ku kibazo cyo kwerekana abatarashyingurwa kugirango bashyingurwe mu cyubahiro.

 

 


 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Urwibutso rwa Nyarubuye rwashyizwe ku rwego rw igihugu- Murayire

Posted on 28 April 2012 by peter

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais aratangaza ko urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe kuri ubu rwashyizwe ku rwego rw’igihugu kandi rukaba rwitabwaho na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside.

Nkuko umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais abitangaza ngo urwibutso rwa jenoside bitewe n’uburyo uru rwibutso rudatunganyije uko bikwiye kimwe n’izindi nzibutso za jenoside komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside yatangiye imirimo yo kuhatunganya, aho bahereye ku gice kirimo ibimenyetso bya jenoside yakorewe I Nyarubuye,ikindi ngo ni uko inyigo yo gutungaya uru rwibutso izatwara amafaranga agera kuri miliyari eshatu aho uyu muyobozi avuga ko igikorwa cyo gutunganya uru rwibutso nta gihindutse giteganijwe gutangira umwaka utaha wa 2013.

Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri  igere ku bihumbi 51 muri iyo mibiri ibihumbi bigera kuri 35 yashyinguwe mu mashitingi komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside ikaba iteganya kuyishyingura mu buryo bumeze neza banavugurura urwibutso rwa Nyarubuye.


 

 

Comments (0)

Mugeni Jolie Germaine yakira inkunga ya MTN

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Ruhango: “inkunga twahawe na MTN tuzayikoresha mu kubaka urwibutso rw’akarere” Mugeni Jolie

Posted on 20 April 2012 by peter


Mugeni Jolie Germaine yakira inkunga ya MTN

Mugeni Jolie Germaine yakira inkunga ya MTN

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko inkunga ya miliyoni imwe n’igice bwatewe na sosiyete y’itumanaho MTN kw’itariki ya 10/04/2012, bagiye kuyikoresha mu kubaka urwibutso rwa jenoside rw’akarere ruzubakwa mu murenge wa Kinazi.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine abivuga muri aya magambo “mubyukuri dufite ibibazo byinshi cyane cyane bijyanye n’imibereho y’abacitse ku icumu, ariko nanone akarere gakeneye urwibutso kuko kugeza ubu nta rwibutso na rumwe rugaragara dufite mu karere”

Mugeni avuga ko akarere gafite gahunda yo kubaka urwibutso rwa jenoside rufite agaciro ka miliyoni 500, ariko kugeza ubu ngo kuri konti y’akarere hari hamaze kugeraho miliyoni 30 gusa.

Akomeza avuga ko inkunga batewe na MTN batagira ikindi bayikoresha uretse kuyongera ku mafaranga ateganyijwe kuzubaka urwibutso rw’akarere.

Uru rwibutso ni ruramuka rwuzuye ruzashyingurwamo imibiri y’abazize jenoside ikiri hirya no hino itarashyingurwa mu cyubahiro.

Abacitse ku icumu muri aka karere bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imibiri y’ababo igishyinguye muri za shitingi.

Sosiyete y’itumanano ya MTN, buri mwaka yifatanya n’abacitse ku icumu mu cyunamo ibatera inkunga ijyanye n’ubushobozi.

Ashimwe Marry umuyobozi ushinzwe abakozi muri MTN, avuga ko biyemeje kujya bafasha abanyarwanda mu cyabateza imbere, ngo kuko abanyarwanda batateye imbere MTN nayo ntiyabaho.

 


 

Comments (0)

Urwibutso rwa Jenoside

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Burera: K Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama hagiye kubakwa isomero

Posted on 15 April 2012 by peter

Urwibutso rwa Jenoside

Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko hagiye kubakwa isomero k’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu murenge wa Rugarama kugira ngo abazajya barusura bazamenye neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama ruhamya neza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yateguwe. Kuko imibiri ishyinguye mo ari iy’abatutsi bishwe mbere ya 1994 nk’uko Niyonsenga Fabien uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri Burera abyemeza.

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Burera, tariki ya 13/04/2012, Niyonsenga yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera kubaka isomero kuri urwo rwibutso kugirango hazabe ububiko bw’amateka nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera akaba yavuze ko uwo mushinga bawutekereza. Agira ati “ turumva tuzubaka isomero n’umuntu ushaka kwibuka abe yabona aho yicara kuko nabyo birubaka”.

Kugira ngo amateka adasibangana ni uko yandikwa nk’uko akomeza abisobanura.

Niyonsenga avuga ko iryo somero ryagirira akamaro abaza gusura urwo rwibutso rwa Jenoside kuko bamenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Kuko hari abayipfobya bavuga ko yatewe no guhanuka kw’indege yari iy’uwa Perezida wa Repubulika Habyarimana Juvenal kandi mu karere ka Burera yarabaye mbere y’icyo gihe.


 

Comments (0)

Urwibutso rwa Jenoside

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Burera: Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama ruhamya ko Jenoside yateguwe

Posted on 15 April 2012 by peter

Urwibutso rwa Jenoside

Uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda bo mu karere ka Burera, atangaza ko urwibutso rwa Jenoside rwo mu murenge wa Rugarama muri ako karere rwerekana ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ugendeye ku mateka y’agace ruherereye mo.

tariki 12/04/2012 ubwo urubyiruko rwo mu karere ka Burere ndetse n’abaganga bo muri ako karere basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama nyuma yo gukora urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Niyonsenga Fabien yagize ati

“ Hari abahakana bapfobya Jenoside bavuga ko Jenoside yatewe no guhanuka kw’indege yari iy’uwa Perezida wa Repubulika Habyarimana Juvenal. Ariko uko amateka ya Jenoside y’aka karere kacu (Burera) ateye abantu benshi bishwe mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanuka”.

Imibiri myinshi ishyinguye m’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu Rugarama ni iy’abishwe mbere ya 1994 nk’uko Niyonsenga abisobanura.

Niyonsenga avuga ko mu mwaka wa 1994 nta mirwano yaranzwe mu karere ka Burera kubera ko ako gace kari gaherereye mu gice kitagombaga kurangwa mo ingabo z’impande zombi (Zone Tempo) nk’uko byari byaremejwe mu masezerano ya Arusha muri Tanzaniya.

Agira ati “ Jenoside itangira ingabo za FPR zije kuyihagarika zahise zigafata (agace gaherereye mo akarere ka Burera) bituma mu mwakwa 1994 Jenoside nyir’izina itaba muri aka karere (Burera) kuko kari gahise kigarurirwa n’ingabo za FPR’.

Mu karere ka Burera Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye mu mwaka wa 1991 itangijwe n’umusirikare wari Major witwa Muvunyi Tarcisse wayoboraga ingabo z’icyo gihe zakoreraga muri ako gace.

Abaturage bo mu karere ka Burera bamuzi ku izina rya “Gafuni” nk’uko Niyonsenga abisobanura. Agira ati “ Abatutsi benshi bishwe we yabasabaga ko bicukurira, nyuma barangiza kwicukurira akabica akoresheje ifuni”.

Uwo musilikare ubwo yatangizaga Jenoside, n’abandi baturage batandukanye batangiye kwica abatutsi bari baturanye nabo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama rushyinguye mo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi igera kuri kuri 46.


 

Comments (0)

Rulindo - Huzuye

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Rulindo – Huzuye inzu y’amateka kuri jenoside

Posted on 14 April 2012 by peter


Rulindo - Huzuye

Mu rwego rwo gusigasira amateka y’igihugu, akarere ka Rulindo kujuje inzu y’amateka kuri jenoside yakorewe abatutsi, iherereye mu murenge wa Rusiga, izabonekamo byinshi mu byakoreshejwe mu gutegura ndetse no gushyira mubikorwa jenoside.

Iyi nzu yamaze kuzura, ndetse no kugezwamo ibikoresho bimwe na bimwe, ngo izandikwamo amazina y’abazize jenoside ndetse n’abayikoze, habonekemo bimwe mu bikoresho byifashishijwe mu kuyishyira mu bikorwa.

Iyi nzu kandi ngo izajya yakira abashyitsi batandukanye, igihe bazaba baje gushyira indabyo ku rwibutso rwa Rusiga, babonereho basure inzu y’amateka kuri jenoside bahabwe ibisobanuro birambuye nk;uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime ashimira abanyarulindo ndetse n’akarere byumwihariko, kubera imbaraga bakoresha mu gusubiza agaciro imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi, ndetse no gusigasira amateka y’igihugu.

 

Comments (0)

Icyi cyobo cyitwaga CND

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Ruhango: umwihariko wa jenoside yo muri Kinazi

Posted on 14 April 2012 by peter


Icyi cyobo cyitwaga CND

Icyi cyobo cyitwaga CND

Mbere y’uko jenoside iba mu murenge wa Kinaza ahahoze ari muri komine Ntongwe, hacukuwe icyobo kinini cyo gutamo abantu, nubwo bavugaga ko ari umusarane w’amashuri barimo gucukura

Icyi cyobo kikaba cyaracukujwe na Nsabimana Jacque wari umuyobozi wa CDR muri komine Ntongwe akaba n’umwarimu. Icyi cyobo gifite metero 30 z’ubujyakuzimu na metero 50 z’ubutambike. Kikaba cyaritwaga CND kubera ingabo z’inkotanyi zabaga muri CND mu mujyi wa Kigali.

Jenoside igitangira icyi cyobo cyahise kifashishwa n’interahamwe, aho bafataga imodoka bakazenguruka komine yose bahiga abatutsi bakabapakiramo bababwira ngo nibaze bage kureba bene wabo muri CND bashaka kubabwira inkotanyi.

Bamaraga kuhabageza bakabajugunyamo ari bazima, abanze bakabatemagura; nk’uko bitangazwa na Muhorakeye Jeanne umwe mu baharokokeye.

Muhorakeye avuga ko icyi cyobo cyajugunywemo abatutsi bagera ku bihumbi 60 bose bagapfiramo

Hakizimana François nawe ni umwe mu bacitse ku icumu avuga ko jenoside ikirangira, ngo barisuganyije bakuramo imibiri yari itabye muri icyi cyobo bayishyingura mu mashitingi kugeza n’ubu ariho ikiri.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukaba buteganya kubaka urwibutso ruzashyingurwamo iyi mibiri mu cyubahiro ikavanwa mu mashitingi.

 

 

Comments (0)

Ibyo babonye ku rwibutso

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Ibyo babonye ku rwibutso rwa Ntarama bigiye kubaha ingufu zo kwamagana ikibi cyose

Posted on 14 April 2012 by peter

Ibyo babonye ku rwibutso

Umuyobozi wa united Driving school cooperative ashyira indabyo kumva ziri mu rwibutso

Abagize koperative yigisha gutwara imodoka United Driving School Cooperative baratangaza ko, ibyo babonye ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama bibahaye ingufu zo kwamagana ikibi cyose aho kiva kikagera.

Bamwe muri twe n’urubyiruko ntibabonye uko Jenoside yateguwe ndetse inashyirwa mu bikorwa, ariko amateka dukuye hano aduhaye ingufu zo kwmagana ibyasubiza mu banyarwanda muri Jenoside ndetse no kwamagana icyatuma amacakubiri ashingiye ku moko agaruka, nkuko byemezwa n’umuyobozi w’iyi koperative Rumanshana Alphonse.

Rumanshana avuga ko baje ku rwibutso rwa Ntarama kwiga amateka no kugirango babashe kuyigisha abazabakomokaho ndetse n’ababakomokaho cyane cyane abashaka guhakana ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabaye.

Ati“ abahakana Jenoside yakorewe abatusi tuzabamaganira kure  baba abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga, ngiyo intego yacu dukuye hano”.

Twagiramungu Vicent ni umwe mu mubagize iyo koperative, avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye afite imyaka 13, ko ibyo aboneye ku rwibutso rwa Ntarama ari indengakamere bityo akaba atakwihanganira ikintu cyose cyasubiza abanyarwanda muri Jenoside ko azacyamaganira kure we n’abamukomokaho”.

Abagize United Driving School Cooperative bakaba batanze inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi ijana yo gufasha ibikorerwa kuri urwo rwibutso.

 


Comments (0)

Advertise Here