Tag Archive | "Rwanda Genocide"

Tags: , , , , , , , ,

Urwibutso rwa Gisozi rwatangiye kumurikira abanyarwanda amateka ya Jenoside

Posted on 15 May 2013 by peter

Urwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo abazize Jenoside mu mujyi wa Kigali kuva taliki ya 13 Gicurasi,2013 rwatangiye kumurikira abanyarwanda amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Iki gikorwa cyiswe imurikabikorwa ry’inzira y’amahoro rizamara ibyumweru bitatu mu karere ka Rubavu urubyiruko ruganirizwa amateka yaranze u Rwanda runasura ibikorwa by’uru rwibutso.

Abakozi b’urwibutso rwa Gisozi bakaba batangaza ko bashaka kubaka amahoro bahereye kubibazo u Rwanda rwahuye nabyo, ubuyobozi bw’u rwibutso rwa Gisozi bukaba bwarazanye bimwe mu bikorwa busanzwe bwereka abasuye uru Rwibutso ruri kuGisozi, aho abatarabasha kuhagera bazashobora kwirebera aya amateka.

Mu kigo cya Jeunesse Nouvelle niho hashyizwe inyandiko n’amashusho manini agaragaza uburyo jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, uburyo yateguwe naho u Rwanda rugeze rwubaka icyizere mu banyarwanda nyuma y’imyaka 19 Jenoside ihagaritswe.

Gahongayire Appollon umuyobozi wa gahunda y’uburezi ku rwibutso rwa Gisozi agaragaza ko urubyiruko ruzashobora kuhigira amateka ndetse bikabafasha kugira imibanire myiza. “Amashuri azajya azana abanyeshuri kwigira kumateka yabaye mu Rwanda, bashobore kubyirebera, ndetse nyuma yo kugaragarizwa amateka babahe n’ibiganiro mu matsinda kugirango bumve uruhare rwabo mu kubaka amahoro”.

Naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge Dr Habyarimana agaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu mibanire y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside. “ hari intambwe imaze guterwa n’abanyarwanda mu mahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ibyo bigaragarira buri wese ushingiye ku mibanire, ubumwe bwabo mu gufashanya no komora ibikomere no kugaragarizanya urukundo.”

Akarere ka Rubavu niko gatangiriyemo ibi bikorwa abaturage bagahamagarirwa kubyitabira kugira ngo bishobore kubafasha kumenya amateka yaranze u Rwanda, bakagira n’imigambi bafata mu kwiyubakira ubumwe n’urukundo biyubakira igihugu.

 

 

Share

Comments (0)

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamwe

Tags: , , , , , , ,

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamwe

Posted on 12 May 2013 by peter

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamweBuri gihe iyo kwibuka abatutsi bazize jenoside mu Rwanda mu mwaka  w’ 1994 byegereje, usanga ahantu hari inzibutso zishyunguwemo imibiri y’abishwe muri jenoside zitabwaho zigasukurwa zikongera gushyirwaho indabo, n’ibindi.

Uku gusukurwa kw’izi nzibutso, abarakotse jenoside yakorewe abatutsi, ngo babifata nk’ibikorwa bikomeye byo gusubiza agaciro abishwe muri jenoside, ibi bigatuma imitima yabo idakomeza guheranwa n’agahinda.

Ibrahim Ndori n’umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mu karere ka Ruhango, avuga ko buri gihe iyo kwibuka bigeze bakabona abantu batandukanye bashishikajwe no guha agaciro ababo batunganya ahashyinguye imibiri yabo, bumva bagaruye icyizere ndetse guheranwa n’agahinda bigahagarara.

Bamwe mu bakunze kugaragara mu bikorwa byo gusukuru inzibutso, ubonamo umuryango mpuzamahanga utabara imbabare croix rouge, abanyeshuri, abayobozi, n’abandi.

Umyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, avuga ko nk’ubuyobozi nabwo buba bushishikajwe no guharanira icyatuma ababuze ababo badakomeza guheranwa n’agahinda, bakagerageza kubaba hafi bishoboka.

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , ,

RUSIZI: abayobozi batandukanye basuye urwibutso rwa nyarushishi basanze hari ibikwiye guhinduka mu myubakire yarwo

Posted on 30 April 2013 by peter

Nyuma y’aho abayobozi batandukanye bakomeje gusura  urwibutso rwa Nyarushishi rwubatswe nk’icyitegererezo mu Karerere ka Rusizi, mu kugenzura aho imirimo yo kurwubaka igeze , Abakozi ba komisiyo yo kurwanya Jenoside ya korewe abatutsi mu Rwanda bari kumwe  n’abayobozi batandukanye b’inzego zikorera mu karere ka Rusizi ubwo basuraga uru rwibutso basanze hakiriho imirimo myinshi igomba kubanza gutunganywa mbere yo kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni nyuma y’ aho akarere ko kari gafite gahunda yo kuzarushyinguramo mu kwezi kwa 5, 2013 .

Gusa nubwo gahunda yo gushyingura iyi mibiri y’ abazize jenoside yasubijwe inyuma ngo ntabwo inzego zitandukanye zaba iz’umutekano, iza IBUKA na CNLG bari bigeze bashima uru rwibutso rwubatswe n’akarere ka Rusizi nk’urwibutso rwi’cyitegererezo kuko ngo imyubakire yarwo itari ihwitse

Ibi rero bikaba byashimishije Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ”IBUKA” muri aka Karere  , ubwo kuwa 26/04/2013, babuzwaga gushyingura muri uru rwibutso rutaratungana.

Uku gusura ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Nyarushishi ruri mu Karere ka Rusizi bibaye mu rwego rwo kurebera hamwe n’inzego zifite mu shingano imitunganyirize y’uru rwibutso niba koko ibisabwa ngo rube rwashyingurwamo byuzuye  dore ko byavungwaga ko abashyinguye hirya no hino mu karere ka Rusizi bagomba kwimuri rwa muri uru rwibutso.

Gusa nyuma yo kurusura no kungurana ibitekerezo iri tsinda ryasanze  hakiri imirimo igomba kubanza gukorwa kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo nkuko umukozi ushinzwe kubika no kubungabunga ibimenyetso bya jenoside muri CNLG, Muhoza Martin yabitangaje

Hari hamaze iminsi havugwa kutumvikana hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri aka Karere  ku bijyanye no gushyingura muri uru rwibutso hutihuti. Kuba rero habaye hahagaritswe uku  gushyingura muri uru rwibutso rwa Nyarushishi ngo byubatse abarokotse . uyu ni Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rusizi , Nkurunziza Chaste

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar asanga ngo bitazabuza gushyingura muri iki gihe cy’iminsi 100 hibukwa ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko ngo mu gihe cy’icyumweru kimwe hazaba habonetse abashobora gukora igishushanyo mbonera cy’uru rwibutso kugirango abe aricyo kigenderwaho mu kurwubaka  mu buryo bukwiye

Kugeza ubu imva rusange izashyingurwamo yamaze kuzura gusa inzu ndagamateka y’uru rwibutso niyo itarubatswe mu buryo bukwiye kuko igomba gukosorwa ndetse n’izindi nyubako biteganyijwe ko zizubakwa kuri uru rwibutso zirimo icyumba cy’inama ndetse n’isomero.

Urwibutso rwa Nyarushishi ruherereye mu Murenge wa Nkungu biteganijwe ko ari rumwe mu nzibutso zo ku rwego rw’Akarere ruzashyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 12 izaba ivuye hirya no hino mu zindi nzibutso. Nyarushishi ikaba yatoranijwe nka hamwe mu hari harokokeye abatutsi ariko na none hakicirwa abatari bake  no mugihe hari Ingabo z’abafaransa mucyiswe zone turquoise.

 

Share

Comments (0)

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Tags: , , , , , ,

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Posted on 26 April 2013 by peter

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKAThis was said while in a ceremony to commemorate the genocide victims in Tumba sector, Huye district, on the 21/04/2013.

“These people suffered very bad deaths and therefore this is why they are supposed to be buried in memorial sites where they can be remembered very often”, said the vice president of IBUKA, Nkuranga.

He added on explaining why they are buried in memorial site saying that these are places with security which limits many people from going there.

He gave an example of people who bury them in their homes and later shift to other places leaving the deceased at any one’s mercy.

Again Nkuranga said that places like the cemeteries after 20yrs can be used for other purpose which is not like the memorial sites.

With this therefore he called on people to give information about such people who are not buried in memorial sites, so that they can receive descent burial, in a place where they will not face any such problems.

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

Posted on 25 April 2013 by peter

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

 

 

Avuga ko abazize jenoside batagomba gushyingurwa ahabonetse hose, Egide Nkuranga, Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, yabwiraga abaturage bo mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bari batuye muri uyu Murenge, kuwa 21/4/2013.

Uyu muyobozi yateruye agira ati “abazize jenoside bazize urupfu rudasanzwe. Si abo gushyingura ahabonetse hose.” Aha yasobanuraga impamvu hari imibiri y’abazize jenoside ikurwa aho yari ishyinguye, mu ngo, ikazanwa mu nzibutso.

Yakomeje avuga ko indi mpamvu abazize jenoside bashyingurwa mu nzibutso ari uburyo bwo gushyira imibiri yabo ahantu harinzwe, hatapfa kuvogerwa n’ubonetse wese.

Aha yatanze urugero rw’abantu bagiye bashyingura abantu babo mu ngo zabo hanyuma bakajya kuba ahandi hantu nk’i Kigali, nuko hakagira abaza kuhamena imyanda, ba nyir’abantu badahari.

Ikindi, ni uko ngo ahantu hasanzwe hashyinguwe abantu, biba byemewe ko nyuma y’imyaka 20 hashobora kwifashishwa mu bundi buryo. Urugero nk’iyo ari mu irimbi, nyuma y’imyaka 20 bashobora kugaruka bakahashyingura abandi bantu.

Nkuranga rero ati “gushyingura abantu mu nzibutso bituma bajya aho batazapfa gukurwa.”

 

 

Share

Comments (0)

Barishimira ko imibiri y’ababo idagishyinguye ahantu habi

Tags: , , , , , ,

Ruhango: Barishimira ko imibiri y’ababo idagishyinguye ahantu habi

Posted on 18 April 2013 by peter

Urwibutso rwa Byimana mbere rwari rw’ubakishije imiyenzi ubu rwazengurukishijwe amatafari ahiye

Urwibutso rwa Byimana mbere rwari rw’ubakishije imiyenzi ubu rwazengurukishijwe amatafari ahiye

 

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, baravuga bashimishijwe cyane no kuba ababo bashyinguye mu rwibutso rutunganyije neza.

Abarokotse muri uyu murenge wa Byimana, batangaje ibi nyuma y’igihe kinini bavuga ko bababazwa n’urwibutso rushyinguyemo ababo rudatunganyije neza.

Imirimo yo gutunganya uru rwibutso yakozwe muri iki cyumweru cy’icyunamo aho rwavuguruwe rugakurwaho imiyenzi rukazengurutswa urukuta rw’amabuye ndetse rukavugururwa n’ahandi.

Imirimo yo kuvugurura uru rwibutso yatwaye akayabo ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganane y’amafaranga y’u  Rwanda, harimo angana na miliyoni imwe yatanzwe n’akarere ka Ruhango andi akaba yaratazwe n’abatuye mu murenge wa Byimana bafatanyije n’abahavuka batahaba.

Barishimira ko imibiri y’ababo idagishyinguye ahantu habi

Mu nama yafatiwemo icyemezo cy’isanwa ry’uru rwibutso

 

Igitekerezo cyo gusana uru rwibutso, kikaba cyarafashwe kinashimangirwa mu nama yahuje ubuyobozi bw’umurenge wa Byimana n’abavuka muri uyu murenge batahaba tariki ya 24/02/2013 mu mujyi wa Kigali.

Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana Nahayo Jean Marie, avuga ko imirimo yo gusana uru rwibutso yakozwe vuba cyane kugirango abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badakomeza guheranwa n’agahinda k’ababo bashyinguwe ahantu habi.

Gusa n’ubwo uru rwibutso rumaze gushyirwaho urukuta rw’amabuye, ngo hari indi mirimo igikenewe kugirango rumere neza kurushaho.

Iyi mirimo isigaye harimo nko gushyira amakaro imbere ahashyinguye no guhoma inkuta n’igisenge imbere ahashyinguye bizatwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400, gusubiramo pavement yohejuru kuri dale izatwara ibihumbi 450, gukora inyubako ifite igisenge gitwikira ahashyinguye bizwatara miliyoni 8 na kubaka icyumba cya kabiri cyo gushyinguramo kizatwara miliyoni 3.

 

Share

Comments (0)

Imibiri 11 niyo yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyarubuye isanga indi irenga ibihumbi 51 bahashyinguwe

Tags: , , , , ,

Imibiri 11 niyo yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyarubuye isanga indi irenga ibihumbi 51 bahashyinguwe

Posted on 18 April 2013 by peter

Imibiri 11 niyo yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyarubuye isanga indi irenga ibihumbi 51 bahashyinguwe

Kuri uyu wa 14/04/2013 ku rwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe hasyhinguwe imibiri 11 mu cyubahiro ubwo hasozwaga icyunamo, iyi mibiri ikaba ije isanga indi mibiri igera ku bihumbi 51.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, Minisitiri Musoni Protais ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri akaba yasabye abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza guharanira kwigira, akaba yibukije abitabiriye kwibuka ko gahunda ari ugushaka uburyo bakomeza kwiyubaka aho gukomeza guheranwa n’agahinda akaba avuga ko kuba Nyarubuye haraguye inzirakarengane zazize Jenoside bazira ubwoko,bitagombye gutuma abantu biheba ahubwo bajye bibuka kandi bakomeza kwiyubaka. Akomeza abasaba kugira ubufatanye mu bintu byose kugira ngo ntihakagire uwumva ko ari wenyine,avuga ko ntawigira wenyine ahubwo afatanya n’abandi,akaba avuga ko kwigira bisaba kugira icyerekezo ariko ugahinduramo gahunda ifite ibikorwa, akaba abasaba gukomeza kwiyubakamo icyizere.
Musoni yasabye abaje kwibuka ku nshuro ya 19 kwibuka baharanira kwigira biha inshingano yo kubishyira mu bikorwa kandi bagambiriye itsinzi nyakuri, akaba avuga ko ibyo ari ukwihesha ishema n’igihugu muri rusange kuko gutsinda nyakuri ari ukugira ubushobozi bwo kwibeshaho,avuga ko inshingano za Leta ari uguha uwo ariwe wese kubaho neza kandi ko Leta icyo iba igamije ari uko umuturage abaho neza.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Vincent yavuze ko muri rusange agereranije aho abacitse ku icumu bavuye n’aho bageze abona ko ubu bamaze kwiyubaka, akavuga ko kuri ubu bamwe mu barokotse Jenoside bamaze kugera ku ntambwe ishimishije, kuko babayeho mu buryo bwiza kandi n’abatarubakirwa kuri ubu babigeze kure akaba avuga ko ikibazo kigihari ari ibibazo by’amasambu bikigaragara aho usanga uwacitse ku icumu agifite ikibazo cy’imitungo y’iwabo akaba avuga ko kuri ubu ibi bibazo biba bikurikiranwa n’akarere ku buryo nabyo bizeye ko bigomba gukemuka vuba,muri rusange umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe avuga ko abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka bakaba babayeho neza nta kibazo ugereranije n’igihe Jenoside yarangiraga.
Uyu muyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe yashimiye abaje kwifatanya n’abarokotse Jenoside avuga ko kwifatanya ari ibyerekana ko bari kumwe akaba avuga ko bituma badaheranwa n’agahinda ahubwo bibafasha kwigira.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba avuga ko ku bibazo bitandukanye by’abarokotse Jenoside birimo ibijyanye n’amasambu y’imfubyi bagiye kubirangiza vuba kuko kiri mu bibazo bizwi mu karere, akaba yashimiye abarokotse kuba bakomeza kwihangana muri iki gihe cy’icyunamo.
Uyu muhango wo kwibuka wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye,abaturage, abarokotse Jenoside hamwe n’abayobozi baturutse mu gihugu cya Tanzaniya, abadepite mu nteko ishinga amategeko. urwibutso rwa Nyarubuye rushyinguyemo ibiri isaga ibihumbi 51 aho kuri uyu wa 14/04/2013 hashyinguwe imibiri 11 uru rwibutso rukaba kuri ubu ruri mu nzibutso eshanu zashyizwe ku rwego rw’igihugu.

Share

Comments (0)

Gatsibo: barasabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri jenoside

Tags: , , , , , , , , ,

Gatsibo: barasabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri jenoside

Posted on 17 April 2013 by peter

Gatsibo: barasabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri jenosideUbuyobozi bw’akarere ka Gatsibo burahamagarira abireze bakemera icyaha kugaragaza no gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Akarere ka Gatsibo kasabye abafite amakuru y’ahari imibiri itaraboneka nyuma y’aho imibiri isaga 69 yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro kuwa 11 Mata, amakuru yatanzwe n’abarokotse Jenoside abagize uruhare mu kubica barinumiye.

Ruboneza Ambroise, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, avuga ko abavandimwe b’abishwe n’izindi nshuti aribo bagize uruhare mu kugaragaza ahari iyo imibiri.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza yagize ati “Uko byagenda kose ntituzahagarika gukomeza gukangurira abireze bakemera icyaha gutanga amakuru, ibi kandi turizera ko bigiye gukomeza guhabwa ingufu n’ibi biganiro byashyizwe ku rwego rw’Imidugudu, aho bazakomeza kwerekwa ko gutanga amakuru aribyo bibaha amahoro muri bo.”

Komini Murambi ni imwe mu zari zigize Perefegitura ya Byumba mbere ya Jenoside, hiciwe Abatutsi benshi cyane cyane muri Paruwasi ya Kiziguro, bigizwemo uruhare na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste wari waratoje interehamwe, kugeza ubu akaba afungiwe Arusha, aho yahanishijwe igifungo cya burundu.

