Tag Archive | "memorial"

12

Tags: , , , , , , ,

Nyamasheke: ikibazo cyo kubaka urwibutso cyavugutiwe umuti

Posted on 22 August 2015 by peter

12

Nyuma y’ubwumvikane buke bumaze iminsi burangwa hagati ya bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Bushenge n’ubuyobozi bw’akarere, kubera urwibutso rwa Gashirabwoba rwagombaga kubakwa muri uwo murenge, abarebwa n’iki kibazo bahujwe na CNLG, bashakira umuti ibibazo byari hagati yabo.

Ndayisabye Silas uhagarariye abarokotse bo mu murenge wa Bushenge baba mu mujyi wa Kigali yavuze ko bizeye ko inyigo y’urwibutso izakorwa bazayigiramo uruhare kabone n’ubwo ibyo guhita barugira urw’akarere bitahise bikunda.

 yagize ati “twemeye ko tuzagira uruhare mu nyigo yo kubaka urwibutso rushyinguyemo abacu, turacyizera kandi ko urwibutso rwa Gashirabwoba ruzaba urw’akarere, kuko hazaba indi nama yo kubyemeza n’ubwo kwanga inyingo yacu bizahombya leta, gusa CNLG yatwijeje ko bagiye kubaka urwibutso vuba kandi rwiza”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko icyari kigamijwe cyagezweho aho basanze ko bava mu byo kubaka urwibutso ruhenze kandi rukamara igihe kirekire bakaba babyumvikanyeho n’impande zose.

Agira ati “nta makimbirane yari ahari mu by’ukuri gusa bariya bavandimwe ntitwahuzaga kuko tutifuzaga urwibutso ruhenze kandi ruzamara igihe kirekire kandi dushobora kubaka urwibutso rwiza kandi ruhesha agaciro abacu barushyinguyemo ruri mu bushobozi bwacu”.

Bideri Diogene ni umukozi wa CNLG mu bijyane n’amategeko n’ibijyanye n’inzibutso za jenoside yakorewe abatutsi, yavuze ko impande zombi zumvise ibintu kimwe bityo kubaka inzibutso bikihuta.

Yagize ati “bigaragara ko nta bwumvikane bwabayeho bwo kubaka urwibutso rw’akarere gusa bemeye ko bigiye kwihutishwa, umwanzuro ukomeye ni uko inzibutso zigiye kubakwa vuba kandi neza, icyiza kandi ni uko abantu bumvikanye ku bigiye gukorwa”.

Izi mpaka zari zavutse ubwo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi,batemeraga uburyo akarere katanze isoko ryo gukora inyigo yo kubaka urwibutso rwa Gashirabwoba,katabamenyesheje, mu gihe hari hashize igihe bo ubwabo biyemeje gukora iyo nyigo ku bwitange ndetse yararangiye, banahatakarije byinshi,  akarere kakavuga ko inyigo yakozwe yari irimo amafaranga menshi  asaga miriyoni 570 akarere katakwigondera,kataranemeza aho urwiibutso rw’akarere ruzubakwa.

Comments (0)

Biyemeje kuzatera umuvumu ahakuwe imibiri y’abarokotse jenoside hose

Tags: , , , , , , , , ,

Huye: Biyemeje kuzatera umuvumu ahakuwe imibiri y’abarokotse jenoside hose

Posted on 13 May 2015 by peter

Mountain Sport Club Ibisumizi yagize igitekerezo cyo kuzatera umuvumu ahakuwe imibiri y’abarokotse jenoside hose. Umuvumu wa mbere watewe ku rwibutso rwa jenoside rwa Rukira ho mu Murenge wa Huye, Akarere ka Huye, ku itariki ya 9/5/2015. Hari mu gikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri uyu Murenge.

Biyemeje kuzatera umuvumu ahakuwe imibiri y’abarokotse jenoside hose

Nk’uko bisobanurwa na Jérôme Kajuga, umuyobozi w’umuco muri komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, akaba umwe mu bagize Club Ibisumizi, akaba kandi n’umwe mu baburiye abe i Rukira, ngo iki gitekerezo bakigize mu rwego rwo kubungabunga amateka ya jenoside.

