Inyamaswa za Parike y’Akagera ziri hanze ya Parike zose zigomba kuzaba zinjijwe muri iyo Parike imbere bitarenze tariki 03/08/2012 nk’uko bivugwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Kayonza ihana imbibe n’iyo Parike.
Inyamaswa za Parike y’Akagera zari zisanzwe zisohoka muri Parike zikajya mu baturage, zikabonera, ndetse rimwe na rimwe zikabahutaza, bamwe bakaba baranahaburiye ubuzima. Kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa karindwi iki kibazo cyari cyafashe indi ntera ubwo imirimo yo kuzitira iyo parike yatangiraga.
Inyamaswa zagiye zisohoka muri Parike zagaruka zikabura aho zinjirira kuberako aho zasohokeye habaga hamaze kuzitirwa, bituma zinjira mu baturage ari nyinshi, cyane cyane mu mirenge ya Murundi na Mwili.
Hari imbogo zimaze iminsi ziba mu gishanga cya Kageyo mu murenge wa Mwili na zo zari zasohotse muri ubwo buryo zasubirayo zikabura aho zinjirira, na zo zikaba zizinjizwa muri Parike tariki 03/08/2012 kuko Parike ngo yamaze kuzitirwa bagasiga irembo rimwe rya Parike.
Cyakora ikiyaga cya Rwakigeri cyo nticyazitiwe kandi na cyo kibamo imvubu zikunda kujya mu baturage, kikaba ari na kimwe mu bice bya Parike. Ubuyobozi bw’iyo Parike bwatangaje ko hafashwe ingamba zo gucukura umuferege ku nkengero z’icyo kiyaga uzaba ureshya n’ibirometero 14, ukazajya ubera imbogamizi imvubu ziva muri icyo kiyaga zishaka kujya mu baturage.
Abatuye mu mirenge ihana imbibe na parike y’Akagera, bavuga ko urwo ruzitiro rushobora kuzaba igisubizo kuri bo, kuko ngo bari basanzwe bahinga bazi neza ko nibura kimwe cya kabiri cy’umusaruro beza uba ari uw’inyamaswa za Parike y’Akagera.











Follow Us!