 

 

Share

Comments (0)

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

Tags: , , , , , , ,

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

Posted on 17 April 2013 by peter

73 bodies of the 1994 genocide against the Tutsi victims were laid to respect in respect at Mukarange Memorial Site on Friday the 12th.April.2013.

These bodies were collected in different sectors of Kayonza district found due to different information given by people who knew the whereabouts of these bodies.

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

The 73 bodies were laid to rest

The 73 bodies were laid to rest with the 8700 bodies already in this memorial site especially of the victims that lost their lives in Mukarange Catholic Church and IPM School near this church who had gone to seek refuge there.

The representatives of the families who laid their relatives and loved ones to rest appreciated people who gave information to their whereabouts for them to be finally put into their resting places.

The governor of the Eastern Province of Rwanda Mrs. Odette Uwamariya relegated people who are aware of the whereabouts of genocide victims but decide to keep quiet about it.

“We shouldn’t be burying bodies after 19 years of the genocide. This was supposed to be done with in the first 3 years. It is a pity that some people always knew the presence of these bodies but kept quiet” says the governor.

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

Mrs. Odette Uwamariya The governor of the Eastern Province of Rwanda

The governor asked genocide survivors to stand firm and not to be consumed by sorrowful history but to work hard and attain development. She said every Rwandan has a responsibility to support genocide survivors to achieve self reliance.

The governor went on to explain that the first way of supporting genocide survivors include giving them information of their loved ones who are not yet laid to rest. This will reduce on the trauma which is caused by not knowing where their loved ones were killed that is evident among many genocide survivors.

Every year, Mukarange residents hold a vigil to commemorate the mass number of Tutsis who had gone to seek refuge at Mukarange Catholic Church and IPM School and were annihilated on the 12th.April.2013.

The victims had come from different parts of the district seeking refuge in the holy place but all the same they were killed in the same place that had provided solace to the many.

 

 

 

Share

Comments (0)

Abafatanyabikorwa bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze basuye urwibutso rwa Nyarubuye

Tags: , , , , , , , ,

Abafatanyabikorwa bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze basuye urwibutso rwa Nyarubuye

Posted on 16 April 2013 by peter

Kuri uyu wa 10/04/2013 abafatanyabikorwa 69  mu iterambere (JADF) bo mu murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba.

Gahunda aba bafatanyabikorwa bo murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze (JADF) bihaye yo kuza gusura urwibutso rwa Nyarubuye ngo ni uko bumvaga ko uru rwibutso rufite amateka yihariye kandi nkuko babibwiwe bakaba babyiboneye,aba bafatanyabikorwa b’umurenge wa Muhoza bavuga ko ibyo biboneye bibarenze aho bavuga ko batari barigeze babona aho ibimenyetso babonye biri ku zindi nzibutso.

Ruhanamirindi Samir, umuyobozi waje ayoboye abasuye uwributso rwa Nyarubuye avuga ko ibyo Abafatanyabikorwa bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze basuye urwibutso rwa Nyarubuyebabonye birenze ubwenge bwabo,akaba avuga ko baje gusura uru rwibutso nk’abafatanyabikoerwa nk’ imwe mu ngamba bihaye zo gukumira Jenoside bakaba bahigira amateka azabafasha kwigisha abandi babana mu murenge iwabo, avuga ko bahakuye ubuhamya bukomeye cyane kandi ngo ko ibyo babonye ari agahomeramunwa,  avuga ko bamaze kugenda basura inzibutso zitandukanye mu rwego rwo kuhigira amateka, ubutumwa bakurayo babugeza ku batuye umurenge wa Muhoza.

Rwakayigamba Ferdinad ni umwe mu barokokeye mu murenge wa Nyarubuye, yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye muri uyu murenge,akaba avuga ko ubwicanyi muri uyu murenge by’umwihariko kuri uru rwibutso abantu bahahungiye kubera hari mu bapadiri bagira ngo interahamwe ziratinya kuhabicira nyamara birarenga abahahungiye bose baricwa.

Ku rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye imibiri yabazize Jenoside ibihumbi bigera kuri 51, abenshi bakaba bariciwe kuri iyi paruwasi ya Nyarubuye mu gihe bari bahahungiye, uyu murenge wa Musanze ukaba washyize kuri uru rwibutso amafaranga ibihumbi 100 yo kuba yafasha mu bikorwa bitandukanye kuri uru rwibutso.

 

 

Share

Comments (0)

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment