Urwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo abazize Jenoside mu mujyi wa Kigali kuva taliki ya 13 Gicurasi,2013 rwatangiye kumurikira abanyarwanda amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside.
Iki gikorwa cyiswe imurikabikorwa ry’inzira y’amahoro rizamara ibyumweru bitatu mu karere ka Rubavu urubyiruko ruganirizwa amateka yaranze u Rwanda runasura ibikorwa by’uru rwibutso.
Abakozi b’urwibutso rwa Gisozi bakaba batangaza ko bashaka kubaka amahoro bahereye kubibazo u Rwanda rwahuye nabyo, ubuyobozi bw’u rwibutso rwa Gisozi bukaba bwarazanye bimwe mu bikorwa busanzwe bwereka abasuye uru Rwibutso ruri kuGisozi, aho abatarabasha kuhagera bazashobora kwirebera aya amateka.
Mu kigo cya Jeunesse Nouvelle niho hashyizwe inyandiko n’amashusho manini agaragaza uburyo jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, uburyo yateguwe naho u Rwanda rugeze rwubaka icyizere mu banyarwanda nyuma y’imyaka 19 Jenoside ihagaritswe.
Gahongayire Appollon umuyobozi wa gahunda y’uburezi ku rwibutso rwa Gisozi agaragaza ko urubyiruko ruzashobora kuhigira amateka ndetse bikabafasha kugira imibanire myiza. “Amashuri azajya azana abanyeshuri kwigira kumateka yabaye mu Rwanda, bashobore kubyirebera, ndetse nyuma yo kugaragarizwa amateka babahe n’ibiganiro mu matsinda kugirango bumve uruhare rwabo mu kubaka amahoro”.
Naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge Dr Habyarimana agaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu mibanire y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside. “ hari intambwe imaze guterwa n’abanyarwanda mu mahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ibyo bigaragarira buri wese ushingiye ku mibanire, ubumwe bwabo mu gufashanya no komora ibikomere no kugaragarizanya urukundo.”
Akarere ka Rubavu niko gatangiriyemo ibi bikorwa abaturage bagahamagarirwa kubyitabira kugira ngo bishobore kubafasha kumenya amateka yaranze u Rwanda, bakagira n’imigambi bafata mu kwiyubakira ubumwe n’urukundo biyubakira igihugu.























Follow Us!