Tag Archive | "Nyamasheke"

Rwanda Nyamasheke Leaders

Tags: , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyamasheke: Leaders visit Memorial Center

Posted on 05 May 2012 by peter

Rwanda Nyamasheke Leaders

On April 27th 2012, a group of different leaders visited Hanika 1994 genocide against Tutsi memorial centre in Macuba sector where 8206 bodies of genocide victims are laid to rest.

The group included some of Nyamasheke advisory committee members of Nyamasheke and karambi sector, karambi sector workers, religious leaders, Head teachers, Health centre leaders, and business community representatives.

Victims buried in this center were from Karambi and Macuba sectors that make what was called Gatare sector.

Angelique Mukangira, who survived cruel death in this place testified on how the killers cast aside humanity and acted as wild animals, leaving orphans and widows with shattered hearts.

Mukangira is thankful to the United Nations that made sure that 1994 Tutsi genocide survivors get hope for the future.

Damas Uwimana, executive secretary for Karambi sector revealed that memorial site is history we should look at and commemorating is thinking about that bad history that was a result of bad leadership, with an aim creating new history for generations to come.

President for advisory committee of Karambi sector Aloys Muhawenimana, who led the group said that the purpose of the visit was: to show the leaders the consequences of bad governance.

“We want leaders to work with the present good leadership in valuing the lives of Rwandese, remember the genocide victims of karambi sector buried in Hanika, and comfort the genocide survivors in this place and the rest of Rwanda.”

He also stressed on restoring the value to the bodies of genocide victims through supporting those who clean memorial places while appreciating FPR soldiers, dead and alive ones for risking their lives and stop the 1994 genocide when killers were determined that no Tutsi survives.

Muhawenimana concluded her speech asked the people present to fight genocide ideologies and urging them to adopt the culture of peace, unity and development for a better Rwanda.

The group that visited Hanika memorial center left the contribution of Rwf100, 000 to Macuba sector.   

 

Comments (0)

More tourist towers

Tags: , , , , , , , , , , ,

More tourist towers built.

Posted on 09 February 2012 by peter


Tourists in Rwanda proceed to enjoy privileges of good policy as more towers for observing birds and even be able to make photographs from a distant view have been built by Protected Areas Biodiversity (PAB) in Nyamasheke district and handled temporarily to Rwanda Environment Management Authority(REMA); and later  to Rwanda Development Board (RDB) at the end of January 2012.

More tourist towers

A watch tower in Nyamasheke district

These watch towers will be used by people in cooperatives who are trained to use and protect them and will be directing tourists who want to watch birds from a distant, which is a way of developing tourism in different wetlands.

Jean de Dieu Mukeshimana, a worker in RDB said, “such watch towers were built in a way of promoting tourism outside the National parks which will help in promoting local people as they have also been trained to take good care of them.”

Raphael Mpayana who works in PAB a project in REMA explained that one watch tower was worth 8M Rwandan francs and 3 watch towers have been built in this district; One on the road in Nyungwe National park and the other 2 in the wetland of Kamiranzovu. Other 4 watch towers were built in Rugezi wetland which will be used for watching birds by tourists and anybody else interested for that matter.

 


 

Comments (0)

Nyamasheke

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Nyamasheke: Iminara ifasha ba mukerarugendo gusura inyoni imaze kuzura.

Posted on 06 February 2012 by peter


Nyamasheke

Kuri uyu wa kabiri tariki 31 mutarama, Rwiyemezamirimo wubakaga iminara ba mukerarugendo bahagararamo bareba inyoni (watch tower) mu karere ka Nyamasheke, yayishyikirije by’agateganyo ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) nacyo gihita kidushyira mu maboko y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

Iyi minara yubakwaga n’umushinga ugamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima (PAB) ukorera muri REMA, ariko ikaba izakoreshwa n’ abaturage baba mu makoperative bahuguriwe kubyitaho ndetse no kuyobora ba mukerarugendo bazaba baje gusura izo nyoni. Ibi kandi ngo bigamije guteza imbere ubukerarugendo bw’inyoni mu bishanga (wetlands) bitandukanye.

Mukeshimana Jean de Dieu ukora mu kigo k’igihugu cy’iterambere yavuze ko kubaka iyi minara bigamije gukorera n’ubukerarugendo hanze ya pariki bityo bukaguka kandi n’abaturage bakabonamo inyungu zihuse.

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bugomba gufatanya na RDB mu kubicunga kuko aribwo bureberera abaturage nk’uko n’ahandi hubatswe iminara abakerarugendo bareberamo inyoni bigenda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke, Ndagijimana Jean Pierre, yabajije uko imicungire y’iyi minara izakorwa maze bamubwira ko nyuma yo kuyakira akarere ndetse na RDB bazicara bakiga uko bizakorwa bafatanyije.

Nk’uko Mpayana Raphael, ukora mu mushinga ugamije kurengera urusobe rw’ibinyabuzima (PAB) ukorera mu muri REMA yabivuze, umunara umwe watwaye akayabo ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda, mu karere ka Nyamasheke hakaba harubatswe iminara itatu (1 ku muhanda muri nyungwe indi 2 mu gishanga cya Kamiranzovu). Iminara nk’iyi 4 kandi yubatswe igamije gukoreshwa naba mukerarugendo bazajya basura inyoni mu gishanga cya Rugezi.

Emmanuel NSHIMIYIMANA

.

 

 

Comments (0)

Tags: , , ,

Sobanukirwa ikiyaga cya Kivu

Posted on 19 January 2012 by peter

Kivu ni ikiyaga giherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Amakuru agaragara ku rubuga rwa interineti www.lakekivu.org avuga ko gifite ubuso bungana na kirometerokare (km2) 2730, kikaba kiri ku butumburuke bwa metero 1463 hejuru y’inyanja, aharehare kuruta ahandi hafite ubujyakuzimu bwa metero 485.

Ubu bujyakuzimu bwacyo bugishyira mu biyaga 20 bya mbere bifite ubujyakuzimu burebure cyane ku isi.

“Kivu ikiyaga gitangaje”. Aya ni amagamabo yanditse ku byapa bigaragara ku nkengero z’ikivu mu karere ka Nyamasheke byahashyizwe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo. Ibi byapa biriho ubusobanuro ku kiyaga cya kivu bivuga ko muri cyo habonekamo imyuka ya Carbon dioxide ndetse na methane, iyi myuka imaze ibinyejana byinshi yirema kandi yivanga n’amazi ikaba yiganje mu mazi ari munsi ya metero 260.

Amagambo agaragara kuri ibi byapa avuga ko ikiyaga cya Kivu kirusha ibindi biyaga byose byo ku isi kugira gaz methane nyinshi mu mazi yo mu ndiba yacyo.

Hari abibaza niba gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu idashobora gutomboka ikaba yatwara ubuzima bw’abantu nk’uko imyuka ya carbon dioxide yo mu kiyaga cya Nyos giherereye mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Cameroun yatombotse, mu ijoro ryo kuya 21 kanama 1986, maze igahitana ubuzima bw’abantu, ndetse n’ikiyaga cya Manoun nacyo kiri mu gace kamwe na Nyos mu mwaka wa 1984 cyatombotse kigahitana abantu 37.

Amakuru agaragara ku rubuga rwa internet rw’akarere ka Nyamasheke avuga ko, Madamu NATACHA TOFIELD PASCHE, inzobere mu by’ibiyaga, yavuze ko gaz zishobora gutomboka ari uko ingufu zayo ziruse iz’uburemere bw’amazi azitsikamiye. Kugeza magingo aya, uburemere bw’amazi bukubye inshuro ebyiri ingufu za gaz. Ibi bikaba bivuga ko idashobora gutomboka kuko itekeye mu ndiba y’ikiyaga kandi ikanaba iri kure y’inkombe. Ariko kuko gaz metani yiyongera, igomba gucukurwa kugira ngo itazaruta uburemere bw’amazi, kandi bigakorwa ku buryo bunoze ku buryo bitahungabanya ikiyaga.

Nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa wa gahunda yo kurinda ubudahungabana bw’ikiyaga cya Kivu muri minisiteri y’ibikorwaremezo, Madamu Umutoni Augusta, ikiyaga cya Kivu gihatse  ubukungu bwinshi, bikaba ari inshingano za buri wese guharanira umutekano wacyo hagati mu mazi no ku nkengero zacyo.

