Tag Archive | "Rwanda nyamagabe"

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Posted on 10 May 2014 by peter

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Hari hamwe byakozwe, n’aho bitarakorwa bfiza ko byakorwa

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) isanga inzibutso za jenoside zikwiriye gutunganywa ku buryo byorohera abantu bafite ubumuga bunyuranye kuhagenda, kugira ngo nabo babashe kuzisura kuko ari inshingano zabo nk’abanyarwanda.

 Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2014 ubwo abagize inama y’igihugu y’abafite ubumuga basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi, hagamijwe kunamira abazize jenoside barushyinguyemo no kwigira ku mateka yarwo ngo bafate ingamba zo guharanira ko itazongera kuba.

Tuyizere Oswald, umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga muri NCDP akaba anafite ubumuga bw’amaguru kuko yifashisha imbago ebyiri ngo abashe kugenda, avuga ko ubwo basuraga urwibutso rwa Murambi abafite ubumuga bahuye n’inzitizi z’ingazi nyinshi (escaliers), ku buryo nk’abantu bafite ubumuga bagendera mu magare batabasha kugera mu bice byinshi byarwo, iki kibazo urwibutso rwa Murambi ngo rukaba rugisangiye n’izindi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Twavunitse cyane kuko hari escaliers (ingazi) nyinshi. Ni inshingano z’umunyarwanda wese kwibuka ariko hari inzitizi z’uko ahashyinguye imibiri y’abacu ntabwo hateye ku buryo umuntu wese ahagera. Nk’uko mubona izi escaliers, hari abantu batabasha kuhagera bitewe n’ubumuga bwabo. Nk’umuntu ugendera mu kagare ntabwo yabasha kuhagera”.

Tuyizere akomeza avuga ko inzibutso zikwiye gutunganywa ku buryo ababana n’ubumuga bunyuranye badahura n’imbogamizi mu gihe bahasura, dore ko biri no mu mabwiriza agenga inyubako rusange ko hagomba gushyirwaho inzira zagenewe ababana n’ubumuga.

Gatabazi Eric, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ukorera ku rwibutso rwa Murambi avuga ko bigaragara ko abamugaye babangamirwa iyo basuye uru rwibutso, ngo bikaba biterwa no kuba inyubako rukoreramo zarubatswe kera hatarashyirwa ingufu muri gahunda zo korohereza abafite ubumuga ariko hamwe na hamwe bikaba byarakosowe, bakaba bagiye kubimenyesha ubuyobozi bwabo ngo harebwe icyakorwa babashe korohereza abafite ubumuga barusura.

NCPD yemereye akarere ka Nyamagabe amagare 20 y’abafite ubumuga baba barasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse n’abandi baba bakeneye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo bakaba bahabwa ubufasha.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Nyamagabe: Abanyamahanga bari mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abadivantisiti basuye urwibutso rwa Murambi.

Posted on 10 August 2013 by peter

Nyamagabe Abanyamahanga bari mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abadivantisiti basuye urwibutso rwa Murambi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08/08/2013, Abanyamahanga bagera ku 1000 bari mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba iri kubera mu Karere ka Huye, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe.

Aba bagore batangaje ko jenoside yakorewe abatutsi iteye ubwoba ndetse ngo bakaba batibaza ukuntu umuntu yatinyutse kwica mugenzi we, akageza no ku bana batazi icyatsi n’ururo.

Batangaje ko nk’abagore bakwiye guhaguruka bagaharanira ko bitazongera kubaho aho ariho hose ku isi, ndetse bakanigisha urubyiruko kugira ngo ruzace ukubiri n’ubugizi bwa nabi.

“Twebwe nk’abagore duhaguruke turwanye ihohoterwa n’ubugome byabaye, duharanire ko bitazongera kubaho, tunigishe urubyiruko rwacu kugira ngo rutazagira iki gitekerezo kuko ari rwo ruzubaka igihugu cy’ejo hazaza, runafate umwanzuro wo kuzana amahoro ku isi,” Debbie Maloba, umuyobozi w’icyiciro cy’abagore n’abakobwa b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati n’iy’uburasirazuba.

Umuyobozi wungirije w’icyiciro cy’abagore n’abakobwa b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ku isi, Raquel Arrais yavuze ko hakenewe urukundo kugira ngo ibyo yabonye ku rwibutso rwa Murambi bitazongera kubaho, ngo kuko arirwo ntwaro iruta izindi ku isi.

