Tag Archive | "Rwanda people"

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Posted on 10 May 2014 by peter

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Hari hamwe byakozwe, n’aho bitarakorwa bfiza ko byakorwa

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) isanga inzibutso za jenoside zikwiriye gutunganywa ku buryo byorohera abantu bafite ubumuga bunyuranye kuhagenda, kugira ngo nabo babashe kuzisura kuko ari inshingano zabo nk’abanyarwanda.

 Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2014 ubwo abagize inama y’igihugu y’abafite ubumuga basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi, hagamijwe kunamira abazize jenoside barushyinguyemo no kwigira ku mateka yarwo ngo bafate ingamba zo guharanira ko itazongera kuba.

Tuyizere Oswald, umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga muri NCDP akaba anafite ubumuga bw’amaguru kuko yifashisha imbago ebyiri ngo abashe kugenda, avuga ko ubwo basuraga urwibutso rwa Murambi abafite ubumuga bahuye n’inzitizi z’ingazi nyinshi (escaliers), ku buryo nk’abantu bafite ubumuga bagendera mu magare batabasha kugera mu bice byinshi byarwo, iki kibazo urwibutso rwa Murambi ngo rukaba rugisangiye n’izindi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Twavunitse cyane kuko hari escaliers (ingazi) nyinshi. Ni inshingano z’umunyarwanda wese kwibuka ariko hari inzitizi z’uko ahashyinguye imibiri y’abacu ntabwo hateye ku buryo umuntu wese ahagera. Nk’uko mubona izi escaliers, hari abantu batabasha kuhagera bitewe n’ubumuga bwabo. Nk’umuntu ugendera mu kagare ntabwo yabasha kuhagera”.

Tuyizere akomeza avuga ko inzibutso zikwiye gutunganywa ku buryo ababana n’ubumuga bunyuranye badahura n’imbogamizi mu gihe bahasura, dore ko biri no mu mabwiriza agenga inyubako rusange ko hagomba gushyirwaho inzira zagenewe ababana n’ubumuga.

Gatabazi Eric, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ukorera ku rwibutso rwa Murambi avuga ko bigaragara ko abamugaye babangamirwa iyo basuye uru rwibutso, ngo bikaba biterwa no kuba inyubako rukoreramo zarubatswe kera hatarashyirwa ingufu muri gahunda zo korohereza abafite ubumuga ariko hamwe na hamwe bikaba byarakosowe, bakaba bagiye kubimenyesha ubuyobozi bwabo ngo harebwe icyakorwa babashe korohereza abafite ubumuga barusura.

NCPD yemereye akarere ka Nyamagabe amagare 20 y’abafite ubumuga baba barasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse n’abandi baba bakeneye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo bakaba bahabwa ubufasha.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , ,

Ngoma: Barasabwa guhuza ubushobozi biyubakira inzibutso za Jenoside ziri kurwego bifuza

Posted on 17 April 2014 by peter

m_Barasabwa guhuza ubushobozi biyubakira inzibutso za Jenoside  ziri kurwego bifuza

Nyuma y’uko bigaragaye ko zimwe mu nzibutso ziri mu karere ka Ngoma  zikeneye kubakwa kuburyo bwiza kandi hakaba hataboneka inkunga ihagije mu kuyubaka ivuye muri leta, abatuye Ngoma basabwe guhuza ubushobozi ngo izi nzibutso zubakwe neza.

Ibi bisabwe nyuma y’aho abahagarariye ibuka n’abandi batuye Ngoma bakoreye urugendo shuri mu ntara y’amajyepfo kureba uburyo inzibutso zaho za Jenoside zubatse ngo babigireho.

Nyuma yo gukora urugendo shuri, mu ijambo rye uhagarariye “Ibuka”umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, Gihana Samson, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cya Jenoside  mu murenge wa Rukira kuri uyu wa 13/04/2014 yatangaje ko akarere ka Ngoma kakiri hasi mu kugira inzibutso zikwiriye.

Yagize ati ” Mu ntara yacu y’uburasirazuba ubona ko tukiri inyuma icyo kintu buri gihe ndakivuga ,ntabwo inzibutso zacu zibereye abantu bacu baryamye hariya. Niba intara y’amajyepfo yarubatse inzibutso nziza twebwe turabura iki? Ntakibura rero tugomba gufatanya twese.”

Akomeza avuga ko kugirango bigerweho hagomba kutabiharira leta ahubwo buri wese akabigiramo uruhare atanga umusanzu nkuko aho basuye mu karere ka Huye ariko babigenje ngo batunganye inzibutso zabo

Mu ijambo rye Governor w’intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette, nawe wari witabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, avuga kuri iki kibazo cy’inzibutso za Jenoside zitubatse neza yavuze ko mu nzibutso 49 ziri mu ntara yose, inzibutso 4 muri zo zikaba ari izo ku rwego rw’igihugu zifashwa mu gusanwa bityo ngo izindi zigomba kuvugururwa n’abaturage.

Yagize ati ”icyo twasaba ni uko abantu bakwishyira hamwe muri  rwa rwego rwo kwigira, bagatanga inkunga inzibutso zikubakwa  kuburyo mwifuza, nkuko byavuzwe ibyiza ni uko iki kintu kitakorwa gusa n’ingengo y’imari  y’akarere leta ishyiramo.”

Nkuko byagarutsweho n’umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, ngo mu ntara yose hari inzibutso 49, harimo enye zifashwa ku rwego rw’igihugu mu kuzivugurura izindi zikaba zivugururwa n’uturere ndetse n’abaturage. uyu muhango wari witabiriwe n’abadepite mu nteko  ishinga amategeko, abayobozi batandukanye ndetse n’abatuye Murama na Rukira.

Mu gitambo cya Misa  cyo gusabira abazize Jenoside bahashyinguwe cyabimburiye uyu muhango hatuwemo amafaranga agera kubihumbi 90, nayo yatanzwe ngo azafashe ibikorwa byo kuvugurura urwibutso rwa Rukira rushyinguwemo abagera kuri 2462.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

RUSIZI: Abaturage baturiye Pariki y’igihugu ya nyungwe barasabwa kuyirinda

Posted on 10 July 2013 by peter

sNyuma y’imyaka myinshi habaho ubukangurambaga bwo kubuza abangiza ishyamba rya nyungwe, abayobozi b‘iyi pariki barishimira intambwe imaze guterwa kuko imyumvire y’abaryangizaga igenda ihinduka umunsi kuwundi nkuko bitangazwa n’umuyobozi wayo Rugerinyange Loane, ashima cyane uruhare rw’ inzego z’ibanze kuko ngo kwangirika kw’ iri shyamba byaterwaga n’imyumvire y’abaturage yari ikiri hasi ariko ngo kuva aho babumvishirije akamaro iyi pariki ibafitiye ngo ibikorwa byayangizaga byaragabanutse.

Bimwe mubyazaga ku isonga mukwangiza iyi pariki harimo ba rutwitsi, Abahigi, abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’ibindi, gusa ngo nubwo bitaracika burundu hari icyizere cy’uko muminsi iri imbere iyi pariki izaba imeze neza kuko ntakizaba kiyihungabanya mubice byo muburengerazuba bw’igihugu aho iyi pariki ihurira n’uturere twa Rusizi na Nyamasheke.

 Ahakunze kurangwa ibikorwa bibi byo kwangiza iyi pariki ni mu murenge wa Mbweyeye na Butare kuko ngo iyi mirenge irimo abari barahejejwe inyuma n’amateka bari baramenyereye gutungwa no kwirirwa bahiga inyamaswa ndetse no gucukura bashaka amabuye, gusa abo ngo bamaze kubonako iyi pariki ibafatiye runini kubera ibyo imaze kubagezaho harimo n’ikigo nderabuzima cya bweyeye dore ko ngo ariryo vuriro bari babonye mumateka yabo muri uwo murenge.

Muhirwa Philippe, umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Bweyeye atangaza ko bakoze igikorwa cyo guhuriza hamwe ba ruharwa mu kwangiza iyi pariki dore ko ngo bari basanzwe bazwi, babasobanurira akamaro iyi pariki ibafitiye bahereye kumavuriro bamaze kugezwaho ibyo ngo byatanze umusaruro munini kuko ngo byatumye abaturage bitwararika banagabanya ibikorwa byo kwangiza Iyo pariki

Comments (0)

ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRW.png2

Tags: , , , , , ,

Rwanda | Rusizi: ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRWA

Posted on 21 December 2012 by peter

ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRW

Abaturiye Pariki y’iguhugu ya Nyungwe barakangurirwa kugira uruhare rugaragara mu kuyibungabunga ndetse n’ibiyibonekamo,ba rushimusi n’abandi bose bagifite inyota yo kuyangiza na  bo bakaba bagirwa inama yo kubicikaho kuko ubu hafashwe ingamba zihamye zashobora kubagiraho ingaruka zikomeye. Ubu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’iyo pariki nyuma yo gusura bimwe mu bice byayo byangiritse ku bwo kuhacukura amabuye y’agaciro ya Zahabu.

ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRW.png2

Ni nyuma y’urugendo rurerure rwamaze amasaha abarirwa mu icumi n’amaguru bazunguruka iyo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuwa 19/12/2012,hasurwa ibice bimwe na bimwe byagiye byibasirwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaro arimo na zahabu,igikorwa cyagiye kigira ingaruka  ku biti kimeza bigize iyo pariki ndetse n’imigezi iyiturukamo nk’uwa   Tangaro ,uru rugendo rutari rworoshye,rukaba rwari mu rwego kugaragariza abafatanyabikorwa barimo n’ab’inzego z’umutekano ubwo bugizi bwa nabi bityo ngo habe hafatirwa hamwe ingamba zihamye zo guhashya abo babigiramo uruhare,nk’uko  Bwana NZAMUYE Patrce,ushinzwe umutekano w’iyo pariki yabitangaje.

Uretse ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bugira ingaruka zikomeye   kuri iyo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe,mu bindi byatunzewe agatoki mu biyibasira ni inkongi z’umuriro za hato na hato  ndetse n’abahigi ngo batangiye no kwibasira zimwe mu nyamanswa ziyibonekamo zikunzwe nab a mukereraugendo zo mu bwoko bw’inguge,ibi bikaba ngo  byo bitari bisanzwe,aha hakaba hanavuzwe ku bugizi bwa nabi bw’abo babikora,bahereye ku rugero rw’umwe mu bayirinda uherutse gutemagunwa na  bo ,ubwo yari mu kazi ubu akaba akiriye kwa muganga.Bwana RUGERINYANGE Louis umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe aha mu butumwa bwe yashimangiye ubufatanye bw’inzego zose mu kurinda iyi pariki ku bw’uko ari umutungo w’igihugu winjiza amadevize,ndetse ikangira akamaro muri rusange ku baturarwanda bose,gashingiye ahanini ku  bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubu bufatanye kandi bwongeye gushimangirwa n’intumwa zari zaturutse mu gihugu cy’u Burundi,na  cyo gihana imbibe n’iyo pariki binyuze mu Kibira,hagaragazwa ko abo bayangiza  bajya bihisha muri ibyo bihugu byombi. MUHAMEDI Feruzi ayobora Ikigo c’Igihugu Gishinzwe kurengera ibidukikije mu Burundi. Ahibasiwe cyane hasuwe hangijwe n’abacukuzi b’amabuye  y’agaciro muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe  ni ahitwa Uwurukoko,akagari ka Rasano,umurenge wa Bweyeye akarere ka Rusizi, agace gaherereye mu ishyamba rwagati. Umuryango utera inkunga ibikorwa byo kubungabunga iyo pariki  ya Nyungwe W.C.S ukaba wari witabiriye urwo rugendo.

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Rwanda : Ndego: Ikigo cy’igihugu cy’ingoboka kigiye gutangira kwishyura abangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera

Posted on 21 November 2012 by peter

Abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’ingoboka barasaba abaturage bo mu murenge wa Ndego mu karere ka Kayonza kwandika basaba indishyi z’ibyo bangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera kugira ngo bishyurwe.

Babivugiye mu nama yabahuje n’abaturage bo mu murenge wa Ndego n’ubuyobozi bwa Parike y’Akagrera tariki 20/11/2012. Babwiye abo baturage ko hashize amezi agera kuri abiri amafaranga yo kwishyura abangirijwe n’inyamaswa za Parike abonetse nk’uko bivugwa na Semugisha Theogene ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Ndego.

Mu byagiye byangijwe n’inyamaswa za Parike harimo imyaka y’abaturage, abantu izo nyamaswa zakomerekeje ndetse n’abo zishe. Abo bose ni bo bazishyurwa utwabo uhereye ku byangijwe kuva mu mwaka wa 2002 nk’uko Semugisha akomeza abivuga.

N’ubwo hagezweho gahunda yo kwishyura ibyo inyamaswa za Prike y’Akagera zangije, izo nyamaswa ziracyasohoka muri Parike zikajya kwangiriza abaturage. Tariki 16/11/2012, inzovu zasohotse muri Parike y’Akagera zijya mu kagari k’Isangano n’aka Karambi mu murenge wa Ndego.

Cyakora ngo nta baturage zahutaje, ariko zonnye imyaka y’abaturage. Abaturage bo muri uwo murenge bavuga ko bishimiye kuba bagiye kwishyurwa ibya bo byangijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera. Gusa banavuga ko uruzitiro rwa Parike y’Akagera rukwiye kubakwa rugakomezwa kuko “n’ubwo parike yatangiye kuzitirwa zimwe mu nyamaswa zigisohoka muri Parike zikajya mu baturage”

 

Comments (0)

Rwimbogo abaturage bangirijwe

Tags: , , ,

Rwanda | Rwimbogo: abaturage bangirijwe n’inyamaswa batangiye kwishyurwa

Posted on 13 October 2012 by peter

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 ukwakira,2012 mu murenge wa Rwimbogo akagari ka Munini, hatangijwe igikorwa cyo kwishyura abantu bangirijwe n’inyamaswa zo muri pariki y’akagera, ibi bikaba byarabaye ku matariki ya 27 mata 2011 na 18 kamena 2011.

Abaturage bahawe indishyi ni abonewe bo mu kagari ka Munini mu midugudu ya Nyamwiza na Gikobwa, nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa Ndashimye Bernardin,ngo  abagomba kwishyurwa ni abaturage 110 bakaba bishyuwe miliyoni zisaga 18.

Rwimbogo abaturage bangirijwe

Bamwe mu baturage bishyuwe

Umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa n’ibinyabiziga yatangaje ko hishyuwe amafaranga angana n’ibyangirijwe, yagize ati”twagiye tureba ibyononekaye cyane cyane bikaba byari imyaka, twagendeye rero ku giciro iyo myaka yagurwagaho icyo gihe maze tugateranya tukishyura nyirubwite.”

Umwe mubishyuwe ibyo yangirijwe nizo nyamaswa madame Mukantabana Venancie wo mu kagari ka Munini wishyuwe  miliyoni 2 n’ibihumbi 531, yavuze ko kuba yishyuwe bimutunguye cyane kuko ntabyo yari yiteze, aboneraho n’umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda kubw’iki gikorwa.

Ku ruhande rw’ikigo kigihugu gishinzwe iterambere RDB twavuganye n’uhagarariye ibikorwa muri icyo kigo Toni Sanganira adutangariza ko bafite ingamba zitandukanye mu rwego rwo kugirango izo nyamaswa zitazongera kumenera mu baturage zikabateza umutekano muke.

Yagize ati”hari ikibazo gikomeye cy’amazi make muri uyu murenge bigatuma abaturage bajya kuyashaka mu mbago za pariki tukaba rero turi kubaka uruzitiro rw’amashanyarazi kugirango dukumire iki kibazo kitazongera kubaho, inyamaswa ntizigaruke mu baturage n’abaturage ntibasubire mu mbago za pariki.”

Iki gikorwa kikaba kitarangiriye aha kuko ngo kizakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu tugaragaramo ibibazo by’inyamaswa zihohotera abaturage

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Kayonza: Bitarenze Tariki 3/7/2012 inyamaswa zose za Parike y’Akagera zizinjizwa muri Parike

Posted on 03 August 2012 by peter

 

Inyamaswa za Parike y’Akagera ziri hanze ya Parike zose zigomba kuzaba zinjijwe muri iyo Parike imbere bitarenze tariki 03/08/2012 nk’uko bivugwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Kayonza ihana imbibe n’iyo Parike.

Inyamaswa za Parike y’Akagera zari zisanzwe zisohoka muri Parike zikajya mu baturage, zikabonera, ndetse rimwe na rimwe zikabahutaza, bamwe bakaba baranahaburiye ubuzima. Kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa karindwi iki kibazo cyari cyafashe indi ntera ubwo imirimo yo kuzitira iyo parike yatangiraga.

Inyamaswa zagiye zisohoka muri Parike zagaruka zikabura aho zinjirira kuberako aho zasohokeye habaga hamaze kuzitirwa, bituma zinjira mu baturage ari nyinshi, cyane cyane mu mirenge ya Murundi na Mwili.

Hari imbogo zimaze iminsi ziba mu gishanga cya Kageyo mu murenge wa Mwili na zo zari zasohotse muri ubwo buryo zasubirayo zikabura aho zinjirira, na zo zikaba zizinjizwa muri Parike tariki 03/08/2012 kuko Parike ngo yamaze kuzitirwa bagasiga irembo rimwe rya Parike.

Cyakora ikiyaga cya Rwakigeri cyo nticyazitiwe kandi na cyo kibamo imvubu zikunda kujya mu baturage, kikaba ari na kimwe mu bice bya Parike. Ubuyobozi bw’iyo Parike bwatangaje ko hafashwe ingamba zo gucukura umuferege ku nkengero z’icyo kiyaga uzaba ureshya n’ibirometero 14, ukazajya ubera imbogamizi imvubu ziva muri icyo kiyaga zishaka kujya mu baturage.

Abatuye mu mirenge ihana imbibe na parike y’Akagera, bavuga ko urwo ruzitiro rushobora kuzaba igisubizo kuri bo, kuko ngo bari basanzwe bahinga bazi neza ko nibura kimwe cya kabiri cy’umusaruro beza uba ari uw’inyamaswa za Parike y’Akagera.

 

 

 


 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyamasheke: Abaturagebasobanuriweibisabwangoumuntuwonewen’inyamaswaz’agasoziyishyurwe.

Posted on 03 August 2012 by peter


Mu namayahujeabaturageb’umurengewaBushekeriwo mu karerekaNyamasheken’ubuyobozibw’akareretarikiya 30/07/2012, bamwe mu baturageb’uyumurengebaturiyeparikiy’igihuguyaNyungwebagaragajeikibazocy’inyamaswaziturukamuriparikizikabangirizaimyakakandintibishyurwekandibatanafiteububashabwokugiraicyobazikoraho.

Ikikibazocyokonerwantikigaragaramuriuyumurengegusakuko no mu murengewaCyatoukorakurinyungwenahokihagaragarandetsen’uwaBushengeudaturanyenaparikiarikohakabahagaragarainkendezoneraabaturage.

AsubizaikikibazoMusabyimanaElie, umukoziushinzweguhuzaparikin’abaturage mu kigocy’igihugucy’iterambere (RDB) yavuzekoikibazocy’inyamaswaz’agasozizoneraabaturagekitarimuri aka kareregusa.

Yavuzekoubusanzweiyoinyamaswazangizagabikabijeimyakay’abaturagebafashwagaarikoubuhakabaharihoitekaryaminisitiriw’intebe No 26/03 ryokuwa 23/05/2012 rigenaibipimo, uburyobwokubara, ibisabwan’ibikurikizwa mu gutangaindishyin’ibindibigenerwauwahohotewen’inyamaswa.

Yakomejeavugakoiyohagizeumuturagewonerwan’inyamasway’agasoziubuyobozibw’umudugudun’akagaribukoraraporo maze ubuyobozibw’umurenge, polisiy’igihugundetsenaparikibagasinyaho, ikoherezwamuri RDB maze igashyikirizwaikigegacyagenewekwishyuraindishyikuriiyomitungoyangijwekikabishyura.

Iritekakandirivugakoibyangijweiyobifiteagacirokarimunsiy’amafarangay’u Rwanda ibihumbi 25 bitishyurwa, rikanavugakoibyangijwen’imbeban’inyoninabyobitishyurwa.

Musabyimanayasabyeabahinzinabogufataiyambere mu kurebauburyobagirauruhare mu gucungaumutekanow’imyakayabo, anabasabakunozaubuhinzikukousangaugendeyekuburyobahingamoabaturage baba bafiteimyakaifiteagacirok’amafarangay’u Rwanda ibihumbi 25 ari bake.

ItegekoryemezakoishyambakimezaryaNyungwerihindutseparikiy’igihuguryemejwetarikiya 21/10/2005, ritangazwatarikiya 15/01/2006.

 

 

 

 

 


 

 

 

Comments (0)

Advertise Here