Agira ati « Kugira urwibutso ni byiza. Dufite n’umushinga ko ahantu hose habitse umubiri w’umututsi wazize jenoside hagirwa urwibutso. Ariko ntituzahubaka hose ngo dushyireho amasima. Ni yo mpamvu Mountain Sport Club Ibisumizi twagize igitekerezo cyo kuhatera umuvumu. »

Aho batekereza gutera umuvumu rero « ni ahantu hose hari umwobo, hari umuntu bashyize mu ruhavu bakamurenzaho ibiguja, hari ibisimu rusange, ndetse na za bariyeri (barrière) zaguyeho abantu. » Kuri bariyeri ngo bajya bateraho umuvumu ibumoso n’iburyo bikaba nk’ibikingi by’amarembo by’izo bariyeri.

Iyo mivumu ngo yazahabwa nimero, ndetse hakaba n’inyandiko ziyiherekeza . Kajuga ati « ni yo izajya ibika amateka y’abaguye aho bose: tuzamenya ngo aha hari umuvumu haguye kanaka na kanaka, bishwe na kanaka kuri iyi tariki, bibikwe mu mudugudu. »

Na none ati « Ni uko tuzabika ibimenyetso, ni uko tuzarwanya abapfobya jenoside ».

Kubera iki umuvumu?

Kajuga asobanura ko batekereje kuzajya batera umuvumu ahashyizwe umubiri w’umututsi hose mu gihe cya jenoside, kuko umuvumu ari igiti cy’amateka mu Rwanda.  Ngo ni ikimenyetso cy’ubudapfa. Ati « Ni na yo mpamvu ari yo yahagarariraga umwami. Ni yo yavagamo ibigabiro, ibimana, amatongo y’abakurambere. »

Umuvumu kandi ngo ni n’igiti kidasanzwe kuko ni cyo cyatangaga imyambaro, kigatunga amatungo, kikavamo ibikoresho Abanyarwanda bakoreshaga. Ati « Ni igiti cy’amateka cy’Abanyarwanda ».

Igikorwa cya mbere cy’uyu mushinga cyakorewe i Rukira, ariko Club Ibisumizi yifuza ko babifashijwemo na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) ndetse na Ibuka, byazagera no mu Rwanda hose.

Mountain Sport Club Ibisumizi ngo ngyavutse kugira ngo ibungabunge umurange ndangamuco na ndangamateka y’Abanyarwanda,  ni kugira ngo ibungabunge n’ibidukikije.

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Rwandan lawyers honor Murambi Genocide victims

Posted on 06 May 2015 by peter

Over 100 lawyers through their Rwanda Bar association on Monday afternoon visited the Murambi Genocide memorial site as part of the 21st Genocide commemoration activities.

Lawyerslaid wreaths on graves, after a one-minute moment of silence

Lawyerslaid wreaths on graves, after a one-minute moment of silence

Lawyers honored the memory of the 50, 000 victims at Murambi Genocide victims with a minute of silence.

“It’s important that we honor the victims and survivors of this terrible tragedy and ensure that we prevent future atrocities from being committed,” said Athanase Rutabingwa, the representative of the lawyers’ forum.

Lawyersin a walk to remember

Lawyersin a walk to remember

Philbert Nyamagabe Mugisha, the mayor of Nyamagabe district Rwandans should not forget the genocide and the victims.

He also said that the human community should ensure that Rwanda ever suffers such systematic destruction again.

Comments (0)

Nyamagabe: Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwasuye urwibutso rwa Murambi

Tags: , , , , , , ,

Nyamagabe: Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwasuye urwibutso rwa Murambi

Posted on 05 May 2015 by peter

Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwasuye urwibutso rwa Murambi, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 21 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, kandi bakanibuka bagenzi babo bari abavoka bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Nyamagabe: Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwasuye urwibutso rwa Murambi

Kuri uyu wa 30 Mata 2015, urugaga rw’abavoka bo mu Rwanda bagera hafi 200 basuye urwibutso rwa Murambi mu gikorwa cyari kigamije kwibuka abavoka bazize jenoside yakorewe abatutsi no kwibuka muri rusange ku nshuro ya 21 abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi.