Mu rwego rw’ubukungu, Kivu itunze abantu benshi bakoreramo uburobyi n’ubucuruzi. Urubuga rwa internet rw’akarere ka Nyamasheke ruvuga ko mu Kivu harimo ubwoko 31 bw’amafi, kikaba kandi gifite gaz nyinshi ishobora gucanira kimwe cya kabiri cy’abatuye u Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu, ishobora kandi gukoreshwa mu gutwara imodoka, guteka, n’ibindi. Uretse n’ibyo, Kivu ni ikiyaga kiberanye n’ubukerarugendo.

Comments (0)

Tags: , , , , ,

Nyamasheke: Ahantu hafite amateka hashobora gukorerwa ubukerarugendo.

Posted on 23 December 2011 by peter

U Rwanda rukomeje guteza imbere ubukerarugendo kandi uko umwaka utashye ni ko umusaruro uvamo ugenda wiyongera. Mu karere ka Nyamasheke ni hamwe mu hagaragara ibikorwa by’ubukerarugendo nka Pariki y’igihugu ya Nyungwe igaragaramo ikiraro (canopy way) wasanga hake muri Afurika, hamwe mu hantu hagize congo nile trail, Banda community tourism n’ibindi.

Muri aka karere kandi hari ahantu hamwe na hamwe hazwi mu mateka hashobora gukorerwa ubukerarugendo, tukaba tugiye kubagezaho ahantu hatandatu mushobora gusura twifashishije ikinyamakuru “Jyambere” nomero ya 31 cy’akarere ka Nyamasheke.

  1. Ibigabiro by’umwami Rwabugiri: Aha ni ahantu hari urugo rwe yaruhukiragamo yasuye ikinyaga cyangwa yagiye ku rugamba mu bindi bihugu by’abaturanyi nko ku ijwi n’ahandi. Aha iyo uhageze ubasha kwibonera imivumu y’icyo gihe, igihari kugeza n’ubu.

 

  1. Umwaro w’umwami Rwabugiri: Hepfo gato y’ibyo bigabiro bya Rwabugiri uba ugeze ku kiyaga cya Kivu. Aha ngo niho rwabugiri yatsikaga ubwato bwe. Aha kandi ngo hari n’amataza Umwami yicaragaho amaze koga, naho ku nkengero z’ikivu aherekera mu murenge wa Nyabitekeri hakaba hari amacukiro y’inka ze.

 

  1.  Akarwa k’abakobwa: Aka karwa kari ahateganye n’ishuri ryisumbuye rya Nyamasheke mu mataba. Aha niho bajyanaga abakobwa babaga batwaye inda z’indaro maze abashi baturutse ku ijwi bakaza kubijyanira bavuga ko bitoreye “inyama mu maseke”. Iyi mvugo ikaba ariyo yaje kubyara izina “Nyamasheke”.

 

  1. Inzu ya Gakoko ka Shamurenzi: Gakoko yari umutware watwaraga susheferi ya Kesha. Iyo nzu iri mu mudugudu wa maseka mu kagari ka Kibogora mu murenge wa Kanjongo. Iyi nzu yatangiye kwangirika igisenge ariko ngo nisanurwa izaba nziza kuko igikomeye hasi.

 

  1. Agasozi ka Kumbya: mu murenge wa Kanjongo kandi hagaragara agasozi k’umwigimba kirwa kariho ishyamba kimeza. Aka gasozi katunganijwe bwa mbere n’umuzungu w’umunyamerika witwa Frank Adamson wo mu itorero ry’abametodisite, ari nawe witiriwe urwunge rw’amashuri rwa Kibogora (Groupe Scolaire Frank Adamson de Kibogora).

 

Kuri aka gasozi gatuje hari amazu agizwe n’amacumbi, inzu nini y’inama ndetse na Shapeli. Hari kandi inkombe nziza yo kogeraho n’imikindo ikikije inkengero z’ikiyaga cya kivu.

 

  1. Inzu ya KANDT: Mbere y’uko ashinga umujyi wa Kigali ariwo waje kuba umurwa mukuru w’u Rwanda, Dr Richard KANDT yabanje gutura i Shangi ahahoze ibiro bikuru by’abadage bari barakoroneje u Rwanda muri icyo gihe. Iyo nzu imaze imyaka myinshi iracyariho n’ubwo ishaje ngo izasanurwa ishyirwe mu nzu ndangamurage z’u Rwanda.

 

 

 

Comments (0)

Advertise Here