Tag Archive | "Rwanda Huye"

Tags: , , , , , , , ,

Batangiye gutekereza ku byo bazakora mu bukerarugendo bakiga

Posted on 17 June 2014 by peter

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatanu w’ubukerarugendo mu Rwunge rw’amashuri AIPER Nyandungu, (abantu benshi bita kwa Hadji Rwagasana Said) ni bo batangiye gutekereza kubyo bazakora mu bukerarugendo bakiri ku ntebe y’ishuri.

 m_Batangiye gutekereza ku byo bazakora mu bukerarugendo bakiga

Ibi bitekerezo babigaragaje mu kiganiro twagiranye tariki ya 13/6/2014, ubwo Bari bamaze gusura ingoro y’umurage w’u Rwanda yo mu Rukari i Nyanza, ndetse n’ingoro y’umurage w’u Rwanda iherereye mu mujyi wa Butare, mu karere ka Huye.

Claudine Uwasekuru we, bitewe n’uko hari ibyo yari yiteze kubona muri imwe muri izi ngoro ntabibone, yiyemeje ko narangiza amashuri azishingira iye ngoro.

Yagize ati “nzashinga mize (musée) irenze kuri iriya tuvuyemo (yavugaga iyo mu karere ka Huye) … hariya njyewe ntabwo nabonyemo ibintu byinshi … nabuzemo abantu ba kera ukuntu bari bameze.” Abantu ba kera Uwasekuru yari yiteze kubona muri iyi ngoro ngo ni ba bandi benda gusa n’inguge bivugwa ko ari bo dukomokaho.

Uwitwa umutoni we ngo ateganya kuzashinga kampani itembereza ba mukerarugendo baturutse hanze y’ igihugu. Tumubajije niba azakira abo hanze y’igihugu Abanyarwanda bo nta cyo azabamarira? Yashubije agira Ati “kampani yanjye,  n’ Abanyarwanda izabateza imbere kuko ari bo nzaha akazi”.

Umutoni yunzemo ati “nzikorera kuko gukorera abandi ntabwo ubona inyungu nk’uko waba wikorera ku giti cyawe. Nyine uhora uteze intoki ku bandi, kandi mu bukerarugendo harimo amafaranga menshi.”

Mutesi Moreen we ngo atekereza ko azatunganya ahantu azashyira inyamaswa (zoo) akazajya azereka abantu na bo bakamwishyura.

Uwase Ingrid we ngo azashinga itorero ry’abakobwa ribyina imbyino gakondo, ku buryo rizajya ribyinira ba mukerarugendo na bo bakabishyura.

Uwitonze Laetitia na we ati “njye ikintu numva nkunze cyane cyanatumye niga ubukerarugendo numva nzakora mu bijyanye n’indege cyangwa se ku kibuga cy’indege.”

Rugamba Emmanuel, ngo “nshobora kuba umucuruzi, nkajya ncuruza bya bikoresho by’ubukorikori. Icyakora na none ndamutse mbonye akazi muri hoteli cyangwa ku kibuga cy’indege nagakora cyangwa na none mu mapariki nkazajya mperekeza ba mukerarugendo.”

Comments (0)

Gisagara: Save abarokotse barasaba ko urwibutso rwakongerwa

Tags: , , , , , , , , ,

Gisagara: Save abarokotse barasaba ko urwibutso rwakongerwa

Posted on 29 April 2014 by peter

 Abarokotse Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 batuye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, barasaba ko urwibutso rwa Save rwakwagurwa kuko batakibona aho bashyingura kandi hakaba hakiri imibiri igishyinguye mu matongo, abandi bakaba bajya gushyingurwa mu yindi mirenge kubera ubuto bw’urwibutso.

Igitambo cya misa no gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo inzirakarengane za Genocide zisaga 3000, niyo mihango yabanjirije kwibuka ku nshoro ya 20 abazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 bo mu cyahoze ari komine shyanda ubu hakaba ari umurenge wa Save uherereye mu karere ka Gisagara.igikorwa cyabaye tariki 27/4/2014

Gisagara: Save abarokotse barasaba ko urwibutso rwakongerwa

Mu ijambo ry’uhagarariye IBUKA mu murenge wa Save, Daphrose Mukarutamu, yagarutse cyane ku rwibutso rwabaye ruto, ngo hakaba hari imibiri ya bamwe ikiri mu matongo itarashyingurwa mu cyubahiro ndetse hakaba n’abajyanwa gushyingurwa mu yindi mirenge. Yasabye ko bafashwa urwibutso rwa Save rugatunganywa rukanagurwa kugirango babashe guha ababo icyubahiro bakwiye.

Ati «Twarashyinguye ariko hari n’abakiri mu matongo, hari n’abajyanwa ahandi, turacyafite imihana igera nko kuri 20 ikirimo abantu batarashyingurwa mu cyubahiro twifuza ko baza bakegera abandi tukajya tubibukira hamwe bose »

Senateur Mukakalisa Jeanne d’Arc wari witabiriye uyu muhango, yasabye abari aho ko bagomba kwirinda icyakongera kubagaruramo amacakubiri ndetse bakirinda n’abakomeje gupfobya Genocide yakorewe abatutsi.

Ati « Hanze aha haracyari abantu bapfobya Genocide yabaye mu Rwanda, bakayihakana ndetse bakabyoshya n’abandi, none rero dufatanye kubarwanya, twubakiye ku bumwe tuzabatsinda nk’uko dusanzwe tubatsinda kandi ubumwe bukatubera nk’ingabo idukingira »

Senateur Mukakalisa Jeanne d’Arc, kandi nawe yongeye kugaruka kuri iki kibazo cy’urwibutso ruto, asaba akarere ka Gisagara gushaka uburyo rwavugururwa ndetse rukanongerwa.

Uretse ikibazo cy’urwibutso rudatunganyije, uhagarariye IBUKA mu murenge wa Save yavuze, yagarutse no ku kibazo cy’abakecuru b’incike barokotse Genocide, avuga ko bakeneye kwitabwaho bakabona ababa hafi kuko imbaraga zabo ari nke kandi ko zirushaho kuba nke uko imyaka yiyongera kuko barushaho gusaza.

Comments (0)

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Tags: , , , , , ,

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Posted on 26 April 2013 by peter

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKAThis was said while in a ceremony to commemorate the genocide victims in Tumba sector, Huye district, on the 21/04/2013.

“These people suffered very bad deaths and therefore this is why they are supposed to be buried in memorial sites where they can be remembered very often”, said the vice president of IBUKA, Nkuranga.

He added on explaining why they are buried in memorial site saying that these are places with security which limits many people from going there.

He gave an example of people who bury them in their homes and later shift to other places leaving the deceased at any one’s mercy.

Again Nkuranga said that places like the cemeteries after 20yrs can be used for other purpose which is not like the memorial sites.

With this therefore he called on people to give information about such people who are not buried in memorial sites, so that they can receive descent burial, in a place where they will not face any such problems.

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

Posted on 25 April 2013 by peter

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

 

 

Avuga ko abazize jenoside batagomba gushyingurwa ahabonetse hose, Egide Nkuranga, Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, yabwiraga abaturage bo mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bari batuye muri uyu Murenge, kuwa 21/4/2013.

Uyu muyobozi yateruye agira ati “abazize jenoside bazize urupfu rudasanzwe. Si abo gushyingura ahabonetse hose.” Aha yasobanuraga impamvu hari imibiri y’abazize jenoside ikurwa aho yari ishyinguye, mu ngo, ikazanwa mu nzibutso.

Yakomeje avuga ko indi mpamvu abazize jenoside bashyingurwa mu nzibutso ari uburyo bwo gushyira imibiri yabo ahantu harinzwe, hatapfa kuvogerwa n’ubonetse wese.

Aha yatanze urugero rw’abantu bagiye bashyingura abantu babo mu ngo zabo hanyuma bakajya kuba ahandi hantu nk’i Kigali, nuko hakagira abaza kuhamena imyanda, ba nyir’abantu badahari.

Ikindi, ni uko ngo ahantu hasanzwe hashyinguwe abantu, biba byemewe ko nyuma y’imyaka 20 hashobora kwifashishwa mu bundi buryo. Urugero nk’iyo ari mu irimbi, nyuma y’imyaka 20 bashobora kugaruka bakahashyingura abandi bantu.

Nkuranga rero ati “gushyingura abantu mu nzibutso bituma bajya aho batazapfa gukurwa.”

 

 

Comments (0)

Rwanda Huye Abatuye mu Murenge wa Ngoma

Tags: , , , ,

Rwanda | Huye: Abatuye mu Murenge wa Ngoma barasabwa gutanga inkunga yo gutunganya urwibutso rwabo

Posted on 29 April 2012 by peter

Rwanda Huye Abatuye mu Murenge wa Ngoma

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Sahundwa Pascal, yagejeje iki cyifuzo ku baturage bo mu Murenge ayobora tariki ya 28 Mata. Bari barangije gukora umuganda waranzwe ahanini no gusiba ibisimu by’ahakuwe imibiri y’abazize jenoside bari bashyinguye mu rwibutso rw’uyu Murenge mu buryo butari bwiza.

