Tag Archive | "Rwanda Nyabihu"

Ibice by’imbere mu rwibutso bizatunganywa bishyirwemo amakaro hirindwa ikibazo cy’ubukonje

Tags: , , , , , , ,

Nyabihu: Umuyobozi wa IBUKA arasaba akarere ko mu igenamigambi kazakora kajya kibuka n’urwibutso kugira ngo Phase ya 2 yarwo izubakwe

Posted on 16 April 2013 by peter

 Bimwe mu bibazo urwibutso rwa Mukamira ari narwo rw’akarere ka Nyabihu rufite, harimo kuba rutararangira kubakwa ndetse n’ikibazo cy’ubukonje bugaragara imbere muri rwo butuma amarangi yomoka.

Nyabihu: Umuyobozi wa IBUKA arasaba akarere ko mu igenamigambi kazakora Kuri ibi bibazo twegereye uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu  Juru Anastase,adutangariza avuga ko ikibazo kijyanye n’ubukonje butuma amarangi yomoka imbere ku nkuta zo mu rwibutso, kizweho n’akarere kikaba kirimo gushakirwa igisubizo mu bihe bya vuba.

Yongeraho ko kugeza ubu amasoko yatanzwe kandi ko hari amafaranga akarere kashatse agera kuri miliyoni 2 n’igice azafasha mu gushyira amakaro ku nkuta z’uru rwibutso. Ba rwiyemezamirimo bakaba baranarusuye ngo bapiganwe,isoko rikaba ryaratanzwe, uzatsindira isoko akaba azahita akora urwo rwibutso,ikibazo cy’imbere muri rwo cy’ubukonje kigakemuka.

Ibice by’imbere mu rwibutso bizatunganywa bishyirwemo amakaro hirindwa ikibazo cy’ubukonjeUretse ikibazo cy’ubukonje,haracyari n’ikibazo cyo kurangiza igice cya kabiri cy’uru rwibutso”phase 2” nk’uko Juru abivuga.  Juru yongeraho ko abari bemeye gutera inkunga mu iyubakwa ry’uru rwibutso ngo rurangire kuri miliyoni 60 zari zisigaye,bitashobotse bitewe n’uko nta mikoro nk’uko babibatangarije.

Ni muri urwo rwego, asaba akarere,mu igenamigambi kajya kagira mu bizakorwa,ko bazibuka bakajya  bashyiramo n’uru rwibutso rwa Mukamira kugira ngo ruzarangire kubakwa nk’uko Juru abigarukaho.

Urwibutso rw’akarere ka Nyabihu rukaba rwubatse mu murenge wa Mukamira ari nawo akarere kubatsemo. Rukaba rugizwe n’igice cyo hasi”cave”,ari nacyo kigaragaramo ikibazo cy’ubukonje, igice cya kabiri cyarwo  kikaba ari icyo  hejuru kitari cyubakwa kugeza ubu ari nayo phase ya kabiri yarwo igomba kuzubakwa.

Kugeza ubu nyuma yo gushyingura mu cyubahiro imibiri 35 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ,igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 12 Mata ,uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri igera ku 2055.

 

 

Comments (0)

Ikibazo cy’urwibutso rwa Mukamira rurimo kwangirika kirahangayikishije Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu2

Tags: , , , , ,

Rwanda : Ikibazo cy’urwibutso rwa Mukamira rurimo kwangirika kirahangayikishije: Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu

Posted on 16 December 2012 by peter

Ikibazo cy’urwibutso rwa Mukamira rurimo kwangirika kirahangayikishije  Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu

Juru avuga ko bitewe n’ubukonje,urwibutso rushinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira rurimo kwangirika

Urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 rwa Mukamira, rufite ikibazo cy’ubukonje burwangiza nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu abivuga.

Ikibazo cy’urwibutso rwa Mukamira rurimo kwangirika kirahangayikishije  Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu2

Hamwe na hamwe mu bice bw’imbere mu rwibutso,amarangi yagiye yomoka anafata irindi bara bitewe n’ubukonje

Gusa ngo mu mpamvu zitera ubu bukonje, harimo ko uru rwibutso rutubastwe ngo rurangire nk’uko byagombaga  kugenda nk’uko Juru abigarukaho. Igice cya mbere cya kave cyasabaga miliyoni 60 kikaba cyarubastwe, igice cya kabiri kikaba kitarubakwa. Uru rwibutso rukaba rwaragombaga kuzura rutwaye miliyoni 120.

Ikibazo cyabayeho ngo ni uko bari baremerewe amafaranga miliyoni 60 zisigaye na Minisiteri y’umuco ariko kugeza ubu akaba ataratanzwe ngo rwuzuzwe. Avuga ko bandikiye Minisiteri y’umuco,nayo ikabasubiza ibabwira ko dosiye yagiye muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG,aho n’iyi komisiyo yabasubije ko nta mafaranga ahari.

Nubwo amafaranga bari biteze ataraboneka,Juru avuga ko bitewe n’uko uru rwibutso rurimo kwangirika hari icyakorwa ku bufatanye bw’akarere n’abaturage. Avuga ko muri kongere ya IBUKA bakoze I Kigali, hari uturere twamurikaga ko twiyujurije inzibutso zigera kuri 3.

Kubera izo mpamvu,Juru akaba asanga hakozwe ubufatanye bw’akarere n’abaturage ndetse n’akarere kagashyira inzibutso muri budget yako,hari ibyo babasha kwikemurira bijyanye n’ ikibazo nk’iki.

Nyuma y’aho uru rwibutso rwa Mukamira rushinguriwemo mu cyubahiro indi  mibiri 39 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 09 Werurwe 2012,kugeza ubu  hashyinguwemo imibiri ibihumbi bibiri na makumyabiri. Ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase ,akaba asaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo urwibutso rwa Mukamira rwe kwangirika bityo n’imibiri irushinguwemo ntizangirike.


 

 

Comments (0)

Ikiyaga cya Karago kimwe mu byiza nyaburanga by’akarere ka Nyabihu

Tags: , , , , ,

Rwanda : Ikiyaga cya Karago umwe mu mitako izanira ubwiza akarere ka Nyabihu

Posted on 07 December 2012 by peter

 

Ikiyaga cya Karago kimwe mu byiza nyaburanga by’akarere ka Nyabihu

Ikiyaga cya Karago kimwe mu byiza nyaburanga by’akarere ka Nyabihu

Uretse ikirunga cya Kalisimbi,imisozi myiza ya Gishwati n’inzuri,Ibere rya Bigogwe, n’ibindi byiza bitatse Nyabihu,Ikiyaga cya Karago ni kimwe mu byiza nyaburanga akarere ka Nyabihu gafite.

Iki kiyaga kikaba giherereye hagati y’umurenge wa Karago na Mukamira. Nk’uko Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu yabidutangarije,ikiyaga cya Karago kiri ku buso bwa ha 100. Kikaba ubwacyo ari kimwe mu bidukikije bifite ubwiza nyaburanga butatse akarere ka Nyabihu.

Uretse kuba ari icumbi ry’urusobe bw’ibinyabuzima bikunda amazi ndetse n’ibiyabamo,gitera amahumbezi meza aho kiri,kandi kikaba na kimwe mu byiza bihatatse. Kuri icyo kiyaga haboneka bimwe mu binyabuzima nk’inyoni n’ibindi byakurura ba mucyerarugendo.

 

Kugeza ubu,bitewe n’isuri yakunze kucyangiza imanuka mu mugezi wa Nyamukongoro ukisukamo,akarere ka Nyabihu,ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA,Minisiteri y’umutungo kamere n’abandi bafatanyabikorwa,bakoze ibishoboka byose mu kukibungabunga. Ibi bikorwa na n’ubu biracyakomeje,kugirango ikiyaga cya Karago gisubirane ubwiza bw’amazi cyahoranye mu myaka yashize ndetse n’ubunini cyahoranye.

Ibyo bikorwa bikaba bikorwa mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere. Abaturage bakaba basabwa kubungabunga iki kiyaga,amafi aherutse guterwamo n’ibidukikije muri rusange,kuko uretse bo ubwabo bacyegereye gifitiye akamaro,ibidukikije binafatiye runini Abanyarwanda n’isi muri rusange. Kubifata neza ikaba ari imwe mu ntambwe yo kurwanya imihindagurikire y’ibihe iteza ingaruka zitandukanye hirya no hino ku isi.

 

 

 

Comments (0)

Tags: , , , ,

Rwanda | Nyabihu: Ikiyaga cya Karago cyasubiye ku murongo ariko hari ibindi bigomba gukorwa

Posted on 18 September 2012 by peter

Bamwe mu

Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo na Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi bishimiye ko ikiyaga cya Karago cyasubiye ku murongo,kinasubirana amazi cyahoranye

Ikiyaga cya Karago,giherereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago. Mu myaka ishize iki kiyaga kikaba cyarangijwe cyane n’isuri yatewe ahanini n’iyangirika ry’imisozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati. Iyi misozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati yatemweho ibiti ku buryo bukabije,isigara isa n’iyambaye ubusa ku buryo bworoheye cyane isuri kujya imanura ubutaka kuri iyo misozi,igaca inkangu ,zigahitana abantu,amatungo n’ibintu.

Iyo suri yamanukaga kuri iyo misozi ,niyo yirohaga mu mugezi wa Nyamukongoro wisuka mu kiyaga cya Karago bityo iyo suri ikiroha no mu kiyaga inyuze muri Nyamukongoro,ibyo bikaba byaratumye cyangirika ku buryo igice kimwe kingana na ha 10 z’ubuso bwa Karago cyari cyarakamye nk’uko Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.

Imirimo myinshi yarakozwe mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago,umugezi wa Nyamukongoro n’imisozi yamanukagaho isuri yacyangizaga

Inzego

Inzego zitandukanye zarahagurutse mu rwego rwo gukemura ikibazo cya Karago ndetse n’imisozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati n’umugezi wa Nyamukongoro byari nyirabayazana w’iyangirika ryacyo,aha bateraga ibiti ku misozi y’ahahoze Gishwati hirindwa isuri harengerwa n’ibidukikije

Nk’uko Karambizi Benjamin yabidutangarije,imirimo myinshi yarakozwe mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago nk’umutungo kamere, hanakemurwa ahanini nyirabayanaza y’iki kibazo.

Bimwe mu by’ibanze byakozwe n’inzego z’akarere ndetse n’iz’igihugu mu kubungabunga ikiyaga cya karago,hakaba harimo kurwanya isuri no gutera ibiti. Hakaba hararwanijwe isuri ku misozi ya Rubare na Cyamabuye yo mu murenge wa Karago iterwaho ibiti. Iyi misozi ikaba yarateweho ibiti kuri ha 55, hanacukurwa imiringoti kuri iyo misozi yavagaho isuri nyinshi. Ikindi kandi ngo hakaba hazabungabungwa zigera kuri 800 ku misozi ikunze kumanukaho isuri yangiza ikiyaga kugira ngo amazi yacyo azase neza.

Habungabunzwe kandi inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro wiroha mu kiyaga cya Karago hakaba harasinzwe 10m ku nkengero zawo ku burebure bwa km 8, uhereye aho Nyamukongoro itandukanye ku isoko,ukageza ahagana aho yisukira mu kiyaga cya Karago . Iki gikorwa kikaba cyarakozwe ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA.

Ku nkunga

Ku nkunga ya Minisiteri y’umutungo kamere MINIRENA  hakaba harubatswe urugomero rutangira amazi ya Karago yavagamo akangiriza abaturage. Aha igikorwa cyari kigikorwa

Mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago ku buryo burambye,Minisiteri y’umutungo kamere yubatse urugomero “barrage” yo gutangira amazi yasohokaga mu kiyaga cya Karago akangiza. Ubusanzwe Karago ikaba yari ifite metero zigera kuri 2 z’ubujyakuzimu, MINIRENA ikaba yarubatse urugomero rugera kuri m 4 bikaba byarongereye karago uburebure aho yageze ku bujyakuzimu bugera  kuri m 6.

Kubera imirimo itandukanye yakozwe,ikiyaga cya Karago cyasubiranye amazi cyahoranye ariko hari ibindi bigomba gukorwa

Ikiyaga cya karago cyasubiranye amazi cyahoranye kubera byinshi byakozwe ariko hari n’ibindi bibazo bigihari

Kubera imirimo itandukanye yakozwe ku kiyaga cya Karago,ubu iki kiyaga cyasubiranye amazi cyahoranye ku buryo bushimishije. Ibi bikaba byarashimishije Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ,ubwo yagisuraga kuri uyu wa 14/09/2012.  Yasabye ko cyarushaho kubungwabungwa no kwitabwaho, ubundi kikabyazwa umusaruro nko kugiteramo amafi n’ibindi.

Nyamara kandi kubera iki kiyaga cyuzuye kikibasira n’amazu y’ikigo cya Gisirikare cya Mukamira,Minisitiri w’intebe yasabye Minisiteri bireba kuzabiganiraho zigakemura iki kibazo ku buryo hazashakishwa uburyo bwo gukemura iki kibazo cy’amazu yangijwe n’iki kiyaga.

Iki kiyaga kandi kiracyarimo ibyatsi bitandukanye byacyangiza,bisabwa ko hazakorwa ibishoboka byose ngo bikumirwe ndetse kinagirirwe isuku. Ibyo bizatuma ubwo cyasubiranye amazi cyahoranye kitarakama kizanasubirana  isura nziza y’amazi meza cyahoranye.


 

 

Comments (0)

abashinzwe urwibutso Barasaba ko

Tags: , , , , , ,

Rwanda | Nyabihu: abashinzwe urwibutso Barasaba ko inkunga bari baremerewe na Minisiteri y’umuco na Sport yabageraho vuba

Posted on 08 September 2012 by peter

abashinzwe urwibutso Barasaba ko

Haracyabura inkunga bemerewe na Minisiteri y’umuco na Sport kugira ngo urwibutso rube rwubatse neza,rurwanije ubukonje bityo ntirwangirike;kuko bitewe n’ubukonje amarangi agenda yomoka ,akangirika akanasa nabi

Nk’uko twabitangarijwe n’uwunganira ushinzwe inzibutso mu karere ka Nyabihu Murwanashyaka Bosco,urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi  rw’akarere ka Nyabihu rufite ikibazo cya “Humidité” cyangwa se ubukonje burimo imbere,ku buryo hari impungenge ko ubu bukonje bushobora kuba bwarwangiza.

Kubera ubu bukonje,amarangi bashyizemo agenda yangirika ku buryo bagerageje no gushyiraho irindi nabyo ngo biba iby’ubusa. Igitera ibi byose ariko ngo kikaba ari uko ubusanzwe uru rwibutso rwari rwaragenwe kubakwa mu buryo bwa “etage”,bufite “cave” cyangwa se bufite igice cyo munsi hari n’ikindi gice kiri hejuru.

Kugeza ubu kuri uru rwibutso hubatse igice cyo hasi gusa nyamara haragombaga kongerwaho igice cyo hejuru,kiriho andi mazu hanasakaye ku buryo urwibutso ruba rusakaye neza nta kibazo cy’amazi nk’uko Murwanashyaka Bosco yabidutangarije. Kuba haragombaga kubakwa igice cyo hasi no hejuru,hakaba harubatswe igice cyo hasi gusa ngo nibyo bikurura ikibazo, kuko urwibutso rudasakaye bityo iyo imvura iguye amazi agwa hejuru kuri beto,bikaba byakurura ubukonje imbere.

Ku birebana n’imyubakire y’uru rwibutso, mu mwaka wa 2010, Minisiteri y’umuco na Sport yari yarabemereye inkunga ingana na miliyoni 65 zo gukomeza kubaka urwo rwibutso,nyamara kugeza ubu ntayo barabona ngo babe bakomeza iyi mirimo yo kurwubaka. Bosco avuga ko bagerageje kwandikira iyi Minisiteri,nayo ikandikira CNL J ariko kugeza ubu bakaba nta gisubizo bari babona. Hakaba hategerejwe ko izo nzego zagira icyo zikora kuko akarere ngo kagerageje uko gashoboye kose kuri iki kibazo.

Akarere ubwako kakaba kamaze gutanga amafaranga asaga miliyoni 40 mu ku nyubako y’uru rwibutso. Rukaba kugeza ubu rwubakiye, rukoteye,rufite ubusitani  bukoze mu nyuguti zigaragaza ko ari urwibutso  hakaba hari n’umukozi uhoraho ukurikirana imirimo yo gukora isuku yarwo uko bwije n’uko bukeye .  Gusa ikibazo gihari ngo kikaba ari igice cyo hejuru kitarongerwaho ngo rube rusakaye neza kandi rwubatse ku buryo bwateganijwe.Mu myubakire yarwo hakaba hari hateganijwe amafaranga agera kuri miliyoni 105 ngo rube rurangiye neza nk’uko byagenwe. Asigaye akaba agera kuri miliyoni 65, ari nayo Minisiteri yari yarabemereye kugeza ubu bakaba bakiyategereje.

 

 

 

 

 

 

Comments (0)

Nyabihu: Bagomba gutanga amande kuko inka zabo zafashwe ziragiwe ku gasozi mu nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyabihu: Bagomba gutanga amande kuko inka zabo zafashwe ziragiwe ku gasozi mu nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro

Posted on 22 August 2012 by peter

Nyabihu: Bagomba gutanga amande kuko inka zabo zafashwe ziragiwe ku gasozi mu nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro

Inka za bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karago na Mukamira ,zafashwe zangiza ibidukikije,ziragiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro none bagomba gutanga amande

Inka 16 zituruka mu mirenge ya Karago na Mukamira nizo zafashwe ziragiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro wiroha muri icyo kiyaga kuri uyu wa 20/08/2012. Izi nka zikaba zarafashwe nyuma y’aho ubuyobozi bwari bumaze igihe bugira inama abaturage boroye ku bijyanye no kororera amatungo mu biraro ndetse no kwirinda kuyaragira mu gasozi mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ibi kandi bikongerwaho ko inka zigomba kororerwa mu biraro n’ahandi habugenewe zitajererejwe ku gasozi.

Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira Kanamugire Noël yabidutangarije,kuwa gatatu taliki ya 15/08/2012,ubuyobozi bwari bwakoranye inama n’abaturage babihanangiriza kutaragira amatungo yabo hanze,ndetse by’umwihariko banabakangurira kubungabunga ikiyaga cya Karago n’ inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro wisuka muri icyo kiyaga.

Abaturage banibukijwe kandi uburyo harimo gukorwa ibishoboka byose,bigatwara amafaranga menshi ngo ikiyaga cya karago gisubirane isura cyahoranye nyuma yo kwangizwa n’isuri; ndetse banagirwa inama yo kwirinda icyacyangiza cyose dore ko ngo hari abaragiraga inka hafi y’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro wisuka muri icyo kiyaga. Kanamugire yongeraho ko hari hashize ibyumweru 3,hashyizweho amatangazo aburira kwirinda kuragira amatungo yabo ku gasozi no kubungabunga ibidukikije by’umwihariko ikigaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro.

Gusa nyuma y’ibyo byose,izi nama bagiriwe hari abatarazubahirije,ari nayo mpamvu kuri uyu wa 20/08/2012 inka zigera kuri 16 zafashwe ziragiwe aho ku nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro. Nyuma yo gufatwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano,zikaba zarazanywe ku karere ka Nyabihu,aho ba nyirazo nyuma yo kurenga ku mabwiriza yashyizweho bagomba gutanga amande mbere y’uko bongera kujyana inka zabo.

Inama njyanama y’akarere ka Nyabihu ikaba yaremeje ko hazajya hatangwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 50 ku nka imwe,igihe ifashwe yangiza ibidukikije ,nk’imigezi,amashyamba,ibiyaga.  Akaba ari nayo ufite inka yafashwe yangiza ikiyaga cya Karago n’inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro agomba gutanga.

Ibyo kandi abaturage,ba nyir’inka zafashwe bakaba babisubiriwemo n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,ubwo bari ku karere mu gitondo cyo kuri uyu wa 21/08/2012,baje kureba inka zabo. Twahirwa akaba yongeye kugaruka ku bikorwa birimo gukorwa hirya no hino mu karere ka Nyabihu mu rwego rwo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije kandi bitwara amafaranga menshi. Akaba yabahaye ingero nyinshi ku birimo gukorwa muri Gishwati,kuri Karago n’ahandi. Yongeye kubasaba kurushaho kwita ku bidukikije no kurwanya isuri kuko ingaruka zabyo baziyiziye. Basabwe kandi kugira umuco wo kororera mu biraro nk’uko bahora babisabwa aho kugira ngo inka zabo zijye zifatwa bacibwe amande.

   

 

 

Comments (0)

Rwanda Imibiri 39 niyo ishyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere ka Nyabihu

Tags: , , , , ,

Rwanda | Nyabihu: Abakozi b’Akarere,ab’imirenge ndetse n’ab’utugari bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi

Posted on 12 March 2012 by peter

Rwanda Imibiri 39 niyo ishyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere ka Nyabihu

Imibiri 39 niyo ishyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere ka Nyabihu

Imibiri 39 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi niyo yashyinguwe mu Karere Nyabihu kuri uyu wa 09/03/2012. Mu ijoro ryo ku itariki 08/03/2012, abakozi b’akarere, ab’imirenge ndetse n’utugari, bafatanije n’abaturage baturiye akarere ka Nyabihu bifatanije n’ababuze ababo kunamira izo nzirakarengane.

Umuhango w’ikiriyo watangijwe n’igihe cy’umunota umwe wo guceceka, baha icyubahiro banazirikana izo nzirakarengane. Nyuma yo gucana buji ku bari bari aho, imihango yo kwifatanya n’ababuze ababo yakomeje hatangwa ubuhamya, havugwa imivugo haririmbwa indirimbo zerekana urupfu inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 zapfuye,ubutumwa bwahatangiwe bwose bukaba bwagarukaga ku buryo Abanyarwanda bakwirinda amacakubiri n’ikindi cyose cyabatandukanya bakimakaza ubumwe, ubwiyunge n’iterambere rirambye.

Muri uwo muhango umuyobozi w’Akarere Twahirwa Abdoulatif yasabye abari bari aho bose kwirinda icyabatandukanya kijyana ku macakubiri bakimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda bityo bagaharanira icyabateza imbere. Yasobanuye ko gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ari ukubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe.

Umuhango wo gushyingura imibiri 39 y’abazizize Jenoside yakorewe abatutsi ikaba yarakozwe 09/03/2012,mu rwibutso rw’akarere ka Nyabihu rwubatse mu Murenge wa Mukamira mu Kagari ka Rubaya.


Comments (0)

Rwanda Gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi ni ukubasubiza agaciro bambuwe

Tags: , , , ,

Rwanda : Imibiri 39 niyo yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyabihu isanga indi 1981 yari isanzwe ihashyinguwe

Posted on 12 March 2012 by peter

Rwanda Gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi ni ukubasubiza agaciro bambuwe

Gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi ni ukubasubiza agaciro bambuwe

Igikorwa cyo gushingura mu cyubahiro  imibiri 39 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 cyakozwe kuri uyu wa 09/03/2012 mu Karere ka Nyabihu. hashyinguwe imibiri 39 yaturutse mu mirenge 3 y’ako karere. Mu murenge wa Mukamira ari naho ibiro by’ akarere byubatse habonywe imibiri 32 mu buvumo bwitwa Nyaruhonga , iyi mibiri yabonetse ubwo hacukurwa ahazagurirwa ibiro by’akarere ka Nyabihu.

Uretse imibiri yakuwe mu Murenge wa Mukamira, indi mibiri 3 nayo yabonywe mu murenge wa Karago indi 4 iboneka mu murenge wa Jenda. Iyi mibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi yashyinguwe mu rwibutso rwa Nyabihu isanga indi 1981 yari isanzwe ishyinguwemo yose iba  imibiri 2020.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif yavuze ko  ubundi amoko yazanywe n’agatsiko k’abishakiraga inyungu kugira ngo batandukanye Abanyarwanda. Yongeyeho ko  hari ubwoko bumwe gusa ari bwo bw’Abanyarwanda, ari nayo mpamvu Abanyarwanda bose bakwiye kumva ko ari umwe bityo bagaharanira ubumwe no kwiteza imbere biyubakira igihugu. Yasabye kandi abaturage ba Nyabihu kurushaho gutanga amakuru y’ahashyinguwe abazize Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo hamenyekane, bityo bashyingurwe mu cyubahiro, basubizwe agaciro n’icyubahiro  bambuwe.

Intumwa ya Minisitiri w’umuco na Sport Nzabonimana Guillaume Serge wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yasabye abaturage kurushaho gutanga amakuru y’ahashyinguwe abazize Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro basubizwe agaciro bambuwe. Yongeyeho ko muri rusange Minisiteri y’umuco na Sport isaba Abanyarwanda ibintu bigera kuri 3, birimo kurwanya Jenoside n’ ingengabitekerezo yayo, guha agaciro abazize Jenoside no kubashyingura mu cyubahiro kuko ari ukubasubiza agaciro bambuwe, ndetse no kwita ku nzibutso z’aho bashyinguwe.

Uyu muhango witabiriwe n’abadepite batandukanye barimo Honorable Yvonne, Hon. Amiel, Hon.Josee n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Muri uwo muhango hakusanyijwe inkunga yo gukomeza kubaka inzu y’abana b’imfubyi za Jenoside zibana basanzwe bakodesherezwa inzu n’akarere ka Nyabihu.


Comments (0)

Rwanda Minisiteri y’umuco na Sport irasabwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Minisiteri y’umuco na Sport irasabwa inkunga yemereye Akarere ka Nyabihu kugira ngo harangizwe kubaka urwibutso rw’abazize Jenoside

Posted on 12 March 2012 by peter

Rwanda Minisiteri y’umuco na Sport irasabwa

Intumwa ya Minisitiri w’umuco na Sport yavuze ko izakora ubuvugizi ngo urwibutso rwa Nyabihu rube rwashyirwa ku rutonde rw’izizatunganywa

Nk’uko uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase yabitangaje,hasize imyaka igera kuri 3 Minisiteri y’umuco na Sport yemereye inkunga ako karere yo gufasha mu kwagura no gusana urwibutso rwako. Iyo nkunga Minisiteri y’umuco na Sport yemereye akarere ka Nyabihu ni amafaranga miliyoni 65 kugeza n’ubu itari yashyikiriza aka karere.

Mu ijambo umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif  yatangaje mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro  imibiri 39 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri ako karere, yibukije intumwa ya Minisitiri w’umuco na Sport Guillaume Serge Nzabonimana wari witabiriye uwo muhango ko urwibutso rurimo kwangirika kandi nyamara uruhare rw’abaturage n’akarere mu kurwubaka bararurangije. Bakaba basaba Minisiteri y’umuco na Sport kuba yabaha inkunga yabemereye  bityo bakarangiza kwagura no gusana uru rwibutso .

Kuri iki kibazo cyagaragajwe n’akarere ka Nyabihu,intumwa ya Minisitiri w’umuco na Sport yavuze ko muri Minisiteri y’umuco na Sport hari gahunda y’inzibutso,inzibutso zikaba zishyirwa  mu byiciro ,hari inzibutso z’i Ntara n’inzibutso z’uturere.Muri izo nzibutso hari izirimo zibabaje kurenza izindi zizihutirwa gukorwa.

Gusa iyi ntumwa yavuze ko nk’uko bayisabye gukora ubuvugizi, igiye kubukora muri Minisiteri y’umuco na Sport kugira ngo mu nzibutso zaba ziteganywa gukorwa  n’urwa Nyabihu  rushyirwemo.


Comments (0)

Nyabihu Harashyingurwa

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyabihu: Harashyingurwa ibibiri 39 y abazize Jenoside

Posted on 10 March 2012 by peter

Nyabihu Harashyingurwa


Kuri uyu wa 09/03/2012 mu karere ka Nyabihu hateganijwe igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 39 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baguye muri ako karere; nk’uko bitangazwa n’uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase.

Mu ijoro ryakeye habaye igikorwa cy’ikiriyo aho abakozi bose b’akarere, ab’imirenge ndetse n’ab’utugari bifatanyije n’ababuze ababo ndetse n’abaturage baturiye akarere ka Nyabihu kunamira izo nzirakarengane.

Gushyingura abazize Jenoside mu cyubahiro ni ukubasubiza agaciro bambuwe; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu.


Comments (0)

Advertise Here