Tag Archive | "Rwanda memorial"

Tags: , , , , , , , , , ,

RUSIZI: abayobozi batandukanye basuye urwibutso rwa nyarushishi basanze hari ibikwiye guhinduka mu myubakire yarwo

Posted on 30 April 2013 by peter

Nyuma y’aho abayobozi batandukanye bakomeje gusura  urwibutso rwa Nyarushishi rwubatswe nk’icyitegererezo mu Karerere ka Rusizi, mu kugenzura aho imirimo yo kurwubaka igeze , Abakozi ba komisiyo yo kurwanya Jenoside ya korewe abatutsi mu Rwanda bari kumwe  n’abayobozi batandukanye b’inzego zikorera mu karere ka Rusizi ubwo basuraga uru rwibutso basanze hakiriho imirimo myinshi igomba kubanza gutunganywa mbere yo kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni nyuma y’ aho akarere ko kari gafite gahunda yo kuzarushyinguramo mu kwezi kwa 5, 2013 .

Gusa nubwo gahunda yo gushyingura iyi mibiri y’ abazize jenoside yasubijwe inyuma ngo ntabwo inzego zitandukanye zaba iz’umutekano, iza IBUKA na CNLG bari bigeze bashima uru rwibutso rwubatswe n’akarere ka Rusizi nk’urwibutso rwi’cyitegererezo kuko ngo imyubakire yarwo itari ihwitse

Ibi rero bikaba byashimishije Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ”IBUKA” muri aka Karere  , ubwo kuwa 26/04/2013, babuzwaga gushyingura muri uru rwibutso rutaratungana.

Uku gusura ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Nyarushishi ruri mu Karere ka Rusizi bibaye mu rwego rwo kurebera hamwe n’inzego zifite mu shingano imitunganyirize y’uru rwibutso niba koko ibisabwa ngo rube rwashyingurwamo byuzuye  dore ko byavungwaga ko abashyinguye hirya no hino mu karere ka Rusizi bagomba kwimuri rwa muri uru rwibutso.

Gusa nyuma yo kurusura no kungurana ibitekerezo iri tsinda ryasanze  hakiri imirimo igomba kubanza gukorwa kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo nkuko umukozi ushinzwe kubika no kubungabunga ibimenyetso bya jenoside muri CNLG, Muhoza Martin yabitangaje

Hari hamaze iminsi havugwa kutumvikana hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri aka Karere  ku bijyanye no gushyingura muri uru rwibutso hutihuti. Kuba rero habaye hahagaritswe uku  gushyingura muri uru rwibutso rwa Nyarushishi ngo byubatse abarokotse . uyu ni Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rusizi , Nkurunziza Chaste

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar asanga ngo bitazabuza gushyingura muri iki gihe cy’iminsi 100 hibukwa ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko ngo mu gihe cy’icyumweru kimwe hazaba habonetse abashobora gukora igishushanyo mbonera cy’uru rwibutso kugirango abe aricyo kigenderwaho mu kurwubaka  mu buryo bukwiye

Kugeza ubu imva rusange izashyingurwamo yamaze kuzura gusa inzu ndagamateka y’uru rwibutso niyo itarubatswe mu buryo bukwiye kuko igomba gukosorwa ndetse n’izindi nyubako biteganyijwe ko zizubakwa kuri uru rwibutso zirimo icyumba cy’inama ndetse n’isomero.

Urwibutso rwa Nyarushishi ruherereye mu Murenge wa Nkungu biteganijwe ko ari rumwe mu nzibutso zo ku rwego rw’Akarere ruzashyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 12 izaba ivuye hirya no hino mu zindi nzibutso. Nyarushishi ikaba yatoranijwe nka hamwe mu hari harokokeye abatutsi ariko na none hakicirwa abatari bake  no mugihe hari Ingabo z’abafaransa mucyiswe zone turquoise.

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , ,

Ngoma: motorcyclists visit Kibungo memorial site

Posted on 25 April 2013 by peter

m_01

Motorcyclists in SYTRAMORWA, in the Eastern Province visited Kibungo memorial site and gave an aid of Rwf 90.000 to help in the maintenance of the site.

SYTRAMORWA leadership said that they had visited many memorial sites with the aim of learning more about the genocide history as youths who are the future leaders of the nation.

“We decided to go across the whole district to help the youths who were still very young during the 1994 genocide get to know more about it”, said Aloys  Rwabarinda from the group.

“We believe this will help the youths doing this job know the history that befall the country and therefore help never happen again”, added on Rwabalinda.

The IBUKA representative in Ngoma Samson Gihana said that this was very good for all the youths in motorcycling since the genocide took place when most of them were still young and other not yet born

“These youths should know more about the genocide, how it was started, stopped and how far the nation is in rebuilding itself”, said Rwabalinda.

These youths said that knowing such history will help them fight people who undermine the genocide, and those with any genocide ideologies.

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Ngoma: Abamotari bagize SYTRAMORWA mu ntara y’iburasirazuba basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo

Posted on 24 April 2013 by peter

m_01

Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara abantu ku mamoto rwibumbiye muri sindika yitwa SYTRAMORWA  y’abamotari bakorera mu ntara y’ iburasirazuba basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo banatanga inkunga y’amafaranga ibihumbi 90.

Ubuyobozi bw’iyi sindika butangaza ko bumaze gusura inzibutso nyinshi mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa n’amateka ya Jenocide  nk’urubyiruko zo mbaraga z’igihugu.

Uhagarariye iyi sindika mu ntara y’ iburasirazuba, Rwabarinda Aloys,yavuze ko impamvu bahisemo kuzengururka uturere twose basura inzibutso zaho ari uko benshi mu rubyiruko bahagarariye rw’abamotari Genocide yabaye bakiri bato cyane, bityo ngo  bakeneye gusobanukirwa neza n’ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati” Icyatumye duhitamo gusura inzibutso nuko abenshi mubo duhagarariye Jenocide yabaye bataravuka, n’abari baravutse bari abana niyo mpamvu twavuze tuti dusure inzibutso  tumenye amateka turwanye abapfobya Jenocide kuko tuzaba tuzi ukuri.”

Mu ijambo rye uhagarariye “Ibuka”umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenocide mu Rwanda ku rwego rw’akarere ka Ngoma,Gihana Samson,yavuze ko abamotari ari urubyiruko rukeneye kumenya amateka y’ u Rwanda kuko bakiri bato na Jenocide yabaye bakiri bato abandi bataravuka.

Yagize ati ”Ni aba bana batoya baracyari hagati y’ imyaka 18 na 20,bakeneye kwigishwa bakeneye kumenya Jenocide uko yakozwe uko yahagaritswe ndetse naho tugeze ubungubu twiyubaka.”

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenocide uru rubyiruko rwavuze ko kumenya amateka nk’ayo bituma bahangana n’abashaka gupfobya Jenocide ndetse n’abigisha ingengabitekerezo yayo.

Share

Comments (0)

Barishimira ko imibiri y’ababo idagishyinguye ahantu habi

Tags: , , , , , ,

Ruhango: Barishimira ko imibiri y’ababo idagishyinguye ahantu habi

Posted on 18 April 2013 by peter

Urwibutso rwa Byimana mbere rwari rw’ubakishije imiyenzi ubu rwazengurukishijwe amatafari ahiye

Urwibutso rwa Byimana mbere rwari rw’ubakishije imiyenzi ubu rwazengurukishijwe amatafari ahiye

 

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Byimana akarere ka Ruhango, baravuga bashimishijwe cyane no kuba ababo bashyinguye mu rwibutso rutunganyije neza.

Abarokotse muri uyu murenge wa Byimana, batangaje ibi nyuma y’igihe kinini bavuga ko bababazwa n’urwibutso rushyinguyemo ababo rudatunganyije neza.

Imirimo yo gutunganya uru rwibutso yakozwe muri iki cyumweru cy’icyunamo aho rwavuguruwe rugakurwaho imiyenzi rukazengurutswa urukuta rw’amabuye ndetse rukavugururwa n’ahandi.

Imirimo yo kuvugurura uru rwibutso yatwaye akayabo ka miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganane y’amafaranga y’u  Rwanda, harimo angana na miliyoni imwe yatanzwe n’akarere ka Ruhango andi akaba yaratazwe n’abatuye mu murenge wa Byimana bafatanyije n’abahavuka batahaba.

Barishimira ko imibiri y’ababo idagishyinguye ahantu habi

Mu nama yafatiwemo icyemezo cy’isanwa ry’uru rwibutso

 

Igitekerezo cyo gusana uru rwibutso, kikaba cyarafashwe kinashimangirwa mu nama yahuje ubuyobozi bw’umurenge wa Byimana n’abavuka muri uyu murenge batahaba tariki ya 24/02/2013 mu mujyi wa Kigali.

Umunyamabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana Nahayo Jean Marie, avuga ko imirimo yo gusana uru rwibutso yakozwe vuba cyane kugirango abarokotse jenoside yakorewe abatutsi badakomeza guheranwa n’agahinda k’ababo bashyinguwe ahantu habi.

Gusa n’ubwo uru rwibutso rumaze gushyirwaho urukuta rw’amabuye, ngo hari indi mirimo igikenewe kugirango rumere neza kurushaho.

Iyi mirimo isigaye harimo nko gushyira amakaro imbere ahashyinguye no guhoma inkuta n’igisenge imbere ahashyinguye bizatwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400, gusubiramo pavement yohejuru kuri dale izatwara ibihumbi 450, gukora inyubako ifite igisenge gitwikira ahashyinguye bizwatara miliyoni 8 na kubaka icyumba cya kabiri cyo gushyinguramo kizatwara miliyoni 3.

 

Share

Comments (0)

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abana

Tags: , , , , , ,

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abana

Posted on 16 April 2013 by peter

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abanaNdayisaba Fabrice Eto’o Foundation igizwe n’abana bose hamwe basaga 150, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera, cyane cyane bagamije kwibuka abana bagenzi babo bishwe icyo gihe basabye ko umwana agomba kurindwa ivangura n’amacakubiri ayariyo yose.

“Nyuma yo kubwirwa ibyabereye aha, twasobanuriwe ko ivanguramoko n’amacakubiri byabibwaga n’ubuyobozi bubi aribyo byateye ibi byose, bigomba kurandurwa kandi ababikoze bakabihanirwa by’intangarugero” Ndayisaba Fabrice washinze iyi Foundation.

Abo bana basabwe n’abayobozi bahasanze gukundana, kutavangurana uko bari kose ndetse no gukunda igihugu cyabo.

Abana bagize iyi Foundation bahuriye gusa ku mupira w’amaguru wabagize abavandimwe, bakaba bavuye aha babaye cyane bigaragara, bavuga ko mu gihe cyabo amateka nkaya adashobora kuzongera kubaho mu Rwanda.

Umukozi w’urwibutso rwa Ntarama ushinzwe gutanga ibisobanuro ku basura uwo rwibutso yeretse abo bana ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe aho i Ntarama .

Umwe muri abo bana witwa Tuyishime Jean de Dieu yagize ati “ nababajwe n’abana, abagabo, abagore, abasaza n’abakecuru bari bahahungiye mu rusengero bose bakicwa nta kindi bazira usibye kuba baravutse ari abatutsi”.

Abana bari baje gusura urwo rwibutso ndetse n’umuyobozi wabo, bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ndayisaba Fabrice Foundation Eto’o ubu ikaba yarateguye amarushwa y’abana batarengeje imyaka 16 agamije kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside. Aya marushanwa azatangira tariki ya 01/06/2013

 

Share

Comments (0)

Musanze market traders visit Ntarama Memorial Site

Tags: , , , , , , , ,

Musanze market traders visit Ntarama Memorial Site

Posted on 16 April 2013 by peter

People who involve in trade activities at the Main Market in the Northern Province of Rwanda say they have learnt a lot about the 1994 genocide against the Tutsis and they are ready to testify the truth about what happened while rebuilding Rwanda based on unity and reconciliation.

The Musanze market traders said this after visiting the Ntarama memorial site in Nyamata sector in Bugesera district on the 11th.April.2013. Traders had come to this memorial site to learn of the history and the mistreatment of Tutsis before and during the genocide.

Musanze market traders visit Ntarama Memorial SiteThe Tutsis were shifted to Bugesera District, they were tried on with genocide in 1992 and those who survived the genocide trial were annihilated during the 1994 genocide like everywhere else in Rwanda as Peter Rugerinyange the traders’ representative explained.

 

“The lesson we learnt after visiting the Nyamata Memorial Site is that we will do all we possibly can to ensure that genocide never happens again in Rwanda and we will tell everyone willing to listen about this lesson.”

 

For Clement Twizerimana who is in charge of culture and entertainment in Musanze district says what the traders saw and heard is to make them into the truth tellers of what happened to the world which will bond unity among Rwandans.

As Musanze traders were explained, in April 1994 when the genocide was beginning, most of the Tutsis sought refuge in Ntarama church hoping to get saved in the holy place.

This was never the case because they were all killed in this church using the traditional weapons like machetes and hatchets and ammunitions from the army and children were smashed on the walls.

The Musanze Market traders say that visiting the Ntarama Memorial Site was an experience that taught them more of what they knew about the 1994 genocide against Tutsis. This gave them the courage to strengthen the unity as Rwandans.

 

Share

Comments (0)

Bagiye kuba abahamya b’ukuri ba Jenoside yakorewe abatutsi yabereye i Ntarama na Nyamata

Tags: , , , , , , , ,

Bagiye kuba abahamya b’ukuri ba Jenoside yakorewe abatutsi yabereye i Ntarama na Nyamata

Posted on 16 April 2013 by peter

Bagiye kuba abahamya b’ukuri ba Jenoside yakorewe abatutsi yabereye i Ntarama na Nyamata

Batambagijwe imbere mu rwibutso rwa Ntarama

Abakorera imirimo y’ubucuruzi mu isoko rikuru rya Musanze mu ntara y’amajyaruguru baratangaza ko bamenye byinshi kuri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, bizatuma baba abahamya b’ukuri ku byabaye, bityo binababere umusingi wo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibyo babitangaje nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama na Nyamata mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 11/4/2013.

Aba baturage b’ingeri zinyuranye bacururiza mu isoko rikuru rya Musanze nabo bazindukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’urwa Nyamata bagamije kumenya byimazeyo amateka ajyana n’itotezwa ry’abatutsi bari baratujwe mu Bugesera kugeza ubwo bakoreweho igeragezwa rya Jenoside mu 1992, hanyuma abasigaye icyo gihe, bakicwa muri Jenoside yo muri Mata 1994 nk’uko byasobanuwe n’uhagarariye abo bacuruzi Rugerinyange Peter.

Yagize ati “isomo dukuye ku rwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata ni urw’uko tuzaharanira ko Jenoside itazasubira ukuntu, kandi iryo somo tuzaryigisha buri wese”.

Ushinzwe urubyiruko umuco n’imikino mu karere ka Musanze Twizerimana Clement yavuze ko ibyo bumvise n’ibyo babonye bizatuma barushaho kuba abahamya b’ukuri ku byabaye, kandi ngo ibyo bizafasha gukomera ku bumwe bw’abanyarwanda.

Nk’uko babisobanuriwe, ngo mu 1994 Jenoside itangiye abatutsi bahahungiye bahizeye nk’ahantu hatagatifu bashobora kurokokera, dore ko zose zari kiliziya, ariko siko byagenze kuko barahiciwe hakoreshejwe intwaro gakondo n’iza gisirikare, abana bakicwa bajugunywa ku nkuta.

Abo bacuruzi bavuze ko gusura uru rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’urwa Nyamata byongereye ubumenyi bwinshi kubyo bari bisanzwe bizwi kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi ngo bituma barushaho kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda aho kwibona mu ndorerwamo z’amoko, uturere n’ibindi bitakagombye guca Abanyarwanda mo ibice.

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Ngoma: Umubare w’inzibutso waragabanutse ugera kuri esheshatu kugirango zirusheho kwitabwaho

Posted on 05 April 2013 by peter

Muri gahunda yo kurushaho kwita ku mibiri  y’abatutsi bazize genocide  mu 1994,umubare w’inzibutso zari ziri muri buri murenge, muri  14 igize akarere ka Ngoma ugiye kugabanuka ugere ku nzibutso esheshatu zizajya zitabwaho n’ akarere.

Muri icyi gikorwa imibiri  igera ku bihumbi bitanu yari iri mu nzibutso zo mu mirenge itatu  yegereye  Zaza izimurwa ishyingurwe mu nzibutso esheshatu zemejwe n’akarere .

Icyemezo cyo  kugabanya umubare w’ inzibutso cyagiyeho nyuma yuko byakunze kugaragara ko inzibutso nyinshi  zitari zubatse kuburyo burambye  ndetse hakaba hari n’imva zavirwaga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kugabanya umubare w’inzibutso byakozwe hagamijwe  ko hasigara  nke  zingana n’ubushobozi bwo kuzitaho neza.

Ku ruhande rw’ abacitse ku icumu  bo mu karere ka Ngoma, bavuga ko bakiriye neza icyo cyemezo cyo gushyiraho inzibutso nke zizitabwaho neza zikubakirwa zikanakorewra isuku.

Uhagarariye  ibuka( umuryango w’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi mu 1994) mu karere ka Ngoma,Gihana Samson, aganira n’itangazamakuru yavuze ko abacitse ku icumu bashyigikiye ko imibiri y’ababo bazize genocide ibungabungwa kurushaho kugirango harusheho kubungabunga n’ ibimenyetso by’ amateka.

Yagize ati ”Ni igikorwa abacitse ku icumu twishimiye kuko inzibutso zigomba kwitabwaho kugirango amateka yoye gusibangana kubera ko hari inzibutso zititabwaho kubera kuvirwa, kandi bizatuma zinacungirwa umutekano kuko zizaba ari nke kandi zitaweho n’akarere.”

Ku ikubitiro imibiri iri mu nzibutso ziri mu mirenge ya Gashanda, zaza, karembo na Mugesera izimurirwa mu rwibutso rumwe rwa Zaza kuri uyu wa 13/04/2013 ubwo hazaba hasozwa icyumweru cy’ icyunamo mu Rwanda.

Inzibutso esheshatu  zemejwe ko ari iz’ akarere zizashyingurwamo imibiri izava mu mirenge baturanye ndetse zikanubakwa neza ni urwibutso rwa Rukumberi,Kibungo,Rukira ,Remera,Sake  n’ urwa Zaza.

Kubaka urwibutso rugezweho rwabasha kubungabunga ibimenyetso by’amateka no guha icyubahiro imibiri ishyinguwemo bisa n’aho bitwara akayabo k’amafaranga menshi aho usanga kugirango rube rwubakiye bisaba amafaranga agera kuri miliyoni 100.

Ubushobozi bwo kubona amafaranga nk’ariya ngo ntibyabaga byoroshye kuyabona akaba ariyo mpamvu bahisemo guhuza imirenge kugirango hubakwe nke ariko zitaweho neza.

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Musanze – Urwibutso rwa Busogo nirwo rugiye kuba urw’akarere ka Musanze

Posted on 28 March 2013 by peter

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo kugira urwibutso rumwe rutunganyijwe rukitwa urwibutso rw’akarere, mu karere ka Musanze, hemejwe ko urwibutso rwa Busogo arirwo rwibutso rw’akarere ka Musanze.

Mu gikorwa cyo kunoza gahunda zo kwibuka mu karere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 26/03/2013, hanemejwe ko gushyingura mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi n’urwa Mohoza bihagaritswe bikimurirwa mu rw’akarere arirwo rwa Busogo.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Musanze, Samvura Epimaque, yagaragaje ko imibiri yabonetse izashyingurwa mu rwibutso rwa Busogo aho kuba mu rwa Kinigi, cyane ko urwa Kinigi runashyinguyemo abishwe mu 1991 na 1992,ubwo abagogwe bibasirwaga.

Inama yaguye yo kunoza imyiteguro yo kwibuka, yanavuze ko n’ubwo hari ingengo y’imari yateganyijwe, imirenge nayo ikwiye guteganya ingengo y’imari nto,izafasha mu igenda neza ry’izi gahunda mu tugari n’imidugudu.

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Kayonza: IBUKA irasaba abafite ababo baguye i Rukara n’Abanyarwanda muri rusange gutanga inkunga yo kubaka urwibutso

Posted on 24 March 2013 by peter

02800px-RusiziDist

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace Camarade, arasaba abafite ababo baguye i Karubamba ho mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza no mu nkengero zaho ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kwitanga kugira ngo imva nshya izimurirwamo inzirakarengane zihashyinguye yuzure vuba.

I Karubamba haguye abantu benshi mu gihe cya Jenoside nk’uko umuyobozi wa IBUKA muri ako karere abivuga. Abo bantu bagiye bashyingurwa mu bihe bitandukanye kuko byakozwe mu rwego rwo kwirwanaho kugira ngo bose bashyingurwe.

Izo mva bashyinguwemo ngo zatangiye kuva ku buryo hafashwe icyemezo cy’uko hakubakwa imva nshya izahurizwamo abo bantu bose. Iyo mva yatangiye kubakwa ku bufatanye n’umushinga wa World Vision ukorera mu murenge wa Rukara ariko ntiruzura.

Yari yashyizweho amakaro ariko ngo bimaze kugaragara ko ayo makaro yatumaga ishyuha cyane imbere ku buryo ishyizwemo amasanduku yajya ahita abora. Munyabuhoro avuga ko bisaba kuyisakara hanyuma abantu bashyinguye mu mva zatangiye kuva bakabona kwimurirwa muri iyo mva nshya.

Biteganyijwe ko izo nzirakarengane zazimurirwa mu mva nshya tariki 13/04/2013, ariko nta bushobozi bwo kuyuzuza buraboneka ari na yo mpamvu umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza asaba uruhare rwa buri wese kugira ngo yuzure vuba. Anavuga ko ko kwimurira abo bantu mu mva nshya na byo bisa n’aho bizagorana kuko bisaba amafaranga yo kuzagura amasanduku mashya yo kubashyinguramo mbere yo kwimurirwa muri iyo mva nshya.

Ati “Abantu bari muri izo mva ni ibihumbi 8 na Magana abiri. Kubimura dusanga bitazoroha bigasaba ko tuziyambaza inshuti n’abavandimwe n’abandi bafite ababo baguye i Rukara no mu nkengero za ho kugira twige umunsi nyir’izina twazashyingura abo bantu ku mugaragaro”

Munyabuhoro asaba abantu batuye mu mirenge ihana imbibe n’uwa Rukara kugeza ubwo butumwa ku bantu bose kugira ngo igikorwa cyo gushyingura izo nzirakarengane kizagende neza. Asaba buri wese kwitanga kugira ngo haboneke amafaranga yo kuzuza iyo mva maze izo nzirakarengane zisubizwe icyubahiro zambuwe.

Share

Comments (0)

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment