Tag Archive | "Rwanda victims"

Tags: , , , , , , , , , ,

Kamonyi: Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka

Posted on 28 May 2014 by peter

m_Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka

Imibiri y’abazize jenoside yari ishyinguye mu mva zo mu mirenge ya Nyarubaka na Musambira, yakuwe muri izo mva kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro mu Rwibutso rw’akarere. Imiryango yabuze ababo yishimiye iki kigorwa kuko ari ho amateka azakomeza kubungwabungwa.

 m_Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka1

Gasengayire Alivera, utuye mu mudugudu wa Gatagara, akagari ka Kigusa, mu murenge wa Nyarubaka, twamusanze ku mva yataburuwemo imibiri isaga 30  igomba gushyingurwa mu Rwibutso  rw’akarere . Aratangaza ko imibiri yari ishyinguye muri iyo mva yashyizwemo nyuma ya jenoside ikuwe aho abo bantu bari biciwe; igashyingurwa mu buryo butari bwiza.

 m_Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka2

Ngo kuba igiye kwimurirwa mu rwibutso rusange, Gasengayire avuga nk’uwacitse ku icumu asanga bishimishije kuko ari ngombwa ko abantu bapfuye bazize akarengane kamwe,  bashyingurwa kimwe; bityo n’igikorwa cyo kwibuka kigakorerwa hamwe.

 m_Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka3

Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Musambira ahimuwe imibiri yari ishyinguye mu mva enye, na bo bakiriye neza igikorwa cyo kongera kwimura iyi mibiri ikajyanwa mu Kibuza kugira ngo bibafashe kujya bibukirwa hamwe.

Muri iyi mirenge ya Nyarubaka na Musambira, harateganywa kwimurwa imibiri isaga ibihumbi 12, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique akaba avuga ko abacitse ku icumu babanje gutegurwa kuri iki gikorwa, ku buryo bose bumvise neza inyungu yo gushyingurira hamwe abazize jenoside.

Avuga ko iterambere rizana impinduka zitandukanye, bityo hakaba hari abagurisha amasambu ya bo uyaguze ntiyubahirize imibiri ishyinguwemo. Atanga urugero rw’umuhanda uva I kigali werekeza mu majyepfo ugiye kwagurwa, imbago za wo zikaba zambukiranya imva yari ku kiraro cya Kayumbu.

Imibiri iri kwimurwa izashyingurwa mu cyubahiro tariki 8/6/2014. Haratunganywa n’imyambaro abazize jenoside bari bambaye ngo na yo izashyirwe mu rwibutso, ariko abacitse ku icumu basaba ko ahagiye hicirwa abantu hajya hashyirwa ikimenyetso kugira ngo amateka akomeze abungabungwe.

Comments (0)

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Tags: , , , , , ,

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Posted on 26 April 2013 by peter

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKAThis was said while in a ceremony to commemorate the genocide victims in Tumba sector, Huye district, on the 21/04/2013.

“These people suffered very bad deaths and therefore this is why they are supposed to be buried in memorial sites where they can be remembered very often”, said the vice president of IBUKA, Nkuranga.

He added on explaining why they are buried in memorial site saying that these are places with security which limits many people from going there.

He gave an example of people who bury them in their homes and later shift to other places leaving the deceased at any one’s mercy.

Again Nkuranga said that places like the cemeteries after 20yrs can be used for other purpose which is not like the memorial sites.

With this therefore he called on people to give information about such people who are not buried in memorial sites, so that they can receive descent burial, in a place where they will not face any such problems.

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

Posted on 25 April 2013 by peter

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

 

 

Avuga ko abazize jenoside batagomba gushyingurwa ahabonetse hose, Egide Nkuranga, Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, yabwiraga abaturage bo mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bari batuye muri uyu Murenge, kuwa 21/4/2013.

Uyu muyobozi yateruye agira ati “abazize jenoside bazize urupfu rudasanzwe. Si abo gushyingura ahabonetse hose.” Aha yasobanuraga impamvu hari imibiri y’abazize jenoside ikurwa aho yari ishyinguye, mu ngo, ikazanwa mu nzibutso.

Yakomeje avuga ko indi mpamvu abazize jenoside bashyingurwa mu nzibutso ari uburyo bwo gushyira imibiri yabo ahantu harinzwe, hatapfa kuvogerwa n’ubonetse wese.

Aha yatanze urugero rw’abantu bagiye bashyingura abantu babo mu ngo zabo hanyuma bakajya kuba ahandi hantu nk’i Kigali, nuko hakagira abaza kuhamena imyanda, ba nyir’abantu badahari.

Ikindi, ni uko ngo ahantu hasanzwe hashyinguwe abantu, biba byemewe ko nyuma y’imyaka 20 hashobora kwifashishwa mu bundi buryo. Urugero nk’iyo ari mu irimbi, nyuma y’imyaka 20 bashobora kugaruka bakahashyingura abandi bantu.

Nkuranga rero ati “gushyingura abantu mu nzibutso bituma bajya aho batazapfa gukurwa.”

 

 

Comments (0)

Imibiri 11 niyo yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyarubuye isanga indi irenga ibihumbi 51 bahashyinguwe

Tags: , , , , ,

Imibiri 11 niyo yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyarubuye isanga indi irenga ibihumbi 51 bahashyinguwe

Posted on 18 April 2013 by peter

Imibiri 11 niyo yashyinguwe ku rwibutso rwa Nyarubuye isanga indi irenga ibihumbi 51 bahashyinguwe

Kuri uyu wa 14/04/2013 ku rwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe hasyhinguwe imibiri 11 mu cyubahiro ubwo hasozwaga icyunamo, iyi mibiri ikaba ije isanga indi mibiri igera ku bihumbi 51.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, Minisitiri Musoni Protais ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri akaba yasabye abacitse ku icumu kudaheranwa n’agahinda ahubwo bagakomeza guharanira kwigira, akaba yibukije abitabiriye kwibuka ko gahunda ari ugushaka uburyo bakomeza kwiyubaka aho gukomeza guheranwa n’agahinda akaba avuga ko kuba Nyarubuye haraguye inzirakarengane zazize Jenoside bazira ubwoko,bitagombye gutuma abantu biheba ahubwo bajye bibuka kandi bakomeza kwiyubaka. Akomeza abasaba kugira ubufatanye mu bintu byose kugira ngo ntihakagire uwumva ko ari wenyine,avuga ko ntawigira wenyine ahubwo afatanya n’abandi,akaba avuga ko kwigira bisaba kugira icyerekezo ariko ugahinduramo gahunda ifite ibikorwa, akaba abasaba gukomeza kwiyubakamo icyizere.
Musoni yasabye abaje kwibuka ku nshuro ya 19 kwibuka baharanira kwigira biha inshingano yo kubishyira mu bikorwa kandi bagambiriye itsinzi nyakuri, akaba avuga ko ibyo ari ukwihesha ishema n’igihugu muri rusange kuko gutsinda nyakuri ari ukugira ubushobozi bwo kwibeshaho,avuga ko inshingano za Leta ari uguha uwo ariwe wese kubaho neza kandi ko Leta icyo iba igamije ari uko umuturage abaho neza.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Vincent yavuze ko muri rusange agereranije aho abacitse ku icumu bavuye n’aho bageze abona ko ubu bamaze kwiyubaka, akavuga ko kuri ubu bamwe mu barokotse Jenoside bamaze kugera ku ntambwe ishimishije, kuko babayeho mu buryo bwiza kandi n’abatarubakirwa kuri ubu babigeze kure akaba avuga ko ikibazo kigihari ari ibibazo by’amasambu bikigaragara aho usanga uwacitse ku icumu agifite ikibazo cy’imitungo y’iwabo akaba avuga ko kuri ubu ibi bibazo biba bikurikiranwa n’akarere ku buryo nabyo bizeye ko bigomba gukemuka vuba,muri rusange umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe avuga ko abarokotse Jenoside bamaze kwiyubaka bakaba babayeho neza nta kibazo ugereranije n’igihe Jenoside yarangiraga.
Uyu muyobozi wa Ibuka mu karere ka Kirehe yashimiye abaje kwifatanya n’abarokotse Jenoside avuga ko kwifatanya ari ibyerekana ko bari kumwe akaba avuga ko bituma badaheranwa n’agahinda ahubwo bibafasha kwigira.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais akaba avuga ko ku bibazo bitandukanye by’abarokotse Jenoside birimo ibijyanye n’amasambu y’imfubyi bagiye kubirangiza vuba kuko kiri mu bibazo bizwi mu karere, akaba yashimiye abarokotse kuba bakomeza kwihangana muri iki gihe cy’icyunamo.
Uyu muhango wo kwibuka wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye,abaturage, abarokotse Jenoside hamwe n’abayobozi baturutse mu gihugu cya Tanzaniya, abadepite mu nteko ishinga amategeko. urwibutso rwa Nyarubuye rushyinguyemo ibiri isaga ibihumbi 51 aho kuri uyu wa 14/04/2013 hashyinguwe imibiri 11 uru rwibutso rukaba kuri ubu ruri mu nzibutso eshanu zashyizwe ku rwego rw’igihugu.

Comments (0)

Gatsibo: barasabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri jenoside

Tags: , , , , , , , , ,

Gatsibo: barasabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri jenoside

Posted on 17 April 2013 by peter

Gatsibo: barasabwa gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri jenosideUbuyobozi bw’akarere ka Gatsibo burahamagarira abireze bakemera icyaha kugaragaza no gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Akarere ka Gatsibo kasabye abafite amakuru y’ahari imibiri itaraboneka nyuma y’aho imibiri isaga 69 yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro kuwa 11 Mata, amakuru yatanzwe n’abarokotse Jenoside abagize uruhare mu kubica barinumiye.

Ruboneza Ambroise, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, avuga ko abavandimwe b’abishwe n’izindi nshuti aribo bagize uruhare mu kugaragaza ahari iyo imibiri.

Ubwo twaganiraga n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Ruboneza yagize ati “Uko byagenda kose ntituzahagarika gukomeza gukangurira abireze bakemera icyaha gutanga amakuru, ibi kandi turizera ko bigiye gukomeza guhabwa ingufu n’ibi biganiro byashyizwe ku rwego rw’Imidugudu, aho bazakomeza kwerekwa ko gutanga amakuru aribyo bibaha amahoro muri bo.”

Komini Murambi ni imwe mu zari zigize Perefegitura ya Byumba mbere ya Jenoside, hiciwe Abatutsi benshi cyane cyane muri Paruwasi ya Kiziguro, bigizwemo uruhare na Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste wari waratoje interehamwe, kugeza ubu akaba afungiwe Arusha, aho yahanishijwe igifungo cya burundu.

 

 

Comments (0)

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

Tags: , , , , , , ,

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

Posted on 17 April 2013 by peter

73 bodies of the 1994 genocide against the Tutsi victims were laid to respect in respect at Mukarange Memorial Site on Friday the 12th.April.2013.

These bodies were collected in different sectors of Kayonza district found due to different information given by people who knew the whereabouts of these bodies.

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

The 73 bodies were laid to rest

The 73 bodies were laid to rest with the 8700 bodies already in this memorial site especially of the victims that lost their lives in Mukarange Catholic Church and IPM School near this church who had gone to seek refuge there.

The representatives of the families who laid their relatives and loved ones to rest appreciated people who gave information to their whereabouts for them to be finally put into their resting places.

The governor of the Eastern Province of Rwanda Mrs. Odette Uwamariya relegated people who are aware of the whereabouts of genocide victims but decide to keep quiet about it.

“We shouldn’t be burying bodies after 19 years of the genocide. This was supposed to be done with in the first 3 years. It is a pity that some people always knew the presence of these bodies but kept quiet” says the governor.

Kayonza: 73 bodies laid to rest at Mukarange memorial site

Mrs. Odette Uwamariya The governor of the Eastern Province of Rwanda

The governor asked genocide survivors to stand firm and not to be consumed by sorrowful history but to work hard and attain development. She said every Rwandan has a responsibility to support genocide survivors to achieve self reliance.

The governor went on to explain that the first way of supporting genocide survivors include giving them information of their loved ones who are not yet laid to rest. This will reduce on the trauma which is caused by not knowing where their loved ones were killed that is evident among many genocide survivors.

Every year, Mukarange residents hold a vigil to commemorate the mass number of Tutsis who had gone to seek refuge at Mukarange Catholic Church and IPM School and were annihilated on the 12th.April.2013.

The victims had come from different parts of the district seeking refuge in the holy place but all the same they were killed in the same place that had provided solace to the many.

 

 

 

Comments (0)

Mukarange: Bashyinguye imibiri 73 y’abazize Jenoside yavanywe mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza

Tags: , , , , , , ,

Mukarange: Bashyinguye imibiri 73 y’abazize Jenoside yavanywe mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza

Posted on 16 April 2013 by peter

Mukarange: Bashyinguye imibiri 73 y’abazize Jenoside yavanywe mu mirenge inyuranye y’akarere ka KayonzaImibiri 73 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukarange tariki 12/04/2013. Iyo mibiri yabonetse mu mirenge inyuranye igize akarere ka Kayonza, iboneka kubera amakuru bamwe mu baturage bagenda batanga y’ahantu hajugunywe imibiri y’abazize Jenoside.

Iyo mibiri isanze indi 8700 ishyinguye mu rwibutso rwa Mukarange y’abantu baguye muri Kiriziya y’i Mukarange no mu ishuri rya IPM riri hafi y’iyo Kiriziya.

Abahagarariye imiryango yashyinguye abayo bashimiye abagize uruhare kugira ngo iyo mibiri iboneke, banasaba abaturage muri rusange kugira ubutwari bwo kugaragaza ahajugunywe imibiri y’abazize Jenoside yaburiwe irengero.

Guverineri w’intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yanenze cyane abantu bazi aho imibiri yagiye ijugunywa ariko bakaba badatanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati “Ntabwo twakabaye tugishyingura nyuma y’imyaka 19 Jenoside ibaye. Ibi byagombaga kuba nko mu myaka itatu nyuma ya Jenoside ku buryo nibura nko kugeza mu 1997 twari kuba twaramaze gushyingura mu cyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside, birababaje kuba hari abantu bazi aho imibiri yajugunwe ariko bakaba batahavuga”

Guverineri Uwamariya yasabye abarokotse Jenoside guhagarara gitwari ntibaheranwe n’amateka ngo bibabuze kwiteza imbere. Yavuze ko buri munyarwanda akwiye kugira uruhare mu gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside kugira ngo bagere ku rwego rwo kwigira.

Yavuze ko mu bufasha bw’ibanze abarokotse Jenoside bakeneye harimo no kumenyeshwa aho ababo baguye ku batarahamenya, kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Ibyo ngo byagabanya ihungabana rikigaragara ku barokotse Jenoside, kuko hari abatari bake bahungabana cyane ahanini bitewe n’uko baba batazi aho abantu ba bo baguye.

I Mukarange bibuka ku itariki ya 12/04 buri mwaka kuko kuri iyo tariki aribwo imbaga y’Abatutsi bari bahungiye ku kiriziya ya Mukarange no mu ishuri rya IPM bishwe n’ibitero by’interahamwe. Abari bahungiye muri iyo Kiriziya bari baturutse mu mirenge ihana imbibe n’uwa Mukarange nk’uko uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Kayonza abivuga.

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , ,

Rwanda | RUSIZI: BARASHISHIKARIZWA GUSHYINGURA ABAZIZE JENOSIDE MU NZIBUTSO

Posted on 05 July 2012 by peter

RUSIZI  BARASHISHIKARIZWA GUSHYINGURA ABAZIZE JENOSIDE MU NZIBUTSO

 

 

Gushyingura abazize Jenoside mu nzibutso Leta yabageneye ni uburyo bwiza bwo kubahesha icyubahiro bakwiye, nk’uko byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar, hakaba hari mu muhango wo gushyingura imibiri 33 y’ abo mu muryango w’Abajunguli bo mu murenge wa Nyakarenzo bari bashyinguye hirya no hino mu mago no mu misozi, ubu bakaba bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere ka Rusizi.

Mu muhango wo gushyingura aba bo mu muryango w’Abajunguli bazize jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Nyakarenzo, abarokotse bo mu miryango yabo bishimiye uburyo bagenda babona amakuru bikabafasha gushyingura ababo kuko ngo ntawaruhuka atarabasha kubona uwe ngo amushyigure ikindi kandi ngo binagaragaza ishusho y’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar mu kiganiro twagiranye, yashimiye aba bo mu muryango w’abajunguri ubutwari bagize bwo kwemera gufatananya n’ubuyobozi ,bagafata ababo bari bashyinguye  hirya no hino mu mago yabo bakabazana mu rwibutso. Ngo iyi gahunda igamije kugirango iyi mibiri y’abazize jenoside inabashe no kwitabwaho bikwiye kuko ababafite mu mago yabo usanga nta n’ubushobozi bwo guhora bita kuri aho hashyinguye ugasanga isuku yahabaye nke.

Nzeyimana Oscar anakomeza atangaza ko  kuba abantu badashyinguye ahabugenewe bishobora kudindiza iterambere ry’abaturage kuko ayo masambu baba bashyinguyemo ashobora gukenera kubyazwa umusaruro agashyirwamo ibikorwa by’iterambere.

Biteganyijwe ko nyuma yo kugenda bashyingura mu nzibutso abazize Jenoside, mu kwirinda ko nazo zakomeza kuba nyinshi urwibutso rwa Nyarushishi mu murenge wa Nkungu nirumara kuzura, niho imibiri y’abazize Jenoside bo mu karere ka Rusizi yose izashyingurwa kuko urwo rwibutso ruzaza rwagutse kandi rujyanye n’igihe.


Comments (0)

Advertise Here