Tag Archive | "Rwanda Rwanda"

Tags: , , , , , ,

kivu island

Posted on 24 May 2013 by peter

010203040506070809101112

Comments (0)

Historical Hotel Faucon to be renovated

Tags: , , , , , , , ,

Rwanda : Historical Hotel Faucon to be renovated

Posted on 31 January 2013 by peter

Historical Hotel Faucon to be renovated

The Huye district council has finally resolved on a decision to renovate a historical hotel (Hotel Faucon) and recommended that the process should ensure that historical artifacts, be preserved in the process.
Hotel Falcon is located in the former Butare province (now Huye district) – which was considered as the administrative region of the colonial rulers in Rwanda.
The District Mayor, Eugene Kayiranga Muzuka said on January 28th that the renovation and upgrading project on the hotel will be done in consultation with the Institute of National Museums and the current owners of the hotel. He also said that the project timeline will be discussed on a later stage.
The hotel contains a special room that used to be occupied by Rwanda’s King- Mutara III Rudahingwa and other historical artifacts including rooms that used to be occupied by the Belgian royal families.
The council meeting said that while it is necessary to revamp the hotel among other old fashioned building that are mostly seen in Huye district, the historical aspects and features of the hotel should be maintained.
Residents say that Faucon Hotel used to be the most prestigious and perfect spot for the high class citizens and local leaders (who were known as chefs) between the 50’s and 60’s.
Yohani Batista Sebukangaga, who is now in his early 70’s, says that this hotel is considered to be the symbol of the region and it was also a place where the King of Burundi (King Mwambutsa) used to be hosted while on his visit to Rwanda.
Faucon Hotel is believed to have been constructed in 1943, and it belonged to a Belgian called Faucon. The hotel was set ablaze and rehabilitated in 1962 and sold to local entrepreneurs.
 

Comments (0)

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Posted on 22 August 2012 by peter

Amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ngo ni yo azakoreshwa mu kuzitira Pariki y’Akagera

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB buratangaza ko mu mezi atatu ari imbere igikorwa cyo kuzitira Pariki y’Akagera kizaba kirangiye kikazatwara abarirwa muri miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyemezo cyo kuzitira iyi pariki kikaba cyaraje mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’inyamaswa cyari kimaze igihe cyarajujubije abaturage. Inyamaswa ziganjemo imbogo, inzovu ndetse n’imvubu zikaba mu bihe by’ibagara n’isarura zatorokaga Pariki y’Akagera zikajya konera abaturage bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Karangazi baturiye iyo pariki.

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterabere (RDB) ushinzwe kubungabunga amapariki, Ngoga Télésphore, na we yemeza ko ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage cyari kimaze gufata indi ntera. Agira ati “Hari ubwo byarengaga ku kona imyaka zikagira abaturage zambura ubuzima.”

Biteganyijwe ko muri gahunda yo kuzitira Pariki izakorwa ahareshya n’ibirometero 110 ngo bikabna bigomba kuba byarangiye mu mezi atatu ari imbere. Mu rwego rwo kugira ngo barengere ubuzima bw’abaturage ndetse n’imyaka yabo zimwe mu nyamaswa zari zasohotse hanze nk’imbogo, ubuyobozi bwa pariki ngo bukaba bwarazihindiye muri pariki rwagati bukoresheje indege.

   

 

 

 

 

 

 

 

Comments (0)

RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

Posted on 22 August 2012 by peter

RDB ngo yaba igiye kwemerera abaturage korara inyamaswa zo mu gasozi

nyuma yo kuzitira yo kuzitira Pariki y’Akagera , ku nshuro ya mbere mu Rwanda ngo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB , gishobora kwemerera abaturage babishaka korora inyamaswa zo mu gasozi ndetse ngo kikanazana inyamaswa zitari zisanzwe ziboneka mu mapariki y’u Rwanda.

