Tag Archive | "Rwanda protection"

Abaturiye Parike y’Akagera barasabwa kurushaho kuyibungabunga kuko bazajya basaranganywa ku musaruro uyikomokaho

Tags: , , , ,

Abaturiye Parike y’Akagera barasabwa kurushaho kuyibungabunga kuko bazajya basaranganywa ku musaruro uyikomokaho

Posted on 16 May 2013 by peter

Abaturiye Parike y’Akagera barasabwa kurushaho kuyibungabunga kuko bazajya basaranganywa ku musaruro uyikomokaho

Abaturage batuye mu nkengero za Parike y’Akagera barasabwa kurushaho kuyibungabunga kugira ngo itange umusaruro ufatika, kuko hari gahunda yo gusaranganya n’abaturiye Parike umusaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo buyikorerwamo.

Ngoga Telesphore ushinzwe guhuza Parike z’igihugu n’abazituriye, akaba anashinzwe ishami ryo kubungabunga Parike z’igihugu mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, avuga ko mu gihe umusaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo wiyongereye, n’uruhare ruhabwa abaturiye Parike ruzajya ruhita rwiyongera, ari na yo mpamvu basabwa kurushaho kuyibungabunga.

Ati “Muri gahunda dufite yo gusaranganya n’abaturiye Parike umusaruro ukomoka ku bukerarugendo, abasura Parike nibiyongera umusaruro wa parike uziyongera, rwa ruhare ruhabwa abaturage na rwo rwiyongere barusheho gutera imbere”

Yongeraho ko uko Parike isurwa n’abantu benshi bituma n’isoko ry’ubukerarugendo ryiyongera, n’abayituriye na bo bakaba bafite ibyo bashobora kugurisha ku nzira ya bamukerarugendo, cyane cyane abafite ibikorwa by’ubukorikori kuko baba bafite isoko ryoroheje.

N’ubwo ubuyobozi bwa Parike y’Akagera buvuga ko hari gahunda yo kujya busaranganya n’abaturage umusaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo bukorerwa muri iyo Parike, haracyari n’imbogamizi y’abantu bahiga inyamaswa za Parike na barushimusi muri rusange nk’uko Ngoga akomeza abivuga.

Agira inama abaturage baturiye Parike yo kujya batungira agatoki ubuyobozi umuntu uwo ari we wese wangiza Parike kuko aba ahemukira abaturage benshi agamije inyungu ze bwite. Ibyo ngo byatuma Parike irushaho gutera imbere inyungu igirira igihugu muri rusange n’abayituriye ku buryo bw’umwihariko zikarushaho kwiyongera.

Abaturage batangiye gusobanukirwa n’akamaro ko kubungabunga Parike nk’uko bivugwa na Muhawenimana Firipo wo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza. Ibyo ngo abivuga ashingiye ku bufatanye bumaze iminsi bugaragara hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano mu gukumira ba rushimusi bajya guhiga muri Parike y’Akagera.

Kuva mu kwezi kwa 01/2013 kugeza ubu, mu murenge wa Mwili hamaze gufatirwa ba  rushimusi bagera kuri 19 bagiye guhiga muri Parike y’Akagera ku buryo bunyuranye n’amategeko.

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Ngoma: Umubare w’inzibutso waragabanutse ugera kuri esheshatu kugirango zirusheho kwitabwaho

Posted on 05 April 2013 by peter

Muri gahunda yo kurushaho kwita ku mibiri  y’abatutsi bazize genocide  mu 1994,umubare w’inzibutso zari ziri muri buri murenge, muri  14 igize akarere ka Ngoma ugiye kugabanuka ugere ku nzibutso esheshatu zizajya zitabwaho n’ akarere.

Muri icyi gikorwa imibiri  igera ku bihumbi bitanu yari iri mu nzibutso zo mu mirenge itatu  yegereye  Zaza izimurwa ishyingurwe mu nzibutso esheshatu zemejwe n’akarere .

Icyemezo cyo  kugabanya umubare w’ inzibutso cyagiyeho nyuma yuko byakunze kugaragara ko inzibutso nyinshi  zitari zubatse kuburyo burambye  ndetse hakaba hari n’imva zavirwaga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko kugabanya umubare w’inzibutso byakozwe hagamijwe  ko hasigara  nke  zingana n’ubushobozi bwo kuzitaho neza.

Ku ruhande rw’ abacitse ku icumu  bo mu karere ka Ngoma, bavuga ko bakiriye neza icyo cyemezo cyo gushyiraho inzibutso nke zizitabwaho neza zikubakirwa zikanakorewra isuku.

Uhagarariye  ibuka( umuryango w’abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi mu 1994) mu karere ka Ngoma,Gihana Samson, aganira n’itangazamakuru yavuze ko abacitse ku icumu bashyigikiye ko imibiri y’ababo bazize genocide ibungabungwa kurushaho kugirango harusheho kubungabunga n’ ibimenyetso by’ amateka.

Yagize ati ”Ni igikorwa abacitse ku icumu twishimiye kuko inzibutso zigomba kwitabwaho kugirango amateka yoye gusibangana kubera ko hari inzibutso zititabwaho kubera kuvirwa, kandi bizatuma zinacungirwa umutekano kuko zizaba ari nke kandi zitaweho n’akarere.”

Ku ikubitiro imibiri iri mu nzibutso ziri mu mirenge ya Gashanda, zaza, karembo na Mugesera izimurirwa mu rwibutso rumwe rwa Zaza kuri uyu wa 13/04/2013 ubwo hazaba hasozwa icyumweru cy’ icyunamo mu Rwanda.

Inzibutso esheshatu  zemejwe ko ari iz’ akarere zizashyingurwamo imibiri izava mu mirenge baturanye ndetse zikanubakwa neza ni urwibutso rwa Rukumberi,Kibungo,Rukira ,Remera,Sake  n’ urwa Zaza.

Kubaka urwibutso rugezweho rwabasha kubungabunga ibimenyetso by’amateka no guha icyubahiro imibiri ishyinguwemo bisa n’aho bitwara akayabo k’amafaranga menshi aho usanga kugirango rube rwubakiye bisaba amafaranga agera kuri miliyoni 100.

Ubushobozi bwo kubona amafaranga nk’ariya ngo ntibyabaga byoroshye kuyabona akaba ariyo mpamvu bahisemo guhuza imirenge kugirango hubakwe nke ariko zitaweho neza.

Share

Comments (0)

ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRW.png2

Tags: , , , , , ,

Rwanda | Rusizi: ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRWA

Posted on 21 December 2012 by peter

ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRW

Abaturiye Pariki y’iguhugu ya Nyungwe barakangurirwa kugira uruhare rugaragara mu kuyibungabunga ndetse n’ibiyibonekamo,ba rushimusi n’abandi bose bagifite inyota yo kuyangiza na  bo bakaba bagirwa inama yo kubicikaho kuko ubu hafashwe ingamba zihamye zashobora kubagiraho ingaruka zikomeye. Ubu butumwa bwatanzwe n’ubuyobozi bw’iyo pariki nyuma yo gusura bimwe mu bice byayo byangiritse ku bwo kuhacukura amabuye y’agaciro ya Zahabu.

ABANGiZA PARIKI Y’IGIHUGU YA Nyungwe BARABURIRW.png2

Ni nyuma y’urugendo rurerure rwamaze amasaha abarirwa mu icumi n’amaguru bazunguruka iyo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuwa 19/12/2012,hasurwa ibice bimwe na bimwe byagiye byibasirwa n’abacukuzi b’amabuye y’agaro arimo na zahabu,igikorwa cyagiye kigira ingaruka  ku biti kimeza bigize iyo pariki ndetse n’imigezi iyiturukamo nk’uwa   Tangaro ,uru rugendo rutari rworoshye,rukaba rwari mu rwego kugaragariza abafatanyabikorwa barimo n’ab’inzego z’umutekano ubwo bugizi bwa nabi bityo ngo habe hafatirwa hamwe ingamba zihamye zo guhashya abo babigiramo uruhare,nk’uko  Bwana NZAMUYE Patrce,ushinzwe umutekano w’iyo pariki yabitangaje.

Uretse ubwo bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe bugira ingaruka zikomeye   kuri iyo Pariki y’Igihugu ya Nyungwe,mu bindi byatunzewe agatoki mu biyibasira ni inkongi z’umuriro za hato na hato  ndetse n’abahigi ngo batangiye no kwibasira zimwe mu nyamanswa ziyibonekamo zikunzwe nab a mukereraugendo zo mu bwoko bw’inguge,ibi bikaba ngo  byo bitari bisanzwe,aha hakaba hanavuzwe ku bugizi bwa nabi bw’abo babikora,bahereye ku rugero rw’umwe mu bayirinda uherutse gutemagunwa na  bo ,ubwo yari mu kazi ubu akaba akiriye kwa muganga.Bwana RUGERINYANGE Louis umuyobozi wa Pariki ya Nyungwe aha mu butumwa bwe yashimangiye ubufatanye bw’inzego zose mu kurinda iyi pariki ku bw’uko ari umutungo w’igihugu winjiza amadevize,ndetse ikangira akamaro muri rusange ku baturarwanda bose,gashingiye ahanini ku  bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Ubu bufatanye kandi bwongeye gushimangirwa n’intumwa zari zaturutse mu gihugu cy’u Burundi,na  cyo gihana imbibe n’iyo pariki binyuze mu Kibira,hagaragazwa ko abo bayangiza  bajya bihisha muri ibyo bihugu byombi. MUHAMEDI Feruzi ayobora Ikigo c’Igihugu Gishinzwe kurengera ibidukikije mu Burundi. Ahibasiwe cyane hasuwe hangijwe n’abacukuzi b’amabuye  y’agaciro muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe  ni ahitwa Uwurukoko,akagari ka Rasano,umurenge wa Bweyeye akarere ka Rusizi, agace gaherereye mu ishyamba rwagati. Umuryango utera inkunga ibikorwa byo kubungabunga iyo pariki  ya Nyungwe W.C.S ukaba wari witabiriye urwo rugendo.

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , ,

Rwanda : Kayonza: Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera burasaba ubufatanye mu guhangana na ba Rushimusi

Posted on 04 November 2012 by peter

Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera burasaba inzego zose gufatanya mu rwego rwo guhangana na ba rushimusi  bamaze iminsi bayogoza iyo Parike. Ba rushimusi bibasira iyo parike baba bashaka igiti cyitwa Kabaruka n’icyitwa Umushikiri, ubusanzwe bifite isoko mu gihugu cy’Ubugande kuko ngo byaba bikorwamo imibavu.

Cyakora hari na ba rushimusi baba bagamije guhiga no kwica inyamaswa za Parike nk’uko bivugwa na Mutangana Eugene ukora muri iyo Parike.

Ubuyobozi bwa Parike y’Akagera butangaza ko muri iyi minsi ba rushimusi barushaho kwiyongera ku buryo buteye inkeke. Tariki 31/10/2012, abashinzwe kurinda Parike y’Akagera bataye muri yombi abantu barindwi kandi bafatanwa ibiti bari bamaze gutema muri iyo Parike. Abo bariyongera ku bandi babiri bafashwe tariki 25/10/2012 bafatiwe mu mukwabo wa polisi, na bo bakaba barafatanwe impu z’inyamaswa zo muri parike y’Akagera.

Uretse ba rushimusi bibasira ibiti n’inyamaswa za Parike, hari abaturage bajya kurangura ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gihugu cya Uganda bakanyura muri Parike bihisha inzego z’ubuyobozi.

Inyamaswa za Parike zajyaga ziva muri Parike zikajya konera abaturage, bamwe zikanabahutaza. Ibyo byatumye iyo Parike izitirwa kugira ngo inyamaswa za yo zitandukanywe n’abaturage. Gusa mu gihe uruzitiro rutaranuzura neza, ngo hari hari ba rushimusi batangiye kurwangiza bakata Senyenge za rwo kugira ngo babone uko binjira muri Parike.

Parike y’Akagera ni imwe mu maparike yinjiriza u Rwanda amadovize menshi. Mu gihe abo ba rushimusi batahashywa burundu, ngo bishobora guteza leta igihombo kandi bikanagira ingaruka ku banyarwanda bose, kuko bamwe muri ba mukerarugendo bashobora kureka gusura Parike.

 

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , ,

Rwanda | Nyabihu: Ikiyaga cya Karago cyasubiye ku murongo ariko hari ibindi bigomba gukorwa

Posted on 18 September 2012 by peter

Bamwe mu

Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo na Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi bishimiye ko ikiyaga cya Karago cyasubiye ku murongo,kinasubirana amazi cyahoranye

Ikiyaga cya Karago,giherereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago. Mu myaka ishize iki kiyaga kikaba cyarangijwe cyane n’isuri yatewe ahanini n’iyangirika ry’imisozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati. Iyi misozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati yatemweho ibiti ku buryo bukabije,isigara isa n’iyambaye ubusa ku buryo bworoheye cyane isuri kujya imanura ubutaka kuri iyo misozi,igaca inkangu ,zigahitana abantu,amatungo n’ibintu.

Iyo suri yamanukaga kuri iyo misozi ,niyo yirohaga mu mugezi wa Nyamukongoro wisuka mu kiyaga cya Karago bityo iyo suri ikiroha no mu kiyaga inyuze muri Nyamukongoro,ibyo bikaba byaratumye cyangirika ku buryo igice kimwe kingana na ha 10 z’ubuso bwa Karago cyari cyarakamye nk’uko Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.

Imirimo myinshi yarakozwe mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago,umugezi wa Nyamukongoro n’imisozi yamanukagaho isuri yacyangizaga

Inzego

Inzego zitandukanye zarahagurutse mu rwego rwo gukemura ikibazo cya Karago ndetse n’imisozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati n’umugezi wa Nyamukongoro byari nyirabayazana w’iyangirika ryacyo,aha bateraga ibiti ku misozi y’ahahoze Gishwati hirindwa isuri harengerwa n’ibidukikije

Nk’uko Karambizi Benjamin yabidutangarije,imirimo myinshi yarakozwe mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago nk’umutungo kamere, hanakemurwa ahanini nyirabayanaza y’iki kibazo.

Bimwe mu by’ibanze byakozwe n’inzego z’akarere ndetse n’iz’igihugu mu kubungabunga ikiyaga cya karago,hakaba harimo kurwanya isuri no gutera ibiti. Hakaba hararwanijwe isuri ku misozi ya Rubare na Cyamabuye yo mu murenge wa Karago iterwaho ibiti. Iyi misozi ikaba yarateweho ibiti kuri ha 55, hanacukurwa imiringoti kuri iyo misozi yavagaho isuri nyinshi. Ikindi kandi ngo hakaba hazabungabungwa zigera kuri 800 ku misozi ikunze kumanukaho isuri yangiza ikiyaga kugira ngo amazi yacyo azase neza.

Habungabunzwe kandi inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro wiroha mu kiyaga cya Karago hakaba harasinzwe 10m ku nkengero zawo ku burebure bwa km 8, uhereye aho Nyamukongoro itandukanye ku isoko,ukageza ahagana aho yisukira mu kiyaga cya Karago . Iki gikorwa kikaba cyarakozwe ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA.

Ku nkunga

Ku nkunga ya Minisiteri y’umutungo kamere MINIRENA  hakaba harubatswe urugomero rutangira amazi ya Karago yavagamo akangiriza abaturage. Aha igikorwa cyari kigikorwa

Mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago ku buryo burambye,Minisiteri y’umutungo kamere yubatse urugomero “barrage” yo gutangira amazi yasohokaga mu kiyaga cya Karago akangiza. Ubusanzwe Karago ikaba yari ifite metero zigera kuri 2 z’ubujyakuzimu, MINIRENA ikaba yarubatse urugomero rugera kuri m 4 bikaba byarongereye karago uburebure aho yageze ku bujyakuzimu bugera  kuri m 6.

Kubera imirimo itandukanye yakozwe,ikiyaga cya Karago cyasubiranye amazi cyahoranye ariko hari ibindi bigomba gukorwa

Ikiyaga cya karago cyasubiranye amazi cyahoranye kubera byinshi byakozwe ariko hari n’ibindi bibazo bigihari

Kubera imirimo itandukanye yakozwe ku kiyaga cya Karago,ubu iki kiyaga cyasubiranye amazi cyahoranye ku buryo bushimishije. Ibi bikaba byarashimishije Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ,ubwo yagisuraga kuri uyu wa 14/09/2012.  Yasabye ko cyarushaho kubungwabungwa no kwitabwaho, ubundi kikabyazwa umusaruro nko kugiteramo amafi n’ibindi.

Nyamara kandi kubera iki kiyaga cyuzuye kikibasira n’amazu y’ikigo cya Gisirikare cya Mukamira,Minisitiri w’intebe yasabye Minisiteri bireba kuzabiganiraho zigakemura iki kibazo ku buryo hazashakishwa uburyo bwo gukemura iki kibazo cy’amazu yangijwe n’iki kiyaga.

Iki kiyaga kandi kiracyarimo ibyatsi bitandukanye byacyangiza,bisabwa ko hazakorwa ibishoboka byose ngo bikumirwe ndetse kinagirirwe isuku. Ibyo bizatuma ubwo cyasubiranye amazi cyahoranye kitarakama kizanasubirana  isura nziza y’amazi meza cyahoranye.


 

 

Share

Comments (0)

Nyabihu: Bagomba gutanga amande kuko inka zabo zafashwe ziragiwe ku gasozi mu nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyabihu: Bagomba gutanga amande kuko inka zabo zafashwe ziragiwe ku gasozi mu nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro

Posted on 22 August 2012 by peter

Nyabihu: Bagomba gutanga amande kuko inka zabo zafashwe ziragiwe ku gasozi mu nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro

Inka za bamwe mu baturage bo mu murenge wa Karago na Mukamira ,zafashwe zangiza ibidukikije,ziragiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro none bagomba gutanga amande

Inka 16 zituruka mu mirenge ya Karago na Mukamira nizo zafashwe ziragiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro wiroha muri icyo kiyaga kuri uyu wa 20/08/2012. Izi nka zikaba zarafashwe nyuma y’aho ubuyobozi bwari bumaze igihe bugira inama abaturage boroye ku bijyanye no kororera amatungo mu biraro ndetse no kwirinda kuyaragira mu gasozi mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ibi kandi bikongerwaho ko inka zigomba kororerwa mu biraro n’ahandi habugenewe zitajererejwe ku gasozi.

Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukamira Kanamugire Noël yabidutangarije,kuwa gatatu taliki ya 15/08/2012,ubuyobozi bwari bwakoranye inama n’abaturage babihanangiriza kutaragira amatungo yabo hanze,ndetse by’umwihariko banabakangurira kubungabunga ikiyaga cya Karago n’ inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro wisuka muri icyo kiyaga.

Abaturage banibukijwe kandi uburyo harimo gukorwa ibishoboka byose,bigatwara amafaranga menshi ngo ikiyaga cya karago gisubirane isura cyahoranye nyuma yo kwangizwa n’isuri; ndetse banagirwa inama yo kwirinda icyacyangiza cyose dore ko ngo hari abaragiraga inka hafi y’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro wisuka muri icyo kiyaga. Kanamugire yongeraho ko hari hashize ibyumweru 3,hashyizweho amatangazo aburira kwirinda kuragira amatungo yabo ku gasozi no kubungabunga ibidukikije by’umwihariko ikigaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro.

Gusa nyuma y’ibyo byose,izi nama bagiriwe hari abatarazubahirije,ari nayo mpamvu kuri uyu wa 20/08/2012 inka zigera kuri 16 zafashwe ziragiwe aho ku nkengero z’ikiyaga cya Karago n’umugezi wa Nyamukongoro. Nyuma yo gufatwa ku bufatanye n’inzego z’umutekano,zikaba zarazanywe ku karere ka Nyabihu,aho ba nyirazo nyuma yo kurenga ku mabwiriza yashyizweho bagomba gutanga amande mbere y’uko bongera kujyana inka zabo.

Inama njyanama y’akarere ka Nyabihu ikaba yaremeje ko hazajya hatangwa amande angana n’amafaranga ibihumbi 50 ku nka imwe,igihe ifashwe yangiza ibidukikije ,nk’imigezi,amashyamba,ibiyaga.  Akaba ari nayo ufite inka yafashwe yangiza ikiyaga cya Karago n’inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro agomba gutanga.

Ibyo kandi abaturage,ba nyir’inka zafashwe bakaba babisubiriwemo n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,ubwo bari ku karere mu gitondo cyo kuri uyu wa 21/08/2012,baje kureba inka zabo. Twahirwa akaba yongeye kugaruka ku bikorwa birimo gukorwa hirya no hino mu karere ka Nyabihu mu rwego rwo kurwanya isuri no kurengera ibidukikije kandi bitwara amafaranga menshi. Akaba yabahaye ingero nyinshi ku birimo gukorwa muri Gishwati,kuri Karago n’ahandi. Yongeye kubasaba kurushaho kwita ku bidukikije no kurwanya isuri kuko ingaruka zabyo baziyiziye. Basabwe kandi kugira umuco wo kororera mu biraro nk’uko bahora babisabwa aho kugira ngo inka zabo zijye zifatwa bacibwe amande.

   

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Kayonza: Bitarenze Tariki 3/7/2012 inyamaswa zose za Parike y’Akagera zizinjizwa muri Parike

Posted on 03 August 2012 by peter

 

Inyamaswa za Parike y’Akagera ziri hanze ya Parike zose zigomba kuzaba zinjijwe muri iyo Parike imbere bitarenze tariki 03/08/2012 nk’uko bivugwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Kayonza ihana imbibe n’iyo Parike.

Inyamaswa za Parike y’Akagera zari zisanzwe zisohoka muri Parike zikajya mu baturage, zikabonera, ndetse rimwe na rimwe zikabahutaza, bamwe bakaba baranahaburiye ubuzima. Kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa karindwi iki kibazo cyari cyafashe indi ntera ubwo imirimo yo kuzitira iyo parike yatangiraga.

Inyamaswa zagiye zisohoka muri Parike zagaruka zikabura aho zinjirira kuberako aho zasohokeye habaga hamaze kuzitirwa, bituma zinjira mu baturage ari nyinshi, cyane cyane mu mirenge ya Murundi na Mwili.

Hari imbogo zimaze iminsi ziba mu gishanga cya Kageyo mu murenge wa Mwili na zo zari zasohotse muri ubwo buryo zasubirayo zikabura aho zinjirira, na zo zikaba zizinjizwa muri Parike tariki 03/08/2012 kuko Parike ngo yamaze kuzitirwa bagasiga irembo rimwe rya Parike.

Cyakora ikiyaga cya Rwakigeri cyo nticyazitiwe kandi na cyo kibamo imvubu zikunda kujya mu baturage, kikaba ari na kimwe mu bice bya Parike. Ubuyobozi bw’iyo Parike bwatangaje ko hafashwe ingamba zo gucukura umuferege ku nkengero z’icyo kiyaga uzaba ureshya n’ibirometero 14, ukazajya ubera imbogamizi imvubu ziva muri icyo kiyaga zishaka kujya mu baturage.

Abatuye mu mirenge ihana imbibe na parike y’Akagera, bavuga ko urwo ruzitiro rushobora kuzaba igisubizo kuri bo, kuko ngo bari basanzwe bahinga bazi neza ko nibura kimwe cya kabiri cy’umusaruro beza uba ari uw’inyamaswa za Parike y’Akagera.

 

 

 


 

 

Share

Comments (0)

Iyo zifite amahoro

Tags: , , , , ,

Rwanda | RUSIZI: Iyo zifite amahoro zikamwa amadevise

Posted on 01 August 2012 by peter

Iyo zifite  amahoro

Abaturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe barasabwa kureka ibikorwa byose byabangamira ibinyabuzima biri muri iyo Pariki by’umwihariko inyamaswa izwi ku izina ry’Impundu kuko ari imwe mu bituma bamukerarugendo basura iyo Pariki bakishyura amadevise menshi. Ibi byatangajwe na Bwana Musabyimana Elie, umukozi wa RDB, tariki ya 29 Nyakanga 2012, ubwo hakorwaga ubukangurambaga bwo gufata neza ishyamba rya Cyamudongo riherereye mu murenge wa Nkungu.

Iki gikorwa cyo gukangurira abaturiye Pariki ya Nyungwe by’umwihariko igice cyayo cya Cyamudongo, kureka ibikorwa byangiza ibinyabuzima biyirimo, kibaye nyuma y’uko hagiye hatahurwa ibikorwa bimwe na bimwe byangiza iyo Pariki, nk’ubuhigi, ubuvumvu, gutashya inkwi, kwituma no kwihagarika muri iryo shyamba.

Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda yo gukangurira abaturiye Cyamudongo kureka ibikorwa bibi, bakaba barabikanguriwe binyuze mu ndirimo, imbyino, imivugo ndetse n’udukino tugufi twose twagaragazaga uko bamwe bihisha bakajya gukora ibikorwa bibi, n’uburyo bakwiye kubyirinda, ubundi kandi basobanurirwa n’ibihano biteganywa n’amategeko kubaba badashaka kuva ku izima.

Abaturage bari bitabiye icyo gikorwa batangaje ko, nubwo hari abakigaragaraho, kwangiza Pariki, ariko ngo hari abamaze kumenya akamaro kayo biturutse ku bikorwa bagezwaho na leta, hifashishijwe umusaruro uturuka ku bukerarugendo buhakorerwa:

Batangaza ko bubakiwe amashuri, amafaranga y’ushuri, umuhanda, no kugurisha iby’ubukorikori kubakerarugendo basura Cyamudongo

Nkuko kandi byatangajwe n’Umukozi wa RDB wari uhagarariye icyo gikorwa Bwana Musabyimana Elie, ngo abaturage bagomba kumenya akamaro Pariki ibafitiye bakayifata neza, naho ubundi ngo abazajya bafatirwa mu bikorwa bibi bazajya bahanwa, kuko ngo n’abagaragaza ko inyamaswa zaboneye hishyurwa ibyangijwe.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkungu, Umunyamanga Nshingwabikorwa wawo Bwana Nsabimana theogene, yatangaje ko bagiye gushyira ingufu mu kwigisha abaturage kwirinda ibikorwa byangiza Pariki, hanozwa uburyo bwo guhana amakuru n’abayicunga

Ishyamba rya Cyamudongo riromo amoko 40 y’inyamaswa ziganjemo inguge n’impundu, buri kwezi hinjira milyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda atanzwe na bamukerarugendo n’abanyarwanda barisura. Igikorwa nk’iki, cy’ubukangurambaga cyabaye no muduce twa Gisovu na Banda, gisorezwa mu murenge wa Nkungu.

 

 

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Nyamagabe: Pariki ya Nyungwe yasabye abayituriye kuyirinda inkongi z’umuriro.

Posted on 11 June 2012 by peter

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwasabye abayituriye kwirinda inkongi z’umuriro cyane cyane  muri iki gihe cy’impeshyi kuko zishobora kwangiza iyi pariki.

Mu nama yabaye kuri uyu wa 7/6/2012 ku Cyitabi ahari icyicaro cy’iyi pariki,  abayobozi b’iyi pariki basabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere dukikije iyi pariki gukora ibishoboka byose bakarinda iyi pariki y’igihugu.

Abayobozi ba pariki ya Nyungwe batangaje kandi ko inkongi z’umuriro zari zisanzwe zibasira iyi pariki zagabanutse muri rusange ariko abayobozi batagomba kwirara cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi kuko ari igihe kibi ku bijyanye n’umuriro aho usanga ibyatsi byumye bigatuma umuriro ukwirakwira vuba ukangiza ahantu hanini.

Rwanda :  Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Imibare yakozwe ku nkongi zibasira iyi pariki igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2011 hahiye hegitari  imwe  mu gihe nyamara mu mwaka wa 2010 hari hahiye hegitari zisaga 653.

Rugerinyange Louis,umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe yagize ati “Igihe cy’impeshyi ni igihe kibi aho usanga abantu bahangayitse kubera inkongi z’umuriro zishobora kwibasira Pariki ari nayo mpamvu twahuriye aha kugira ngo dufate ingamba.”

Uretse kurinda iyi pariki inkongi y’umuriro kandi, abari bitabiriye iyi nama bafashe ingamba zo kurinda iyi pariki ibikorwa byose byayangiza harimo gutemamo ibiti,gucukuramo amabuye y’agaciro…

Ishyamba rya Pariki ya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba ya kimeza amaze imyaka myinshi muri Afurika rikaba rizwiho kubamo amoko menshi y’inyoni. Iyi pariki  ifite ubuso bungana na km2 1019.


 

Share

Comments (0)

Kudahana bihanukiriye bituma

Tags: , , , ,

Rwanda : Kudahana bihanukiriye bituma barushimusi bahuka amaparike yo muri aka karere ntacyo bikanga

Posted on 21 May 2012 by peter

Kudahana bihanukiriye bituma

Mu nama ihuje Abayobozi ba za parike zihana imbibi mu gice cy’ibirunga gihuriweho n’u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda, barasaba ko ibi bihugu byavugurura amategeko ahana ba rushimusi.

Izi ntumwa ziri mu nama iri kubera Kasese mu gihugu cya Uganda zirahuriza ku kintu kimwe cy’uko u Rwanda na Uganda bifite amategeko atakijyanye n’igihe ku buryo usanga agenera ibihano bidakwiye ba rushimusi. Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyo kikavuga ko amategeko yabo ahana ba rushimusi yihanukiriye ku buryo basanga aricyo kigenda gica intege abakora bene ibi bikorwa.

 

Iki kibazo nicyo gihangayikishije cyane abayobozi n’abandi bafite mu nshingano zabo kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa. Ikibazo cya ba rushimusi bica cyangwa bajya guhiga muri za parike zihuriye ku mipaka mu birunga zirimo parike ya Virunga ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, parike y’Igihugu y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda, parike ya Bwindi na Parike yitiriwe umwamikazi Elisabeth n’izindi parike, iki kibazo cyagaragajweho nk’ikidahabwa imbaraga mu kukirwanya na leta zimwe z’ibi bihugu bitatu.

Ishingiro ry’iki kibazo rikaba amategeko adahana yihanukiriye ba rushimusi ndetse no kudaha uburemere icyaha cyo kwica no gushimuta inyamaswa cyane cyane  nk’abacamanza n’abashinjacyaha.

Nka Echoeu Edyayu ni umwe mu bayobozi ba Parike yitiriwe umwamikazi Elisabeth yo muri Uganda avuga ko amategeko akurikizwa mu kurengera inyamaswa no guhana ba rushimusi ari aya kera kandi ubu harahindutse byinshi kuko abica inyamaswa batakizicira kuzirya ahubwo byabaye uburyo bwo kubona amafaranga menshi.

Edyayu  agira ati : « Reba nk’ubu iyo rushimusi afashwe, ashobora gufungwa amezi atatu niba aribwo bwa mbere. Cyangwa se akishyura amande ahwanye n’ibihumbi ijana cyangwa magana abiri by’amashiringi ya Uganda. Iyo ufashe abantu ukabajyana mu rukiko, umuntu azahita akora mu mufuka atange ibihumbi magana abiri by’amashiringi ya Uganda ubundi yigendere ndetse ahubwo azanaguseka wowe wamufashe. Ariko twebwe nk’abashinzwe kurinda turagerageza kuvugana n’abanyapolitiki kugira ngo amategeko avugururwe! »

Si intumwa za Uganda zivuga ko amategeko ahana ba rushimusi adakarishye gusa kuko n’intumwa z’u Rwanda nazo zivuga ko itegeko rirengera inyamaswa mu rwanda ari irya kera kuko rimaze hafi mirongo ine.

Bizimungu Francois ukora mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB mu ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima we avuga ko abacamanza n’abashinjacyaha batarumva neza uburemere bw’icyaha cyo kwica no gushimuta inyamaswa.

Uyu mugabo kimwe na mugenzi we wa Uganda akavuga ko amategeko ahana ugize ingorane zo kwica ba rushimusi akarishye cyane kandi baba bamwiciye mu kazi ari nk’impanuka. Bizimungu Francois nawe agasaba ko amategeko yasubirwamo akajyana n’igihe kuko asanzweho yagiyeho mu gihe abantu bicaga inyamaswa bagamije kubona ibyo kurya none ubu bikaba byarahindutsemo ubucuruzi buhenze.

Bizimungu ati : « cyera wicaga inyamanswa ya parike bakaguca amafaranga ibihumbi bitanu none kugeza magingo aya wambwira ko dukomeje guca abantu nk’abo ayo mafaranga barakomeza ubwo bushimusi bagize ubucuruzi bukomeye !? »

Ibyifuzo byo gukaza amategeko ahana abashimuta n’abica inyamaswa biriho mu gihe ikibazo cya ba rushimusi kigaragara n’ubwo ingamba zo kubarwanya ziyongereye.

Umuryango GVTC w’ubufatanye mu karere k’Ibirunga gahuriweho n’ibihugu bitatu uravuga ko ibihugu byose bikwiye kugira amategeko akarishye kuri ba rushimusi.

Umunyamanga nshingwabikorwa wungirije w’ubunyamabanga bwa GVTC Thérèse Musabe avuga ko igihe cyose igihugu kimwe gifite amategeko akarishye ikindi ntikiyagire, bizabangamira ingamba zo kurinda inyamaswa kuko ba rushimusi batarobanura igihugu kandi n’inyamaswa ziri muri izi parike zihuriye ku birunga zikaba zambukiranya imipaka uko zishatse.

 

 

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment