Tag Archive | "Rwanda gorillas"

Tags: , , , , ,

Rwanda | DRC: Ba mukerarugendo babiri bitabye Imana barasiwe muri Pariki ya Virunga

Posted on 31 October 2012 by peter

Ba mukerarugendo babiri n’umusirikare umwe bitabye Imana  baguye mu gitero bagabweho n’abarwanyi ba Mai-Mai muri Pariki ya Virunga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuyobozi wa Pariki ya Virunga, Emmanuel de Merode  yavuze ko abo bamukerarugendo  bari baherekejwe n’abasirikare baguye mu gico cy’abarwanyi ba Mai-Mai babasukaho urufaya rw’amasasu babiri bahita bahagwa ndetse n’umusirikare umwe.

Yagize ati: “Batewe n’abarwanyi ba Mai-Mai bafite intwaro zikomeye babamishaho urufaya rw’amasasu.”

Mu icyo gitero, havuguyemo inyeshyamba za Mai-Mai zigera kuri eshanu; nk’uko ibiro  ntaramakuru by’Abongereza  Reuters bibitangaza.

Kuva  mu mwaka w’i 1996, ba mukerarugendo 130 bamaze kwicwa muri Pariki ya Virunga ibamo imitwe inyuranye  yitwara gisirikare irwana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.  Ngo iyo mitwe itunzwe ahanini no gushimuta inyamaswa zitandukanye ziba muri iyo pariki.

Pariki ya Virunga ni imwe muri pariki igikungahaye ku ngagi ziba mu misozi aho habarurwa izigera kuri 790.

   

 

 

Comments (0)

Rwanda | Rwanda names 19 new baby

Tags: , , , , , ,

Rwanda : Rwanda names 19 new baby gorillas

Posted on 20 June 2012 by peter

Rwanda | Rwanda names 19 new babyThe Rwandan community was joined by the international community to mark the traditional annual ceremony of naming new baby gorillas commonly known as “Kwita Izina” which saw the entrance of 19 new baby gorillas in the gorilla family of Rwanda.

In his message on the event, President Paul Kagame was quoted saying that Kwita Izina has gone beyond a focus on gorillas and become a potent symbol of Rwanda’s efforts to conserve the country’s biodiversity.

“Our tourism industry is strongly anchored on natural assets such as landscapes, parks, forests and rare animal and bird species We must therefore continue to protect and sustain this valuable resource base” Kagame said.

The Prime Minister of Rwanda, Dr. Pierre Damien Habumuremyi took the first shot at naming the premier gorilla- ‘Gikundiro’ (Loved one), and was followed by other delegates, especially The Chairman of East Africa Tourism Platform, Richard Rugimbana, who named another one “Akarabo” (flower).

Other names given to other baby gorillas included: Kungahara (live on) ,itabaza (resuce) , umutungo(resource), ndizeye (I trust), ihoho (Beauty), ishimwe (thanksgiving), icyeza (of goodness) ,itorero (,impamo (Reality),amatwara (colony),Kataza (grow on) ,Turimbere (develop) ,  Iwacu (our home), Ruhuka (Rest) ,Turere (educate), Ijabo(Sovereign)  and twin gorillas- Umudende (free)and Impeta (ring) .

The Premier said that Rwandans need to contribute to the tourism industry by taking good care of the environmental aspects and take care of the tourists who frequent the national parks each year.

Habumuremyi reminded the surrounding communities of the Volcano National Park the importance of the gorillas and the huge sums of money generated from them annually and partly used to improve the livelihood of the surrounding communities.

He said that anyone who tries to damage the gorilla habitat and the park environment should be arrested and brought to book by the local leaders.

John Gara, the CEO of Rwanda Development Board (RDB), hailed the current government for its emphasis on tourism promotion, an aspect which was not considered by the previous leaders. He asked Rwandans to continue working with the government to conserve the mountain gorillas.

“This year’s celebrations comes at a critical time when the degradation of the ecosystems has reached alarming proportions in many parts of the world,” he said

Rica Rwigamba, the Head of Tourism and Conservation at RDB said that the tourism industry continues to be the country’s top foreign exchange earner and the board is very committed to conserve the mountain gorillas as way of increasing more visitors and income from the activities.

The Rwanda development Board also run various campaigns to promote awareness on the importance of the gorilla naming ceremony and the need to pursue eco-tourism as source of income in a much greener and environmental friendly.

Residents living at foots of Virunga Mountains in Kinigi-Musanze District, Northern Province of Rwanda were part of the celebrations.  They said that the tourism activities in the area have benefited the community in various ways.

“We have shared the benefits in many ways. Now we have schools, hospital and roads and even jobs because of tourism. This means that tourism is a source of livelihood for us and we are going to work hard to conserve nature” one residents” Jean Claude Mahoro said.

On this aspect, Rwigamba stated that the revenues collected from the gorillas activities accounts for the largest amount of money collected in tourism and these funds have been put together to contribute to community development for the communities around the volcanoes.

Over Rwf1.4 billion was spent during the past 8 years in support of community based projects like the provision of clean water, sanitation, schools and other social amenities and over 220 projects financed.

The annual disbursement grew from an initial Rwf41 million in 2005 to Rwf252 million in 2011, with tourist arrivals to Rwanda growing to 908,000 visitors in 2011.  The gorilla tourism sector generated $9.6 million out of the $252 million revenues collected from the whole tourism industry last year.

Tourism receipts are expected to grow at a compound annual growth rate of 9% until 2012. The average spend by a visitor is $200 a day and average length of stay is one week.

 

This year’s annual ceremony was under the theme “Sustainable tourism for a green economy” and About 141 gorilla babies have been named since 2005.

 

 

 

Comments (0)

Rwanda Intambara ibera muri

Tags: , , ,

Rwanda : Intambara ibera muri Congo yatangiye kugira ingaruka ku ngagi zo mu birunga

Posted on 30 May 2012 by peter

Rwanda Intambara ibera muri

Ingagi zo mu birunga zibangamiwe n’imirwano ikomeje kwibasira uburasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Kimwe cya kane cya parike y’ibirunga ngo ni cyo kibangamiwe cyane n’iyo mirwano kugeza ubu. Iyo parike ihuriweho n’ibihugu bitatu, u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda.

Kuva intambara ishyamiranyije igisirikari cya Kongo n’ingabo z’umutwe wa M23 wiyomoye kuri icyo gisirikari yatangira, ibi bihugu byose byakomeje kugaragaza impungenge z’uko ingagi zo mu birunga zishobora kwibasirwa n’iyo ntambara, dore ko bamwe mu barindaga Parike y’ibirunga ku ruhande rwa Kongo bahungishijwe rugikubita ubwo intambara yatangiraga.

Kuva Tariki 08/05/2012 ingabo zo mu mutwe wa M23 zashinze ibirindiro mu gace ka Runyoni gaherereye muri Rutshuru hafi ya parike y’ibirunga. Hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri ingabo za Congo zigaba ibitero ku mutwe wa M23 kandi zigakoresha intwaro zikaze zerekeza kuri parike y’ibirunga ahari ibirindiro bya M23.

Umuvugizi wa M23, Lieutenant Colonel Vianney Nzarama, tariki 26/05/2012 yemeje ayo makuru avuga ko ingabo za Congo zagabye ibitero mu ndege zigatera ama bombe mu gice cya Parike y’ibirunga.

Tariki 09/05/ 2012, inyeshyamba ngo zarashe umwe mu barinzi ba Parike y’ibirunga n’abasirikari babiri ba Congo. Kuva umwaka ushize wa 2011, abarinzi ba Parike y’ibirunga bagera kuri 12 ngo bahitanywe n’intambara z’inyeshyamba, ariko igiteye inkeke kurushaho ngo ni uko muri parike y’ibirunga ubu habarizwa imitwe ine ikomeye y’inyeshyamba nk’uko ikinyamakuru The Independent cyabyanditse.

Abarindaga Parike y’ibirunga ku ruhande rwa Congo barahungishijwe nk’uko Dr Muamba Tshibasu, uyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri Congo (ICCN) aherutse kubitangaza mu biganiro byateguwe n’umushinga uhuza amaparike yo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Congo, Great Virunga Transboundary Collaboration (GVTC), ibyo biganiro bikaba byari byabereye muri Uganda mu byumweru bibiri bishize.

Hagati y’umwaka wa 2007 na 2008 ubwo leta ya Congo yari ihanganye n’ingabo za CNDP zivugwaho kuba ari zo zaje kuvamo umutwe wa M23, ingagi icyenda zarishwe. Icyo gihe ubukerarugendo muri parike y’ibirunga bwashushe nk’ubuhagaze kuko umubare w’abasura parike wagabanukaga umunsi ku munsi.

Kugeza ubu icyo kibazo ngo gisa n’icyongeye kugaruka kuko abantu basuraga iyo parike bagenda bagabanuka kubera impamvu z’umutekano wabo.

Ku isi hasigaye ingagi zigera kuri 800. Ingagi 210 muri zo ngo ziba muri Parike y’ibirunga, ku buryo iyo ntambara ishobora kugira uruhare mu izimira ry’izo nyamaswa zikurura ba mukerarugendo benshi ku isi.

   

 

 

 

 

Comments (0)

Rwanda Ingagi zo mu birunga

Tags: , ,

Rwanda : Ingagi zo mu birunga zifite byinshi zihuje n’ikiremwamuntu

Posted on 17 May 2012 by peter

Rwanda Ingagi zo mu birunga

Bamwe mu bakunze kubana igihe kitari gito n’ingagi zo mu birunga ndetse na bamwe mu bazisuye batangaza ko izi ngagi ziri mu bisimba bike ku isi byaba bifite ibintu bitari bike bihuriyeho n’ikiremwamuntu nubwo zo zitagira ubwenge nk’ubw’ubwabantu.

Nk’uko bisobanurwa na bamwe mu bayobora ba mukerarugendo baba baje gusura izi ngagi, kandi bikaba binagaragarira buri wese wabashije kuzisura, izi ngagi ziba mu miryango umuntu ashobora kugereranya n’abantu kuko nazo ziba zifite amategeko n’amahame zigenderaho muri iyo miryango.

Mu bigaragara ni uko izi ngagi ziba mu matsinda twagereranya n’imiryango kuko zibana zikurikije icyo zipfana. Munyaneza Augustin, umwe mu bayobora ba mukererugendo ahaba izi ngagi zo ku gice cy’u Rwanda avuga ko muri iyi miryango ikigabo gikuru muri zose kiba cyubahwa bidasubirwaho n’izindi ngagi bibana; byaba ibyana byazo cyangwa ingazi z’ingore ziri muri uwo muryango.

Aha ngo bikaba biviuze ko iyo ingagi ari nto idashobora kuyobora umuryango kandi hari ingagi nkuru kuruta izindi. Igihe ingagi yumva itagishaka gukurikiza amategeko y’uwo murango ngo icyo ishobora gukora ngo ni ukwiba ingagi y’ingore muri uwo muryango cyangwa mu wundi muryango  ibonye hafi aho kugirango byikorere umuryango wazo.

Ingagi zitoza kurwanirira imiryango yazo mu gihe haba hari ikiramutse gishatse kuzihungabanya. Munyaneza ati: “iyo bamukerarugendo baramutse baje gusura ingagi zitamenyerewe gusurwa cyangwa zidaherutse gusurwa usanga zishaka kwirinda kugirango hatavaho hari ikizihungabanya ariko iyo uzigendeye neza murakorana nta kibazo, ikibi ni ukuzereko wazirinye ngo nizigukanga nawe wiruke”.

Mu gushaka kwerekana ko zifite ububasha ndetse n’ingufu kurusha ibindi byose zikomanga mu gituza. Abayobora ba mukerarugendo ndetse na bamwe mu bacunga umutekano wazo bavuga ko iyo ingagi yikomanze mu gatuza, umuntu nawe akazigana yikomanga mu gituza nkazo ngo zishobora kumugirira nabi kuko ziba zibona ko ushatse kuzisuzugura.

Umwe mu miryango y’ingagi ikunzwe gusurwa muri iyi parike harimo n’uwitwa Nyakagezi mu busanzwe ukomoka mu gihugu cya Uganda. Uyu muryango ukaba ugizwe n’ingagi icyenda; se wazo nkuru witwa Bigingo, nyina Ikizanye, Fred, Rukundo, Mark, Mafia, Ndungutse, Nstuti, ndetse n’ikiri nto itegereje guhabwa izina mu kwezi gutaha.

Parike y’ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda ikaba ifite imiryango 17 y’ingagi ariko icumi muri yo ikaba ariyo ishobora gusurwa nab a mukerarugendo kuko yabimenyerwjwe. Ingagi zose hamwe mu gice cy’ibirunga ku mpande zose zikaba zigera kuri 480.

  

 

 

 

 

 

Comments (0)

Rwanda Nubwo ibiciro ku basura

Tags: , , ,

Rwanda : Nubwo ibiciro ku basura ingagi byongerewe ngo ntacyo bizahungabanya

Posted on 17 May 2012 by peter

Rwanda Nubwo ibiciro ku basura

Mu gihe habura ibyumweru bibiri ngo ibiciro byo gusura ingagi bihinduke, ubuyobozi bwa Parike y’Ibirunga buravuga ko nta ngaruka ibiciro bishya bishobora kuzagira kuri ba mukerarugendo baza gusura ingagi.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2012 nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB cyashyize ahagaragara ibiciro bishya byo gusura ingagi, ibiciro biri hejuru y’ibisanzweho.

Kuva tariki ya mbere ukwezi gutaha kwa gatandatu, ba mukerarugendo n’abandi basura ingagi nibwo batangira kwishyura amafaranga atandukanye cyane n’ayo bajyaga bishyura.

Ibiciro bishya byashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB yiyongereyeho kimwe cya kabiri ku mafaranga yari asanzwe yishyurwa n’ushaka gusura ingagi.

Kuva tariki ya mbere ukwezi gutaha, umunyamahanga utaba mu Rwanda azava ku madolari y’Amerika magana atanu ajye ku madolari 750 ni ukuvuga arenga ibihumbi magana ane na mirongo itanu mu mafaranga y’u Rwanda kugira ngo abone uburenganzira bwo gusura izi ngagi zo mu birunga by’u Rwanda.

Umunyarwanda we azava ku mafaranga ibihumbi makumyabiri ajye ku mafaranga ibihumbi mirongo itatu.

Izamuka ry’ibi biciro no gutangira kubikurikiza bitera kwibaza impamvu z’iri zamurwa kuri uru rwego. Bigatuma benshi bibaza ko bishobora kuzagabanya umubare wa ba mukerarugendo basura ingagi.

Nyamara impamvu z’izamurwa z’ibiciro byo gusura ingagi zitandukanye n’ibitekerezwa na benshi, bigatuma ubuyobozi bwa parike y’ibirunga bwemeza ko nta mpungenge y’uko abasura ingagi bagabanuka kuko bavuga ko uko umwaka ushira undi ugataha ariko bagenda biyongera.

Prosper Uwingeri, Umuyobozi wa Parike y’Igihugu y’Ibirunga avuga ko ba mukerugendo kugeza magingo aya aribo bisabiye ko amafaranga bishyuraga yakwiyongera mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga izi ngagi ziboneka hake ku isi.

Umuyobozi wa parike y’Igihugu y’Ibirunga anavuga ko icyemezo cyo kuzamura ibiciro byo gusura ingagi biri no mu rwego rwo kongera umusaruro w’amafaranga akomoka ku gusura ingagi binyuze mu buryo butabangamira ingagi kandi ntibinice amategeko n’amahame mpuzamahanga arengera ingagi z’imisozi miremire.

Bene aya mahame mpuzamahanga avuga ko umuryango umwe w’ingagi usurwa n’itsinda ritarengeje abantu umunani kandi bakamarana n’ingagi isaha imwe itarenga.

Uwingeri akavuga ko batashatse ko hakwiyongera abagize itsinda cyangwa se ngo nyuma y’itsinda rimwe habe hajyayo irindi tsinda.

imwe mu bigaragara ni uko ishyirwa mu bikorwa by’ibiciro bishya bizahurirana n’igihe cy’izuba gikunze kubonekamo ba mukerarugendo benshi ndetse bikaba bizaba bizatangira mu gihe hateganijwe umuhango wo kwita izina uteganijwe kuba mu kwezi kwa gatandatu mo hagati.

Igisigaye ni ukureba niba koko kuzamura ibiciro byo gusura ingagi bitazagabanura umubare w’abazisura ahubwo ukaba wakwiyongera nk’uko bigaragazwa n’umuyobozi wa Parike y’Igihugu y’Ibirunga.

  

 

 

 

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Ingagi nyinshi ziba mu birunga zikunda igice cy’u Rwanda

Posted on 17 May 2012 by peter


Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bo mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, umuyobozi wa parike y’igihugu y’ibirunga mu Rwanda, Prosper Uwingeri yavuze ko bimaze kugaragara ko imiryango y’ingagi itari mike iba mu gace k’ibirunga gahuriweho n’u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikunda kwibera ku gice cy’u Rwanda kuko zihabona umutekano zifuza.

Uwingeri avuga ko kugeza magingo aya nta ngagi y’u Rwanda n’imwe iri kuba ku butaka bwa kimwe muri ibi bihugu bihuriye kuri aka gace k’ibirunga. Ibi ngo bikaba biterwa n’uko ku ruhande rw’u Rwanda zicungirwa umutekano wazo ku buryo bigoye ko barushimusi bahungabanya umutekabo wazo uko bishakiye.

Munyaneza Augustin, umwe mu bayobora ba mukererugendo ahaba izi ngagi zo ku gice cy’u Rwanda avuga ko izi ngagi zitinya cyane imitego yatezwe na ba rushimusi ku buryo ngo byaba ari imwe mu mpamvu nyamukuru zituma zishobora guhunga agace runaka zikajya gushaka ahari amahoro.

Ku gice cy’u Rwanda hakaba hari imiryango ibiri yaturutse mu bindi bihugu nk’umuryango witwa “kwitonda” waturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka umunani ishize ndetse n’umuryango witwa “Nyakagezi” waturutse mu gihugu cya Uganda mu kwezi kwa Kanama k’umwaka wa 2011.

Umuyobozi wa Parike y’ibirunga avuga ko kuba hari ingagi zo mu bindi bihugu ziza mu Rwanda kandi zigasurwa kimwe n’izindi ngo bituma hari amafaranga u Rwanda rugenera ibi bihugu igihe izi ngagi zasuwe, ati: “ubundi iyo iyi miryango yasuwe, amafaranga avuyemo; 50% yayo tuyaha aho izo ngagi zakomotse”.

Uwingeri avuga ko nta buryo bushoboka ko ingagi zakorerwa imipaka ntarengwa kugirango zitajya zambuka ngo zijye mu bindi bihugu kuko ngo zigomba kugira uburenganzira bwo kuba aho zifuza kandi ngo no mu busanzwe izi ngagi zifite imibereho iri ku murongo.

   

 

 

 

Comments (0)

Rwanda | Umutekano w ingagi zo

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Umutekano w’ingagi zo mu birunga uhangayikishije abashinzwe parike y’ibirunga

Posted on 30 March 2012 by peter

Rwanda | Umutekano w ingagi zo

Abashinzwe kurinda ingagi zo mu birunga ku ruhande rw’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo batangiye gukora amarondo muri parike y’ibirunga mu rwego rwo guhashya abantu bakomeje gutega imitego ikunze guhitana ingagi. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho mu kwezi kwa kabiri hagaragariye umwana w’ingagi waguye mu mutego ukahasiga ubuzima.

Prosper Uwingeri, umwe mu bakurikiranira hafi ingagi zo mu birunga ku ruhande rw’u Rwanda, avuga ko ayo marondo yemejwe nyuma y’ibiganiro hagati y’abashinzwe parike zombi [Parc de Virunga ku ruhande rwa Kongo Kinshasa na Parc de Volcans ku ruhande rw’u Rwanda]

Ati “Ayo marondo azakorwa n’impande zombi, yatekerejwe nyuma y’umwana w’ingagi wagaragaye yapfiriye mu mutego mu kwezi kwa kabiri. Abashinzwe parike ku mpande zombi barahuye kugira ngo barebere hamwe ingamba zafatwa, muri zo hakaba harimo no gukora ayo marondo mu rwego rwo guhashya abatega imitego ihitana ingagi”

Yavuze ko n’ubwo imitego yaba itagamije gutega abana b’ingagi, bashobora kuyigwamo kandi wenda yari itezwe izindi nyamaswa. Uwingeri akomeza avuga ko ayo marondo yatumye hategurwa imitego myinshi yari yatezwe inyamaswa zo muri parike z’ibirunga.

Ingagi zo mu birunga ni zimwe mu bintu bikurura cyane ba mukerarugendo mu Rwanda. Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera amafaranga yishyuzwa ba mukerarugendo basura ingagi ku gipimo cya 50%, iki giciro kikazatangira kubahirizwa kuva tariki ya mbere Kamena uyu mwaka.

Igiciro kizava ku madorari 500 ya Amerika kigere ku madorari 750 ku banyamahanga badatuye mu Rwanda, mu gihe abanyamahanga batuye mu Rwanda bo bazajya bishyura amadorari 375 aho kuba 250 nk’uko byari bisanzwe, naho abanyarwanda bishyure amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 aho kuba 20 nk’uko byari bisanzwe.

U Rwanda ruvuga ko kuzamura ibyo biciro byatewe nuko ingagi zo mu birunga zikomeza kororoka zikaba nyinshi kandi zikeneye kwitabwaho, ndetse naba mukerarugendo bakenera kuzisura bakaba bakomeza kwiyongera.

Ingagi zo mu birunga ku ruhande rw’u Rwanda na Kongo Kinshasa kugeza ubu zigize kimwe cya kabiri cy’ingagi 700 z’ibirunga zikiriho ku isi yose.


 

Comments (0)

Advertise Here