Tag Archive | "Rwanda Memorial site"

Nyuma yo gusura urwibutso batahanye intego yo kurwanya Jenoside n’igisa nayo

Tags: , , , , ,

Rwanda : Nyuma yo gusura urwibutso batahanye intego yo kurwanya Jenoside n’igisa nayo

Posted on 05 June 2012 by peter

Abaturage bo mu mudugudu wa Gicikiza mu kagari ka Kagugu mu murenge wa kinyinya mu karere ka Gasabo basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera. Nyuma yo gusobanurirwa ibyabaye i Nyamata no mu karere ka Bugesera muri rusange, abo baturage bavuze ko batahanye intego yo kwamagana Jenoside yabaye kandi bagaharanira ko nta handi yakongera kuba ukundi. 

Nyuma yo gusura urwibutso batahanye intego yo kurwanya Jenoside  n’igisa nayo

Bashyira indabo ku rwibutso rwa Nyamata

Abayobozi bari kumwe n’abaturage bafata ingamba zo gusura inzibutso za Jenoside hirya no hino mu gihugu ngo bigire ku mateka maze bazafashe abagishidikanya ko Jenoside yabaye, ndetse banigishe abakiri bato, hagamijwe gukumira ko yazasubira no kubaka ejo hazaza nk’uko byemezwa na Kajuga Gaspard umuyobozi w’umudugudu wa Gicikiza mu kagari ka Kagugu.

Ati “gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata byo bitanga isura y’uko akarere ka Bugesera kibasiwe na Jenoside yakorewe abatutsi na mbere y’uko itangira ahandi mu Rwanda, bityo  ayo mateka biboneye azatuma barushaho gusobanurira abandi ububi bwa Jenoside”.

Uramije James ni umuturage mu kagari ka Kagugu mu mudugudu wa Gicikiza, avuga ko amateka babonye kuri urwo rwibutso rwa Jenoside azatuma bubaka ejo hazaza kuko bajyanye ubutumwa buzagera no ku bandi batarasura inzibutso.

Inzu y’urwibutso mbere yahoze ari kiriziya. Muri Mata 1994 Jenoside yakorewe abatutsi itangiye, benshi barahahungiye baturutse hirya no hino mu Bugesera, bizeye kuzaharokokera, dore ko na mbere hose kwicira mu kiriziya bikiri kirazira abantu bahungiragamo bakarokoka, ariko mu 1994 siko byagenze kuko abahahungiye bihiciwe hakoreshejwe intwaro zikomeye n’iza gakondo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera rushyinguyemo imibiri y’abatutsi basaga 45.000.

 

Comments (0)

Rwanda Abanyagakenke bazaharanira

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Abanyagakenke bazaharanira ko nta Jenoside yasubira kuba ukundi- Umuyobozi w’akarere wungirije

Posted on 29 May 2012 by peter

Rwanda Abanyagakenke bazaharanira

Abacitse ku icumu bo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru baherekejwe n’abayobozi batandukanye tariki ya 27/05/2012 basuye Urwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kumenya amateka ya Jenoside yaranze i Murambi.

Rwanda Abanyagakenke bazaharanira 1

Nyuma yo kunamira imibiri ibihumbi 21 ihashyinguwe no gutambagizwa urwibutso, basobanuriwe amateka ya Jenoside yaranze i Murambi.

Mutangana Simone, umwe mu bantu  bakeya bagize amahirwe yo kurokokera aho i Murambi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu mwaka w’i 1963 muri Gikongoro ariko noneho mu mwaka w’i 1994 biba akarusho bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwariho mu gihe cya Jenoside.

Abatutsi bakomoka muri komini zitandukanye zo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro bakusanyirijwe i Murambi abayobozi ba gisivile na gisirikare babizeza umutekano maze babima amazi bikurikirwa n’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi ibihumbi 50; nk’uko Mutangana akomeza abisobanura.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ntakirutimana Zephyrin avuga ko abaturage barushijeho gusobanukirwa amateka ya Jenoside no guharanira ko bitazasubira. Ati : « Kumenya amateka ya Jenoside y’i Murambi bituma Abanyagakenke baharanira ko nta Jenoside yasubira kuba ukundi kandi bagahanira ko twese twaba umwe. »

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu  Ibuka mu karere ka Gakenke, Uwimana Dieudonné avuga ko amateka ya Jenoside agomba gutuma Abanyarwanda bunga ubumwe bakarwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Mu bihumbi 50 by’Abatutsi byahungiye i Murambi mu gihe cya Jenoside, abantu 12 ni bo bonyine babashije kuroka ubwo bwicanyi.


 

Comments (0)

Tags: , , ,

Rwanda | Ngoma: INATEK a visité les centres mémoriaux du district de Bugesera

Posted on 17 May 2012 by peter


Les employés et le corps professoral de l’institut supérieur d’agriculture, de technologie et de l’éducation de Kibungo (INATEK) se sont rendus aux sites mémoriaux du district de Bugesera pour se recueillir auprès des disparus du génocide des Tutsis de 1994.

Ils déclarent que la mémoire et la visite aux lieux de commémoration donne un signe aux rescapés que les lendemains sont meilleurs tout en luttant contre le negationnivisme et l’idéologie génocidaire

Ces déclarations ont été prononcées lors de la visite des sites mémoriaux de Nyamata et Ntarama situés dans le district de Bugesera.

Au cours de l’allocution donnée par le dirigeant de l’INATEK Karekezi Dominic, il a déclaré que le choix de Bugesera a été légitimé par le désir  de connaitre les tragiques moments qui ont secoué le pays entre avril-juillet 1994. Il a saisi cette occasion pour réconforter les rescapes du génocide.

« Les sites mémoriaux doivent être bien entretenus et beaucoup de choses restent à faire. Nous sommes venus nous en rendre compte afin de donner notre contribution financière mais aussi de connaitre l’histoire émouvante que notre pays a vécu » a affirmé Karekezi.

Apres des témoignages ont été donnes, une des employées de l’INATEK rescapée du Bugesera, Uwubutatu Thérèse, a déclaré que les atrocités qui se sont déroulées à Nyamata sont barbares. Elle a affirmé que le pasteur Uwinkindi Jean récemment transféré au Rwanda en provenance, a une part de responsabilité dans les massacres des Tutsis dans cette région.

«  Celui qui avait mis sur pied une loi pour tuer des Tutsis en  payant les tueurs par tête humaine ramenée » a déclaré Thérèse.

Le site mémorial de Nyamata contient 4500 restes humains tandis que celui de Ntarama repose environ 500 dépouilles. L’institut supérieur INATEK a octroyé un don de 500 000frs à ces 2 sites.

 

 

 

 

 

 

 

Comments (0)

Rwanda Bamwe mu banyeshuri mu rwibutso imbere

Tags: , , , , ,

Rwanda : N’ubwo bavutse nyuma ya Jenoside ingaruka zayo zibageraho

Posted on 11 May 2012 by peter


Abanyeshuri b’Ishuri Green hills Academy basuye Urwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside rwa Nyamata ruri mu Karere  ka Bugesera mu rwego rwo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

  Rwanda Bamwe mu banyeshuri mu rwibutso imbere

  Bamwe mu banyeshuri mu rwibutso imbere

Aba banyeshuri bahagarariye abandi  hafi ya bose bavutse mu gihe na nyuma ya Jenoside ariko bavuga ko ingaruka za Jenoside nabo zabagezeho, bityo bakaba bavuga ko bagomba kwiga mateka ya Jenoside y’abatutsi bakayamenya bihagije. Mu ngaruka abo banyeshuri batangaza harimo nko guhahamuka.

Ku Rwibutso rwa Nyamata babwiwe amateka ya Jenoside ndetse n’umugambi wo kwica abatutsi watangiye uhereye mu  1992.

Aba banyeshuri bavuze ko bibateye ubutwari bwo kwanga icyari cyo cyose cyatera Jenoside nkuko byatangajwe na Ian Manzi w’imyaka 16 y’amavuko.

Agize ati, “Nta magambo dufite yo kuvuga kuri Jenoside, twajyaga tubyumva gusa ariko tubonye ibyabaye, tugomba kuba intwari ku kigereranyo cy’abahagaritse Jenoside, noneho Never- Again ikaba ingiro.”

Aba banyeshuri bamaze kwerekwa ibice bigize urwo rwibutso   bunamiye inzirakarengane z’abatutsi  ibihumbi 45.284 zishyunguwe mu mva rusange.

Umuyobozi wa Green hills Academy ,  Lone Wallace yavuze ko gahunda yo gusura inzibutso bayikora buri mwaka mu rwego rwo gusobanurira abanyeshuri amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ati, “Buri mwaka abakozi n’abanyeshuri ba Green Hills Academy dusura inzibutso kugira ngo turusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside, ni na ngombwa ko twibuka kuko aba bagombaga kuba bariho uyu munsi ariko bambuwe uburenganzira bwo kubaho.”

 

 

 

 


Comments (0)

Rwanda Rulindo –PADSEC yunamiye

Tags: , ,

Rwanda | Rulindo –PADSEC yunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Rusiga

Posted on 05 May 2012 by peter


Umushinga utera inkunga imishinga y’abaturage ibyara inyungu PADSEC kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012 bunamiye inzirakarengane zishyunguye murwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi I Rusiga mu karere ka Rulindo.

Rwanda Rulindo –PADSEC yunamiye

Uyu mushinga wateye inkunga mu iyubakwa ry’inzu y’amateka y’uru rwibutso, wagaragarijwe imikorere y’iyi nzu,ndetse banashyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo abarenga ibihumbi bitandatu.

Mu gihe PADSEC yitegura gufunga umuryango muri uyu mwaka, uyu mushinga uri gusura ibikorwa bitandukanye mu ntara y’amajyaruguru bateye inkunga, bareba imikorere ndetse bakanabagira inama.

Pierre Lebrun ushinzwe ubutwererane muri ambasade y’ububiligi mu Rwanda, yavuze ko banafasha mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kurwanya ihungabana mu barokotse jenoside.

Uretse inzu y’amateka mu karere ka Rulindo, uyu mushinga wanasuye ishyirahamwe ry’ababoshyi b’uduseke baterwa inkunga y’amafaranga n’uyu mushinga, barigira inama mu bijyanye no kunoza icungamutungo.

 


Comments (0)

Tags: , , , ,

Rwanda : Amazina agera ku bihumbi 28 niyo amaze gukusanywa ku rwibutso rwa Nyarubuye

Posted on 02 May 2012 by peter


Urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe,nyuma yo gushyirwa ku rwego rw’igihugu ubu bamaze gukusanya amazina y’abahashyinguye agera ku bihumbi 28.

Nk’uko umukozi ku rwibutso rwa Nyarubuye Dieudonnée Kayitare umukozi wa komisiyo y’iguhugu yo kurwanya jenoside ku rwibutso rwa Nyarubuye abivuga ngo kugeza ubu kuri uru rwibutso bamaze gukusanya amazina y’abahashyinguye agera ku bihumbi 28. Akomeza avuga ko bagikomeza gukusanya amazina mu rwego rwo kugira ngo uru rwibutso nirumara gutunganywa neza bazabe bazi n’amazina y’abahashyiguye, avuga ko ubu igice cya mbere cyatangiye kubakwa ari igice kirimo ibimenyetso bigaragaza uko jenoside yakozwe mu murenge wa Nyarubuye.

Protais Murayire umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuga ko mu rwego rwo gutunganya urwibutso rwa Nyarubuye bateganya ko ruzatwara amafaranga agera kuri miliyari 3.

Uru rwibutso rwa Nyarubuye rukaba ruri mu nzibutso zashyizwe ku rwego rw’igihugu hakaba hashyinguye imibiri igera ku bihumbi 51.


Comments (0)

Rwanda Abaturage ba Nyakabanda II batangajwe n’ibyo babonye i Ntarama

Tags: , , , ,

Rwanda : Abatuye Nyakabanda ya II basuye urwibutso rwa Ntarama mu rwego rwo kwiga amateka

Posted on 01 May 2012 by peter


Abatuye akagari ka Nyakabanda ya kabiri, umurenge wa Nyakabanda ho mu karere ka Nyarugenge basanga gusura inzibutso zo hirya no hino mu gihugu ari ngombwa mu rwego rwo kwigira ku mateka y’ibyabaye mu gihe hakorwaga jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 bityo  bakaboneraho kwiyubaka.

Rwanda Abaturage ba Nyakabanda II batangajwe n’ibyo babonye i Ntarama

Abaturage ba Nyakabanda II batangajwe n’ibyo babonye i Ntarama

“ Dushaka kwigira ku mateka kandi twubaka ejo hazaza. Ni muri urwo rwego abaturage batuye akagali ka Nyakabanda ya II bahisemo kuza kureba amateka yo kuri uru rwibutso kugira ngo tugire uruhare mu kubaka ejo hazaza. Aha i Ntarama hari amateka yihariye, ni byiza ko tuyirebera atari ukuyumvana abandi ”. nkuko byatangajwe na Madame Mbanza Clarisse, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Nyakabanda ya II.

Yakomeje agira ati “Amateka ya hano atanga isomo rikomeye, twabonye ahantu hakubiswe abana ku nkuta na n’ubu amaraso aracyagaragara kuri izo nkuta. Mu bigaragara amaraso aracyavuga nyuma y’imyaka 18 yose. Niyo mpamvu nsaba abantu bose batuye isi kwamagana jenoside ndetse n’ingengabitekerezo yayo”. Ibyo yabivuganye agahinda kenshi.
Madame Mbanza yasabye Abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ku byabakorewe, abasaba gukomeza kwiyubaka, kwihangana no gukomeza kugira icyizere cyo kubaho cy’ejo heza habo.

Yagize ati “ Mu kuza kubihanganisha, ntabwo twaje imbokoboko kuko twitwaje ibahasha irimo amafaranga yo gufasha urwibutso ndetse twitwaje ibintu bitandukanye byo gufata mu mugongo umwe mu muryango w’imfubyi zirera ndetse n’umukecuru umwe utishoboye basizwe iheruheru na Jenoside. Ibyo twabikoze mu rwego rwo kubereka urukundo no kubaba hafi ”.

Bamwe mu bari baje kwifatanya n’abaturage ba Nyakabanda ya kabiri bishimiye iki gikorwa ariko bashimira Leta cyane ku byo igenda ibakorera cyane cyane mu by’ubutabera.
Rugambwa Ambroise, umuturage utuye Nyakabanda ya 2 ariko afite inkomoko i Ntarama yagize ati “ Dushimishijwe n’ibyo igihugu cyacu kigenda kigeraho kuko birahebuje. Ubu abacitse ku icumu ni nk’aho bari mu bisubizo. Pasitori Uwinkindi  Jean uherutse kugarurwa mu Rwanda yari umuturanyi wacu, turamuzi nawe aratuzi. Dushimishijwe n’uko yaje kuburanishirizwa aho yakoreye ibyaha ”.

Gusa, abandi mu bacitse ku icumu i Ntarama bavuga ko ngo uwo mu pasitori yatukishije izina ry’Imana cyane akora ibihabanye n’ibyo yari yariyemeje nk’umukozi wayo. Bifuza ko yagezwa i Ntarama na Kayenzi, abaturage bakamubona, bakamunenga ndetse ngo akabona ko umugambi yari afite wo kurimbura utamushobokeye 100%  ngo ahari ibyo byamutera kwihana.

 


Comments (0)

Rwanda Kamonyi Abayisilamu barasabwa

Tags: , , ,

Rwanda | Kamonyi: Abayisilamu barasabwa gufasha abasizwe iheruheru na jenoside

Posted on 29 April 2012 by peter


Nyuma y’urugendo ruva ku musigiti wa Kamonyi rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri mu Kibuza, umurenge wa Gacurabwenge, kuri uyu wa 27/4/2012 Abayisilamu bo mu Karere ka Kamonyi bibutse abatutsi bazize jenoside, basabwa no gufasha imiryango yasizwe iheruheru n’ayo mahano.

Rwanda Kamonyi Abayisilamu barasabwa

Sheikh Nzanahayo Kassim, uhagarariye Mufuti mukuru w’abayisilamu yatangarije abari aho ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari umwe mu mihigo y’umuryango wa bo (AMUR); kuko uko abanyarwanda uko bakomeza kwibuka ibyabaye ari byo bituma abantu basubiza amaso inyuma bakigaya, bityo ibyabaye ntibizongere kuba.

Yakomeje asaba abayisilamu gufasha imfubyi n’abapfakazi basizwe iheruheru na jenoside kugira ngo nabo bagire icyizere cy’ubuzima. Ati “nitugaragara neza bizatuma na bariya birirwa basebya u Rwanda bagira ipfunwe maze bagaruke mu Rwanda”.

 

Rwanda Kamonyi Abayisilamu barasabwa 1

Ubuhamya bw’umwe mu barokotse jenoside Mukanyonga Tawusi yagarutse ku rupfu rw’ababyeyi be n’abavandimwe be, avuga inzira zitoroshye yanyuzemo kugeza arokotse . Akibaza aho urwango rwaturutse kuko se Nkumbuye Yunusu wari ukuriye Abayisilamu ku musigiti wa Gacurabwenge yari yarafashije kandi abana neza n’abantu benshi.

Mu muvugo w’uwitwa Shyaka Hassan, usengera ku musigiti wa Kivumu, arasaba abacitse ku icumu gukomera, kuko iyo umuntu akwiciye ukamwereka ko uhorana agahinda, biramushimisha.

Rwanda Kamonyi Abayisilamu barasabwa 2

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza , Uwera Marie Alice, yashimiye Islam kuko ariryo dini rya mbere rikoze umuhango wo kwibuka mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko mu gihe jenoside yabaga abanyarwanda bose bari bafite ukwemera. Hari abayisilamu, hari n’abakirisitu ariko ntibabuze kwijandika mu bwicanyi. Abasaba kugira ukwemera gushingiye ku bikorwa.


Comments (0)

Rwanda Imwe mu mibiri y’inzirakarengane zazize jenoside iri i Murambi

Tags: , , , ,

Rwanda : JADF y’akarere ka Nyanza yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi

Posted on 29 April 2012 by peter

Tariki 27/04/2012 abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) mu karere ka Nyanza basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’amajyepfo mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

 

Rwanda Imwe mu mibiri y’inzirakarengane zazize jenoside iri i Murambi

Imwe mu mibiri y’inzirakarengane zazize jenoside iri i Murambi

Abagize abagize iri huriro bageze kuri urwo rwibutso basobanuriwe ko jenoside y’i Murambi yakozwe tariki 21 Mata 1994 ahagana saa cyenda z’ijoro hakicwa abagabo, abagore n’abana bari mu byumba by’amashuli yaho.

Abishwe bose muri iryo joro bari hagati y’ibihumbi 50 na 60 by’abatutsi bari bahahungiye baturutse mu cyahoze ari umujyi wa Gikongoro n’inkengero zawo nk’uko byemejwe na bamwe mubaharokokeye.

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rwa jenoside rwa Murambi basuye imibiri y’izo nzirakarengane zazize jenoside banarushaho gusobanurirwa ko kohereza abatutsi i Murambi bitakozwe kubera impuhwe bari babafitiye ahubwo byari uburyo bwo kugira ngo babice bose ntihagire n’umwe urokoka.

Mukakabanda Juliette umwe mu bantu 13 barokotse jenoside mu bihumbi bisaga 50 byari aho i Murambi atanga ubuhamya bw’ibyahabereye avuga ko bamaze ibyumweru 2 nta biryo n’amazi nyuma bakaza kubamishaho urufaya rw’amasasu na gerenade bikozwe n’interahamwe.

JADF y’akarere ka Nyanza yasezeranyije uwo mubyeyi watanze ubuhamya kuzamuba hafi.  Bavuye kuri urwo rwibutso barekeje ahirwa ku rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bagabira inka umupfakazi wa jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 witwa Mukandutiye Esther.

Uhagarariye abapfakazi ba Jenoside muri uwo mudugudu yashimiye JADF y’akarere ka Nyanza avuga ko ariyo nkunga ya mbere bahawe

Misago Thierry, Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu karere ka Nyanza yavuze ko bazakomeza gufatana urunana no gusenyera umugozi umwe bubaka igihugu kandi baharanira ko jenoside itazasubira kubaho ukundi ku isi.

 


 

 

 

 

Comments (0)

Nyuma yo gutwarwa

Tags: , , , ,

Rwanda : Urwibutso rwa Ruhashya ruri gusanwa nyuma yo gutwarwa n umuyaga

Posted on 13 March 2012 by peter

 

Nyuma yo gutwarwa

Urwibutso rw’abazize Jenoside rwo mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye rwatangiye gusanwa nyuma y’uko risenywe n’umuyaga wari uvanze n’imvura mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize. Biteganyijwe ko imirimo yo kurusana izarangirana n’uku kwezi kwa Werurwe.

Ushinzwe inzibutso mu karere ka Huye avuga ko nta wabura kuvuga ko kuba uru rwibutso rwarasenyutse byatewe n’uko rutari rukomeye cyane kuko ngo umuyaga n’imvura byavuniye inkingi hagati, akaba atari igisenge cyagurutse.

Uru rwibutso rwari rugizwe na kave (cave) ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside, hejuru hari inkingi zifashe igisenge gitwikiriye aha hantu. Mu kongera kubaka rero, n’ubundi bari kongera gushyiraho inkingi ariko noneho nyinshi kurusha iza mbere, kandi zigizwe na beto irimo ibyuma bishinze kuva muri metero imwe n’igice zo mu butaka.

Mu gihe mbere uru rwibutso rwari rwubatswe na Rwiyemezamirimo mu myaka ya za 2004 , ubu ruri kubakwa n’Umurenge ufatanyije n’Akarere. Izi nzego ni zo zashatse abahagararira ubu bwubatsi ndetse n’abakurikirana  uko inyubako izamurwa umunsi ku wundi ngo hato hatazavaho habonekamo amakosa.

Imirimo yo gusana uru rwibutso izarangira itwaye amafaranga miliyoni umunani. Akarere ka Huye ubwako katanze miliyoni esheshatu zirenga, asigaye akaba agomba kuva mu misanzu y’abaturage. Kugeza ubu abaturage bamaze gutanga ibihumbi hafi magana ane inkunga zikaba zikomeje gukusanywa.


Comments (0)

Advertise Here