Bimwe mu bibazo urwibutso rwa Mukamira ari narwo rw’akarere ka Nyabihu rufite, harimo kuba rutararangira kubakwa ndetse n’ikibazo cy’ubukonje bugaragara imbere muri rwo butuma amarangi yomoka.
Kuri ibi bibazo twegereye uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase,adutangariza avuga ko ikibazo kijyanye n’ubukonje butuma amarangi yomoka imbere ku nkuta zo mu rwibutso, kizweho n’akarere kikaba kirimo gushakirwa igisubizo mu bihe bya vuba.
Yongeraho ko kugeza ubu amasoko yatanzwe kandi ko hari amafaranga akarere kashatse agera kuri miliyoni 2 n’igice azafasha mu gushyira amakaro ku nkuta z’uru rwibutso. Ba rwiyemezamirimo bakaba baranarusuye ngo bapiganwe,isoko rikaba ryaratanzwe, uzatsindira isoko akaba azahita akora urwo rwibutso,ikibazo cy’imbere muri rwo cy’ubukonje kigakemuka.
Uretse ikibazo cy’ubukonje,haracyari n’ikibazo cyo kurangiza igice cya kabiri cy’uru rwibutso”phase 2” nk’uko Juru abivuga. Juru yongeraho ko abari bemeye gutera inkunga mu iyubakwa ry’uru rwibutso ngo rurangire kuri miliyoni 60 zari zisigaye,bitashobotse bitewe n’uko nta mikoro nk’uko babibatangarije.
Ni muri urwo rwego, asaba akarere,mu igenamigambi kajya kagira mu bizakorwa,ko bazibuka bakajya bashyiramo n’uru rwibutso rwa Mukamira kugira ngo ruzarangire kubakwa nk’uko Juru abigarukaho.
Urwibutso rw’akarere ka Nyabihu rukaba rwubatse mu murenge wa Mukamira ari nawo akarere kubatsemo. Rukaba rugizwe n’igice cyo hasi”cave”,ari nacyo kigaragaramo ikibazo cy’ubukonje, igice cya kabiri cyarwo kikaba ari icyo hejuru kitari cyubakwa kugeza ubu ari nayo phase ya kabiri yarwo igomba kuzubakwa.
Kugeza ubu nyuma yo gushyingura mu cyubahiro imibiri 35 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ,igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 12 Mata ,uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri igera ku 2055.


















Follow Us!