Kuba Pariki y’Akagera ari nto ugeraranyije n’umubare w’inyamaswa ziyibamo ndetse n’ibyo kuzitunga bikaba ari bike ngo byagiye bitera ibibazo mu bihe bishize aho zatorokaga zikajya kwangiza imyaka y’abaturage rimwe na rimwe ngo zikaba zanagira abo zihitana. Ngoga Télélesphore, Umukozi wa RDB ushinzwe amapariki, agira ati “Pariki y’Akagera isigaye ari nto kandi ntibonekamo ibyo inyamaswa zikenera ugereranyije no mu minsi yashize.”

Uyu mukozi wa RDB akomeza avuga ko ari yo mpamvu kuri ubu barimo kuzitira pariki bityo ngo bikaba bizatuma muri iyo pariki hasigaramo inyamaswa bashoboye gutunga kandi ntizongere kwangiriza abaturage.

Ngoga avuga ko mu gihe pariki izaba imaze kuzitirwa Atari ko inyamaswa zose zizayigumamo dore ko n’ubu Atari ko zose zari zikiyirimo. Ngo hari izabaga hanze ya pariki kandi itegeko ritemerera abaturage korora no gukura amafaranga ku nyamaswa zo mu gasozi.

Nyuma yo kuzitira Pariki y’Akagera abaturage na bo ngo bakaba bashobora kuzahabwa uburenganzira bwo korora zimwe mu nyamaswa zagaragaraga muri iyo pariki. Ngoga agira ati “Niba umuntu ashobora kuza kureba impala akabitangira amafaranga kuki umuturage atabigira muri pariki ye bitarinze gusangwa muri pariki y’igihugu. Ahandi umuntu usanga afite pariki irimo amasha, imbogo, ingona kandi biri mu bibaha amafaranga menshi.”

Uretse kuba abaturage bazahabwa uburenganzira bwo korora inyamaswa zo mu gasozi ku busanzwe zagengwaga na Leta gusa, ariko ngo hari n’amoko mashya y’inyamaswa zitari zisanzwe muri pariki z’u Rwanda azazanywa. Muri zo bakaba bavuga intare, inkura ndetse n’inyimba.

Kugira ngo abaturage bemerwe korora inyamaswa zo mu gasozi kandi bazikureho amafaranga aturutse mu kuzisura ariko, Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kivuga ko abaturage bagomba kubanza kubyemera ndetse na Leta igashyiraho amategeko agena ubwo bworozi bushya mu baturage. Aha ngo hakaba haba hanakenewe gutegenya uwakwirengera ingaruka inyamaswa ziramutse zoneye abaturage cyangwa zikagira abo zihutaza.

   

 

Comments (0)

Rwanda ranks among African countries with potential ground for tourism growth

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Rwanda ranks among African countries with potential ground for tourism growth

Posted on 17 August 2012 by peter

Rwanda ranks among African countries with potential ground for tourism growth

A Research firm-Euromonitor International has identified some African countries that are likely to see strong growth in tourism, and could possibly be lucrative destinations for investors in the tourism industry.

These countries are Rwanda, Sierra Leone and Tanzania. According to Euromonitor, Rwanda is emerging as a well-known destination on the world tourism map recording a 3% increase of inbound tourists in 2011 to reach 723,000.

In 2011, the majority of tourist arrivals came from other African countries. Arrivals from the African continent were led by the Democratic Republic of Congo(16.5%), followed by Uganda (13.5%) and Tanzania (7.4%). Rwanda’s core overseas markets include the US (3.6%), Belgium (2%) and the UK (1.5%).

According to Euromonitor, Rwanda is also ready to implement the East African Community single tourist visa, which will allow tourists to travel freely across the region.

Tourism is the largest foreign exchange earner with $251 million earned in 2011. The Rwanda Development Board (RDB) has revealed that for the first semester of 2012, Tourism revenues have increased by 11% compared to the same period last year in 2011. The tourism sector is estimated to have generated US $128.3m compared to US$115.6m generated in the same period last year.

One of the country’s most popular attractions is its mountain gorillas – which has attracted many tourists in the country and RDB has promoted the activity through the annual Gorilla Naming Ceremony (commonly known as Kwita Izina).

Rwanda is, however, trying to diversify its tourism offering, for example through the 150 metre high canopy walkway, the Congo Nile Trail and bird watching routes.


 

.

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Visiting gorillas in Rwanda is safe as tourism booms

Posted on 05 August 2012 by peter

The Rwanda Development Board (RDB) has revealed that for the first semester of 2012, Tourism revenues have increased by 11% compared to the same period last year in 2011. The tourism sector is estimated to have generated US $128.3m compared to US$115.6m generated in the same period last year.

In addition, RDB wishes to inform and reassure tourists and the business community that it is safe to travel to the Volcanoes National Park in Northern Rwanda despite the on-going conflict in the neighbouring country of the Democratic Republic of Congo.

Rica Rwigamba, Head of Tourism and Conservation at RDB said that Rwanda’s tourism progress is attributed to peace and security: “Visitor safety is guaranteed as usual. We would like to reassure visitors to Rwanda that it is business as usual here and that it is extremely safe and secure to travel to and within the country. In addition to the all-in-one experience in Rwanda from diverse wildlife in the national parks, to the magnificent scenery, amazing climate and the rare mountain gorillas; peace and security continues to be a magnetic pool for visitors in Rwanda.”

Rwanda also hosted an estimate of 493,744 visitors in the first semester 2012 corresponding to an increase of 22% compared to 2011 in the same period and recorded a remarkable 16% increase in leisure visitors as well as an 8% increase in business visitors.

In terms of investment promotion, in the first semester only (January to June), the Tourism sector has so far registered projects worth US$ 184.1m. These projects are expected to create 1,328 jobs.

Rica Rwigamba, Head of Tourism and Conservation at RDB said that “There was a noticeable increase in revenues, visits and value of registered tourism investments as well as projected jobs created in the first semester. We believe that if we continue to achieve as reflected by the results in the first semester, we will indeed surpass our targets and more importantly, this will drive growth and generate wealth for Rwandans.”

Rwanda’s  tourism and conservation efforts  are also reflected in the commitment to the contribution towards the communities’ welfare under the revenue sharing framework, RDB recently increased the price of gorilla permits to 750$ which will consequently also increase the contribution to the communities as well as the activities in conservation. Indeed, Rwanda places conservation and community development at the core of the sustainable tourism agenda.

In addition to the current room capacity of more than 6500 today, the government is encouraging more investment in accommodation facilities, hotels and restaurants in order to match the ever increasing visitors’ number.

Tourism is the largest foreign exchange earner with $251 million earned in 2011.

 

 

 

Comments (0)

Urwibutso rwa

Tags: , , , , ,

Rwanda | KARONGI: Mu murenge wa Rubengera harimo kubakwa urwibutso rwa jenoside ruzasimbura urushaje

Posted on 27 July 2012 by peter

Igice cy’imbere ahazandikwa izina ry’urwibutso

Igice cy’imbere ahazandikwa izina ry’urwibutso

Nyuma y’uko urwibutso rwa jenoside rwa Rubengera mu karere Karongi rutangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusaza no kwangirika kubera amazi y’imvura, World Vision, umuryango wa gikristu utegamiye kuri leta wahaye akarere inkunga ya miliyoni hafi 30 zo kubaka urwibutso rushya.

Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho kuya 14 Kamena 2012. Ubu imirimo y’ubwubatsi nayo igeze kure. Urwo rwibutso rurimo kubakwa haruguru y’ahasanzwe urwibutso rwa rubengera rushyinguyemo imibiri isaga y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Urwibutso rwa

Urwibutso rwa Rubengera urebye nta kindi kimenyetso rwari rufite kiranga jenoside usibye gusa imva rusange zipfundikijwe beton n’akago (agapangu) k’ibyuma gafunze, ariko ururimo kubakwa ku nkunga ya World Vision ruzaba ari runini kandi rufite n’ibice bitandukanye biranga inzibutso za jenoside.


Comments (0)

Amazi bita amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Amazi bita amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Posted on 13 July 2012 by peter

Amashyuza ni amazi aherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kabuye. Amashyuza akaba ari amazi ashyushye ava mu butaka, akaba ari ahantu abantu bakunze gusura cyane kubera imiterere y’ayo mazi.

Amazi bita  amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Ikidendezi cy’amazi y’amasyuza

 

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage batuye hafi y’ayo mazi bita Amashyuza bavuga ko aya mazi uko yashyuhaga kera ubu atari ko ameze.

Abageze mu zabukuru bahaturiye bavuga ko kera yavuraga indwara y’ibinyoro ku bayogaga bayirwaye. Ubu hakaba hari gahunda yo kubyaza aya mazi umusaruro nka hamwe mu hantu nyaburanga hakunze gusurwa.

Aya mazi agizwe n’ibidendezi bigeze kuri bitatu, kimwe kinini cyane gifite ibice bibiri ndetse gifite n’aho ashokera agakomeza ariyo afite impande ngufi ariko hagati naho nta we uzi uko hareshya, ibindi bibiri byo bimeze nk’ibyobo binini cyane, ngo bakaba babyita udukono.

Ibi bifite amazi asa n’icyatsi nabyo ngo nta we uziko bireshya, Ibyo byobo by’amazi bita udukono dukikijwe n’ibiti binini cyane bimeze nk’ibivumu, ngo bikaba byitwa “ibitobyi”. Amazi yo muri utu dukono afite aho atembera atoboye ubutaka, ariko kandi n’ubwo atemba ntabwo akama cyangwa ngo agabanuke.

Umukecuru Mukaruziga Athanasie mu kiganiro kirambuye  cye kuri uyu wa 11/7/2012 yatangaje ko kimwe ko aya mazi ahindura ibara uko ashatse, kuko nko mu minsi iri imbere muri nzeri ngo ahinduka umutuku.

Mu gihe cy’imvura bwo ngo ni bwo ashyuha cyane. Gusa aho aya mazi ari ubu ni aha gatatu kuko yagiye yimuka.

Avuga ko mbere yabanje inyuma y’umusozi  bwa kabiri yimukiye ku musozi hejuru, ubu aho ari akaba ari aha gatatu.

Yavuze ko nyirakuru yamubwiye ko kera ariya mazi yavuraga ibinyoro ku bantu babaga babirwaye iyo bajyaga kuyogamo.

Umukecuru Mukaruziga Athanasie avuga ko na nyirakuru yababwiraga ko yavutse agasanga ayo mazi ashyushye. Gusa ngo ikigaragara ni uko aya mazi agenda agabanuka ariko ntakame burundu, ikindi kandi ngo ni uko ubushyuhe bwayo bugenda bugabanuka.

Uyu mukecuru avuga ko nko mu myaka ya 1970 umuntu yashyiragamo iseri ry’ibitoki (inyamunyo) rigashya, cyangwa se bagashyiramo ibijumba bigashya.

Ikindi ngo ni uko n’umuntu uyozemo, iyo yishinze ubushyuhe bwayo ahasiga ubuzima cyane cyane iyo ananiwe kuko ngo aca abantu intege, hakaba ngo haraguye abantu benshi mu gihe cyo ha mbere.

Aya mazi y’amashyuza ngo nta kinyabuzima na kimwe mu byo mu mazi kibamo. Gusa kera ngo hajyaga habonekamo inzoka, ariko ubu nta zikibonekamo.

Ikindi ngo ni uko hari inuma zigurukira ku biti bikikije aya mazi, uko ikigurukiyeho hashira akanya ikaba irapfuye, ikagwa muri aya mazi.

Ibi ngo bikunze kubaho mu gihe cy’imvura. Gusa n’ubwo aya mazi nta we uzi aho aturuka, nta n’uzi uko areshya, ngo hasi muri nyina ni kure cyane.

Aya mazi y’amashyuza ngo inka zarayakundaga cyane kuko ngo araryohera, ameze nk’arimo umunyu.

Aya mazi y’amashyuza ubu aho ari harubakiwe, hakoze neza kuko harimo ubusitani n’utuzu abantu bashobora kwiyakiriramo (bingalo), abantu bakaba bahifotoreza ku bakoze ubukwe muri kariya gace, dore ko ari ahantu haringaniye nk’ikibuga cy’umupira ariko hanini.

Ikigamijwe nk’uko umwe mu bashinzwe kuharinda yabitangaje ni ukugira ngo barebe uko hasurwa, ubwitabire bw’abahasura, maze hazakurikireho kugena amafaranga abahasura bajya batanga nk’uko bigenda ku handi hantu hose hafite amateka nyaburanga mu Rwanda.

Comments (0)

Human Rights Commission visits Nyarubuye Memorial site

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda: Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yasuye urwibutso rwa Nyarubuye mu rwego rwo kumenya Genoside yahakorewe

Posted on 01 July 2012 by peter

Kuri uyu wa 26/06/2012 abakozi ba komisiyo y’uburenganzira bwa muntu basuye urwibutso rwa Genoside yakorewe abatutsi  ruherereye mu murenge wa  Nyarubuye mu karere ka Kirehe aho bavuze ko ubwicanyi bwahakorewe ari indengakamere.

Human Rights Commission visits Nyarubuye Memorial siteAba bakozi ba komisiyo y’uburenganzira bwa muntu bavuga ko baje gusura uru rwibutyo mu rwego rwo kugira ngo bamenye amateka ya Genoside yakorewe I Nyarubuye,bakomeje bavuga ko basanze hari aho bitandukaniye na Genoside yabereye ahandi mu Rwanda,mu buhamya bahawe Alicade Runigamakwandi umwe mu batanze ubuhamya bw’ibyabereye I Nyarubuye yavuze ko interahamye zakoresheje za grenade n’imbunda mu gihe bicanya imbaga yari yahungiye kuri paruwase.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba avuga ko kuri uru rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye imibiri igera ku bihumbi 51 akaba akomeza avuga ko uru rwibutyo kuri ubu rwashyizwe ku rwego rw’igihugu,abantu baguye kuri uru rwibutyo baka baraturukaga mu cyahoze ari komini ya Rusumo na Rukira aho baje bumva ko bahungiye kuri iyi paruwase ntacyo bashobora kuba.

Nirere Madarene ni Peresidante wa komisiyo y’uburenganzira bwa muntu akaba yavuze ko ibyabereye I Nyarubuye birenze ukwemera,iyi komisiyo y’uburenganzira bwa muntu ikaba yatanze inkunga ya Miliyoni n’igice yo gufasha mu bikorwa bitandukanye kuri uru rwibutyo.

Comments (0)

Tags: , , , , , , ,

RWANDA | KARONGI: Kwirwanaho kw’Abanyabisesero ni ibya kera

Posted on 26 June 2012 by peter

Rwanda | Mu marembo y’Urwibutso rwa Bisesero harimo amacumu 9 n’ibuye, nk’ikimenyetso cy’intwaro n’Ubutwari  by’Abanyabisesero.

Mu marembo y’Urwibutso rwa Bisesero harimo amacumu 9 n’ibuye, nk’ikimenyetso cy’intwaro n’Ubutwari by’Abanyabisesero.

Kuva mu 1959 kugeza mu 1994, abatutsi bo mu Bisesero bakunze kurangwa n’ubutwari ntagereranywa mu bihe bitandukanye. Mu gihe mu bindi bice abatutsi batwikirwaga, bakameneshwa abandi bakicwa, abagize amahirwe bagahunga, abo mu Bisesero bo ngo bagerageje kwirwanaho bahangana n’abicanyi bakoresheje amabuye n’amacumu.

No muri Mata 1994, ubwo jenoside yayogozaga igihugu nabwo borongeye bagerageza kwirwanaho, ariko umwanzi yaranze abarusha imbaraga hagwa abarenga ibihumbi 50 mu mezi 2 gusa kubera ko hakoreshejwe imbunda za rutura kandi abicanyi bari baturutse impande zose z’igihugu.

Ibi ni ibyemejwe n’umukozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), Mugabarigira Stanley ushinzwe urwibutso rwa Bisesero. Yasobanuriraga abakozi bo mu buyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu bari basuye urwibutso rwa Bisesero kuwa gatandatu (23/06/2012), ababwira muri make amateka y’ubutwari bwaranze Abanyabisesero.

Nk’uko Stanley abisobanura, jenoside itangira Abanyabisesero bagerageje gukomeza ubutwari bwaribusanzwe bubaranga bishyira hamwe bahangana n’interahamwe zakoreshaga imihoro n’amahiri, bo barwanisha amacumu n’amabuye kuva kuya 7 Mata kugeza kuya 30 Kamena 1994, kuburyo babashije nabo kugira abo bisasira.

 

Umusaza witwaga Birara ni we wari uyoboye Abanyabisesero abatinyura kwihagararaho, akabasaba kudasubira inyuma kugira ngo batangire interahamwe zitabasha kugera aho bari bahishe abagore, abana, ndetse n’inkomere. Rimwe na rimwe baranatinyukaga bakamanuka bakivanga n’interagamwe ntizirabukwe bamara kwicamo bake bagasubira ku musozi kurinda ababo.

Ntibyatinze ariko uwari Ministre w’itangazamakuru icyo gihe, Niyitegeka Eliezer yakoranyije inkoramaraso zo hirya no hino mu gihugu afatanyije n’uwari prefet wa Kibuye Kayishema Clement bazana interahamwe n’abasirikare baturutse imihanda yose (Gisenyi, Ruhengeri, Gikongoro, Cyangugu n’ahandi) maze ku batutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye ku musozi wa Bisesero harokokamo abatagera ku bihumbi 3.

Nyuma ni bwo abafaransa baje (Mission Turquoise) bashuka abo ibihumbi 3 ngo ni bave mu bwihisho babarinde, ariko bashaka ko bajya ahagaragara interahamwe zikabatsemba. Ni ko byaje kugenda hanyuma ku bihumbi 3 bari barokotse hasigara abatarenga igihumbi gusa.

Rwanda | Mugabarigira Stanley, umukozi wa CNLG asobanura amateka ya Bisesero

Mugabarigira Stanley, umukozi wa CNLG asobanura amateka ya Bisesero

Nk’uko Stanley akomeza abisobanura, urwibutso rwa Bisesero rwubatse rukurikije amateka yaranze izo ntwari zirwanyeho zikoresha amacumu n’amabuye.

Mu marembo hari amacumu 9 n’ibuye rimwe rinini nk’ikimenyetso cy’ubutwari n’intwaro by’Abanyabisesero, n’amakomine 9 yari agize Kibuye, hakaba n’ibyumba 9 biri ku musozi, na byo biranga ayo makomine uko ari 9. Hariho n’ingazi (stairs/escaliers) zizamuka ku musozi wa Bisesero nk’ikimenyetso cy’inzira y’umusaraba bagendaga banyura benshi bakomerekejwe n’ibisasu, abandi bagenda batemwa n’interahamwe zari zimaze kubona ubufasha bw’abasirikare zikabafasha kubigaranzura.

Kugeza ubu urwibutso rwa Bisesero ruracyatunganywa. Biteganyijwe ibyo byumba 9 biri ku musozi, bizahabwa amazina ya komine zari zigize Kibuye mu Rwanda rwa mbere no mu gihe cya jenocide. Ibyo byumba bizanashyirwamo inyandiko zisobanura amateka ya jenocide muri ayo makomine n’uko abatutsi bahakomokaga bagiye bicwa.


Comments (0)

Advertise Here