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa yagize ati: “umuganda twakoze utegura igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro abacu bazize jenoside cyagombaga kuba cyakozwe uyu munsi ariko ntigishoboke kubera ko ukura imibiri aho yari iri no kuyitunganya byari bitararangira neza. No gutunganya urwibutso ubwabyo ntibirarangira. Uruhare rwanyu rurakenewe kugira ngo iki gikorwa duteganya ku itariki ya 20 Gicurasi  kizashoboke.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene na we wari uhari, yasabye abakuru b’imidugudu kuzakusanya amafaranga mu baturage babo bitarenze tariki ya 1 Gicurasi. Amafaranga azaba aburaho kugira ngo iki gikorwa kigende neza, Akarere kazayashaka, kandi ngo azaboneka.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Huye kandi yibukije abari bavuye mu muganda bari bateraniye ku kibuga cy’indege cyo mu mugi wa Butare, hafi y’ahubatse urwibutso rw’Umurenge wa Ngoma, ko hari igihe bazitabazwa mu mirimo yo kurangiza gutunganya neza uru rwibutso. Yagize ati: “Kaminuza y’u Rwanda yafashe igihe iza gutanga umuganda, ibitaro bya Kabutare biri hafi, abanyonzi n’abamotari na bo bakoze igikorwa gikomeye. N’abandi tuzakenera muzitabire kandi twizeye ko muzaduha ubufasha tuzaba tubakeneyeho.”

Kayiranga Muzuka yanaboneyeho gusobanurira abari bateraniye aho ko urwibutso rw’Umurenge wa Ngoma rutandukanye n’urwibutso rw’Akarere ka Huye bateganya kuzubaka mu minsi iri imbere, kuko rwo ruzaba rugaragaza ishusho y’ibyabereye mu Karere kose. Ntabwo rero ruzashyingurwamo abasanzwe bashyinguye mu Mirenge yose yo mu Karere nk’uko bamwe babikeka.

Icyakora ngo kuvuga igihe uru rwibutso ruzubakirwa ntibyoroshye kubera ko Akarere kabanje igikorwa cyo gutunganya inzibutso zo mu Mirenge yose.

 

 

 

Comments (0)

Nyuma yo gutwarwa

Tags: , , , ,

Rwanda : Urwibutso rwa Ruhashya ruri gusanwa nyuma yo gutwarwa n umuyaga

Posted on 13 March 2012 by peter

 

Nyuma yo gutwarwa

Urwibutso rw’abazize Jenoside rwo mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye rwatangiye gusanwa nyuma y’uko risenywe n’umuyaga wari uvanze n’imvura mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize. Biteganyijwe ko imirimo yo kurusana izarangirana n’uku kwezi kwa Werurwe.

Ushinzwe inzibutso mu karere ka Huye avuga ko nta wabura kuvuga ko kuba uru rwibutso rwarasenyutse byatewe n’uko rutari rukomeye cyane kuko ngo umuyaga n’imvura byavuniye inkingi hagati, akaba atari igisenge cyagurutse.

Uru rwibutso rwari rugizwe na kave (cave) ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside, hejuru hari inkingi zifashe igisenge gitwikiriye aha hantu. Mu kongera kubaka rero, n’ubundi bari kongera gushyiraho inkingi ariko noneho nyinshi kurusha iza mbere, kandi zigizwe na beto irimo ibyuma bishinze kuva muri metero imwe n’igice zo mu butaka.

Mu gihe mbere uru rwibutso rwari rwubatswe na Rwiyemezamirimo mu myaka ya za 2004 , ubu ruri kubakwa n’Umurenge ufatanyije n’Akarere. Izi nzego ni zo zashatse abahagararira ubu bwubatsi ndetse n’abakurikirana  uko inyubako izamurwa umunsi ku wundi ngo hato hatazavaho habonekamo amakosa.

Imirimo yo gusana uru rwibutso izarangira itwaye amafaranga miliyoni umunani. Akarere ka Huye ubwako katanze miliyoni esheshatu zirenga, asigaye akaba agomba kuva mu misanzu y’abaturage. Kugeza ubu abaturage bamaze gutanga ibihumbi hafi magana ane inkunga zikaba zikomeje gukusanywa.


Comments (0)

Nyuma yo gutwarwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Nyuma yo gutwarwa n umuyaga, urwibutso rwa Ruhashya ruri gusanwa

Posted on 13 March 2012 by peter

 

Nyuma yo gutwarwa

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2011, urwibutso rw’abazize jenoside rwo Murenge wa Ruhashya rwasenywe n’umuyaga wari uvanze n’imvura. Imirimo yo kurusana yaratangiye kandi biteganyijwe ko izarangirana n’uku kwezi kwa Werurwe.

Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge abivuga, ngo nubwo uru rwibutso rwasenyutse ataratangira gukorera muri uyu Murenge, bivugwa ko rwasenywe n’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi yaguye muri uyu Murenge ku buryo ngo usibye uru rwibutso, hari n’andi mazu yari akomeye yasenyutse icyo gihe.

Icyakora, ushinzwe inzibutso mu Karere ka Huye we avuga ko nta n’uwabura kuvuga ko kuba rwarasenyutse byatewe n’uko rutari rukomeye cyane kuko ngo umuyaga n’imvura byavuniye inkingi hagati, akaba atari igisenge cyagurutse.

Ubundi uko uru rwibutso rwari rwubatse, rwari rugizwe na kave (cave ) ishyinguyemo imibiri y’abazize jenoside, naho hejuru hari inkingi zifashe igisenge gitwikiriye aha hantu. Mu kongera kubaka rero, n’ubundi bari kongera gushyiraho inkingi ariko noneho nyinshi kurusha iza mbere, kandi zigizwe na beto irimo ibyuma bishingiye kuva muri metero imwe n’igice zo mu butaka.

Mu gihe kandi mbere uru rwibutso rwari rwubatswe na Rwiyemezamirimo mu myaka ya za 2004, ubu ruri kubakwa n’Umurenge ufatanyije n’Akarere : izi nzego ni zo zashatse abahagararira ubu bwubatsi ndetse n’abakurikiranira umunsi ku wundi uko inyubako izamurwa ngo hato hatazavaho habonekamo amakosa.

Imirimo yo gusana uru rwibutso izarangira itwaye amafaranga miliyoni umunani z’amanyarwanda (8.000.000Frw). Akarere ka Huye ubwako katanze miliyoni esheshatu zirenga, asigaye akaba agomba kuva mu misanzu y’abaturage. Icyakora, kugeza ubu abaturage bamaze gutanga ibihumbi hafi magana ane (400.000F), inkunga zikaba zikomeje gukusanywa.


Comments (0)

Rwanda : Isumo rya Mugogwe hamwe 3

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Isumo rya Mugogwe hamwe mu hantu nyaburanga mu rwa Gasabo

Posted on 02 March 2012 by peter

Isumo rya Mugogwe riri ku mugezi wa Mugogwe uri mu Murenge wa Rusatira ho mu Karere ka Huye. Rimanuka ku rutare rurerure cyane rupima metero zigera kuri 200 z’uburebure na 30 z’ubugari.

Rwanda : Isumo rya Mugogwe hamwe 1

Iyo uri kuri urwo rutare rumanukaho isumo rya Mugogwe, ubona ubwiza bw’imisozi ihakikije cyane cyane ubw’agasozi ka Remera. Amazi amanukira hagati mu rutare. Hafi yaho hari ikibumbiro bivugwa ko inka za Ruganzu zashorwagaho.

Rwanda : Isumo rya Mugogwe hamwe 2

Naho hirya gato, hari ubuvumo butoya bavuga ko Ruganzu yaba yaratuyemo. Icyakora ubwo buvumo ngo ntibukiri bunini nka kera kuko amazi y’umugezi wa Mugogwe yagiye abutamo amabuye.

Rwanda : Isumo rya Mugogwe hamwe 3

Abantu banavuga ko kera hari abazaga kwiyuhagirira muri iryo sumo kugira ngo bakire rubagimpande. Nemeye ubu ufite imyaka 52 na we abyemeza agira ati « Muri za 60, abantu bazaga kuhiyuhagirira ari benshi kugira ngo bakire kandi koko ngo barakiraga. »

Aha hantu rero kimwe n’ahandi nka ho hakeneye kwitabwaho no kubungwabungwa kuko haba habitse amateka y’u Rwanda kandi hanitaweho hagatunganywa hakurura ba mukerarugendo bityo ibyiza mb’iwacu bisakwira hose.


Comments (0)

Advertise Here