Uhagarariye urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Athanase Rutabingwa yatangarije Kigali Today ko uyu munsi bibuka bagenzi babo bazize jenoside yakorewe abatutsi ariko bakirebera n’ubwicanyi budasanzwe bwabereye I Murambi.

Nyamagabe: Urugaga rw’abavoka mu Rwanda rwasuye urwibutso rwa Murambi

Yagize ati: “twahisemo kuza hano kuko abenshi bari batararugeraho, ikindi rufite amateka manini cyane, aha abantu ubugome bwakorewe abatutsi, akaba ariyo mpamvu twahisemo kuza aha twibuka abavoka baphuye ariko tureba n’ubukana bwari buhari icyo gihe bicaga abatutsi.”

Abitabiriye baganirijwe amateka yaranze icyahoze ari Gikongoro, perefegitura yarifite abatutsi benshi kandi ikarangwamo n’ingengabitekerezo aho abatutsi batangiye kwicwa no gusenyerwa muri 1963 ndetse n’ubwicanyi bw’I Murambi bwahitanye abatutsi barenga 50,000.

Nyuma yo kugeza amateka yaranze Gikongoro ku b’abavoka, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha yashimiye igikorwa bakoze kandi yihanganisha ababuze ababo.

Yagize ati: “turihanganisha imiryango yabuze ababo, bahoze ari abavoka kandi tuzi twese ko bagiraga uruhare rukomeye mu gutanga ubutabera, tukihanganisha n’abandi muri rusange babuze ababo, tunabashimira ko mwasuye uru rwibutso rwa Murambi rufite amateka yihariye.”

Iki gikorwa akaba ari igikorwa ngarukamwaka urugaga rw’abavoka ruhuza abavoka bose bo mu gihugu bagasura inzibutsi kandi banibuka abatutsi babazize jenoside yakorewe abatutsi.

Comments (0)

Nyabihu slam MINISPOC for unfulfilled promise to construct Mukamira Memorial site

Tags: , , , , , , , , , ,

Nyabihu slam MINISPOC for unfulfilled promise to construct Mukamira Memorial site

Posted on 19 April 2015 by peter

For five years, the Ministry of Culture and sports (MINISPOC) promised Rwf65 Million to Nyabihu District for construction of Mukamira Genocide Memorial Site but trials have been on a regular failure without clarification.

Despite numerous struggles to get the ministry to release the promised funds, Nyabihu is still waiting in vain a reason they made the final attempt to remind the ministry of the promise made and get the fund to finish the construction of the memorial site.

Nyabihu slam MINISPOC for unfulfilled promise to construct Mukamira Memorial site

The 1st Phase of Mukamira Memorial site was completed; the second construction phase is being awaited.

“When Joseph Habineza was the Minister in MINISPOC and had joined us in a genocide memorial event, he had  promised to give us the money to complete the construction of Mukamira Memorial Site but since then, the promise has not been realized,” recounts Anastase Juru, the coordinator of IBUKA in Nyabihu district.

After finishing in renovation, painting, fencing and tiling among other things one part of Mukamira Memorial Site with the support of local people and Nyabihu district, they are waiting for the Local Government Ministry to fulfill its promise and have the 2nd part of Mukamira Memorial Site be constructed.

“The first phase of Mukamira Memorial site renovation had cost Rwf70 Million and we are waiting for Rwf65 Million from MINISPOC to finish the 2nd phase” explains Juru.

Nyabihu slam MINISPOC for unfulfilled promise to construct Mukamira Memorial site

Anastase Juru, the coordinator of IBUKA reminding MINISPOC of its promise during a memorial service

The 2nd part of Mukamira Memorial Site will include construction of a museum house, a room and office, the tiled part where to lay wreaths of flowers during commemoration, tiling the mass graves for 1994 genocide against Tutsis victims, toilets and the watchman’s house.

The 2nd phase construction project is ready to commence as soon as MINISPOC releases the Rwf65M.

The Ministry concerned has not been able to explain the cause of delaying funds despite several inquiries for the right answers.

Mukamira Memorial Site is situated in Kazuba village in Mukamira sector and has about 2074 1994 genocide victims laid to rest in the area.

Comments (0)

Anastase Juru

Tags: , , , , , , , , , ,

Nyabihu: MINISPOC empty promises angers IBUKA

Posted on 19 April 2015 by peter

Nyabihu: MINISPOC empty promises angers IBUKA

The Ministry of Culture and sports (MINISPOC) during the reign of Joseph Habineza pledged to contribute Rwf65million towards the construction of Mukamira Genocide Memorial Site.

According to Anastase Juru, the coordinator of IBUKA in Nyabihu district it has been more than 5 years and the Ministry of Culture and sports never fulfilled its promise.

“By the time, Joseph Habineza was the Minister in MINISPOC and had joined us in a genocide memorial ceremony and he did promise that on behalf of the ministry he pledged towards the construction of the  Memorial Site but since then, the promise has not been realized yet,” recounts Juru.

Anastase Juru

Anastase Juru

Mukamira Memorial Site is situated in Kazuba village in Mukamira sector and shelters over 2074 genocide victims.

He explained that the construction project had other partners who fulfilled their pledges now awaiting MINISPOC to release Rwf65million to complete for the second phrase.

Comments (0)

Nyabihu: Baributsa Minisiteri y’Umuco na Sport gusohoza amasezerano ya miliyoni 65 yabemereye

Tags: , , , , , , , , , , ,

Nyabihu: Baributsa Minisiteri y’Umuco na Sport gusohoza amasezerano ya miliyoni 65 yabemereye

Posted on 17 April 2015 by peter

Nyabihu: Baributsa Minisiteri y’Umuco na Sport gusohoza amasezerano ya miliyoni 65 yabemereye

Hashize imyaka irenga 5, mu karere ka Nyabihu basezeranijwe na Minisiteri y’umuco na Sport Miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda zo kurangiza urwibutso rwa Mukamira. Uhereye Minisiteri yayabemerera kugeza ubu, ngo ntirasohoza amasezerano kandi barayibukije kenshi. Ni nayo mpamvu hasozwa icyunamo bahisemo kongera kuyibutsa iki kibazo,mu ijwi ry’uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase.

Nyabihu: Baributsa Minisiteri y’Umuco na Sport gusohoza amasezerano ya miliyoni 65 yabemereye

Juru avuga ko hashize imyaka irenga 5 bemerewe na MINISPOC ayo mafaranga. Avuga ko  icyo gihe ari Joseph Habineza wayoboraga Minisiteri y’umuco na Sport,akaba yari yaje kwifatanya nabo mu  kwibuka,ari nabwo yabemereraga ayo mafaranga yo kurangiza igice cya kabiri cy’urwibutso rwa Mukamira.

Nyuma yo kurangiza igice cya mbere cy’uru rwibutso,aho urwibutso rwavuguruwe neza,rugasigwa amarangi,rukazitirwa,rugashyirwamo amakaro ku gice kimwe,hagakorwaho indi mirimo myinshi itandukanye ku bufatanye bw’akarere n’abaturage kuri ubu hategerejwe ko Minisiteri y’umuco na Sport yasohoza amasezerano ngo hanubakwe igice cya kabiri cy’uru rwibutso(Phase II).

Nyabihu: Baributsa Minisiteri y’Umuco na Sport gusohoza amasezerano ya miliyoni 65 yabemereye

Juru akomeza avuga ko mu kuvugurura urwibutso,imirimo yarukozweho yatwaye amafaranga miliyoni zirenga 70 ku bufatanye bw’akarere n’abaturage .

Kuri ubu bakaba bategereje inkunga MINISPOC yabemereye yo kubaka icyiciro cya kabiri “Phase II” y’uru rwibutso,nubwo bamaze kuyandikira kenshi bayibutsa ariko akaba nta gisubizo barabona.

Juru avuga ko icyiciro cya kabiri cy’uru rwibutso cyakubakwa, kizaba kigizwe n’inzu y’amateka,icyumba n’ibiro,amakaro azashyirwa ku gice cyo hejuru ahashyirwa indabo mu gihe cyo gushyingura mu cyubahiro cyangwa kwibuka,ibirahuri mu mpande z’urwibutso,amakaro muri kave ku gice gishyingurwamo mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakazubakwa n’ubwiherero n’akazu k’umuzamu,kuko uru rwibutso ntabyo rwagiraga.

Iyi mirimo ikaba yahita ikorwa mu gihe Minisiteri y’umuco na Sport yaba ibahaye inkunga ya miliyoni 65 yabasezeranije nk’uko Juru abivuga.

Urwibutso rw’akarere ka Nyabihu rukaba ruherereye mu murenge wa Mukamira,akagari ka Rugeshi,umudugudu wa Kazuba.Kuri ubu rukaba rushyinguwemo mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside 2074.

Comments (0)

m_Urwibutso rusukuye ruhesha agaciro abacu barushyinguwemo2

Tags: , , , , , , , , ,

Mukamira: Urwibutso rusukuye ruhesha agaciro abacu barushyinguwemo: Abacitse ku icumu

Posted on 10 April 2015 by peter

m_Urwibutso rusukuye ruhesha agaciro abacu barushyinguwemo

Bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayigizemo uruhare bibumbiye mu ishyirahamwe “Isange mu ndorerwamo”bavuga ko urwibutso rusukuye ruhesha agaciro ababo barushyinguwemo n’abazarushyingurwamo mu cyubahiro.

Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 2 Mata 2015, babyukiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira mu karere ka Nyabihu,bageza ku gicamunsi barutunganya.

m_Urwibutso rusukuye ruhesha agaciro abacu barushyinguwemo2

Uyu muganda waranzwe n’ibikorwa by’isuku birimo gukubura ku rwibutso bahatunganya,no gutunda amabuye azifashishwa mu kubaka inzu kuri urwo rwibutso,yajya yifashishwa mu gihe habereye igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro cyangwa ibindi bikorwa.

Kayisire Anastase uyobora iri shyirahamwe ati“Ni ngombwa gusubiza amaso inyuma tukareba ibyabaye mu Rwanda kandi tugaharanira ko bitazongera kubaho.Aha hantu hashyinguwe abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Turashaka kugira ngo aho bari habe hari isuku hagaragara koko ko hahawe icyubahiro nk’uko igihugu cyabitekereje kikabubakira. Natwe twifuza ko hahora isuku”.

Nyirafishi Consolée nawe wacitse ku icumu rya Jenoside agira ati“kubona hari abacu bashyinguwe ahangaha,bagomba kuba ahantu hameze neza,hari isuku,ni byiza,bihesha agaciro inzirakarengane zihashyinguwe.Ku byanjye numva mfite intege,hakagombye kuba ari ahantu hahora hameze neza”.

Nzabonimpa Antoine atuye mu murenge wa Jenda,akagari ka Nyirakigugu n’umwe mu bagize uruhare muri Jenoside,aho yayikoreye mu murenge wa Karago.

Agira ati“Nk’umuntu wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko ku bashyinguwe hano muri uru rwibutso,nkirega nkemera icyaha,ngomba kugira uruhare no mu gusukura uru rwibutso.Ni ikimenyetso cy’amateka yaranze u Rwanda kitagomba gusibangana”.

Yongeraho ko yishimira ko yababariwe kandi akaba ari umuhamya wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.Akomeza avuga ko iyo abonye bakorana umuganda n’abo bahemukuye nta kibazo,birushaho kumwubaka no guharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho.

