Tag Archive | "ngo"

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Posted on 22 August 2012 by peter

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB buratangaza ko mu mezi atatu ari imbere igikorwa cyo kuzitira Pariki y’Akagera kizaba kirangiye kikazatwara abarirwa muri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyemezo cyo kuzitira iyi pariki kikaba cyaraje mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’inyamaswa cyari kimaze igihe cyarajujubije abaturage. Inyamaswa ziganjemo imbogo, inzovu ndetse n’imvubu zikaba mu bihe by’ibagara n’isarura zatorokaga Pariki y’Akagera zikajya konera abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Karangazi baturiye iyo pariki.

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterabere (RDB) ushinzwe kubungabunga amapariki, Ngoga Télésphore, na we yemeza ko ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage cyari kimaze gufata indi ntera. Agira ati “Hari ubwo byarengaga ku kona imyaka zikagira abaturage zambura ubuzima.”

Biteganyijwe ko muri gahunda yo kuzitira Pariki izakorwa ahareshya n’ibirometero 110 ngo bikabna bigomba kuba byarangiye mu mezi atatu ari imbere. Mu rwego rwo kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage ndetse n’imyaka yabo zimwe mu nyamaswa zari zasohotse hanze nk’imbogo, ubuyobozi bwa pariki ngo bukaba bwarazihindiye muri pariki rwagati bukoresheje indege.

   

 

 

 

 

 

 

 

Comments (0)

RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

Posted on 22 August 2012 by peter

RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

nyuma yo kuzitira yo kuzitira Pariki y’Akagera , ku nshuro ya mbere mu Rwanda ngo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB , gishobora kwemerera abaturage babishaka korora inyamaswa zo mu gasozi ndetse ngo kikanazana inyamaswa zitari zisanzwe ziboneka mu mapariki y’u Rwanda.

Kuba Pariki y’Akagera ari nto ugeraranyije n’umubare w’inyamaswa ziyibamo ndetse n’ibyo kuzitunga bikaba ari bike ngo byagiye bitera ibibazo mu bihe bishize aho zatorokaga zikajya kwangiza imyaka y’abaturage rimwe na rimwe ngo zikaba zanagira abo zihitana. Ngoga Télélesphore, Umukozi wa RDB ushinzwe amapariki, agira ati “Pariki y’Akagera isigaye ari nto kandi ntibonekamo ibyo inyamaswa zikenera ugereranyije no mu minsi yashize.”

Uyu mukozi wa RDB akomeza avuga ko ari yo mpamvu kuri ubu barimo kuzitira pariki bityo ngo bikaba bizatuma muri iyo pariki hasigaramo inyamaswa bashoboye gutunga kandi ntizongere kwangiriza abaturage.

Ngoga avuga ko mu gihe pariki izaba imaze kuzitirwa Atari ko inyamaswa zose zizayigumamo dore ko n’ubu Atari ko zose zari zikiyirimo. Ngo hari izabaga hanze ya pariki kandi itegeko ritemerera abaturage korora no gukura amafaranga ku nyamaswa zo mu gasozi.

Nyuma yo kuzitira Pariki y’Akagera abaturage na bo ngo bakaba bashobora kuzahabwa uburenganzira bwo korora zimwe mu nyamaswa zagaragaraga muri iyo pariki. Ngoga agira ati “Niba umuntu ashobora kuza kureba impala akabitangira amafaranga kuki umuturage atabigira muri pariki ye bitarinze gusangwa muri pariki y’igihugu. Ahandi umuntu usanga afite pariki irimo amasha, imbogo, ingona kandi biri mu bibaha amafaranga menshi.”

Uretse kuba abaturage bazahabwa uburenganzira bwo korora inyamaswa zo mu gasozi ku busanzwe zagengwaga na Leta gusa, ariko ngo hari n’amoko mashya y’inyamaswa zitari zisanzwe muri pariki z’u Rwanda azazanywa. Muri zo bakaba bavuga intare, inkura ndetse n’inyimba.

Kugira ngo abaturage bemerwe korora inyamaswa zo mu gasozi kandi bazikureho amafaranga aturutse mu kuzisura ariko, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko abaturage bagomba kubanza kubyemera ndetse na Leta igashyiraho amategeko agena ubwo bworozi bushya mu baturage. Aha ngo hakaba haba hanakenewe gutegenya uwakwirengera ingaruka inyamaswa ziramutse zoneye abaturage cyangwa zikagira abo zihutaza.

   

 

Comments (0)

IBIKORWA BIRANGA UMUCO

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : IBIKORWA BIRANGA UMUCO NYARWANDA NI IBYA BURI WESE

Posted on 17 July 2012 by peter

IBIKORWA BIRANGA UMUCOUmuco nyarwanda wagize byinshi byagiye biwuranga bimwe kugeza ubu ushobora ku bibona byihuse, ibindi bitaboneka vuba tukagira aho dushobora kubisanga. Ibi bikorwa biranga umuco hari ibyo ushobora gusanga ku misozi ari karemano, ibindi ugasanga ari ibimera dushobora gusanga hirya no hino bifite icyo bisobanura mu muco nyarwanda. Ariko mu byagiye bigira amateka mu banyarwanda byagiye bizimira cyangwa bikarangira hagiye hifashishwa amashusho. Kimwe n’ahandi henshi usanga abantu batekereza gusura ibikorwa bya Kinyarwanda biranga umuco nyarwanda ari abanyamahanga ku isonga, abanyarwanda bitwa ko bari ku rwego rwo hejuru, abanyarwanda bifuza kwisohokera ndetse n’abahanga bakora ubushakashatsi bushobora kwifashisha ibikorwa biranga umuco nyarwanda.

Ibi bikorwa biranga umuco nyarwanda mu rwego rwo kugirango bibungabungwe Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo kubishyira mu nzu z’ingoro z’umurage w’u Rwanda.

Uwimana Marie, umukecuru twasanze ahagaze mu muhanda yitegereza inzu y’ingoro y’umurage w’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye yavuze ko kuva kera iriya nzu ayibona ariko atazi igikorerwamo gusa ngo abona kuyirebera inyuma bimushimishije kuko ayibonaho ubwiza budasanzwe. Nyuma yo gusobanurirwa ibikorerwamo ndetse akanamenya ko buri muntu yemerewe kujyamo bidasabye ko uhakora cyangwa bidasabye amashuri, yavuze ko byamunezeza kujyayo ariko avuga ko byamutera ikibazo kujyayo kuko abona hajya cyane abera n’abantu basirimutse gusa.

Yagize ati “Uretse ku habona amazu meza kandi nkahabona abera (abazungu), mu myaka mfiye iyingayinga 60 sindakandagira muri izi nzu. Ubu se ko mbona abantu bahagenda ari abasirimu ubu mpahingutse bamvuga iki? Ntibyoroshye gutinyuka kujyayo rwose kandi ndumva byanezeza kubona ayo mashusho y’abantu bakera bateze amasunzu n’ibindi byose birimo”

Mathieu NYAMWASA umuturage mu murenge wa Ndora akarere ka Gisagara we avuga ko nta mwanya yabona wo kujya gusura inzu ndangamurage, ikindi kandi akaba abona ko bitari ku rwego rwe ngo ari iby’abasirimu gusa.

Yagize ati “Ibi mbona ari iby’abasirimu kandi ababikora biterwa n’umwanya bashobora kubona, cyangwa se bigakorwa n’urubyiruko rushaka kumenya byinshi ku muco nyarwanda. Sinava ku Gisagara ngo nzanwe no kujya kureba ibyo rwose”

Uwimana Alice Eudoxie ushinzwe kwakira abashyitsi mu nzu ndangamurage iherereye mu karere ka Huye asobanura ko nyamara inzu ndangamurage zashyizeho uburyo bworoshye bwo gusura ibizirimo hakurikijwe n’ikiciro umuntu arimo.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe mu bashyitsi badusura tugena ibiciro dukurikije abo aribo. Iyo bigeze ku muturage usanzwe usanga igiciro ari cyo kiri hasi y’abandi. Ntibigagarukira aho kandi kuko tugerageza guhugura abana bato kugirango babikundishe ababyeyi babo ndetse n’abandi bose”

Hari kandi ngo uburyo bashyizeho bwo kwegereza abaturage ibikorwa by’inzu ndangamurage bigasanga abaturage aho batuye babasobanurira ibiranga umuco nyarwanda. Yakomeje avuga ko kuba haza abantu ubona bajijutse kandi bafite amikoro atibagiwe n’ibigo bikora ingendo-shuri ari uko abanyarwanda bo mu rwego ruciriritse bataritabira gusura aho ibiranga umuco nyarwanda biri ariyo mpamvu hagomba gukorwa ubukangurambaga ku bantu bose.

Abanyarwanda rero barasabwa gusobanukirwa n’umuco wabo ntukifuzwe gusurwa n’abanyamahanga gusa cyangwa ngo umuntu nagera mu ntera abe ariho afata umwanya wo gusura ibiranga umuco nyarwanda kuko ngo igikorwa cyo gusura ibiranga umuco nyarwanda bidafite uwo bigenewe ahubwo gusobanukirwa ni ibya buri wese.

 

 

 

 

 

Comments (0)

Amazi bita amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Amazi bita amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Posted on 13 July 2012 by peter

Amashyuza ni amazi aherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kabuye. Amashyuza akaba ari amazi ashyushye ava mu butaka, akaba ari ahantu abantu bakunze gusura cyane kubera imiterere y’ayo mazi.

Amazi bita  amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Ikidendezi cy’amazi y’amasyuza

 

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage batuye hafi y’ayo mazi bita Amashyuza bavuga ko aya mazi uko yashyuhaga kera ubu atari ko ameze.

Abageze mu zabukuru bahaturiye bavuga ko kera yavuraga indwara y’ibinyoro ku bayogaga bayirwaye. Ubu hakaba hari gahunda yo kubyaza aya mazi umusaruro nka hamwe mu hantu nyaburanga hakunze gusurwa.

Aya mazi agizwe n’ibidendezi bigeze kuri bitatu, kimwe kinini cyane gifite ibice bibiri ndetse gifite n’aho ashokera agakomeza ariyo afite impande ngufi ariko hagati naho nta we uzi uko hareshya, ibindi bibiri byo bimeze nk’ibyobo binini cyane, ngo bakaba babyita udukono.

Ibi bifite amazi asa n’icyatsi nabyo ngo nta we uziko bireshya, Ibyo byobo by’amazi bita udukono dukikijwe n’ibiti binini cyane bimeze nk’ibivumu, ngo bikaba byitwa “ibitobyi”. Amazi yo muri utu dukono afite aho atembera atoboye ubutaka, ariko kandi n’ubwo atemba ntabwo akama cyangwa ngo agabanuke.

Umukecuru Mukaruziga Athanasie mu kiganiro kirambuye  cye kuri uyu wa 11/7/2012 yatangaje ko kimwe ko aya mazi ahindura ibara uko ashatse, kuko nko mu minsi iri imbere muri nzeri ngo ahinduka umutuku.

Mu gihe cy’imvura bwo ngo ni bwo ashyuha cyane. Gusa aho aya mazi ari ubu ni aha gatatu kuko yagiye yimuka.

Avuga ko mbere yabanje inyuma y’umusozi  bwa kabiri yimukiye ku musozi hejuru, ubu aho ari akaba ari aha gatatu.

Yavuze ko nyirakuru yamubwiye ko kera ariya mazi yavuraga ibinyoro ku bantu babaga babirwaye iyo bajyaga kuyogamo.

Umukecuru Mukaruziga Athanasie avuga ko na nyirakuru yababwiraga ko yavutse agasanga ayo mazi ashyushye. Gusa ngo ikigaragara ni uko aya mazi agenda agabanuka ariko ntakame burundu, ikindi kandi ngo ni uko ubushyuhe bwayo bugenda bugabanuka.

Uyu mukecuru avuga ko nko mu myaka ya 1970 umuntu yashyiragamo iseri ry’ibitoki (inyamunyo) rigashya, cyangwa se bagashyiramo ibijumba bigashya.

Ikindi ngo ni uko n’umuntu uyozemo, iyo yishinze ubushyuhe bwayo ahasiga ubuzima cyane cyane iyo ananiwe kuko ngo aca abantu intege, hakaba ngo haraguye abantu benshi mu gihe cyo ha mbere.

Aya mazi y’amashyuza ngo nta kinyabuzima na kimwe mu byo mu mazi kibamo. Gusa kera ngo hajyaga habonekamo inzoka, ariko ubu nta zikibonekamo.

Ikindi ngo ni uko hari inuma zigurukira ku biti bikikije aya mazi, uko ikigurukiyeho hashira akanya ikaba irapfuye, ikagwa muri aya mazi.

Ibi ngo bikunze kubaho mu gihe cy’imvura. Gusa n’ubwo aya mazi nta we uzi aho aturuka, nta n’uzi uko areshya, ngo hasi muri nyina ni kure cyane.

Aya mazi y’amashyuza ngo inka zarayakundaga cyane kuko ngo araryohera, ameze nk’arimo umunyu.

Aya mazi y’amashyuza ubu aho ari harubakiwe, hakoze neza kuko harimo ubusitani n’utuzu abantu bashobora kwiyakiriramo (bingalo), abantu bakaba bahifotoreza ku bakoze ubukwe muri kariya gace, dore ko ari ahantu haringaniye nk’ikibuga cy’umupira ariko hanini.

Ikigamijwe nk’uko umwe mu bashinzwe kuharinda yabitangaje ni ukugira ngo barebe uko hasurwa, ubwitabire bw’abahasura, maze hazakurikireho kugena amafaranga abahasura bajya batanga nk’uko bigenda ku handi hantu hose hafite amateka nyaburanga mu Rwanda.

Comments (0)

Inzira zidakoze neza mu 2

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Inzira zidakoze neza mu maparike zikomeje kubera imbogamizi ba mukerarugendo

Posted on 21 May 2012 by peter

Bamwe muri ba mukerarugendo basura parike y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda batangaza ko kuba amayira agana kuri iyo parike adakoze neza bibangamira ingendo zabo mu gihe bagiye gusura inyamanswa zaho.

Inzira zidakoze neza mu  1

Kugira ngo mukerarugendo uwo ari we wese abashe kugera kuri parike y’ibirunga, hifashishwa imihanda y’igitaka ikugeza hafi y’imisozi ikikije ibirunga ingagi zibamo.

Ba mukerarugendo baje gusura izi ngagi biba ngombwa ko basiga imodoka zabo cyangwa n’ibindi binyabiziga baba bajemo kure gato y’aho ibirunga biri, kubera ubuhaname byabyo cyangwa ubw’imisozi ibikikije.

Iyi mihanda cyane cyane ugana ku kirunga cya Muhabura mu karere ka Kinigi, usanga ari iy’igitaka kandi yangiritse ku buryo itacamo ikinyabiziga kibonetse cyose.

Uyu muhanda ukaba ugiye urimo ibibuye by’amakoro byanamye hejuru ndetse binagaragara ko wangijwe cyane n’amazi y’isuru.

Mu gihe ba mukerarugendo basize ibinyabiziga byabo, ahasigaye bagenda n’amaguru ngo ni ikibazo gikomeye kuko bahakora urugendo rurenze amasaha abiri kugira ngo nibura bagere neza mu kirunga rwagati aho bashobora kubona ingagi baba bagiye kureba.

Iyo mukerarugendo ageze mu ishyamba rwagati ry’ibirunga haba hasigaye gukora ingendo zo kugera aho umuryango w’ingagi usurwa uri. Aha naho hakaba nta tuyira twabugenewe bashobora gucamo mu ishyamba kuko ari ukugenda uyishakira.

Inzira zidakoze neza mu  2

Aha umuyobozi w’iyi parike, Prosper  Uwingeri avuga ko imihanda igera kuri parike ari ikibazo gikomeye bafite kandi bazi kuko ngo iyi mihanda ihora igaragara nk’aho idakorwa iba yakozwe inshuro nyinshi ariko kubera ko iri mu karere gahora kagwamo imvura kenshi kandi gafite ubutaka buteye nabi ngo bituma iyo bayikoze yongera igasenywa n’amazi amamuka mu misozi y’ibirunga.

Uwingeri avuga ko mu minsi iri imbere bagiye kongera gutunganya iyi mihanda kuko ngo ibangamira ba mukerarugendo basha gusura ingagi ndetse n’izindi nyamanswa.

Aha ngo bakaba bagiye gutangira kandi gukora utuyira tw’abanyamaguru muri parike imbere kugirango tujye twifashishwa na bamukerarugendo mugihe baje kuyisura aho kugirango bagende bagongana n’ibihuru igihe cyose.

 

 

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Abaturiye amaparike bafashwa kwikura mu bukene kugirango birinde kuyangiza

Posted on 21 May 2012 by peter

Umushinga GVTC (Greater Virunga Transboundary Collaboration) ufatanije n’ibigo by’ibihugu bifite mu nshingano zabyo ubukerarugendo n’amaparike, RDB mu Rwanda, UWA muri Uganda ndetse na ICCN ku ruhande rwa Congo Kinshasa wahisemo kwegereza abaturage baturiye amaparike ibikorwa by’iterambere kugirango batazongera guhirahira kwangiza aya maparike.

Abayobozi b’aya maparike ni ukuvuga parike y’ibirunga ku mpande zose z’ibihugu batangaza ko ba rushimusi bashimutaga inyamanswa zo muri aya maparike usanga ari abaturage babaga bashaka icyababeshaho kubw’ubukene babayemo ariko magingo aya ngo hari aho bitangiye kugaragara ko ubushimusi mu maparike bumaze kugira ubucuruzi bukomeye.

Aha akaba ngo ariyo mpamvu ibihugu byose byashyize hamwe kugirango barwanye buri wese wangiza parike.
Umuyobozi wa parike y’Ibirunnga ku ruhande rw’u Rwanda, Prosper Uwingeri avuga ko batangiye gufasha abaturiye amaparike kwivana mu bukene binyujijwe mu mutungo winjizwa n’iyi parike.

Avuga ko abari abashimusi muri iyi parike babumbiwe mu mashyirahamwe atandukanye akora ibikorwa birimo ubuvumvu bwa kijyambere kuburyo babasha no kwitunganyiriza ubu buki bukajyanwa ku isoko. Abandi bakaba bari mu mashyirahamwe y’ubukorikori.

Ibi ngo byatumye abajyaga gufakura muri parike babihagarika, ndetse n’abajyaga guca imigano iribwa n’ingagi nabo bahagarara kuko ngo magingo aya babashije kwitere imigano yabo. Iyi migano bateye ikaba ibafasha kwirinda isuri yari yarabajigirije ndetse bakanakuramo iyo bakeneye gukoresha batangije parike.

Ku ruhande rw’ibindi bihugu nk’Uganda, Mark Mwine avuga ko bamaze kubona ingaruka nziza nyuma yo gufasha abaturiye parike zo muri iki gihugu kuko ngo kugeza ubu abaturage aribo bagira uruhare rukomeye mu kurinda izi parike.

Aba baturage ngo bakaba baranigishijwe akamaro ko kurinda ibidukikije kuburyo ngo ibyo bakora babikora babishaka kandi banabikunze.

 

 

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Ingagi nyinshi ziba mu birunga zikunda igice cy’u Rwanda

Posted on 17 May 2012 by peter


Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umuyobozi wa parike y’igihugu y’ibirunga mu Rwanda, Prosper Uwingeri yavuze ko bimaze kugaragara ko imiryango y’ingagi itari mike iba mu gace k’ibirunga gahuriweho n’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikunda kwibera ku gice cy’u Rwanda kuko zihabona umutekano zifuza.

Uwingeri avuga ko kugeza magingo aya nta ngagi y’u Rwanda n’imwe iri kuba ku butaka bwa kimwe muri ibi bihugu bihuriye kuri aka gace k’ibirunga. Ibi ngo bikaba biterwa n’uko ku ruhande rw’u Rwanda zicungirwa umutekano wazo ku buryo bigoye ko barushimusi bahungabanya umutekabo wazo uko bishakiye.

Munyaneza Augustin, umwe mu bayobora ba mukererugendo ahaba izi ngagi zo ku gice cy’u Rwanda avuga ko izi ngagi zitinya cyane imitego yatezwe na ba rushimusi ku buryo ngo byaba ari imwe mu mpamvu nyamukuru zituma zishobora guhunga agace runaka zikajya gushaka ahari amahoro.

Ku gice cy’u Rwanda hakaba hari imiryango ibiri yaturutse mu bindi bihugu nk’umuryango witwa “kwitonda” waturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka umunani ishize ndetse n’umuryango witwa “Nyakagezi” waturutse mu gihugu cya Uganda mu kwezi kwa Kanama k’umwaka wa 2011.

Umuyobozi wa Parike y’ibirunga avuga ko kuba hari ingagi zo mu bindi bihugu ziza mu Rwanda kandi zigasurwa kimwe n’izindi ngo bituma hari amafaranga u Rwanda rugenera ibi bihugu igihe izi ngagi zasuwe, ati: “ubundi iyo iyi miryango yasuwe, amafaranga avuyemo; 50% yayo tuyaha aho izo ngagi zakomotse”.

Uwingeri avuga ko nta buryo bushoboka ko ingagi zakorerwa imipaka ntarengwa kugirango zitajya zambuka ngo zijye mu bindi bihugu kuko ngo zigomba kugira uburenganzira bwo kuba aho zifuza kandi ngo no mu busanzwe izi ngagi zifite imibereho iri ku murongo.

   

 

 

 

Comments (0)

Bagiye ku rufunzo ahaguye abantu benshi

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Ntarama: Barasaba ko hakubakwa urwibutso rugaragaza amateka y abiciwe mu rufunzo

Posted on 24 April 2012 by peter


Bagiye ku rufunzo ahaguye abantu benshi

Bagiye ku rufunzo ahaguye abantu benshi

Abarokokeye mu rufunzo rwo mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera barasaba ko hakubakwa urwibutso rugaragaza amateka y’abiciwe muri urwo rufunzo.

Ibyo  babivuze ubwo abatuye   mu mirenge ya Ntarama na Nyamata mu karere ka Bugesera hamwe n’inshuti zabo zituye ahandi, bakoraga urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, biciwe mu rufunzo rwo mu murenge wa Ntarama.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ababashije guhungira mu rufunzo rukikije iyo migezi, aho bitaga kuri CND, bamaze igihe kirekire bahigwa bukware, bagabwaho ibitero buri munsi n’interahamwe n’abasirikare b’ingoma y’abatabazi. Iyo nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo ngo ni yo yatumye hakorwa urugendo ruva ku rwibutso rwa Ntarama mu kagari ka

Cyugaro berekeza kuri urwo rufunzo,  nk’uko byatangajwe na Bizimungu Jean Pierre umwe mu baharokokeye.

ati “ Muri uru rufunzo interahamwe zadusangagamo zigatemagura abantu.  Ni ubwo buryo nanjye natemwemo, nyuma nza gusindagizwa n’abarokokeye muri uru rufunzo, tuza kurokorwa twese n’ingabo zari iza FPR – Inkotanyi”.

Cyakora ngo hari ababashije kugaragaza ubutwari birwanaho kandi barwana kuri bagenzi babo nk’uko uwitwa Habarugira Alexis yabitanzemo ubuhamya. Habarugira, ngo yabashije kubohoza imbunda yari ifitwe n’umusirikare wa Leta y’abatabazi abahigwaga bamaze kumurasa umwambi akagwa aho, akomeza kuyifashisha kugeza ubwo ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zibarokoreye.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis avuga ko biri no mu byifuzo bya bose, ngo kuri urwo rufunzo hakwiye kubakwa urwibutso rugaragaza ibyahabereye n’amazina y’abahaguye, dore ko bigoye kuba imibiri yabo yaboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro ahandi.

“uwo mushinga wo kubaka urwibutso ugiye gusuzumwa bigakorwa ku buryo bwihuse, ahubwo ndasaba abazi amazina y’abahaguye gutangira kuyandika ngo batazibagirana”.

Ntarama ni umwe mu mirenge igize akarere ka Bugesera, ukikijwe n’Akanyaru ndetse n’Akagera, imwe mu migezi minini itoroshye kuyambuka cyane cyane mu gihe yuzuye.

 


Comments (0)

Bamwe mu banyamakuru bicaye k’umuryango w’urwibutso rwa Kiziguro

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Abanyamakuru b imikino basuye urwibutso rwa Kiziguro

Posted on 15 April 2012 by peter


Abanyamakuru n’abahanzi n’abayobozi ba FERWAFA imbere y’imva

Abanyamakuru n’abahanzi n’abayobozi ba FERWAFA imbere y’imva

Abanyamakuru bakora amakuru yimikino mu Rwanda bahuriye mu ishyirahamwe RISPIN (Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo bakorera ibitangazamakuru byigenga) ryabo bafatanyije n’ubuyobozi bwa FERWAFA hamwe na Urban Boys taliki ya 12 Mata basura urwibutso rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo bagamije kwibuka bamwe mubakinnyi bakina umupira w’amaguru bahaguye ariko bagamije no gukomeza urubyiruko rukiri ruto rukunda gukina uwo mukino.

 

Nkuko uyobora ishyirahamwe RISPIN ry’abanyamakuru bakora amakuru y’imikino Bonny Mugabe umunyakuru ukora amakuru y’imikino muri Newtimes yabitangaje ngo baje ku rwibutso rwa Kiziguro kugira ngo bibuke inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi zaguye kiziguro, ariko bafite gahunda yo gukomeza abana bato bakunda umupira bahagaragara.

“hano hagaragara abana bato bakunda umupira w’amaguru kandi bigaragara ko bafite ejo hazaza, twaje kwifatanya nabo kwibuka bamwe munzirakarengane zahaguye kuko harimo imiryango yabo. Twaje guhumuriza aba bana kugira ngo bibuke ababo baguye hano, ariko bazirikare no kwiyubaka no guharanira kubaho maze bashobore kubaka amateka yabo.”

 

 

Abanyamakuru n’urubyiruko bitegereza urwobo Gatete yajugunyemo abatutsi

Abanyamakuru n’urubyiruko bitegereza urwobo Gatete yajugunyemo abatutsi

Abanyamakuru barenga 30 bari baherekejwe n’urubyiruko rwinshi bashyize indabo ku mva zishyinguwemo imibiri irenga 12 768 ishyinguye mu rwibutso rwa Kiziguro bashobora no kubwirwa amateka y’abatutsi baguye Kiziguro bishwe taliki ya 10 na 11 Mata 1994 bishwe n’interahamwe zatojwe n’uwari umuyobozi wa Komini Murambi Gatete Jean Baptiste.

Nyuma yo kugezwaho amateka abanyamakuru hamwe n’ubuyobozi bwa FERWAFA bagiye kukibuga kiciweho abatutsi mbere y’uko bajugunywa mu rwobo rwa metero 50 bahahurira n’urubyiruko rw’abana rukina umupira w’amaguru aho bashoboye kubaha ubutumwa bubahumuriza ndetse babagenera n’impano babazaniye.

Bamwe mu banyamakuru bicaye k’umuryango w’urwibutso rwa Kiziguro

Bamwe mu banyamakuru bicaye k’umuryango w’urwibutso rwa Kiziguro

Ibikorwa byo kwibuka no gushyira indabo ku rwibutso rwa Kiziguro byari biteganyijwe 9h00 ariko ibikorwa byo gusura urwibutso byatangiye saa sita kuko ubuyobozi buvuga ko gahunda yabo butari buyizi ahubwo ngo amakuru yabagezeho ababwira ko bazaza taliki ya 13 Mata.

 

 

Comments (0)

Rukara Ibuka irasaba inkunga

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Rukara: Ibuka irasaba inkunga kugira ngo urwibutso rwa Jenoside rwuzure

Posted on 10 April 2012 by peter


Rukara Ibuka irasaba inkunga

Umuryango Ibuka mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, urasaba inkunga kugira ngo igikorwa cyo kubaka urwibutso rwa Jenoside muri uwo murenge kirangire. Muri uyu murenge hashyinguwe abazize Jenoside barenga ibihumbi umunani biciwe muri kiriziya ya Rukara no mu nkengero zayo.

Umuyobozi wa Ibuka muri uwo murenge, Burakari Jean de Dieu, yavuze ko aho iyo mibiri ishyinguye hadashimishije kuko nk’iyo imvura yaguye hatembamo amazi akaba yasangamo iyo mibiri. Ati “Ntibiduhesha ishema kandi ntibihesha agaciro abacu bashyinguye aha igihe cyose batarashyingurwa ahantu heza”

Urwibutso iyo mibiri izimurirwamo rwatangiye kubakwa, ariko ngo haracyakenewe gukorwa byinshi kugira ngo rube urwibutso ruhesha agaciro abazarushyingurwamo. Burakari yongeyeho ko mu gihe imirimo yo kubaka urwo rwibutso yahagarara kandi yari yaratangiye byaba ari ikimwaro gikomeye akaba ari yo mpamvu hakenewe inkunga ya buri wese.

Ati “Niba twaratangiye igikorwa ntitukirangize twese twagawa, uwaba azi aho twavana inkunga hose yatumenyesha”

Aho urwo rwibutso rugeze, ngo rumaze gutwara miliyoni zikabakaba icumi z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hakenewe andi ashobora kuzaba menshi kurusha ayo rumaze gutwara kuko ngo hagenda hagaragara ibindi byinshi byazakorwa kugira ngo rube urwibutso rwiza.

Biteganyijwe ko urwo rwibutso ruzaba runafite inzu izashyingurwamo amateka y’u Rwanda mu mafoto no mu nyandiko, byu’umwihariko hakazagaragaramo amafoto n’amateka y’abazarushyingurwamo. Urwo rwibutso kandi ruzanazitirwa runashyirwemo amazi n’amashanyarazi, iyo mirimo yose ngo ikaba isaba andi mafaranga menshi ari na yo mpamvu umuryango Ibuka mu murenge wa Rukara uvuga ko ukeneye inkunga ya buri wese.


Comments (0)

Advertise Here