Mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri 5016 y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 wabaye kuri iki cyumweru tariki 29/04/2012 mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, Minisitiri w’umuco na Siporo Mitari Protais yavuze ko kubibuka bigomba guhabwa agaciro na buri wese.

Minisitiri Mitali Protais ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka
Yakomeje avuga ko kwibuka abwabyo bihesha agaciro abazize jenoside kuko bagiye umuryango nyarwanda ukibakeneye. Yagize ati: “Kwibuka byo ni igikorwa tuzakomeza gukora ubuziraherezo kuko twarabyiyemeje kandi ntituzabitezukaho”.
Ati: Kwibuka abazize jenoside ni uburyo bwo guha icyubahiro abacu bakivukijwe no kubasubiza agaciro bambuwe”.

Abaturage bari benshi bitabiriye umuhango wo kwibuka no gushyingura abazize jenoside
Minisitiri Mitali asanga kwibuka bigomba guhoraho ariko gushyingura byo bikagira igihe birangirira. Ngo imyaka 18 ishize hakiri imibiri y’abazize jenoside badashyinguwe mu cyubahiro bikaba aribyo bigaragaza ko hari abantu bakibitse nkana amakuru y’aho imibiri y’abazize jenoside iherereye.

Muri iki gihe cy’icyunamo twibukaho ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Minisitiri Mitali yavuze ko ku nsanganyaatsiko yatoranyijwe hiyongeraho no guhwitura abantu bakagaragaza ahari imibiri y’abatutsi bazize jenoside itarashyingurwa mu cyubahiro.
Yabivuze muri aya amagambo agira ati: “Ntibigoye ni ugutanga amakuru gusa ubundi bikarangira”. Yasabye abakinangiye imitima kuva ku izima bagatanga ayo makuru kugira ngo ikikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro kizagire ubwo kirangira.

Yagarutse ku ruhare rw’amadini mu bikorwa byo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda avuga ko abanyamadini bakiri inyuma muri iyo gahunda.
Mu magambo ye bwite yagize ati: “Nta butumire ndabona bw’abanyamadini buntumira mu kujya kwifatanya nabo mu bikorwa byo kwibuka”
Yageze aho agira ati: “ abanyamadini muba he? Ibyo yabikurije ku cyigisho yari imaze gutangwa na Pasiteri Mpyisi Ezira wari ukomoje ku ruhare amadini yagize muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Mu buhamya bwatanzwe na Dr Hirwa Dieudonné bagiye bakunda kwita “Kagabo” yagaragaje uko jenoside yakozwe muri ako gace. Yavuze ko yari ifite ubukana bukaze ngo kuko abayikoze bifuzaga ko nta mututsi n’umwe wabaca mu rihumye akayirokoka.
Yasobanuye ko muri jenoside yambitswe ikanzu kandi ari umuhungu kugira ngo abone uko arokoka nyuma y’uko mu batutsi bari muri ako gace hari hasigaye ingerere.
Gusubiramo inzira y’umusaraba yanyuzemo hari aho yageraga bikamera n’ibimutonze akagira ati: “ Ni umwitozo ukomeye kubutanga kuko bwahungabanya benshi nanjye ntiretse” Yabwiye abari aho ko azandika igitabo gikubiyemo ubwo buhamya kugira ngo abakiriho n’abazabakomokaho bazarusheho gusobanukirwa na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ariko by’umwihariko muri ako gace.

Nyuma y’amagambo anyuranye yahavugiwe hakozwe urugendo rujya kungana n’ibirometero bigera kuri 3 n’amaguru bajya ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamiyaga mu murenge wa Rwabicuma ahashyinguwe imibiri 5016 y’abatutsi bazize jenoside.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere kaNyanza MurenziAbdallah iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro igizwe n’iyari isanzwe ishyinguye mu buryo budahesha icyubahiro abazize jenoside ndetse n’imibiri mishya yabonetse bivuye ku makuru yagiye atangwa.

Muri uwo muhango kandi abahanzi batandukanye bari baje kwifatanya n’abaturage b’inyanza ndetse n’abacitse ku icumu by’umwihariko babafasha mu ndirimbo zikubiyemo ubutumwa bunyuranye bwose bwamagana genocide bunakangurira abari aho kwita ku barokotse ayo mahano.
Follow Us!