Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage wizihizwa tariki 18 Gicurasi ikigo cy’igihugu cy’umurage w’u Rwanda cyagirane ikiganiro n’abanyamakuru tariki 16 Gicurasi 2012.
Mu Rwanda uwo munsi uzizihirizwa mu karere ka Nyanza ahubatse inzu ndangamateka y’ubugeni ari naho habereye ikiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’imyiteguro y’uwo munsi.
Nk’uko mu kiganiro n’abanyamakuru byagaragajwe kuri uwo munsi hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibikorwa by’ubugeni bushingiye ku mafoto hanamurikwe n’ibindi bikorwa ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda zimaze kugeraho muri rusange.
Kuri uwo munsi kandi ingoro y’umurage w’u Rwanda izaba ifite abashyitsi banyuranye bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi birimo u Buholandi, Afurika y’epfo na Uganda bazagaragaza ibyo bamaze kugeraho mu rwego rwo gufata neza ingoro z’umurage.
Kuri iyi nshuro ikizibandwaho mu Rwanda ni ukugaragaza uko ifoto yavuga igaragaza amateka y’ibyabaye yaba byiza cyangwabibi kugihugu.
Icyo ibyo bigamije ni ugukangurira abanyarwanda kwihesha agaciro bifashishije amafoto agaragaza amateka yabo yo hambere mu ruhando mpuzamahanga nk’uko Umuliisa Alphonse umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda abitangaza.
Ku rwego rw’isi umunsi muzamahanga w’ingoro z’umurage watangiye kwizihizwa kuva mu mwaka w’1977.












Follow Us!