Uyu muganda ukaba ubaye mu gihe hitegurwa kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’1994 ku nshuro ya 21.Mu rwibutso rwa Mukamira hashyinguwe imibiri 2053.Biteganijwe ko hasozwa icyunamo,hazashyingurwamo indi mibiri 20 yabonetse.

Comments (0)

Kirehe: Abaturage ba Nyarubuye bubakiwe urwibutso

Tags: , , , , , , , , , , ,

Kirehe: Abaturage ba Nyarubuye bubakiwe urwibutso

Posted on 01 April 2015 by peter

Kirehe: Abaturage ba Nyarubuye bubakiwe urwibutso

Icyifuzo cy’ Abaturage bo mu karere ka Kirehe cyaba kigiye gushyirwa mu ngiro nyuma yo gutegereza igihe kirekire ko urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 rwubakwe.

Kirehe: Abaturage ba Nyarubuye bubakiwe urwibutso

Mu muganda wa nyuma y’ukwezi wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye tariki 28/3/2015, abaturage bakomeje kubaza impamvu bizezwa kubakirwa urwibutso rw’abazize Jenocide yakorewe abatutsi ariko bigahera mu magambo.

Rwakayigamba Ferdinand wo mu murenge wa Nyarubuye yabajije impamvu urwibutso rutubakwa kandi hahora intumwa zishinwe kubaka inzibutso.

Aragira ati“uru rwibutso buri mwaka rukorerwa inyigo ariko muzatubarize impamvu bidashyirwa mu bikorwa ngo rwubakwe, iyo hataje intumwa ya Minisiteri haza iya Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenocide(CNLG) ariko twibaza impamvu bihora mu magambo ntibubake uru rwibutso”.

Kirehe: Abaturage ba Nyarubuye bubakiwe urwibutso

Rwagasana Ernest Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Kirehe aganira na Kigari today yagize ati“amakuru yanyuma dufite nuko hamaze gukorwa inyigo n’ igishushanyo mbonera cy’urwibutso rwa Nyarubuye, kikaba cyarakozwe k’uburyo bifuza ko rwubakwa vuba, igisigaye barashaka ko dutanga ibitekerezo kuri pura bakoze tukanayemeza urwibuto rukubakwa.

Kirehe: Abaturage ba Nyarubuye bubakiwe urwibutso

Aravuga ko bagiye kujyayo gutanga ibitekerezo baganira n’ubuyobozi bw’akarere kuri iyo pura k’uburyo mu ngengo y’imari y’umwaka utaha batangira kubaka.

Murekatete Jacqueline Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe arasaba abaturage kujya bibwiriza gufata neza urwibutso barukorera isuku batema n’ibihuru birukikije.

Kirehe: Abaturage ba Nyarubuye bubakiwe urwibutso

Urwibutso rusanzwe rwa Nyarubuye rwashyizweho ibuye ry’ifatizo muri 1995 ku bufatanye n’abasirikari ba FPR-Inkotanyi nyuma yo kubohora igihugu.

Urwibutso rwa Nyarubuye rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi isaga ibihumbi mirongo itanu, abasaga ibihumbi mirongo itatu na bitanu bakaba bariciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Nyarubuye aho bari bahungiye.

Urwibutso rwa Nyarubuye rubarirwa mu nzibutso za Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994 zikomeye  mu rwego rw’igihugu.

Comments (0)

Haracyakenewe ubushobozi bwo kuzuza urwibutso rwa Komini Rouge

Tags: , , , , , , , ,

Haracyakenewe ubushobozi bwo kuzuza urwibutso rwa Komini Rouge

Posted on 20 December 2014 by peter

Haracyakenewe ubushobozi bwo kuzuza urwibutso rwa Komini Rouge

Inyubako z’urwibutso rwa Komini Rouge mu karere ka Rubavu

Ikibazo cy’ubushobozi gikomeje kuba imbogamizi mu gutuma urwibutso rwa Komini rouge mu karere ka Rubavu rudashobora kubakwa ngo rurangire, nyuma y’imyaka 20 abahiciwe batawe mu byobo, mu kwezi kwa Kamena 2014 bashyinguwe mu cyubahiro ariko ibikorwa byo kuzuza urwibutso ntibirashobora kugerwaho.

Ubwo twavuganaga na Kabanda Innocent umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu, avuga ko imbogamizi bahuye nazo mu kuzuza urwibutso ari ubushobozi kuko amafaranga ahari adahagije.

Nkuko byari byagaragajwe na komisiyo ya politiki mu nama njyanama y’akarere ka Rubavu, kugira ngo urwibutso rwa Komini Rouge rushobore kuzura hacyenewe nibura amafaranga angana na miliyoni 149 355 860frw, mu gihe ayari amaze gukoreshwa ari 51 108 668frw naho asigaye akaba 98 247 192frw kugira ngo urwibutso rube rurangiye neza.

Kabanda Innocent avuga ko kuva igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro cyasozwa taliki ya 21/6/2014, ibikorwa byo kubaka byahise bihagarara, ahubwo hakorwa igenzura ry’ibyakozwe kuva urwibutso rwatangizwa kubakwa.

Ubu ibyavuye mu igenzura ntibirashyirwa ahagaragara, ariko amafaranga yo gukomeza ibikorwa byo kubaka urwibutso ari mu bubiko ntarenga miliyoni 28 mu gihe acyenewe ariyo menshi.

Kabanda avuga ko impamvu idindiza amafaranga yo kubaka urwibutso ari uko, amafaranga akoreshwa atangwa n’abaturage bikaba ngombwa ko agenda akusanywa uko abonetse, cyakora ngo abonekeye rimwe rwakubakwa rukuzura.

Uretse imva ishyinguwemo yashoboye kuzura ariko nayo ifite byinshi bibura, inyubako zagombaga gushyirwamo amateka ntizisakaye neza, ndetse iyo imvura iguye ingwa mu nzu kimwe no mu matafari adasakaye neza.

Abajyanama bo mu karere ka Rubavu bari basabye ko hashyirwaho uburyo bwo gukusanya inkunga izafasha akarere ka Rubavu gushyingura mu cyubahiro no kuzuza urwibutso rumaze igihe kitari gito rutekereza ariko ntirushore kubakwa, abajyanama bakaba bari basabye ko iyo nkunga yazanacungwa neza hagendewe ko mu murenge wa Nyakiriba higeze gukusanywa amafaranga ariko ntacungwe neza.

Uretse urwibutso rwa Komini Rouge,  izindi  ngorane akarere ka rubavu kagize mu mihigo ya 2013-2014 harimo ikibazo cy’urwibutso rwa Nyundo rutashoboye kubakwa. N’uwbo ubu isoko ryahawe rwiyemezamirimo witwa COOGELEC bamwe bavuga ko ibikorwa bitihuta hagendewe kugihe gisigaye ngo rube wuzuye.

Mu masezerano rwiyemezamirimo afitanye n’akarere ni uko urwibutso rugomba kuba rwuzuye taliki 22/3/2015, mu gihe isoko ryatanzwe taliki ya 22/9/2014 icyakozwe ari ugutegura ikibanza, abakurikirana ibi bikorwa bakavuga ko bigenda gahoro.

Urwibutso rwa Nyundo ruzabakwa ruzatwara akayabo ka miliyoni 237 rukazubakwa ahatanzwe na Diyoseze ya Nyundo nyuma y’uko urwibutso rwari ruhari rwangijwe n’amazi, imibiri yarimo ikimurwa mu nyubako za Diyoseze.

Zimwe mu mpamvu zatumye akarere kadashobora kuzuza uyu muhigo wo kurwubaka birimo kuba kari karafashe ubutaka bwa Diyoseze bugakorerwa inyigo yatwaye miliyoni 10, ariko Diyoseze ikaza gutangaza ko ntabutaka yabahaye hakaza kuba iyindi nyigo kuburyo byadindije ibikorwa.

Comments (0)

Advertise Here