Tag Archive | "Rwanda RDB"

Tags: , , , , , ,

Rwanda: Hari kwigwa uko ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi bwatezwa imbere

Posted on 03 December 2013 by peter

m_Hari kwigwa uko ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi bwatezwa imbere

Nubwo u Rwanda rutaratera imbere cyane mu buvuzi, hari abantu bava mu bihugu duturanye bakaza kuhivuriza, bakurikiye abaganga b’inzobere bataboneka iwabo, ndetse n’imitangire ya serivisi igenda iba myiza kurushaho. RDB rero yatangiye gutekereza uko ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi bwatezwa imbere.

Christine Akuzwe, umukozi ukora mu ishami rishinzwe  guteza imbere abantu bakora ibijyanye no gutanga serivisi muri RDB, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo izagaragaza igikwiye gukorwa mu Rwanda kugira ngo abaza kuhivuza biyongere, mbese nk’uko byifashe mu bihugu nk’Ubuhinde, Afurika y’epfo, …

Imvano y’iki gitekerezo ni ukuba RDB yarabonaga guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buganga byakwinjiza amadevise, dore ko ngo mu mwaka wa 2010, ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi bwinjije amadorari miliyari 100 ku isi hose. Igihugu cy’Ubuhinde cyonyine ngo cyinjije miriyari 2,4 by’amadorari, aya akaba ari 7% by’amafaranga yinjijwe muri iki gihugu.

Indi mpamvu yo gutekereza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu Rwanda, ni ugutuma urwego rw’ubuzima rutera imbere, bityo abaturage bakabasha kubona abaganga babasha kubungabunga ubuzima bwabo hafi yabo.

U Rwanda rero na rwo rwatangiye kwiga uko rwaba igihugu kiganwa n’abaza kuhivuriza benshi, bityo ku bukerarugendo bushingiye ku mapariki, ku muco no ku bucuruzi biri kwitabwaho kuri ubu, hakiyongeraho n’ubushingiye ku buvuzi.

Iki gitekerezo cyavutse mu gihe u Rwanda rutaratera imbere cyane mu bijyanye n’ubuvuzi. Igiteganyijwe ni ugukora ku buryo haboneka amashuri yigisha iby’ubuganga atanga abaganga benshi kandi bashoboye, hakanongerwa abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura.

Ikindi giuteganyijwe, ni ugukora ku buryo imitangire ya serivisi irushaho kunoga, bityo abaza mu Rwanda bakishimira uburyo bakiriwe, bityo bakaba batuma n’abandi bahaza.

N’ubwo ibi byose bitaboneka vuba na vuba kubera ko bisaba ubushobozi bwinshi ndetse n’igihe kugira ngo bigerweho, hatekerejwe indi nzira y’ubusamo yo kwifashisha: kuzana amavuriro azwi ku rwego mpuzamahanga agashinga amashami yayo mu Rwanda. Ibi byo ngo byaranatangiye.

Christine Akuzwe ati “Hari ivuriro ry’amaso Agarwal Eye Hospital rizwi cyane mu Buhinde no hirya no hino ku isi ryatangiye gukorera i Kigali. Ubungubu bavura abantu 200 ku kwezi, ariko bateganya kuzajya bavura abagera kuri 500 baturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika.”

N’andi mavuriro azwi rero ngo azasabwa kuza mu Rwanda, bityo Abanyarwanda bazajye bivuriza hafi batarinze gutanga amafaranga menshi bajya kwivuriza mu mahanga.

Undi mumaro w’amavuriro nk’aya, ni ukuzana inzobere Abanyarwanda bazigiraho, bityo babashe kwigira hafi kandi ari benshi.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , ,

RUSIZI: Barushimusi bangiza Pariki ya Nyungwe bagiye guhagurukirwa

Posted on 09 June 2013 by peter

01Nyuma y’aho bikomeje kugaragara ko Pariki y’igihugu ya Nyungwe ikomeje kwangizwa na barushimusi bikabije  kuko bakora ibikorwa byo kuyirandura burundu byiganjemo Kwica inyamaswa ziyituyemo, Kuyicukuramo amabuye y’agaciro ndetse no gutema ibiti biyigize.  abayobozi b’iyi pariki biyambaje inzego zitandukanye zo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke dore ko bose bahurira kuri iyo Pariki kugirango babafashe gukumira abo barushimusi bakomeje kubangamira umutekano w’ibinyabuzima bituye muri pariki y’Igihugu ya Nyungwe

abakozi ba b’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB)muri iyi nama babajije impamvu abangiza pariki bashyikirizwa ubutabera bukabarekura kandi bafatanywe inyamaswa bishe, ibyo ngo basanga ari bimwe mubituma iyi pariki y’igihugu yazibagirana kuko abarekuwe aribo basubira muri ibyo bikorwa bibi

Ni muri urwo rwego muri iyi nama habayeho ubufatanye n’inzego z’ubutabera kugira ngo ababifatirwamo bajye bahanwa by’intangarugero, ndetse baburanishishirizwe iwabo aho batuye kugirango bibere bagenzi babo isoma ryo kutangiza pariki

Muri iyi nama kandi yahuje abanyamategeko, inzego z’ubutabera,  Abanyamabanganshingwabikorwa b’imirenge ikora kuri pariki ya nyungwe bo muri utwo turere, inzego z’umutekano  n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere RDB, bose hamwe bunguranye ibitekerezo binyuranye, aho inzego z’ibanze zasabwe kumva ko iyi pariki iri munshingano zabo nk’abanyarwanda ndetse bakaba basabwe kujya bahiga imihigo yo kutagira ibiyangiza

Bizimungu Francois ni umwe mubakora mu ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga amapariki nu kigo cya RDB yatangaje ko mubyifuzo byabo hajya hahanwa abantu bagira uruhare mu kwangiza iyi pariki kuko ari imwe muri pariki zinjiriza igihugu amafaranga bityo bikagira uruhare mubukungu bwacyo.

Ibi bikorwa bya ba rushimusi ngo bigaragara cyane  mu mirenge ya Butare na Bweyeye yo mu Karere ka Rusizi. Aha ariko abanyamategeko batangaje ko mu kurekura ba rushimusi biterwa akenshi no kubahiriza amategeko aho usanga abafashwe babura uko babashyikiriza ubutabera kubera urugendo rurerure bigatuma amasaha ntarengwa bagomba kumara mubugenzacyaha bwa Polisi arenga bigatuma barekurwa .

Bamwe mu batungwa agatoki mu kwangiza iyi Pariki ya Nyungwe ni abahejejwe inyuma n’amateka bavuga ko kuva kera kose batungwaga n’ibiva muri iyi pariki, iyo myumvire akaba ariyo bakigenderaho kugeza magingo aya. Sibomana Placide ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare atangaza ko mu gukumira aba barushimusi bakwiye kubashakira ibyo bakora bibafasha kwikura mubukene.

Umwaka ushize wa 2012 muri iyi pariki hateguwe imitego ibihumbi 4 bivuze ko hashobara kuba harapfuye inyamaswa zirenga uwo mubare kuko iyo ni imwe muyabonetse kandi ishyamba ari rinini naho mukwezi wa 5 gushize hamaze gufatwa inyamaswa 35 nazo izo ni izabonetse.

Comments (0)

Rwimbogo abaturage bangirijwe

Tags: , , ,

Rwanda | Rwimbogo: abaturage bangirijwe n’inyamaswa batangiye kwishyurwa

Posted on 13 October 2012 by peter

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 ukwakira,2012 mu murenge wa Rwimbogo akagari ka Munini, hatangijwe igikorwa cyo kwishyura abantu bangirijwe n’inyamaswa zo muri pariki y’akagera, ibi bikaba byarabaye ku matariki ya 27 mata 2011 na 18 kamena 2011.

Abaturage bahawe indishyi ni abonewe bo mu kagari ka Munini mu midugudu ya Nyamwiza na Gikobwa, nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa Ndashimye Bernardin,ngo  abagomba kwishyurwa ni abaturage 110 bakaba bishyuwe miliyoni zisaga 18.

Rwimbogo abaturage bangirijwe

Bamwe mu baturage bishyuwe

Umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa n’ibinyabiziga yatangaje ko hishyuwe amafaranga angana n’ibyangirijwe, yagize ati”twagiye tureba ibyononekaye cyane cyane bikaba byari imyaka, twagendeye rero ku giciro iyo myaka yagurwagaho icyo gihe maze tugateranya tukishyura nyirubwite.”

Umwe mubishyuwe ibyo yangirijwe nizo nyamaswa madame Mukantabana Venancie wo mu kagari ka Munini wishyuwe  miliyoni 2 n’ibihumbi 531, yavuze ko kuba yishyuwe bimutunguye cyane kuko ntabyo yari yiteze, aboneraho n’umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda kubw’iki gikorwa.

Ku ruhande rw’ikigo kigihugu gishinzwe iterambere RDB twavuganye n’uhagarariye ibikorwa muri icyo kigo Toni Sanganira adutangariza ko bafite ingamba zitandukanye mu rwego rwo kugirango izo nyamaswa zitazongera kumenera mu baturage zikabateza umutekano muke.

Yagize ati”hari ikibazo gikomeye cy’amazi make muri uyu murenge bigatuma abaturage bajya kuyashaka mu mbago za pariki tukaba rero turi kubaka uruzitiro rw’amashanyarazi kugirango dukumire iki kibazo kitazongera kubaho, inyamaswa ntizigaruke mu baturage n’abaturage ntibasubire mu mbago za pariki.”

Iki gikorwa kikaba kitarangiriye aha kuko ngo kizakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu tugaragaramo ibibazo by’inyamaswa zihohotera abaturage

 

 

Comments (0)

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Posted on 22 August 2012 by peter

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB buratangaza ko mu mezi atatu ari imbere igikorwa cyo kuzitira Pariki y’Akagera kizaba kirangiye kikazatwara abarirwa muri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyemezo cyo kuzitira iyi pariki kikaba cyaraje mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’inyamaswa cyari kimaze igihe cyarajujubije abaturage. Inyamaswa ziganjemo imbogo, inzovu ndetse n’imvubu zikaba mu bihe by’ibagara n’isarura zatorokaga Pariki y’Akagera zikajya konera abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Karangazi baturiye iyo pariki.

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterabere (RDB) ushinzwe kubungabunga amapariki, Ngoga Télésphore, na we yemeza ko ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage cyari kimaze gufata indi ntera. Agira ati “Hari ubwo byarengaga ku kona imyaka zikagira abaturage zambura ubuzima.”

Biteganyijwe ko muri gahunda yo kuzitira Pariki izakorwa ahareshya n’ibirometero 110 ngo bikabna bigomba kuba byarangiye mu mezi atatu ari imbere. Mu rwego rwo kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage ndetse n’imyaka yabo zimwe mu nyamaswa zari zasohotse hanze nk’imbogo, ubuyobozi bwa pariki ngo bukaba bwarazihindiye muri pariki rwagati bukoresheje indege.

   

 

 

 

 

 

 

 

Comments (0)

RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

Posted on 22 August 2012 by peter

RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

nyuma yo kuzitira yo kuzitira Pariki y’Akagera , ku nshuro ya mbere mu Rwanda ngo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB , gishobora kwemerera abaturage babishaka korora inyamaswa zo mu gasozi ndetse ngo kikanazana inyamaswa zitari zisanzwe ziboneka mu mapariki y’u Rwanda.

Kuba Pariki y’Akagera ari nto ugeraranyije n’umubare w’inyamaswa ziyibamo ndetse n’ibyo kuzitunga bikaba ari bike ngo byagiye bitera ibibazo mu bihe bishize aho zatorokaga zikajya kwangiza imyaka y’abaturage rimwe na rimwe ngo zikaba zanagira abo zihitana. Ngoga Télélesphore, Umukozi wa RDB ushinzwe amapariki, agira ati “Pariki y’Akagera isigaye ari nto kandi ntibonekamo ibyo inyamaswa zikenera ugereranyije no mu minsi yashize.”

Uyu mukozi wa RDB akomeza avuga ko ari yo mpamvu kuri ubu barimo kuzitira pariki bityo ngo bikaba bizatuma muri iyo pariki hasigaramo inyamaswa bashoboye gutunga kandi ntizongere kwangiriza abaturage.

Ngoga avuga ko mu gihe pariki izaba imaze kuzitirwa Atari ko inyamaswa zose zizayigumamo dore ko n’ubu Atari ko zose zari zikiyirimo. Ngo hari izabaga hanze ya pariki kandi itegeko ritemerera abaturage korora no gukura amafaranga ku nyamaswa zo mu gasozi.

Nyuma yo kuzitira Pariki y’Akagera abaturage na bo ngo bakaba bashobora kuzahabwa uburenganzira bwo korora zimwe mu nyamaswa zagaragaraga muri iyo pariki. Ngoga agira ati “Niba umuntu ashobora kuza kureba impala akabitangira amafaranga kuki umuturage atabigira muri pariki ye bitarinze gusangwa muri pariki y’igihugu. Ahandi umuntu usanga afite pariki irimo amasha, imbogo, ingona kandi biri mu bibaha amafaranga menshi.”

Uretse kuba abaturage bazahabwa uburenganzira bwo korora inyamaswa zo mu gasozi ku busanzwe zagengwaga na Leta gusa, ariko ngo hari n’amoko mashya y’inyamaswa zitari zisanzwe muri pariki z’u Rwanda azazanywa. Muri zo bakaba bavuga intare, inkura ndetse n’inyimba.

Kugira ngo abaturage bemerwe korora inyamaswa zo mu gasozi kandi bazikureho amafaranga aturutse mu kuzisura ariko, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko abaturage bagomba kubanza kubyemera ndetse na Leta igashyiraho amategeko agena ubwo bworozi bushya mu baturage. Aha ngo hakaba haba hanakenewe gutegenya uwakwirengera ingaruka inyamaswa ziramutse zoneye abaturage cyangwa zikagira abo zihutaza.

   

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Ubukerarugendo buri mu byatumye intara y’amajyaruguru igabanya ubukene

Posted on 21 June 2012 by peter

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko kuba iyo ntara yaraje imbere mu kugabanya ubukene mu Rwanda ari ukubera ibintu bitandukanye birimo n’ubukerarugendo bukorerwa muri parike y’ibirunga.

Mu muhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi wabereye mu karere ka Musanze tariki ya 16/06/2012, Guverineri Bosenibamwe Aimé yavuze ko Intara y’amajyaruguru iri ku isonga mu kurwanya ubukene naho akarere ka Musanze karimo parike y’ibirunga kakaza ku mwanya wa gatatu mu Rwanda mu kurwanya ubukene.

Kuba ibyo byaragezweho ni uko abaturage baturiye iyo parike bajyaga bajya kuyonona bahigamo Ingagi n’ibindi binyabuzima biyirimo, bishyize hamwe muri Koperative SACOLA (Sabyinyo Community Livelihoods Association) mu rwego rwo kubungabunga iyo parike nk’uko Guverineri Bosenibamwe abitangaza.

Akomeza avuga ko kuri ubu abibumbiye muri Koperative SACOLA bamaze kubona agaciro k’iyo parike kuko ibaha amafaranga menshi bakaba bamaze kwiteza imbere. Abo baturage bamaze kwiyubakira inzu y’ubucuruzi. Iyo kopertive kandi inafasha n’abandi baturage batayirimo mu buryo butandukanye nk’uko abisobanura.

Guverineri Bosenibamwe yakomeje asaba abaturage baturiye parike y’ibirunga gukomeza kuyifata neza kuko ibafitiye akamaro gakomeye. Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye nk’uko yakomeje abibasaba.

John Gara umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) atangaza ko kuri ubu ubukerarugendo bwateye imbere muri rusange mu Rwanda kubera uburyo abaturiye parike cyane cyane iy’ibirunga bayifashe neza.

Mu mwaka wa 2011 abakerarugendo baje mu Rwanda barenga ibihumbi 900. Bakaba barinjije mu Rwanda amadorari y’amanyamerika agera kuri miliyoni 252 (agera kuri 151.200.000.000 mu mafaranga yo mu Rwanda).

Abaturiye parike bagenerwa 5% by’amadovize yose aba yinjiye mu Rwanda nk’uko umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) abitangaza.


 

 

Comments (0)

Rwanda | Rwanda names 19 new baby

Tags: , , , , , ,

Rwanda : Rwanda names 19 new baby gorillas

Posted on 20 June 2012 by peter

Rwanda | Rwanda names 19 new babyThe Rwandan community was joined by the international community to mark the traditional annual ceremony of naming new baby gorillas commonly known as “Kwita Izina” which saw the entrance of 19 new baby gorillas in the gorilla family of Rwanda.

In his message on the event, President Paul Kagame was quoted saying that Kwita Izina has gone beyond a focus on gorillas and become a potent symbol of Rwanda’s efforts to conserve the country’s biodiversity.

“Our tourism industry is strongly anchored on natural assets such as landscapes, parks, forests and rare animal and bird species We must therefore continue to protect and sustain this valuable resource base” Kagame said.

The Prime Minister of Rwanda, Dr. Pierre Damien Habumuremyi took the first shot at naming the premier gorilla- ‘Gikundiro’ (Loved one), and was followed by other delegates, especially The Chairman of East Africa Tourism Platform, Richard Rugimbana, who named another one “Akarabo” (flower).

Other names given to other baby gorillas included: Kungahara (live on) ,itabaza (resuce) , umutungo(resource), ndizeye (I trust), ihoho (Beauty), ishimwe (thanksgiving), icyeza (of goodness) ,itorero (,impamo (Reality),amatwara (colony),Kataza (grow on) ,Turimbere (develop) ,  Iwacu (our home), Ruhuka (Rest) ,Turere (educate), Ijabo(Sovereign)  and twin gorillas- Umudende (free)and Impeta (ring) .

The Premier said that Rwandans need to contribute to the tourism industry by taking good care of the environmental aspects and take care of the tourists who frequent the national parks each year.

Habumuremyi reminded the surrounding communities of the Volcano National Park the importance of the gorillas and the huge sums of money generated from them annually and partly used to improve the livelihood of the surrounding communities.

He said that anyone who tries to damage the gorilla habitat and the park environment should be arrested and brought to book by the local leaders.

John Gara, the CEO of Rwanda Development Board (RDB), hailed the current government for its emphasis on tourism promotion, an aspect which was not considered by the previous leaders. He asked Rwandans to continue working with the government to conserve the mountain gorillas.

“This year’s celebrations comes at a critical time when the degradation of the ecosystems has reached alarming proportions in many parts of the world,” he said

Rica Rwigamba, the Head of Tourism and Conservation at RDB said that the tourism industry continues to be the country’s top foreign exchange earner and the board is very committed to conserve the mountain gorillas as way of increasing more visitors and income from the activities.

The Rwanda development Board also run various campaigns to promote awareness on the importance of the gorilla naming ceremony and the need to pursue eco-tourism as source of income in a much greener and environmental friendly.

Residents living at foots of Virunga Mountains in Kinigi-Musanze District, Northern Province of Rwanda were part of the celebrations.  They said that the tourism activities in the area have benefited the community in various ways.

“We have shared the benefits in many ways. Now we have schools, hospital and roads and even jobs because of tourism. This means that tourism is a source of livelihood for us and we are going to work hard to conserve nature” one residents” Jean Claude Mahoro said.

On this aspect, Rwigamba stated that the revenues collected from the gorillas activities accounts for the largest amount of money collected in tourism and these funds have been put together to contribute to community development for the communities around the volcanoes.

Over Rwf1.4 billion was spent during the past 8 years in support of community based projects like the provision of clean water, sanitation, schools and other social amenities and over 220 projects financed.

The annual disbursement grew from an initial Rwf41 million in 2005 to Rwf252 million in 2011, with tourist arrivals to Rwanda growing to 908,000 visitors in 2011.  The gorilla tourism sector generated $9.6 million out of the $252 million revenues collected from the whole tourism industry last year.

Tourism receipts are expected to grow at a compound annual growth rate of 9% until 2012. The average spend by a visitor is $200 a day and average length of stay is one week.

 

This year’s annual ceremony was under the theme “Sustainable tourism for a green economy” and About 141 gorilla babies have been named since 2005.

 

 

 

Comments (0)

RDB na Google bageze 2

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : RDB na Google bageze Rubavu bakora ishusho y ubukerarugendo

Posted on 27 March 2012 by peter


Itsinda ry’abantu 50 ryageze mu karere ka Rubavu rikora ishusho y’ubukerarugendo izagaragara ku rubuga rya internet rwa google (google map) kuva tariki 23 kugera 24 Werurwe 2012.

RDB na Google bageze 1

Iyi shusho izashyirwamo amahoteli (hotels), amabanki (banques), amabutiki (boutiques), amaresitora (restaurants), inzu zikorerwamo ubukorikori (maisons d’arts), aho kubariza amakuru y’ubukerarugendo (tourism information centres) n’ibindi.

Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’icy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na google nk’uko Téléphore Ngoga ushinzwe kubungabunga pariki z’igihugu muri RDB yabisobanuye.

Ngoga akomeza avuga ko iyi shusho izafasha ba mukerarugendo, abacuruzi n’abandi bantu batandukanye kumenya aho babariza ikintu icyo aricyo cyose babirebeye kuri google map.Yongeraho kandi ko iyi shusho izateza imbere abacuruzi n’ubukerarugendo.

RDB na Google bageze 2

By’umwihariko ngo iyi shusho izajya yerekana izina ry’ahantu, aho haherereye, ibihakorerwa, hamwe na hamwe bakerekana ko hashobora gukoreshwa ikarita mpuzamahanga ya Visa n’ibindi nk’uko Ngoga yabishimangiye.

Richard Rusa, uhagarariye google mu banyeshuri (google student ambassador), akaba aniga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba yishimiye ko RDB yabagize abafatanyabikorwa kuko itsinda ryabo rikunda kumenyekanisha igihugu cyabo.

Rusa yongeraho ko gahunda yo gukora ishusho y’u Rwanda ku ikarita izahoraho. Yagize ati « Tugomba gusimbuza bimwe mu byashyizweho bitakiriho, kongeraho, guhindura kugirango tuyobore abantu. »

Mu bari gukora iyi shusho y’ubukerarugendo harimo abanyeshuri bo muri NUR, Umutara Polytechnique n’Ishuri ry’Uburezi (KIE). Bamwe bakaba batangaza ko ingorane bari guhura nazo ari ibura rya connexion ya internet bigatuma igikorwa kitihuta, abandi bakavuga ko ikarita y’umujyi wa Gisenyi yakozwe na RDB bari kugenderaho ishobora kuba yarakozwe kera kuko hari ibitariho.

Iri tsinda rikaba rimaze kugera mu turere twa Kirehe, Ngoma, Karongi, Musanze na Rubavu kandi ngo bazakomeza mu Rwanda hose.


Comments (0)

Rwanda Amashyuza ashobora

Tags: , , ,

Rwanda : Amashyuza ashobora kubyazwa ubukerarugendo

Posted on 03 March 2012 by peter

Rwanda Amashyuza ashobora

Amashyuza aboneka mu kiyaga cya Kivu ashobora gufatwa neza akanashyirwa mu bikurura ba mukerarugendo mu Rwanda.

Ibi bihamywa na Harerimana Innocent, ushinzwe ibidukikije mu karere ka Rubavu akaba yemeza ko ari bimwe mu bintu biteye amatsiko bihagurutsa ba mukerarugendo ngo ariko kuba hatubakiwe hatanitaweho ntibyabaho.

Nk’uko Harerimana akomeza abisobanura ngo aya mazi y’akataraboneka afite umwihariko cyane cyane ku buzima bwa muntu nko gukiza Rubagimpande, imvune n’ibindi.

Hamwe aya mashyuza aboneka mu murenge wa Nyamyumba haba hari abantu benshi baje koga, kumesa, no kuyareba cyane cyane abanyamahanga. Ngo mu gitondo usanga buzuye bayaryamyemo kuko ngo nyuma y’aho umuntu amererwa neza nk’uko byemezwa n’umuturage uhaturiye.

Undi na we twasanze ari kuyiyuhagiza imvune yatewe na moto yadutangarije ko amaze icyumweru agize impanuka, ngo ariko kubera ko yiyuhagira amashyuza rimwe ku munsi ngo atangiye komoka ibikomere afite.

Harerimana ngo asanga amashyuza yagirira akamaro igihugu yitaweho. Ngo akarere kandikiye Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije (REMA) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kugeza n’ubu ntibarasubiza n’ubwo bahora bahasura.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Abakira n’abatembereza ba mukerarugendo bagombye kuba ababyize

Posted on 16 February 2012 by peter

Bamwe mu bita kuri ba mukerarugendo ku buryo bw’umwihariko ni abafite amamodoka atwara abantu n’abafite amahoteri n’andi mazu acumbikira akanagaburira abagenzi. Hari ubwo usanga abita ku bakiriya batazi uko bagomba kubyitwaramo, akaba ari na yo mpamvu Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) isaba ko abize ibijyanye n’uyu murimo ari bo bagomba kuwukora, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo. Ibyo ariko si ko ba nyir’amahoteri babibona.

Twifuje kumenya niba abize ibijyanye no kwakira ndetse no kuyobora ba mukerarugendo baboneka ku buryo bworoshye, maze Madame Mukagatare Jacqueline uyobora Splendid Hotel y’i Muhanga asubiza gira ati  « biroroshye kubona abize iby’amahoteri. Barahari. Gusa hari igihe usanga abatarabyigiye babikunda barusha ababyigiye gukora neza ».

Mukagatare rero asanga guhugura abasanzwe muri uyu murimo ari byo byiza kurushaho, kuko abahuguwe mu minsi yashize na WDA byabagiriye akamaro cyane.

Gusa, kuba amahugurwa yarakorewe mu mugi wa Butare kandi bo bakorera i Muhanga byatumye batohereza benshi. Madame Mukagatare rero yifuza ko ubutaha amahugurwa nk’ayo yajya akorerwa muri buri mugi, byaba ngombwa bakaba basabwa kugira amafaranga batanga ariko bakabasha kuba bahugura abakozi babo benshi.

Kuba abize ibyo kwakira no gutembereza ba mukerarugendo badatanga umusaruro bifuzwaho, Mukagatare abihuriyeho na nyiri Hotel Dayenu y’i Nyanza. Yagize ati « abantu barangije mu ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteri (RTUC) tubaha akazi ariko ugasanga ibyo bakora hari igihe birutwa n’ibyacu twarangije amashuri yisumbuye gusa. Abarangije amashuri yisumbuye mu by’ubukerarugendo n’amahoteri bo, ntacyo umuntu yakwirirwa avuga kuko bo usanga hari n’igihe badashoboye kuvugana n’abashyitsi batavuga ikinyarwanda ».

Ibi ariko, Mukagatare na nyiri hoteli Dayenu ntibabivugaho rumwe na Karasira Faustin, ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

We avuga ko imicungire y’abakozi, ubumenyi n’aho abantu bakorera bishobora gutuma hoteli itanga serivisi mbi cyangwa nziza. Aha yatanze urugero rw’uko ushobora gusanga nyiri hoteli ari we ucunga imikorere y’abakozi akaba ari na we ubika imfunguzo z’ahabikwa ibintu ku buryo abura gato ugasanga akazi kose kahagaze.

Karasira anavuga ko guhemba amafaranga make no kudahugura abakozi biri mu bituma abakozi batanga serivisi mbi. Na none kandi, ngo imikorere bagaya y’abarangije amasomo muri kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo (RTUC) ahanini iterwa n’uko ahanini babasaba gukora imirimo itajyanye n’ibyo bize.


Comments (0)

Advertise Here