Tag Archive | "Rwanda Park"

ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRW.png2

Tags: , , , , , ,

Rwanda | Rusizi: ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRWA

Posted on 21 December 2012 by peter

ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRW

Abaturiye Pariki y’iguhugu ya Nyungwe barakangurirwa kugira uruhare rugaragara mu kuyibungabunga ndetse n’ibiyibonekamo,ba rushimusi n’abandi bose bagifite inyota yo kuyangiza na  bo bakaba bagirwa inama yo kubicikaho kuko ubu hafashwe ingamba zihamye zashobora kubagiraho ingaruka zikomeye. Ubu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’iyo pariki nyuma yo gusura bimwe mu bice byayo byangiritse ku bwo kuhacukura amabuye y’agaciro ya Zahabu.

ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRW.png2

Ni nyuma y’urugendo rurerure rwamaze amasaha abarirwa mu icumi n’amaguru bazunguruka iyo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuwa 19/12/2012,hasurwa ibice bimwe na bimwe byagiye byibasirwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaro arimo na zahabu,igikorwa cyagiye kigira ingaruka  ku biti kimeza bigize iyo pariki ndetse n’imigezi iyiturukamo nk’uwa   Tangaro ,uru rugendo rutari rworoshye,rukaba rwari mu rwego kugaragariza abafatanyabikorwa barimo n’ab’inzego z’umutekano ubwo bugizi bwa nabi bityo ngo habe hafatirwa hamwe ingamba zihamye zo guhashya abo babigiramo uruhare,nk’uko  Bwana NZAMUYE Patrce,ushinzwe umutekano w’iyo pariki yabitangaje.

Uretse ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bugira ingaruka zikomeye   kuri iyo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe,mu bindi byatunzewe agatoki mu biyibasira ni inkongi z’umuriro za hato na hato  ndetse n’abahigi ngo batangiye no kwibasira zimwe mu nyamanswa ziyibonekamo zikunzwe nab a mukereraugendo zo mu bwoko bw’inguge,ibi bikaba ngo  byo bitari bisanzwe,aha hakaba hanavuzwe ku bugizi bwa nabi bw’abo babikora,bahereye ku rugero rw’umwe mu bayirinda uherutse gutemagunwa na  bo ,ubwo yari mu kazi ubu akaba akiriye kwa muganga.Bwana RUGERINYANGE Louis umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe aha mu butumwa bwe yashimangiye ubufatanye bw’inzego zose mu kurinda iyi pariki ku bw’uko ari umutungo w’igihugu winjiza amadevize,ndetse ikangira akamaro muri rusange ku baturarwanda bose,gashingiye ahanini ku  bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubu bufatanye kandi bwongeye gushimangirwa n’intumwa zari zaturutse mu gihugu cy’u Burundi,na  cyo gihana imbibe n’iyo pariki binyuze mu Kibira,hagaragazwa ko abo bayangiza  bajya bihisha muri ibyo bihugu byombi. MUHAMEDI Feruzi ayobora Ikigo c’Igihugu Gishinzwe kurengera ibidukikije mu Burundi. Ahibasiwe cyane hasuwe hangijwe n’abacukuzi b’amabuye  y’agaciro muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe  ni ahitwa Uwurukoko,akagari ka Rasano,umurenge wa Bweyeye akarere ka Rusizi, agace gaherereye mu ishyamba rwagati. Umuryango utera inkunga ibikorwa byo kubungabunga iyo pariki  ya Nyungwe W.C.S ukaba wari witabiriye urwo rugendo.

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Rwanda : Ndego: Ikigo cy’igihugu cy’ingoboka kigiye gutangira kwishyura abangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera

Posted on 21 November 2012 by peter

Abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ingoboka barasaba abaturage bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza kwandika basaba indishyi z’ibyo bangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera kugira ngo bishyurwe.

