Tag Archive | "Rwanda commemoration"

Tags: , , , , , ,

KARONGI: Abacitse ku icumu rya Jenoside bo ku Mubuga bakeneye urwibutso kuri paruwasi ya Mubuga

Posted on 22 May 2013 by peter

KARONGI: Abacitse ku icumu rya Jenoside bo ku Mubuga bakeneye urwibutso kuri paruwasi ya Mubuga

Urugendo rwo kunamira abatutsi bishwe muri jenoside bo ku Mubuga
mu karere ka Karongi

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bo mu murenge wa Mubuga, akarere ka Karongi, barasaba ko kuri paruwasi ya Mubuga hakubakwa urwibutso rukomeye kandi rwujuje ibyangombwa, kuko kuri iyo paruwasi ari ho haguye abatutsi benshi.

Icyifuzo cyo kubakrwa urwibutso rukomeye kuri paruwasi ya Mubuga mu karere ka Karongi, cyatanzwe ku cyumweru tariki (19-05-2013) mu murenge wa Mubuga, mu muhango wo kunamira abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994.

 Umuhango wabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka kuwa gatandatu tariki 18-05-2013, bukeye ku cyumweru bakora urugendo bagana ku rwibutso rwa Murangara aho abashyitsi n’abaturage ba Mubuga bashyize indabyo ku mva zibitse imibiri y’abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Mubuga. Umuhango wahuriranye n’umunsi wa pentekote.

 Mu batutsi biciwe aho ku Mubuga banashyinguye ku rwibutso rwa Murangara, harimo ababyeyi n’abavandimwe b’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard nawe witabiriye umuhango.

 Umushyitsi mukuru yari Depite Samuel Musabyimana wari uherekejwe n’izindi ntumwa za rubanda mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda ari bo Umuraza Landrada, Rwabuhihi Ezechias, na Polisi Denis.

 

Share

Comments (0)

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamwe

Tags: , , , , , , ,

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamwe

Posted on 12 May 2013 by peter

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamweBuri gihe iyo kwibuka abatutsi bazize jenoside mu Rwanda mu mwaka  w’ 1994 byegereje, usanga ahantu hari inzibutso zishyunguwemo imibiri y’abishwe muri jenoside zitabwaho zigasukurwa zikongera gushyirwaho indabo, n’ibindi.

Uku gusukurwa kw’izi nzibutso, abarakotse jenoside yakorewe abatutsi, ngo babifata nk’ibikorwa bikomeye byo gusubiza agaciro abishwe muri jenoside, ibi bigatuma imitima yabo idakomeza guheranwa n’agahinda.

Ibrahim Ndori n’umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mu karere ka Ruhango, avuga ko buri gihe iyo kwibuka bigeze bakabona abantu batandukanye bashishikajwe no guha agaciro ababo batunganya ahashyinguye imibiri yabo, bumva bagaruye icyizere ndetse guheranwa n’agahinda bigahagarara.

Bamwe mu bakunze kugaragara mu bikorwa byo gusukuru inzibutso, ubonamo umuryango mpuzamahanga utabara imbabare croix rouge, abanyeshuri, abayobozi, n’abandi.

Umyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, avuga ko nk’ubuyobozi nabwo buba bushishikajwe no guharanira icyatuma ababuze ababo badakomeza guheranwa n’agahinda, bakagerageza kubaba hafi bishoboka.

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , ,

RUSIZI: abayobozi batandukanye basuye urwibutso rwa nyarushishi basanze hari ibikwiye guhinduka mu myubakire yarwo

Posted on 30 April 2013 by peter

Nyuma y’aho abayobozi batandukanye bakomeje gusura  urwibutso rwa Nyarushishi rwubatswe nk’icyitegererezo mu Karerere ka Rusizi, mu kugenzura aho imirimo yo kurwubaka igeze , Abakozi ba komisiyo yo kurwanya Jenoside ya korewe abatutsi mu Rwanda bari kumwe  n’abayobozi batandukanye b’inzego zikorera mu karere ka Rusizi ubwo basuraga uru rwibutso basanze hakiriho imirimo myinshi igomba kubanza gutunganywa mbere yo kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni nyuma y’ aho akarere ko kari gafite gahunda yo kuzarushyinguramo mu kwezi kwa 5, 2013 .

Gusa nubwo gahunda yo gushyingura iyi mibiri y’ abazize jenoside yasubijwe inyuma ngo ntabwo inzego zitandukanye zaba iz’umutekano, iza IBUKA na CNLG bari bigeze bashima uru rwibutso rwubatswe n’akarere ka Rusizi nk’urwibutso rwi’cyitegererezo kuko ngo imyubakire yarwo itari ihwitse

Ibi rero bikaba byashimishije Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ”IBUKA” muri aka Karere  , ubwo kuwa 26/04/2013, babuzwaga gushyingura muri uru rwibutso rutaratungana.

Uku gusura ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Nyarushishi ruri mu Karere ka Rusizi bibaye mu rwego rwo kurebera hamwe n’inzego zifite mu shingano imitunganyirize y’uru rwibutso niba koko ibisabwa ngo rube rwashyingurwamo byuzuye  dore ko byavungwaga ko abashyinguye hirya no hino mu karere ka Rusizi bagomba kwimuri rwa muri uru rwibutso.

Gusa nyuma yo kurusura no kungurana ibitekerezo iri tsinda ryasanze  hakiri imirimo igomba kubanza gukorwa kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo nkuko umukozi ushinzwe kubika no kubungabunga ibimenyetso bya jenoside muri CNLG, Muhoza Martin yabitangaje

Hari hamaze iminsi havugwa kutumvikana hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri aka Karere  ku bijyanye no gushyingura muri uru rwibutso hutihuti. Kuba rero habaye hahagaritswe uku  gushyingura muri uru rwibutso rwa Nyarushishi ngo byubatse abarokotse . uyu ni Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rusizi , Nkurunziza Chaste

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar asanga ngo bitazabuza gushyingura muri iki gihe cy’iminsi 100 hibukwa ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko ngo mu gihe cy’icyumweru kimwe hazaba habonetse abashobora gukora igishushanyo mbonera cy’uru rwibutso kugirango abe aricyo kigenderwaho mu kurwubaka  mu buryo bukwiye

Kugeza ubu imva rusange izashyingurwamo yamaze kuzura gusa inzu ndagamateka y’uru rwibutso niyo itarubatswe mu buryo bukwiye kuko igomba gukosorwa ndetse n’izindi nyubako biteganyijwe ko zizubakwa kuri uru rwibutso zirimo icyumba cy’inama ndetse n’isomero.

Urwibutso rwa Nyarushishi ruherereye mu Murenge wa Nkungu biteganijwe ko ari rumwe mu nzibutso zo ku rwego rw’Akarere ruzashyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 12 izaba ivuye hirya no hino mu zindi nzibutso. Nyarushishi ikaba yatoranijwe nka hamwe mu hari harokokeye abatutsi ariko na none hakicirwa abatari bake  no mugihe hari Ingabo z’abafaransa mucyiswe zone turquoise.

 

Share

Comments (0)

Imibiri 11 niyo yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyarubuye isanga indi irenga ibihumbi 51 bahashyinguwe

Tags: , , , , ,

Imibiri 11 niyo yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyarubuye isanga indi irenga ibihumbi 51 bahashyinguwe

Posted on 18 April 2013 by peter

Imibiri 11 niyo yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyarubuye isanga indi irenga ibihumbi 51 bahashyinguwe

Kuri uyu wa 14/04/2013 ku rwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe hasyhinguwe imibiri 11 mu cyubahiro ubwo hasozwaga icyunamo, iyi mibiri ikaba ije isanga indi mibiri igera ku bihumbi 51.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, Minisitiri Musoni Protais ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri akaba yasabye abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza guharanira kwigira, akaba yibukije abitabiriye kwibuka ko gahunda ari ugushaka uburyo bakomeza kwiyubaka aho gukomeza guheranwa n’agahinda akaba avuga ko kuba Nyarubuye haraguye inzirakarengane zazize Jenoside bazira ubwoko,bitagombye gutuma abantu biheba ahubwo bajye bibuka kandi bakomeza kwiyubaka. Akomeza abasaba kugira ubufatanye mu bintu byose kugira ngo ntihakagire uwumva ko ari wenyine,avuga ko ntawigira wenyine ahubwo afatanya n’abandi,akaba avuga ko kwigira bisaba kugira icyerekezo ariko ugahinduramo gahunda ifite ibikorwa, akaba abasaba gukomeza kwiyubakamo icyizere.
Musoni yasabye abaje kwibuka ku nshuro ya 19 kwibuka baharanira kwigira biha inshingano yo kubishyira mu bikorwa kandi bagambiriye itsinzi nyakuri, akaba avuga ko ibyo ari ukwihesha ishema n’igihugu muri rusange kuko gutsinda nyakuri ari ukugira ubushobozi bwo kwibeshaho,avuga ko inshingano za Leta ari uguha uwo ariwe wese kubaho neza kandi ko Leta icyo iba igamije ari uko umuturage abaho neza.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Vincent yavuze ko muri rusange agereranije aho abacitse ku icumu bavuye n’aho bageze abona ko ubu bamaze kwiyubaka, akavuga ko kuri ubu bamwe mu barokotse Jenoside bamaze kugera ku ntambwe ishimishije, kuko babayeho mu buryo bwiza kandi n’abatarubakirwa kuri ubu babigeze kure akaba avuga ko ikibazo kigihari ari ibibazo by’amasambu bikigaragara aho usanga uwacitse ku icumu agifite ikibazo cy’imitungo y’iwabo akaba avuga ko kuri ubu ibi bibazo biba bikurikiranwa n’akarere ku buryo nabyo bizeye ko bigomba gukemuka vuba,muri rusange umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe avuga ko abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka bakaba babayeho neza nta kibazo ugereranije n’igihe Jenoside yarangiraga.
Uyu muyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe yashimiye abaje kwifatanya n’abarokotse Jenoside avuga ko kwifatanya ari ibyerekana ko bari kumwe akaba avuga ko bituma badaheranwa n’agahinda ahubwo bibafasha kwigira.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba avuga ko ku bibazo bitandukanye by’abarokotse Jenoside birimo ibijyanye n’amasambu y’imfubyi bagiye kubirangiza vuba kuko kiri mu bibazo bizwi mu karere, akaba yashimiye abarokotse kuba bakomeza kwihangana muri iki gihe cy’icyunamo.
Uyu muhango wo kwibuka wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye,abaturage, abarokotse Jenoside hamwe n’abayobozi baturutse mu gihugu cya Tanzaniya, abadepite mu nteko ishinga amategeko. urwibutso rwa Nyarubuye rushyinguyemo ibiri isaga ibihumbi 51 aho kuri uyu wa 14/04/2013 hashyinguwe imibiri 11 uru rwibutso rukaba kuri ubu ruri mu nzibutso eshanu zashyizwe ku rwego rw’igihugu.

Share

Comments (0)

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

Tags: , , , , , , ,

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

Posted on 17 April 2013 by peter

73 bodies of the 1994 genocide against the Tutsi victims were laid to respect in respect at Mukarange Memorial Site on Friday the 12th.April.2013.

These bodies were collected in different sectors of Kayonza district found due to different information given by people who knew the whereabouts of these bodies.

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

The 73 bodies were laid to rest

The 73 bodies were laid to rest with the 8700 bodies already in this memorial site especially of the victims that lost their lives in Mukarange Catholic Church and IPM School near this church who had gone to seek refuge there.

The representatives of the families who laid their relatives and loved ones to rest appreciated people who gave information to their whereabouts for them to be finally put into their resting places.

The governor of the Eastern Province of Rwanda Mrs. Odette Uwamariya relegated people who are aware of the whereabouts of genocide victims but decide to keep quiet about it.

“We shouldn’t be burying bodies after 19 years of the genocide. This was supposed to be done with in the first 3 years. It is a pity that some people always knew the presence of these bodies but kept quiet” says the governor.

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

Mrs. Odette Uwamariya The governor of the Eastern Province of Rwanda

The governor asked genocide survivors to stand firm and not to be consumed by sorrowful history but to work hard and attain development. She said every Rwandan has a responsibility to support genocide survivors to achieve self reliance.

The governor went on to explain that the first way of supporting genocide survivors include giving them information of their loved ones who are not yet laid to rest. This will reduce on the trauma which is caused by not knowing where their loved ones were killed that is evident among many genocide survivors.

Every year, Mukarange residents hold a vigil to commemorate the mass number of Tutsis who had gone to seek refuge at Mukarange Catholic Church and IPM School and were annihilated on the 12th.April.2013.

The victims had come from different parts of the district seeking refuge in the holy place but all the same they were killed in the same place that had provided solace to the many.

 

 

 

Share

Comments (0)

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abana

Tags: , , , , , ,

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abana

Posted on 16 April 2013 by peter

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abanaNdayisaba Fabrice Eto’o Foundation igizwe n’abana bose hamwe basaga 150, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera, cyane cyane bagamije kwibuka abana bagenzi babo bishwe icyo gihe basabye ko umwana agomba kurindwa ivangura n’amacakubiri ayariyo yose.

“Nyuma yo kubwirwa ibyabereye aha, twasobanuriwe ko ivanguramoko n’amacakubiri byabibwaga n’ubuyobozi bubi aribyo byateye ibi byose, bigomba kurandurwa kandi ababikoze bakabihanirwa by’intangarugero” Ndayisaba Fabrice washinze iyi Foundation.

Abo bana basabwe n’abayobozi bahasanze gukundana, kutavangurana uko bari kose ndetse no gukunda igihugu cyabo.

Abana bagize iyi Foundation bahuriye gusa ku mupira w’amaguru wabagize abavandimwe, bakaba bavuye aha babaye cyane bigaragara, bavuga ko mu gihe cyabo amateka nkaya adashobora kuzongera kubaho mu Rwanda.

Umukozi w’urwibutso rwa Ntarama ushinzwe gutanga ibisobanuro ku basura uwo rwibutso yeretse abo bana ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe aho i Ntarama .

Umwe muri abo bana witwa Tuyishime Jean de Dieu yagize ati “ nababajwe n’abana, abagabo, abagore, abasaza n’abakecuru bari bahahungiye mu rusengero bose bakicwa nta kindi bazira usibye kuba baravutse ari abatutsi”.

Abana bari baje gusura urwo rwibutso ndetse n’umuyobozi wabo, bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ndayisaba Fabrice Foundation Eto’o ubu ikaba yarateguye amarushwa y’abana batarengeje imyaka 16 agamije kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside. Aya marushanwa azatangira tariki ya 01/06/2013

 

Share

Comments (0)

KARONGI: Kirindi genocide survivors ask for memorial site near R.Nyabarongo

Tags: , , , , , , ,

KARONGI: Kirindi genocide survivors ask for memorial site near R.Nyabarongo

Posted on 16 April 2013 by peter

KARONGI: Kirindi genocide survivors ask for memorial site near R.Nyabarongo

Kirindi memorial site with about 10 bodies of people killed in the genocide

While concluding the commemoration period of the 1994 genocide against the Tutsi at Kirindi memorial site, genocide survivors in Kirindi, Shyembe cell, Murambi sector Karongi district requested for a memorial site for their people thrown in R.Nyabarongo during the genocide.

This place faced many killings but because people were thrown into the river, the memorial site has about 10 bodies only.

KARONGI: Kirindi genocide survivors ask for memorial site near R.NyabarongoAbout 99% of the people were killed from near this place and therefore this is why the survivors requested the government to put a memorial site at least near the river that took their people.

Many of the people were thrown in the river after being killed but there are some who were thrown there still alive, and were killed with stone.

This ceremony was graced by many different people who included MP Samuel Musabyimana who was the guest of honor, MP Ezechias Rwabuhihi from Karongi,the vice mayor in charge of economic development Sebastein Hakizimana,different official from the army among others.

However because of the spoilt bridge at Nyabarongo people were not able to take flowers to the River to commemorate the genocide victims.

The wreaths were laid on the memorial site at the hospital were people were called upon to support genocide survivors especially during the commemoration period.

 

 

Share

Comments (0)

Mukarange: Bashyinguye imibiri 73 y’abazize Jenoside yavanywe mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza

Tags: , , , , , , ,

Mukarange: Bashyinguye imibiri 73 y’abazize Jenoside yavanywe mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza

Posted on 16 April 2013 by peter

Mukarange: Bashyinguye imibiri 73 y’abazize Jenoside yavanywe mu mirenge inyuranye y’akarere ka KayonzaImibiri 73 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukarange tariki 12/04/2013. Iyo mibiri yabonetse mu mirenge inyuranye igize akarere ka Kayonza, iboneka kubera amakuru bamwe mu baturage bagenda batanga y’ahantu hajugunywe imibiri y’abazize Jenoside.

Iyo mibiri isanze indi 8700 ishyinguye mu rwibutso rwa Mukarange y’abantu baguye muri Kiriziya y’i Mukarange no mu ishuri rya IPM riri hafi y’iyo Kiriziya.

Abahagarariye imiryango yashyinguye abayo bashimiye abagize uruhare kugira ngo iyo mibiri iboneke, banasaba abaturage muri rusange kugira ubutwari bwo kugaragaza ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside yaburiwe irengero.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yanenze cyane abantu bazi aho imibiri yagiye ijugunywa ariko bakaba badatanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Ntabwo twakabaye tugishyingura nyuma y’imyaka 19 Jenoside ibaye. Ibi byagombaga kuba nko mu myaka itatu nyuma ya Jenoside ku buryo nibura nko kugeza mu 1997 twari kuba twaramaze gushyingura mu cyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside, birababaje kuba hari abantu bazi aho imibiri yajugunwe ariko bakaba batahavuga”

Guverineri Uwamariya yasabye abarokotse Jenoside guhagarara gitwari ntibaheranwe n’amateka ngo bibabuze kwiteza imbere. Yavuze ko buri munyarwanda akwiye kugira uruhare mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo bagere ku rwego rwo kwigira.

Yavuze ko mu bufasha bw’ibanze abarokotse Jenoside bakeneye harimo no kumenyeshwa aho ababo baguye ku batarahamenya, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Ibyo ngo byagabanya ihungabana rikigaragara ku barokotse Jenoside, kuko hari abatari bake bahungabana cyane ahanini bitewe n’uko baba batazi aho abantu ba bo baguye.

I Mukarange bibuka ku itariki ya 12/04 buri mwaka kuko kuri iyo tariki aribwo imbaga y’Abatutsi bari bahungiye ku kiriziya ya Mukarange no mu ishuri rya IPM bishwe n’ibitero by’interahamwe. Abari bahungiye muri iyo Kiriziya bari baturutse mu mirenge ihana imbibe n’uwa Mukarange nk’uko uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza abivuga.

 

 

Share

Comments (0)

KARONGI: Abacitse ku icumu rya jenoside b’i Kirinda bakeneye urwibutso rw’ababo bajugunywe muri Nyabarongo

Tags: , , , , , , ,

KARONGI: Abacitse ku icumu rya jenoside b’i Kirinda bakeneye urwibutso rw’ababo bajugunywe muri Nyabarongo

Posted on 16 April 2013 by peter

KARONGI: Abacitse ku icumu rya jenoside b’i Kirinda bakeneye urwibutso rw’ababo bajugunywe muri NyabarongoAbacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 b’i Kirinda, ho mu kagari ka Shyembe, umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi,  baraga ko bifuza urwibutso mu izina ry’ababo bakajugunywe mu mugezi wa Nyabarongo.

Icyi kifuzo, abacitse ku icumu b’i Kirinda bagitanze mu muhango wo gusoza icyunamo ku rwego rw’akarere ka Karongi, umuhango wabereye ku rwibutso rwa jenoside ruri ku bitaro bya Kirinda.

I Kirinda ni hamwe mu hantu hakorewe ubwicanyi burenze ubwenge bwa muntu dore ko ari abakozi b’ibitaro, abarwayi, abana n’ababyeyi nta n’umwe wagiriwe impuhwe. Haguye abantu barenga ijana ariko ku rwibutso rwa Kirinda ruri imbere y’ibitaro hashyinguye abantu batarenze icumi, nubwo hubatse imva rusange z’ikimenyetso.

Hafi 99% by’abishwe bose bajugunywe muri Nyabarongo nk’uko byasobanuwe mu buhamya bw’umwe mu nkirirahato z’aho i Kirinda. Bavuze ko byibuze bakumva baruhutseho gato leta ibafashije bakubakirwa urwibutso hafi y’uruzi rwa Nyabarongo, rwatwaye ababo batagira ingano.

Hari abajugunywemo bamaze kwicwa, hari abemeye kwiroha mu ruzi banga kwicwa nabi, abandi batawemo ari bazima bagerageza koga ngo bakize amagara, abicanyi bari i musozi bakabatera amabuye kugeza igihe bacitse intege uruzi rukabatwara.

Umuhango wo kunamira izo nzirakarengane witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Depite Musabyimana Samuel wari umushyitsi mukuru, Depite Rwabuhihi Ezechias ukomoka muri Karongi, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Karongi Hakizimana Sebastien, abahagarariye ingabo na police muri Karongi na gifitu w’umurenge wa Murambi Niyihaba Thomas.

KARONGI: Abacitse ku icumu rya jenoside b’i Kirinda bakeneye urwibutso rw’ababo bajugunywe muri Nyabarongo Byari biteganyijwe ko abayobozi bajya gushyira indabo muri Nyabarongo mu rwego rwo kunamira abaroshywemo, ariko ntibyashobotse kubera ko ikiraro bari kunyuraho cyangijwe n’imvura imaze iminsi igwa henshi mu gihugu.

Indabo zashyizwe ku rwibutso rwo ku bitaro by’i Kirinda, ahavugiwe amajambo yo kwamagana jenoside, no guhamagarira abanyarwanda gushyigikira abacitse ku icumu kugira ngo intego u Rwanda rwiyemeje igerweho, ari yo kwibuka duharanira kwigira.

Umuwe mu bacitse ku icumu ba Kirinda yatanze urugero rw’ukuntu iyo ntego we yamaze kuyigeraho kera, kuko amaze gutera imbere mu butunzi bw’inka kandi yanoroje abantu 30 batishoboye barimo n’abataracitse ku icumu.

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Musanze – Urwibutso rwa Busogo nirwo rugiye kuba urw’akarere ka Musanze

Posted on 28 March 2013 by peter

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo kugira urwibutso rumwe rutunganyijwe rukitwa urwibutso rw’akarere, mu karere ka Musanze, hemejwe ko urwibutso rwa Busogo arirwo rwibutso rw’akarere ka Musanze.

Mu gikorwa cyo kunoza gahunda zo kwibuka mu karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 26/03/2013, hanemejwe ko gushyingura mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi n’urwa Mohoza bihagaritswe bikimurirwa mu rw’akarere arirwo rwa Busogo.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, Samvura Epimaque, yagaragaje ko imibiri yabonetse izashyingurwa mu rwibutso rwa Busogo aho kuba mu rwa Kinigi, cyane ko urwa Kinigi runashyinguyemo abishwe mu 1991 na 1992,ubwo abagogwe bibasirwaga.

Inama yaguye yo kunoza imyiteguro yo kwibuka, yanavuze ko n’ubwo hari ingengo y’imari yateganyijwe, imirenge nayo ikwiye guteganya ingengo y’imari nto,izafasha mu igenda neza ry’izi gahunda mu tugari n’imidugudu.

Share

Comments (0)

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment