Abakozi ba gereza ya Mpanga batangaje ko kuba basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bizatuma barushaho gukorana ubushishozi mu kazi nyuma yo kwibonera ibimenyetso bya Jenoside no gusobanurirwa amateka yayo.
Ubwo basuraga uru rwibutso ruherereye mu karere ka Nyamagabe, abakozi ba gereza ya Mpanga basobanuriwe amateka ya mbere na nyuma Jenoside muri rusange ndetse n’amateka yaranze agace kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro by’umwihariko.
Aba bakozi babashije kandi no kwibonera ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari bahungiye mu mazu y’ikigo cy’ishuri cyari kikiri kubakwa ku musozi wa Murambi ari nawo wubatseho uru rwibutso.
Bisengimana Eugene,umuyobozi w’agateganyo wa gereza ya Mpanga yatangaje ko kuba aba bakozi ba gereza basuye uru rwibutso bifite icyo bibasigiye kuko harimo n’abari bakiri bato igihe Jenoside yakorwaga.
Yagize ati “ aba basore n’inkumi wabonye bose muri icyo gihe cya Jenoside bari abana batoya,ugasanga rero basa nk’aho bigereye ku muzi w’inkuru kubera ko ibimenyetso byasigasiwe n’ubuyobozi bigaragaza ukuri aba bana batari bafite aho bari bari ku magereza.”
Imibare itangwa n’abakozi b’uru rwibutso igaragaza ko kuri uyu musozi wa Murambi hiciwe inzirakarengane z’Abatutsi zigera ku bihumbi 50 zimwe muri zo zikaba zishyinguye muri uru rwibutso.






















Follow Us!