Babivugiye mu nama yabahuje n’abaturage bo mu murenge wa Ndego n’ubuyobozi bwa Parike y’Akagrera tariki 20/11/2012. Babwiye abo baturage ko hashize amezi agera kuri abiri amafaranga yo kwishyura abangirijwe n’inyamaswa za Parike abonetse nk’uko bivugwa na Semugisha Theogene ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ndego.

Mu byagiye byangijwe n’inyamaswa za Parike harimo imyaka y’abaturage, abantu izo nyamaswa zakomerekeje ndetse n’abo zishe. Abo bose ni bo bazishyurwa utwabo uhereye ku byangijwe kuva mu mwaka wa 2002 nk’uko Semugisha akomeza abivuga.

N’ubwo hagezweho gahunda yo kwishyura ibyo inyamaswa za Prike y’Akagera zangije, izo nyamaswa ziracyasohoka muri Parike zikajya kwangiriza abaturage. Tariki 16/11/2012, inzovu zasohotse muri Parike y’Akagera zijya mu kagari k’Isangano n’aka Karambi mu murenge wa Ndego.

Cyakora ngo nta baturage zahutaje, ariko zonnye imyaka y’abaturage. Abaturage bo muri uwo murenge bavuga ko bishimiye kuba bagiye kwishyurwa ibya bo byangijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera. Gusa banavuga ko uruzitiro rwa Parike y’Akagera rukwiye kubakwa rugakomezwa kuko “n’ubwo parike yatangiye kuzitirwa zimwe mu nyamaswa zigisohoka muri Parike zikajya mu baturage”

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , ,

Rwanda : Kayonza: Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera burasaba ubufatanye mu guhangana na ba Rushimusi

Posted on 04 November 2012 by peter

Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera burasaba inzego zose gufatanya mu rwego rwo guhangana na ba rushimusi  bamaze iminsi bayogoza iyo Parike. Ba rushimusi bibasira iyo parike baba bashaka igiti cyitwa Kabaruka n’icyitwa Umushikiri, ubusanzwe bifite isoko mu gihugu cy’Ubugande kuko ngo byaba bikorwamo imibavu.

Cyakora hari na ba rushimusi baba bagamije guhiga no kwica inyamaswa za Parike nk’uko bivugwa na Mutangana Eugene ukora muri iyo Parike.

Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera butangaza ko muri iyi minsi ba rushimusi barushaho kwiyongera ku buryo buteye inkeke. Tariki 31/10/2012, abashinzwe kurinda Parike y’Akagera bataye muri yombi abantu barindwi kandi bafatanwa ibiti bari bamaze gutema muri iyo Parike. Abo bariyongera ku bandi babiri bafashwe tariki 25/10/2012 bafatiwe mu mukwabo wa polisi, na bo bakaba barafatanwe impu z’inyamaswa zo muri parike y’Akagera.

Uretse ba rushimusi bibasira ibiti n’inyamaswa za Parike, hari abaturage bajya kurangura ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gihugu cya Uganda bakanyura muri Parike bihisha inzego z’ubuyobozi.

Inyamaswa za Parike zajyaga ziva muri Parike zikajya konera abaturage, bamwe zikanabahutaza. Ibyo byatumye iyo Parike izitirwa kugira ngo inyamaswa za yo zitandukanywe n’abaturage. Gusa mu gihe uruzitiro rutaranuzura neza, ngo hari hari ba rushimusi batangiye kurwangiza bakata Senyenge za rwo kugira ngo babone uko binjira muri Parike.

Parike y’Akagera ni imwe mu maparike yinjiriza u Rwanda amadovize menshi. Mu gihe abo ba rushimusi batahashywa burundu, ngo bishobora guteza leta igihombo kandi bikanagira ingaruka ku banyarwanda bose, kuko bamwe muri ba mukerarugendo bashobora kureka gusura Parike.

 

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Rwimbogo abaturage bangirijwe

Tags: , , ,

Rwanda | Rwimbogo: abaturage bangirijwe n’inyamaswa batangiye kwishyurwa

Posted on 13 October 2012 by peter

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 ukwakira,2012 mu murenge wa Rwimbogo akagari ka Munini, hatangijwe igikorwa cyo kwishyura abantu bangirijwe n’inyamaswa zo muri pariki y’akagera, ibi bikaba byarabaye ku matariki ya 27 mata 2011 na 18 kamena 2011.

Abaturage bahawe indishyi ni abonewe bo mu kagari ka Munini mu midugudu ya Nyamwiza na Gikobwa, nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa Ndashimye Bernardin,ngo  abagomba kwishyurwa ni abaturage 110 bakaba bishyuwe miliyoni zisaga 18.

Rwimbogo abaturage bangirijwe

Bamwe mu baturage bishyuwe

Umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa n’ibinyabiziga yatangaje ko hishyuwe amafaranga angana n’ibyangirijwe, yagize ati”twagiye tureba ibyononekaye cyane cyane bikaba byari imyaka, twagendeye rero ku giciro iyo myaka yagurwagaho icyo gihe maze tugateranya tukishyura nyirubwite.”

Umwe mubishyuwe ibyo yangirijwe nizo nyamaswa madame Mukantabana Venancie wo mu kagari ka Munini wishyuwe  miliyoni 2 n’ibihumbi 531, yavuze ko kuba yishyuwe bimutunguye cyane kuko ntabyo yari yiteze, aboneraho n’umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda kubw’iki gikorwa.

Ku ruhande rw’ikigo kigihugu gishinzwe iterambere RDB twavuganye n’uhagarariye ibikorwa muri icyo kigo Toni Sanganira adutangariza ko bafite ingamba zitandukanye mu rwego rwo kugirango izo nyamaswa zitazongera kumenera mu baturage zikabateza umutekano muke.

Yagize ati”hari ikibazo gikomeye cy’amazi make muri uyu murenge bigatuma abaturage bajya kuyashaka mu mbago za pariki tukaba rero turi kubaka uruzitiro rw’amashanyarazi kugirango dukumire iki kibazo kitazongera kubaho, inyamaswa ntizigaruke mu baturage n’abaturage ntibasubire mu mbago za pariki.”

Iki gikorwa kikaba kitarangiriye aha kuko ngo kizakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu tugaragaramo ibibazo by’inyamaswa zihohotera abaturage

 

 

Share

Comments (0)

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Posted on 22 August 2012 by peter

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB buratangaza ko mu mezi atatu ari imbere igikorwa cyo kuzitira Pariki y’Akagera kizaba kirangiye kikazatwara abarirwa muri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyemezo cyo kuzitira iyi pariki kikaba cyaraje mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’inyamaswa cyari kimaze igihe cyarajujubije abaturage. Inyamaswa ziganjemo imbogo, inzovu ndetse n’imvubu zikaba mu bihe by’ibagara n’isarura zatorokaga Pariki y’Akagera zikajya konera abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Karangazi baturiye iyo pariki.

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterabere (RDB) ushinzwe kubungabunga amapariki, Ngoga Télésphore, na we yemeza ko ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage cyari kimaze gufata indi ntera. Agira ati “Hari ubwo byarengaga ku kona imyaka zikagira abaturage zambura ubuzima.”

Biteganyijwe ko muri gahunda yo kuzitira Pariki izakorwa ahareshya n’ibirometero 110 ngo bikabna bigomba kuba byarangiye mu mezi atatu ari imbere. Mu rwego rwo kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage ndetse n’imyaka yabo zimwe mu nyamaswa zari zasohotse hanze nk’imbogo, ubuyobozi bwa pariki ngo bukaba bwarazihindiye muri pariki rwagati bukoresheje indege.

   

 

 

 

 

 

 

 

Share

Comments (0)

RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

Posted on 22 August 2012 by peter

RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

nyuma yo kuzitira yo kuzitira Pariki y’Akagera , ku nshuro ya mbere mu Rwanda ngo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB , gishobora kwemerera abaturage babishaka korora inyamaswa zo mu gasozi ndetse ngo kikanazana inyamaswa zitari zisanzwe ziboneka mu mapariki y’u Rwanda.

Kuba Pariki y’Akagera ari nto ugeraranyije n’umubare w’inyamaswa ziyibamo ndetse n’ibyo kuzitunga bikaba ari bike ngo byagiye bitera ibibazo mu bihe bishize aho zatorokaga zikajya kwangiza imyaka y’abaturage rimwe na rimwe ngo zikaba zanagira abo zihitana. Ngoga Télélesphore, Umukozi wa RDB ushinzwe amapariki, agira ati “Pariki y’Akagera isigaye ari nto kandi ntibonekamo ibyo inyamaswa zikenera ugereranyije no mu minsi yashize.”

Uyu mukozi wa RDB akomeza avuga ko ari yo mpamvu kuri ubu barimo kuzitira pariki bityo ngo bikaba bizatuma muri iyo pariki hasigaramo inyamaswa bashoboye gutunga kandi ntizongere kwangiriza abaturage.

Ngoga avuga ko mu gihe pariki izaba imaze kuzitirwa Atari ko inyamaswa zose zizayigumamo dore ko n’ubu Atari ko zose zari zikiyirimo. Ngo hari izabaga hanze ya pariki kandi itegeko ritemerera abaturage korora no gukura amafaranga ku nyamaswa zo mu gasozi.

Nyuma yo kuzitira Pariki y’Akagera abaturage na bo ngo bakaba bashobora kuzahabwa uburenganzira bwo korora zimwe mu nyamaswa zagaragaraga muri iyo pariki. Ngoga agira ati “Niba umuntu ashobora kuza kureba impala akabitangira amafaranga kuki umuturage atabigira muri pariki ye bitarinze gusangwa muri pariki y’igihugu. Ahandi umuntu usanga afite pariki irimo amasha, imbogo, ingona kandi biri mu bibaha amafaranga menshi.”

Uretse kuba abaturage bazahabwa uburenganzira bwo korora inyamaswa zo mu gasozi ku busanzwe zagengwaga na Leta gusa, ariko ngo hari n’amoko mashya y’inyamaswa zitari zisanzwe muri pariki z’u Rwanda azazanywa. Muri zo bakaba bavuga intare, inkura ndetse n’inyimba.

Kugira ngo abaturage bemerwe korora inyamaswa zo mu gasozi kandi bazikureho amafaranga aturutse mu kuzisura ariko, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko abaturage bagomba kubanza kubyemera ndetse na Leta igashyiraho amategeko agena ubwo bworozi bushya mu baturage. Aha ngo hakaba haba hanakenewe gutegenya uwakwirengera ingaruka inyamaswa ziramutse zoneye abaturage cyangwa zikagira abo zihutaza.

   

 

Share

Comments (0)

Iyo zifite amahoro

Tags: , , , , ,

Rwanda | RUSIZI: Iyo zifite amahoro zikamwa amadevise

Posted on 01 August 2012 by peter

Iyo zifite  amahoro

Abaturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe barasabwa kureka ibikorwa byose byabangamira ibinyabuzima biri muri iyo Pariki by’umwihariko inyamaswa izwi ku izina ry’Impundu kuko ari imwe mu bituma bamukerarugendo basura iyo Pariki bakishyura amadevise menshi. Ibi byatangajwe na Bwana Musabyimana Elie, umukozi wa RDB, tariki ya 29 Nyakanga 2012, ubwo hakorwaga ubukangurambaga bwo gufata neza ishyamba rya Cyamudongo riherereye mu murenge wa Nkungu.

Iki gikorwa cyo gukangurira abaturiye Pariki ya Nyungwe by’umwihariko igice cyayo cya Cyamudongo, kureka ibikorwa byangiza ibinyabuzima biyirimo, kibaye nyuma y’uko hagiye hatahurwa ibikorwa bimwe na bimwe byangiza iyo Pariki, nk’ubuhigi, ubuvumvu, gutashya inkwi, kwituma no kwihagarika muri iryo shyamba.

Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda yo gukangurira abaturiye Cyamudongo kureka ibikorwa bibi, bakaba barabikanguriwe binyuze mu ndirimo, imbyino, imivugo ndetse n’udukino tugufi twose twagaragazaga uko bamwe bihisha bakajya gukora ibikorwa bibi, n’uburyo bakwiye kubyirinda, ubundi kandi basobanurirwa n’ibihano biteganywa n’amategeko kubaba badashaka kuva ku izima.

Abaturage bari bitabiye icyo gikorwa batangaje ko, nubwo hari abakigaragaraho, kwangiza Pariki, ariko ngo hari abamaze kumenya akamaro kayo biturutse ku bikorwa bagezwaho na leta, hifashishijwe umusaruro uturuka ku bukerarugendo buhakorerwa:

Batangaza ko bubakiwe amashuri, amafaranga y’ushuri, umuhanda, no kugurisha iby’ubukorikori kubakerarugendo basura Cyamudongo

Nkuko kandi byatangajwe n’Umukozi wa RDB wari uhagarariye icyo gikorwa Bwana Musabyimana Elie, ngo abaturage bagomba kumenya akamaro Pariki ibafitiye bakayifata neza, naho ubundi ngo abazajya bafatirwa mu bikorwa bibi bazajya bahanwa, kuko ngo n’abagaragaza ko inyamaswa zaboneye hishyurwa ibyangijwe.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkungu, Umunyamanga Nshingwabikorwa wawo Bwana Nsabimana theogene, yatangaje ko bagiye gushyira ingufu mu kwigisha abaturage kwirinda ibikorwa byangiza Pariki, hanozwa uburyo bwo guhana amakuru n’abayicunga

Ishyamba rya Cyamudongo riromo amoko 40 y’inyamaswa ziganjemo inguge n’impundu, buri kwezi hinjira milyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda atanzwe na bamukerarugendo n’abanyarwanda barisura. Igikorwa nk’iki, cy’ubukangurambaga cyabaye no muduce twa Gisovu na Banda, gisorezwa mu murenge wa Nkungu.

 

 

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Nyamagabe: Pariki ya Nyungwe yasabye abayituriye kuyirinda inkongi z’umuriro.

Posted on 11 June 2012 by peter

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwasabye abayituriye kwirinda inkongi z’umuriro cyane cyane  muri iki gihe cy’impeshyi kuko zishobora kwangiza iyi pariki.

Mu nama yabaye kuri uyu wa 7/6/2012 ku Cyitabi ahari icyicaro cy’iyi pariki,  abayobozi b’iyi pariki basabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere dukikije iyi pariki gukora ibishoboka byose bakarinda iyi pariki y’igihugu.

Abayobozi ba pariki ya Nyungwe batangaje kandi ko inkongi z’umuriro zari zisanzwe zibasira iyi pariki zagabanutse muri rusange ariko abayobozi batagomba kwirara cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi kuko ari igihe kibi ku bijyanye n’umuriro aho usanga ibyatsi byumye bigatuma umuriro ukwirakwira vuba ukangiza ahantu hanini.

Rwanda :  Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Imibare yakozwe ku nkongi zibasira iyi pariki igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2011 hahiye hegitari  imwe  mu gihe nyamara mu mwaka wa 2010 hari hahiye hegitari zisaga 653.

Rugerinyange Louis,umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe yagize ati “Igihe cy’impeshyi ni igihe kibi aho usanga abantu bahangayitse kubera inkongi z’umuriro zishobora kwibasira Pariki ari nayo mpamvu twahuriye aha kugira ngo dufate ingamba.”

Uretse kurinda iyi pariki inkongi y’umuriro kandi, abari bitabiriye iyi nama bafashe ingamba zo kurinda iyi pariki ibikorwa byose byayangiza harimo gutemamo ibiti,gucukuramo amabuye y’agaciro…

Ishyamba rya Pariki ya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba ya kimeza amaze imyaka myinshi muri Afurika rikaba rizwiho kubamo amoko menshi y’inyoni. Iyi pariki  ifite ubuso bungana na km2 1019.


 

Share

Comments (0)

Kudahana bihanukiriye bituma

Tags: , , , ,

Rwanda : Kudahana bihanukiriye bituma barushimusi bahuka amaparike yo muri aka karere ntacyo bikanga

Posted on 21 May 2012 by peter

Kudahana bihanukiriye bituma

Mu nama ihuje Abayobozi ba za parike zihana imbibi mu gice cy’ibirunga gihuriweho n’u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda, barasaba ko ibi bihugu byavugurura amategeko ahana ba rushimusi.

Izi ntumwa ziri mu nama iri kubera Kasese mu gihugu cya Uganda zirahuriza ku kintu kimwe cy’uko u Rwanda na Uganda bifite amategeko atakijyanye n’igihe ku buryo usanga agenera ibihano bidakwiye ba rushimusi. Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyo kikavuga ko amategeko yabo ahana ba rushimusi yihanukiriye ku buryo basanga aricyo kigenda gica intege abakora bene ibi bikorwa.

 

Iki kibazo nicyo gihangayikishije cyane abayobozi n’abandi bafite mu nshingano zabo kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa. Ikibazo cya ba rushimusi bica cyangwa bajya guhiga muri za parike zihuriye ku mipaka mu birunga zirimo parike ya Virunga ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, parike y’Igihugu y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda, parike ya Bwindi na Parike yitiriwe umwamikazi Elisabeth n’izindi parike, iki kibazo cyagaragajweho nk’ikidahabwa imbaraga mu kukirwanya na leta zimwe z’ibi bihugu bitatu.

Ishingiro ry’iki kibazo rikaba amategeko adahana yihanukiriye ba rushimusi ndetse no kudaha uburemere icyaha cyo kwica no gushimuta inyamaswa cyane cyane  nk’abacamanza n’abashinjacyaha.

Nka Echoeu Edyayu ni umwe mu bayobozi ba Parike yitiriwe umwamikazi Elisabeth yo muri Uganda avuga ko amategeko akurikizwa mu kurengera inyamaswa no guhana ba rushimusi ari aya kera kandi ubu harahindutse byinshi kuko abica inyamaswa batakizicira kuzirya ahubwo byabaye uburyo bwo kubona amafaranga menshi.

Edyayu  agira ati : « Reba nk’ubu iyo rushimusi afashwe, ashobora gufungwa amezi atatu niba aribwo bwa mbere. Cyangwa se akishyura amande ahwanye n’ibihumbi ijana cyangwa magana abiri by’amashiringi ya Uganda. Iyo ufashe abantu ukabajyana mu rukiko, umuntu azahita akora mu mufuka atange ibihumbi magana abiri by’amashiringi ya Uganda ubundi yigendere ndetse ahubwo azanaguseka wowe wamufashe. Ariko twebwe nk’abashinzwe kurinda turagerageza kuvugana n’abanyapolitiki kugira ngo amategeko avugururwe! »

Si intumwa za Uganda zivuga ko amategeko ahana ba rushimusi adakarishye gusa kuko n’intumwa z’u Rwanda nazo zivuga ko itegeko rirengera inyamaswa mu rwanda ari irya kera kuko rimaze hafi mirongo ine.

Bizimungu Francois ukora mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB mu ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima we avuga ko abacamanza n’abashinjacyaha batarumva neza uburemere bw’icyaha cyo kwica no gushimuta inyamaswa.

Uyu mugabo kimwe na mugenzi we wa Uganda akavuga ko amategeko ahana ugize ingorane zo kwica ba rushimusi akarishye cyane kandi baba bamwiciye mu kazi ari nk’impanuka. Bizimungu Francois nawe agasaba ko amategeko yasubirwamo akajyana n’igihe kuko asanzweho yagiyeho mu gihe abantu bicaga inyamaswa bagamije kubona ibyo kurya none ubu bikaba byarahindutsemo ubucuruzi buhenze.

Bizimungu ati : « cyera wicaga inyamanswa ya parike bakaguca amafaranga ibihumbi bitanu none kugeza magingo aya wambwira ko dukomeje guca abantu nk’abo ayo mafaranga barakomeza ubwo bushimusi bagize ubucuruzi bukomeye !? »

Ibyifuzo byo gukaza amategeko ahana abashimuta n’abica inyamaswa biriho mu gihe ikibazo cya ba rushimusi kigaragara n’ubwo ingamba zo kubarwanya ziyongereye.

Umuryango GVTC w’ubufatanye mu karere k’Ibirunga gahuriweho n’ibihugu bitatu uravuga ko ibihugu byose bikwiye kugira amategeko akarishye kuri ba rushimusi.

Umunyamanga nshingwabikorwa wungirije w’ubunyamabanga bwa GVTC Thérèse Musabe avuga ko igihe cyose igihugu kimwe gifite amategeko akarishye ikindi ntikiyagire, bizabangamira ingamba zo kurinda inyamaswa kuko ba rushimusi batarobanura igihugu kandi n’inyamaswa ziri muri izi parike zihuriye ku birunga zikaba zambukiranya imipaka uko zishatse.

 

 

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Kuba bamwe mubaturiye amaparike

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Kuba bamwe mubaturiye amaparike batagira amazi bihungabanya amaparike baturiye

Posted on 21 May 2012 by peter

Kuba bamwe mubaturiye amaparikeMu nama yahuje abayobozi b’umuryango uhuza ibihugu bituriye parike z’ibirunga, U Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (GVTC) batangaza ko kuba hakiri abaturage batarabasha kwegerezwa amazi meza, bigira ingaruka ku mutungo kamere w’amaparike.

Ibi bikaba bitangazwa na bamwe mu bayobozi bashinzwe amaparike bo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Usanga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, bigora abaturage kubona amazi meza hafi yabo. Ibi bigatuma bashaka ku buryo bwa gakondo amazi y’amasoko cyangwa y’ibishanga. Abashinzwe kubungabunga ibidukikije bo bakabona ko ibi ari ibiteza ibibazo kuri ayo masoko cyane cyane abajya kuvoma mu maparike.

Therese Musabe, Umuyobozi wungirije wa GVTC avuga ko kuba hari abaturage batarabona amazi meza hafi yabo ngo bituma mu gihe bagiye kuyavoma mu maparike bituma bangiza byinshi birimo amasoko y’amazi, ibimera byo muri parike n’ibindi.

Avuga kandi ko hari bamwe bitwaza ko bagiye kuvoma bityo bakaboneraho kuba bashimuta zimwe mu nyamanswa cyangwa bakaba banazica.

Musabe avuga ko bamaze gufasha abaturage batari bake kubona amazi meza hafi yabo kugirango birinde gusubira muri parike.

Agira ati : “usanga hari benshi tumaze kwegereza amazi meza ndetse hari n’abo twagiye gushyirira ibigega bifata amazi y’imvura kuburyo twizera ko hari icyo bigiye gukemura kigaragara”.

Mark Mwine umwe mu bayobozi ushinzwe amaparike mu gihugu cya Uganda, avuga ko magingo aya bahangayikishijwe n’uko ibikorwa remezo abaturage begerejwe birimo n’amazi meza kuri ubu ko  ngo bari kubifata nabi ahatari hake.

Ati: “usanga nk’aho twashyize amariba rusange aha muri Uganda abaturage bayangiza kuburyo kuramba kwabyo bigoye, hari n’ibigega twashyize ku mashuri kugirango umwana ujye atahana amazi avuye ku ishuri kugirango babone n’umwana wo gusubira mu masomo ariko icyagaragaye ko ni uko ibigega byose babyangije nta mazi bigifata”.

Mwine avuga ko muri iki gihugu bamaze kuabakira ubwoko bw’abatwa usanga buturiye amaparike kuko nabo bagiraga uruhare rwo kwangiza amashyamba, bakaba barahaye amazu ndetse buri nzu ikaba ifite ikigega gifata amazi.

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment