Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB buratangaza ko mu mezi atatu ari imbere igikorwa cyo kuzitira Pariki y’Akagera kizaba kirangiye kikazatwara abarirwa muri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyemezo cyo kuzitira iyi pariki kikaba cyaraje mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’inyamaswa cyari kimaze igihe cyarajujubije abaturage. Inyamaswa ziganjemo imbogo, inzovu ndetse n’imvubu zikaba mu bihe by’ibagara n’isarura zatorokaga Pariki y’Akagera zikajya konera abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Karangazi baturiye iyo pariki.
Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterabere (RDB) ushinzwe kubungabunga amapariki, Ngoga Télésphore, na we yemeza ko ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage cyari kimaze gufata indi ntera. Agira ati “Hari ubwo byarengaga ku kona imyaka zikagira abaturage zambura ubuzima.”
Biteganyijwe ko muri gahunda yo kuzitira Pariki izakorwa ahareshya n’ibirometero 110 ngo bikabna bigomba kuba byarangiye mu mezi atatu ari imbere. Mu rwego rwo kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage ndetse n’imyaka yabo zimwe mu nyamaswa zari zasohotse hanze nk’imbogo, ubuyobozi bwa pariki ngo bukaba bwarazihindiye muri pariki rwagati bukoresheje indege.





















Follow Us!