Inka za bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karago na Mukamira ,zafashwe zangiza ibidukikije,ziragiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro none bagomba gutanga amande
Inka 16 zituruka mu mirenge ya Karago na Mukamira nizo zafashwe ziragiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro wiroha muri icyo kiyaga kuri uyu wa 20/08/2012. Izi nka zikaba zarafashwe nyuma y’aho ubuyobozi bwari bumaze igihe bugira inama abaturage boroye ku bijyanye no kororera amatungo mu biraro ndetse no kwirinda kuyaragira mu gasozi mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ibi kandi bikongerwaho ko inka zigomba kororerwa mu biraro n’ahandi habugenewe zitajererejwe ku gasozi.
Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira Kanamugire Noël yabidutangarije,kuwa gatatu taliki ya 15/08/2012,ubuyobozi bwari bwakoranye inama n’abaturage babihanangiriza kutaragira amatungo yabo hanze,ndetse by’umwihariko banabakangurira kubungabunga ikiyaga cya Karago n’ inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro wisuka muri icyo kiyaga.
Abaturage banibukijwe kandi uburyo harimo gukorwa ibishoboka byose,bigatwara amafaranga menshi ngo ikiyaga cya karago gisubirane isura cyahoranye nyuma yo kwangizwa n’isuri; ndetse banagirwa inama yo kwirinda icyacyangiza cyose dore ko ngo hari abaragiraga inka hafi y’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro wisuka muri icyo kiyaga. Kanamugire yongeraho ko hari hashize ibyumweru 3,hashyizweho amatangazo aburira kwirinda kuragira amatungo yabo ku gasozi no kubungabunga ibidukikije by’umwihariko ikigaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro.
Gusa nyuma y’ibyo byose,izi nama bagiriwe hari abatarazubahirije,ari nayo mpamvu kuri uyu wa 20/08/2012 inka zigera kuri 16 zafashwe ziragiwe aho ku nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro. Nyuma yo gufatwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano,zikaba zarazanywe ku karere ka Nyabihu,aho ba nyirazo nyuma yo kurenga ku mabwiriza yashyizweho bagomba gutanga amande mbere y’uko bongera kujyana inka zabo.
Inama njyanama y’akarere ka Nyabihu ikaba yaremeje ko hazajya hatangwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 50 ku nka imwe,igihe ifashwe yangiza ibidukikije ,nk’imigezi,amashyamba,ibiyaga. Akaba ari nayo ufite inka yafashwe yangiza ikiyaga cya Karago n’inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro agomba gutanga.
Ibyo kandi abaturage,ba nyir’inka zafashwe bakaba babisubiriwemo n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,ubwo bari ku karere mu gitondo cyo kuri uyu wa 21/08/2012,baje kureba inka zabo. Twahirwa akaba yongeye kugaruka ku bikorwa birimo gukorwa hirya no hino mu karere ka Nyabihu mu rwego rwo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije kandi bitwara amafaranga menshi. Akaba yabahaye ingero nyinshi ku birimo gukorwa muri Gishwati,kuri Karago n’ahandi. Yongeye kubasaba kurushaho kwita ku bidukikije no kurwanya isuri kuko ingaruka zabyo baziyiziye. Basabwe kandi kugira umuco wo kororera mu biraro nk’uko bahora babisabwa aho kugira ngo inka zabo zijye zifatwa bacibwe amande.


















Follow Us!