Ati “Ubutumwa bwanjye ku banyarwanda ni ubwo gukomeza gukundana kuko urukundo ni intwaro ikomeye ku isi. Iyo ukunze mugenzi wawe nk’uko wikunda ubasha kwakira ibikubaho, ugatera imbere, ukigisha abandi urukundo no kwitangira abandi, ukagera ku bantu bari hafi yawe, ukababarira kandi ugakomeza kubera abandi umugisha. Ubutumwa naha abanyarwanda rero ni ubwo gukomeza gukundana kandi bagakomeza guteza imbere ubwiyunge buri munsi mu rugendo rwo gukira ibikomere by’amateka no gutegura ejo hazaza heza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, Jean de Dieu Mucyo wari waje kwakira aba bashyitsi, yavuze ko bifuza ko abantu basura inzibutso kugira ngo bamenye amateka n’ubwo ari mabi, kuba haje abanyamahanga benshi bikaba ari byiza kurushaho kuko bamenya amateka ndetse bakanayajyana aho bari hirya no hino.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside yasabye aba bagore bo mu itorero ry’abadivantisiti b’ubunsi wa karindwi baturuka mu bihugu binyuranye kuba ba ambasaderi b’u Rwanda, kugira ngo abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi baba bihishe mu bihugu byabo bashyikirizwe ubutabera.

Ati “Hari abantu bakoze amahano bari mu bihugu hirya no hino ushobora gusanga no mu bihugu muturukamo bahari, nagira ngo mudufashe abo bantu tubashyikirize ubutabera kuko kugenda akihisha ahantu n’ibintu yasize akoze aha ngaha ntabwo byaba bikwiye”.

Inama mpuzamahanga y’abagore b’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi iri kubera mu karere ka Huye yitabiriwe n’abagore baturutse mu bihugu 11 bya Afurika ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzaniya, Uganda, Sudani y’amajyepfo, Eritereya, Djibouti, Ethiopia na Somalia.

Comments (0)

Tags: , , , , , , ,

Nyamagabe focuses on protection of Nyungwe National Park

Posted on 10 July 2013 by peter

The Security Council meeting that brought together all security personnel, executive leaders from sectors neighboring Nyungwe National Park and different partners in development convened on Wednesday the 3rd.July.2013.

Nyamagabe focuses on protection of Nyungwe National Park

Nyungwe National Park wilderness

This meeting was discussing the strategies to reduce the projects that cause insecurities to Nyungwe National Park including bee keeping, hunting, stone quarrying, and deforestation among others.

Fire in the park is one of the issues that are worrying park keepers especially in sunny period. According to the management of the Nyungwe National Park, 12% of its land has been affected by scorching fire in different periods since 1997 to 2010.

Louis Rugerinyange the director of Nyungwe National Park says the strategies that were put in place to reduce fire in the park were effective. This is so since between 2011 and 2012, only 8 hectares were affected by fire when only in 2010, 300 hectares were burned down.

“Strategies of sensitizing people to protect the park with the support of local authorities and security personnel have been so helpful and effective” says Rugerinyange.

Nyamagabe focuses on protection of Nyungwe National Park

Louis Rugerinyange the director of Nyungwe National Park

“Apart from disrupting the natural course of life in the park, fires destroy the park in a way that it takes years for the wilderness to grow again” says Innocent Ndikubwimana the researcher in the park.

“Nature has its own way in the park and it may require about 15 years for the land to be the way it was before the fire. It requires a lot of hard work removing grasses and giving way to trees” he goes on to explain.

The cooperative for professional bee keepers in Kitabi sector says bee keepers who do their work in chaos are the ones causing this havoc in the park setting fire ablaze.

It is in 2005 when the wilderness of Nyungwe was transformed into Nyungwe National Park. It has 1019 hectares, it gives refuge to more than 300 creatures and 300 types of birds and it is the source of 70% provisions of water in Rwanda.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Nyamagabe: Hatewe intambwe ishimishije mu guhangana n’inkongi z’umuriro zibasira pariki y’igihugu ya Nyungwe

Posted on 06 July 2013 by peter

m_01

Mu nama yahuje inzego z’umutekano, abayobozi b’imirenge ikora kuri pariki ya Nyungwe  ndetse n’abandi bafatanyabikorwa yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3/07/2013, bagarutse ku ngamba zo gukumira ibikorwa bikunze kubangamira pariki y’igihugu ya Nyungwe birimo ubuvumvu, ubuhigi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gutema ibiti n’ibindi.

Ikibazo cy’inkongi z’umuriro ni kimwe mu bihangayikisha abashinzwe gucunga Pariki y’igihugu ya Nyungwe mu gihe cy’impeshyi. Ubuyobozi bwa Pariki y’igihugu ya Nyungwe bugaragaza ko 12 % by’ubuso bwayo bwagizweho ingaruka n’inkongi z’umuriro zagiye ziyibasira mu bihe bitandukanye kuva mu mwaka wa 1997 kugeza mu wa 2010.

Umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe, Rugerinyange Louis avuga ko ingamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira inkongi z’umuriro zatanze umusaruro ushimishije kuko ngo hagati ya 2011 na 2012 hahiye hegitari zitarenga umunani mu gihe ngo muri 2010 hari hahiye hegitari 300.

Ati: “Ingamba zo gukangurira abaturage kwirinda kwangiza pariki dufatanya n’abayobozi b’ibanze n’inzego z’umutekano nizo zatumye tubasha guhangana n’icyo kibazo”.

Inkongi z’umuriro ngo zibangamira cyane pariki y’igihugu ya Nyungwe ngo kuko uretse kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima binasaba imyaka itari mike kugira ngo ahahiye hongera hamere ishyamba nk’uko bivugwa na Ndikubwimana Innocent ushinzwe ubushakashatsi muri iyi pariki.

Ati: “Imiterere y’ibimera muri iyi pariki irihariye ku buryo bishobora gutwara nk’imyaka 15 kugira ngo ahahiye hongere kumera ishyamba kuko habanza kumera ibyatsi bityo imbuto z’ibiti ntizibone uko zimera bikadusaba gushyiraho uburyo bwo gutema ibyo byatsi  kandi bitwara igihe”.

Koperative y’abavumvu babigize umwuga mu murenge wa Kitabi ivuga ko abagikora uyu mwuga mu kajagari ari bo bagira uruhare rwa hato na hato mu nkongi z’umuriro ziboneka muri iyi Pariki, akaba abasaba kubagana bagafatanya ngo kuko batazabahishira.

Kuba hari intambwe yatewe mu gukumira inkongi zibasira Pariki ya Nyungwe ni ibigaragara mu mibare ariko kandi abashinzwe iki gikorwa bavuga ko hadakwiye kubaho kwirara.

Muri 2005 nibwo ishyamba kimeza rya Nyungwe ryagizwe Pariki y’igihugu ya Nyungwe ikaba ifite ubuso bwa hegitari 1019. Pariki y’igihugu ya Nyungwe ni indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima n’amoko y’inyoni asaga 300 kandi abayishinzwe bakavuga ko ari inkomoko y’amazi aboneka mu gihugu ku rugero rwa 70%.

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Nyamagabe: Abasura urwibutso rwa Murambi bemeza ko ari ishuri ry’amateka ya jenoside.

Posted on 09 June 2013 by peter

01Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi ni rumwe mu nzibutso zigaragaza neza amateka ya jenoside, kuva ku buryo amacakubiri yatangiye kwinjizwa mu banyarwanda mu gihe cy’ubukoloni kugeza ku ishyirwa mu bikorwa ryayo muri mata 1994.

Uru rwibutso ruri mu nyubako ubusanzwe zari zikiri kubakwa mu mwaka wa 1994 zigenewe kuzaba ishuri ry’imyuga, ubu abahasura bakaba bemeza ko ari ishuri ry’amateka cyane cyane arebana na jenoside yakorewe abatutsi.

Ubwo itsinda ry’abakozi b’ibitaro bya Kirinda n’abafatanyabikorwa babyo bagera kuri 80 basuraga urwibutso rwa jenoside rwa Murambi kuri uyu wa kane tariki ya 6/6/2013, Muganga mukuru w’ibitaro bya Kirinda biherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’iburengerazuba, Dr Iyakaremye Thomas yashimangiye ko ari ishuri koko.

Ati: «Ku bigaragara aha ahantu koko ni ishuri. Imibiri ureba ukabona uko abantu bapfuye basaba imbabazi, ibikoresho byakoreshejwe kubera inkovu ubona ku mibiri, imyenda bari bambaye, uruhare mpuzamahanga, uruhare rw’abanyagihugu n’ubugome bwa muntu, ibyo byose ni amasomo. Ariko kandi ntitwakwibagirwa ko harimo agace gatoya k’ubumuntu, aho hari bake bagerageje guhisha abahigwaga muri jenoside».

Mukwiye Gaspard, umukozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside ushinzwe kuyobora abasura urwibutso rwa Murambi, avuga ko kuba amateka asurwa aha i Murambi ari ayahabereye ndetse hakiyongeraho amafoto agaragaza amateka n’uburyo jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa bikurura abantu benshi bifuza kumenya amateka nyayo kuri jenoside.

Ati : « Runo rwibutso ni rumwe mu nzibutso zisurwa cyane kubera impamvu zitandukanye. Hari ukuba amateka ahari yarahabereye ubwaho, ikindi cya kabiri kikaba ari uko hari amofoto agaragaza amateka n’uburyo jenoside yateguwe, bigakurura umuntu wese ukeneye kumenya amateka n’amakuru kuri jenoside ».

Muganga mukuru w’ibitaro bya Kirinda mu karere ka Karongi avuga ko we n’itsinda bazanye bagiye kurushaho guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi haba mu Rwanda cyangwa se hanze yarwo, anavuga ko bazarushaho gutanga servisi bashinzwe nk’abakozi bo kwa muganga ndetse no gufasha igihugu muri gahunda z’iterambere hagamijwe kwigira.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , ,

Nyamagabe: Abaturiye urwibutso rwa Murambi barasabwa kwita ku isuku yarwo

Posted on 24 February 2013 by peter

 

Nyamagabe: Abaturiye urwibutso rwa Murambi barasabwa kwita ku isuku yarwo.Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare wakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/02/2013, abatuye utugari twa Nyamugari na Remera two mu murenge wa Gasaka bakora isuku ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 rw’I Murambi, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yasabye abaturiye uru rwibutso kujya bita ku isuku yarwo.

Mugisha Philbert, uyobora akarere ka Nyamagabe yashimiye abaturage bitabiriye umuganda wo gukora isuku ku rwibutso ngo kuko bakoze akazi gakomeye.

Yasabye abaturage b’akagari ka Remera kujya basimburana mu muganda usanzwe wa buri cyumweru bagaharura ibyatsi aho bitagomba kuba ndetse n’ibindi bakabiringaniza neza, kugira ngo uru rwibutso rubashe guhorana isuku.

Umuyobozi w’akarere yagize ati: “Abaturage b’akagari ka Remera twabishyira mu mihigo tukabyiyemeza, n’ubundi musanzwe mukora umuganda wa buri cyumweru imidugudu ikajya isimburana, buri cyumweru tukagira abantu baza gukora isuku hano”.

N’ubwo uru atari urwibutso rucungwa n’akarere ahubwo ruri mu nshingano za komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, umuyobozi w’akarere avuga ko bitabakuraho inshingano zo kuhakora isuku ndetse no gucunga umutekano warwo kuko rubitse amateka y’abanyarwanda by’umwihariko icyahoze ari intara ya Gikongoro.

“Ntabwo twasaba ngo abantu bave I kigali baze gukora isuku aha ngaha, ni kimwe n’uko tutavuga ngo hari abapolisi umutekano waho ntabwo tuzawureba. Aha ndashaka kubabwira ko tugifite inshingano nyinshi kubera ko aha ngaha habitse amateka y’igihugu cyacu muri rusange, ariko n’amateka y’umwihariko y’inaha ahahoze ari Gikongoro”, umuyobozi w’akarere.

Uru rwibutso rusurwa n’abantu benshi baba abanyarwanda n’abanyamahanga bityo isuku yarwo, umutekano ndetse n’ibindi byose byagira uruhare mu mikorere myiza no gukomeza kubika amateka bikwiye kwitabwaho.

Abaturage bitabiriye uyu muganda banasabwe gutangira imyiteguro yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ku nshuro ya 19 izaba guhera muri Mata 2013.

Abitabiriye uyu muganda kandi basabwe kwita ku gutegura indyo yuzuye abajyanama b’ubuzima bakabyigisha ababyeyi hirya no hino mu midugudu, uruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano rugakomeza kugaragara, ndetse hanakirwa ibibazo by’abaturage bishakirwa umuti ibindi bihabwa umurongo bizanyuramo.

 

 

Comments (0)

Tags: , , , ,

Rwanda | Nyamagabe: Abakozi ba Golden Monkey Hotel ngo bazaba abavugizi b’ibyo babonye ku rwibutso rwa Murambi

Posted on 15 July 2012 by peter

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Murambi no kwerekwa ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi biri muri uru rwibutso, abakozi  ba Golden Monkey Hotel yo mu karere ka Nyamagabe batangaje ko biteguye kuba abavugizi b’ibyo biboneye muri uru rwibutso.

Rwanda |  Urwibutso rwa Murambi

Urwibutso rwa Murambi

Muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatatu, Mukeshimana Ismail, uhagarariye abakozi ba Golden Monkey asanga igihugu cyarangijwe n’imbaraga z’urubyiruko bityo urubyiruko rukaba ari rwo rugomba kongera kucyubaka.

Mukeshimana avuga kandi ko ibyo babonye biteguye kubibwira n’abatabizi bakabimenya, ati “ibyo twahabonye[ku rwbutso rwa Murambi] ni agahomamunwa ari nabyo bigiye gutuma tuzaba abambasaderi hirya no hino dore ko hoteli ikunda kuzamo abanyamahanga benshi bakaza benshi batubaza ibijyanye na Jenoside.”

Nyuma yo gusura uru rwibutso, abakozi ba Golden Monkey Hotel basuye imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside batishoboye bakaba banabahaye  unkunga y’amatungo magufi ku miryango icumi aho buri muryango wahawe ihene imwe.

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Gusura urwibutso rwa Murambi ngo bizatuma barushaho kugira ubushishozi mu kazi kabo.

Posted on 26 June 2012 by peter

Rwanda |  Urwibutso rwa Murambi.

Urwibutso rwa Murambi.

Abakozi ba gereza ya Mpanga batangaje ko kuba basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bizatuma barushaho gukorana ubushishozi mu kazi nyuma yo kwibonera ibimenyetso bya Jenoside no gusobanurirwa amateka yayo.

Ubwo basuraga uru rwibutso ruherereye mu karere ka Nyamagabe, abakozi ba gereza ya Mpanga basobanuriwe  amateka ya mbere na nyuma Jenoside muri rusange ndetse n’amateka yaranze agace kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro by’umwihariko.

Aba bakozi babashije kandi no kwibonera ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari bahungiye mu mazu y’ikigo cy’ishuri cyari kikiri kubakwa ku musozi wa Murambi ari nawo wubatseho uru rwibutso.

Bisengimana Eugene,umuyobozi w’agateganyo  wa gereza ya Mpanga yatangaje ko kuba aba bakozi ba gereza basuye uru rwibutso bifite icyo bibasigiye kuko harimo n’abari bakiri bato igihe Jenoside yakorwaga.

Yagize ati “ aba basore n’inkumi wabonye bose muri icyo gihe cya Jenoside bari abana batoya,ugasanga rero basa nk’aho bigereye ku muzi w’inkuru kubera ko ibimenyetso byasigasiwe n’ubuyobozi bigaragaza ukuri aba bana batari bafite aho bari bari ku magereza.”

Imibare itangwa n’abakozi b’uru rwibutso igaragaza ko kuri uyu musozi wa Murambi hiciwe inzirakarengane z’Abatutsi zigera ku bihumbi 50 zimwe muri zo zikaba zishyinguye muri uru rwibutso.


 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Nyamagabe: Pariki ya Nyungwe yasabye abayituriye kuyirinda inkongi z’umuriro.

Posted on 11 June 2012 by peter

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwasabye abayituriye kwirinda inkongi z’umuriro cyane cyane  muri iki gihe cy’impeshyi kuko zishobora kwangiza iyi pariki.

Mu nama yabaye kuri uyu wa 7/6/2012 ku Cyitabi ahari icyicaro cy’iyi pariki,  abayobozi b’iyi pariki basabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere dukikije iyi pariki gukora ibishoboka byose bakarinda iyi pariki y’igihugu.

Abayobozi ba pariki ya Nyungwe batangaje kandi ko inkongi z’umuriro zari zisanzwe zibasira iyi pariki zagabanutse muri rusange ariko abayobozi batagomba kwirara cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi kuko ari igihe kibi ku bijyanye n’umuriro aho usanga ibyatsi byumye bigatuma umuriro ukwirakwira vuba ukangiza ahantu hanini.

Rwanda :  Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Imibare yakozwe ku nkongi zibasira iyi pariki igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2011 hahiye hegitari  imwe  mu gihe nyamara mu mwaka wa 2010 hari hahiye hegitari zisaga 653.

Rugerinyange Louis,umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe yagize ati “Igihe cy’impeshyi ni igihe kibi aho usanga abantu bahangayitse kubera inkongi z’umuriro zishobora kwibasira Pariki ari nayo mpamvu twahuriye aha kugira ngo dufate ingamba.”

Uretse kurinda iyi pariki inkongi y’umuriro kandi, abari bitabiriye iyi nama bafashe ingamba zo kurinda iyi pariki ibikorwa byose byayangiza harimo gutemamo ibiti,gucukuramo amabuye y’agaciro…

Ishyamba rya Pariki ya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba ya kimeza amaze imyaka myinshi muri Afurika rikaba rizwiho kubamo amoko menshi y’inyoni. Iyi pariki  ifite ubuso bungana na km2 1019.


 

Comments (0)

Advertise Here