Tag Archive | "Rwanda visit"

Nyanza: Abagize AERG- INILAK basuye ibimenyetso bya Jenoside by’urwibutso rwa Murambi

Tags: , , , , , , , , ,

Nyanza: Abagize AERG- INILAK basuye ibimenyetso bya Jenoside by’urwibutso rwa Murambi

Posted on 01 July 2014 by peter

Nyanza: Abagize AERG- INILAK basuye ibimenyetso bya Jenoside by’urwibutso rwa Murambi

Urubyiruko rw’abasore n’inkumi rugize umuryango w’abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 (AERG) biga mu ishuli rikuru rya INILAK, ishami rya Nyanza basuye ibimenyetso bya jenoside bigaragarira ku rwibutso rwayo ruri mu karere ka Nyamagabe kuri iki cyumweru tariki 29/06/2014   .

Nyanza: Abagize AERG- INILAK basuye ibimenyetso bya Jenoside by’urwibutso rwa Murambi

Bamwe mu bagize AERG INILAK Nyanza basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi

Kuri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi hari ibimenyetso byayo byihariye kuko bimwe bishingiye ku miterere yaho ibindi bikaba bijyanye no kuba ariho abatutsi bari bahahungishirijwe biciwe muri Mata 1994 mu Rwanda.

Mukwiye Gaspard umukozi w’uru rwibutso rwa Murambi ushinzwe gusobanura  amateka yaho avuga ko haguye abatutsi barenga ibihumbi 50 barimo abana, abagabo n’abagore ndetse n’abandi bari bageze mu myaka y’izabukuru.

Nyanza: Abagize AERG- INILAK basuye ibimenyetso bya Jenoside by’urwibutso rwa Murambi

Umuhuzabikorwa wa AERG INILAK Nyanza Bwana Munyaneza Jean Bosco yandika mu gitabo cy’abashyitsi basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi

Uru rwibutso rwa jenoside rwa Murambi rukikijwe n’imisozi ndetse hari n’ikigo cy’imyuga abatutsi babeshwe ko bahahungishirijwe mu guhe bwari uburyo bwari bwateguwe n’abicanyi kugira ngo babone uburyo babicira hamwe babatangatanze.

Nk’uko uyu Mukwiye Gaspard akomeza abisobanura ngo mu minsi mike yari ishize bahahungishirijwe bahise babagabaho igitero tariki 19/04/2014 ariko birangira birwanyeho intego yabo ntiyahita igerwaho ngo bicirwe rimwe.

Muri iyo minsi nibwo babakupiye amazi bakoreshaga muri icyo kigo cy’amashuli y’imyuga cya Murambi maze bamwe batangira kwicwa n’inyota  n’inzara kugeza ubwo tariki 21/04/2014 bongeye kubagabaho igitero simusiga cyaje cyitwaje imbunda ndetse n’ibikoresho bya gakondo birimo imihoro, amacumu n’impiri byo kubicisha.

Kuri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi hanagaragarira ibimenyetso byerekana uruhare rw’ingabo z’abafaransa ndetse n’imibiri y’abatutsi ikibasha kugaragaza uburyo bishwemo nyuma y’imyaka 20 ishize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda irangiye.

Nyuma yo kwihera amaso amateka ya jenoside yakorewe abatutsi i Murambi ndetse na bimwe mu bimenyetso biyigaragaza ku buryo budashidikanwaho abanyeshuli bibumbiye muri AERG INILAK ishami rya Nyanza bafashe icyemezo cyo kurwanya jenoside ndetse n’ingabitekerezo yayo.

Nyinawumuntu Janet ni umwe muri aba banyeshuli basuye urwibutso rwa jenoside rwa Murambi akimara kurusura yavuze ko atewe intimba n’agahinda no kubona urupfu abatutsi bari aho i Murambi bishwemo. Yagize ati: “Isomo mvanye aha ni uguharanira ko Jenoside n’ingengabitekerezo yayo tubirwanya”

Nyanza: Abagize AERG- INILAK basuye ibimenyetso bya Jenoside by’urwibutso rwa Murambi

Bimwe mu byumba byasuwe bibitsemo imibiri y’inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe abatutsi

Umuhuzabikorwa wa AERG INILAK Nyanza, Munyaneza Jean Bosco yabwiye Kigali Today ko imwe mu mpamvu yatumye basura urwibutso rwa jenoside rwa Murambi ariko abenshi muri bo jenoside yabaye bakiri bato.

Ati: “Ubu nibwo buryo bwiza twabonye bwo kugira ngo twiyungure ubumenyi ku birebana n’amateka ashingiye ku bimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko kimwe n’abagenzi be bazanye gusura urwibutso rwa jenoside rwa Murambi bagiye gukomeza kuba umusemburo mu bandi bakarwanya uwakongera gusubiza u Rwanda mu icuraburindi  rya jenoside.

Urwibutso rwa jenoside rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe ruri mu nzibutso z’u Rwanda zisurwa n’abantu benshi biganjemo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba baturutse hirya no hino ku isi baje kureba ukuri gushingiye ku bimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Batangiye gutekereza ku byo bazakora mu bukerarugendo bakiga

Posted on 17 June 2014 by peter

Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatanu w’ubukerarugendo mu Rwunge rw’amashuri AIPER Nyandungu, (abantu benshi bita kwa Hadji Rwagasana Said) ni bo batangiye gutekereza kubyo bazakora mu bukerarugendo bakiri ku ntebe y’ishuri.

 m_Batangiye gutekereza ku byo bazakora mu bukerarugendo bakiga

Ibi bitekerezo babigaragaje mu kiganiro twagiranye tariki ya 13/6/2014, ubwo Bari bamaze gusura ingoro y’umurage w’u Rwanda yo mu Rukari i Nyanza, ndetse n’ingoro y’umurage w’u Rwanda iherereye mu mujyi wa Butare, mu karere ka Huye.

Claudine Uwasekuru we, bitewe n’uko hari ibyo yari yiteze kubona muri imwe muri izi ngoro ntabibone, yiyemeje ko narangiza amashuri azishingira iye ngoro.

Yagize ati “nzashinga mize (musée) irenze kuri iriya tuvuyemo (yavugaga iyo mu karere ka Huye) … hariya njyewe ntabwo nabonyemo ibintu byinshi … nabuzemo abantu ba kera ukuntu bari bameze.” Abantu ba kera Uwasekuru yari yiteze kubona muri iyi ngoro ngo ni ba bandi benda gusa n’inguge bivugwa ko ari bo dukomokaho.

Uwitwa umutoni we ngo ateganya kuzashinga kampani itembereza ba mukerarugendo baturutse hanze y’ igihugu. Tumubajije niba azakira abo hanze y’igihugu Abanyarwanda bo nta cyo azabamarira? Yashubije agira Ati “kampani yanjye,  n’ Abanyarwanda izabateza imbere kuko ari bo nzaha akazi”.

Umutoni yunzemo ati “nzikorera kuko gukorera abandi ntabwo ubona inyungu nk’uko waba wikorera ku giti cyawe. Nyine uhora uteze intoki ku bandi, kandi mu bukerarugendo harimo amafaranga menshi.”

Mutesi Moreen we ngo atekereza ko azatunganya ahantu azashyira inyamaswa (zoo) akazajya azereka abantu na bo bakamwishyura.

Uwase Ingrid we ngo azashinga itorero ry’abakobwa ribyina imbyino gakondo, ku buryo rizajya ribyinira ba mukerarugendo na bo bakabishyura.

Uwitonze Laetitia na we ati “njye ikintu numva nkunze cyane cyanatumye niga ubukerarugendo numva nzakora mu bijyanye n’indege cyangwa se ku kibuga cy’indege.”

Rugamba Emmanuel, ngo “nshobora kuba umucuruzi, nkajya ncuruza bya bikoresho by’ubukorikori. Icyakora na none ndamutse mbonye akazi muri hoteli cyangwa ku kibuga cy’indege nagakora cyangwa na none mu mapariki nkazajya mperekeza ba mukerarugendo.”

Comments (0)

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Posted on 10 May 2014 by peter

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Hari hamwe byakozwe, n’aho bitarakorwa bfiza ko byakorwa

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) isanga inzibutso za jenoside zikwiriye gutunganywa ku buryo byorohera abantu bafite ubumuga bunyuranye kuhagenda, kugira ngo nabo babashe kuzisura kuko ari inshingano zabo nk’abanyarwanda.

 Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2014 ubwo abagize inama y’igihugu y’abafite ubumuga basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi, hagamijwe kunamira abazize jenoside barushyinguyemo no kwigira ku mateka yarwo ngo bafate ingamba zo guharanira ko itazongera kuba.

Tuyizere Oswald, umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga muri NCDP akaba anafite ubumuga bw’amaguru kuko yifashisha imbago ebyiri ngo abashe kugenda, avuga ko ubwo basuraga urwibutso rwa Murambi abafite ubumuga bahuye n’inzitizi z’ingazi nyinshi (escaliers), ku buryo nk’abantu bafite ubumuga bagendera mu magare batabasha kugera mu bice byinshi byarwo, iki kibazo urwibutso rwa Murambi ngo rukaba rugisangiye n’izindi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Twavunitse cyane kuko hari escaliers (ingazi) nyinshi. Ni inshingano z’umunyarwanda wese kwibuka ariko hari inzitizi z’uko ahashyinguye imibiri y’abacu ntabwo hateye ku buryo umuntu wese ahagera. Nk’uko mubona izi escaliers, hari abantu batabasha kuhagera bitewe n’ubumuga bwabo. Nk’umuntu ugendera mu kagare ntabwo yabasha kuhagera”.

Tuyizere akomeza avuga ko inzibutso zikwiye gutunganywa ku buryo ababana n’ubumuga bunyuranye badahura n’imbogamizi mu gihe bahasura, dore ko biri no mu mabwiriza agenga inyubako rusange ko hagomba gushyirwaho inzira zagenewe ababana n’ubumuga.

Gatabazi Eric, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ukorera ku rwibutso rwa Murambi avuga ko bigaragara ko abamugaye babangamirwa iyo basuye uru rwibutso, ngo bikaba biterwa no kuba inyubako rukoreramo zarubatswe kera hatarashyirwa ingufu muri gahunda zo korohereza abafite ubumuga ariko hamwe na hamwe bikaba byarakosowe, bakaba bagiye kubimenyesha ubuyobozi bwabo ngo harebwe icyakorwa babashe korohereza abafite ubumuga barusura.

NCPD yemereye akarere ka Nyamagabe amagare 20 y’abafite ubumuga baba barasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse n’abandi baba bakeneye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo bakaba bahabwa ubufasha.

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Abanyanigeriya basanga igihugu cyabo cyakwigira ku Rwanda mu gusigasira amateka ashingiye ku muco

Posted on 08 November 2013 by peter

Abanyanigeriya 66 bakora mu rwego rw’ubutabera bari mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize tariki 6/11/2013,basuye Ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa iri ahitwa mu Rukali mu karere ka Nyanza nyuma batangaza ko  basanga igihugu cyabo cyafatira isomo ryiza ku Rwanda mu birebana no gusigasira amateka ashingiye ku muco.

Ibi byatangajwe na Hon. Ayotunde Phillips wari ubayoboye muri urwo ruzinduko ariko ubusanzwe akaba ari perezida w’Urukiko Rukuru i Lagos mu murwa mukuru w’igihugu cya Nigeriya.

Nyuma y’uko itsinda ryabo banyanigeriya ryari rimaze gusura ibice bitandukanye by’ingoro yo mu Rukari kandi ari nako banasobanurirwa amateka y’abami bategetsi u Rwanda rwo hambere batangajwe no kubona buri kimwe cyose kijyanye n’amateka ashingiye ku muco w’abanyarwanda bihaboneka ngo bitandukanye n’uko iwabo muri Nigeriya bimeze.

Mu bice byose bigize iyi ngoro yo mu Rukali babitambagijwemo berekwa aho inzoga n’amata byaterekwaga kimwe naho Umwami n’umugabekazi we babaga bishimira uburyo ayo mateka yose asigasiwemo. Perezida w’urukiko Rukuru rwa Nigeriya Hon. Ayotunde Phillips ubwo yagiraga icyo avuga kuri urwo rugendo bakoze bagasura ingoro yo mu Rukali.

Yabivuze muri ubu buryo agira ati: “ Nyuma yo gusura iyi Ngoro ndangamateka njye n’abagenzi banjye biradushimishije cyane ku buryo twasanze mu gihugu cyacu byanatubera isomo rishingiye ku byo twabonye n’ibyo twiyumviye”.

m_Abanyanigeriya basanga igihugu cyabo cyakwigira ku Rwanda mu gusigasira amateka ashingiye ku muco

Bamwe mu banyanigeriya basuye Ingoro yo mu Rukali

Agereranya inzu ndangamateka zo muri Nigeriya ndetse n’iyo Ngoro yo mu Rukali basuye yavuze ko zitari ku rwego rwumwe. Ati: “Mu ngoro Ndangamateka z’iwacu usanga zivuga amateka mu buryo butuzuye ariko hano haragaragazwa ishusho y’amateka y’abami bo hambere, hakerekanwa ahari uburiri bwabo aho banyweraga ndetse n’ibindi byagiye bibaranga mu bihe bitandukanye”

Nk’uko yakomeje abisobanura ngo u Rwanda rwabera umwarimu mwiza igihugu cya Nigeriya mu birebana n’uburyo bwo kwita ku ngoro ndangamurage ndetse no gusigasira muri rusange ibimenyetso biziranga.

m_Abanyanigeriya basanga igihugu cyabo cyakwigira ku Rwanda mu gusigasira amateka ashingiye ku muco1

Abanyanigeriya hamwe n’umukozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda wambaye ibishura bitukura

Umuliisa Alphonse umuyobozi mukuru w’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda yishimiye ko abanyamahanga bazisura bishimira cyane amateka ashingiye ku muco w’abanyarwanda babwirwa ndetse n’ibimenyetso byawo by’umwimerere bashobora kwibonera n’amaso yabo.

Ngo kuba abaza bose gusura bagenda bashimagiza ibyo babonye n’ubusobanuro bahawe ni ikimenyesto cy’uko baba banyuzwe kandi bagize isomo bakura ku Rwanda mu birebana n’umuco ubaranga urimo kugira isuku, ikinyabufura n’izindi ngandagaciro nziza batozwa kugira.

Ingoro yo mu Rukali yaherukaga gusurwa n’abantu benshi b’abanyamahanga tariki 23/10/2013 ubwo  abagize umuryango w’ibihugu bya Commonwealth bikoresha ururimi rw’icyongereza nabo bayigendereraga bashaka kumenya amwe mu mateka y’ingenzi ashingiye ku muco w’abanyarwanda.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Nyamagabe: Abanyamahanga bari mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abadivantisiti basuye urwibutso rwa Murambi.

Posted on 10 August 2013 by peter

Nyamagabe Abanyamahanga bari mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abadivantisiti basuye urwibutso rwa Murambi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 08/08/2013, Abanyamahanga bagera ku 1000 bari mu nama mpuzamahanga y’abagore b’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba iri kubera mu Karere ka Huye, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe.

Aba bagore batangaje ko jenoside yakorewe abatutsi iteye ubwoba ndetse ngo bakaba batibaza ukuntu umuntu yatinyutse kwica mugenzi we, akageza no ku bana batazi icyatsi n’ururo.

Batangaje ko nk’abagore bakwiye guhaguruka bagaharanira ko bitazongera kubaho aho ariho hose ku isi, ndetse bakanigisha urubyiruko kugira ngo ruzace ukubiri n’ubugizi bwa nabi.

“Twebwe nk’abagore duhaguruke turwanye ihohoterwa n’ubugome byabaye, duharanire ko bitazongera kubaho, tunigishe urubyiruko rwacu kugira ngo rutazagira iki gitekerezo kuko ari rwo ruzubaka igihugu cy’ejo hazaza, runafate umwanzuro wo kuzana amahoro ku isi,” Debbie Maloba, umuyobozi w’icyiciro cy’abagore n’abakobwa b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati n’iy’uburasirazuba.

Umuyobozi wungirije w’icyiciro cy’abagore n’abakobwa b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ku isi, Raquel Arrais yavuze ko hakenewe urukundo kugira ngo ibyo yabonye ku rwibutso rwa Murambi bitazongera kubaho, ngo kuko arirwo ntwaro iruta izindi ku isi.

Ati “Ubutumwa bwanjye ku banyarwanda ni ubwo gukomeza gukundana kuko urukundo ni intwaro ikomeye ku isi. Iyo ukunze mugenzi wawe nk’uko wikunda ubasha kwakira ibikubaho, ugatera imbere, ukigisha abandi urukundo no kwitangira abandi, ukagera ku bantu bari hafi yawe, ukababarira kandi ugakomeza kubera abandi umugisha. Ubutumwa naha abanyarwanda rero ni ubwo gukomeza gukundana kandi bagakomeza guteza imbere ubwiyunge buri munsi mu rugendo rwo gukira ibikomere by’amateka no gutegura ejo hazaza heza”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, Jean de Dieu Mucyo wari waje kwakira aba bashyitsi, yavuze ko bifuza ko abantu basura inzibutso kugira ngo bamenye amateka n’ubwo ari mabi, kuba haje abanyamahanga benshi bikaba ari byiza kurushaho kuko bamenya amateka ndetse bakanayajyana aho bari hirya no hino.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside yasabye aba bagore bo mu itorero ry’abadivantisiti b’ubunsi wa karindwi baturuka mu bihugu binyuranye kuba ba ambasaderi b’u Rwanda, kugira ngo abantu bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi baba bihishe mu bihugu byabo bashyikirizwe ubutabera.

Ati “Hari abantu bakoze amahano bari mu bihugu hirya no hino ushobora gusanga no mu bihugu muturukamo bahari, nagira ngo mudufashe abo bantu tubashyikirize ubutabera kuko kugenda akihisha ahantu n’ibintu yasize akoze aha ngaha ntabwo byaba bikwiye”.

Inama mpuzamahanga y’abagore b’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi iri kubera mu karere ka Huye yitabiriwe n’abagore baturutse mu bihugu 11 bya Afurika ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Tanzaniya, Uganda, Sudani y’amajyepfo, Eritereya, Djibouti, Ethiopia na Somalia.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , ,

Ngoma: motorcyclists visit Kibungo memorial site

Posted on 25 April 2013 by peter

m_01

Motorcyclists in SYTRAMORWA, in the Eastern Province visited Kibungo memorial site and gave an aid of Rwf 90.000 to help in the maintenance of the site.

SYTRAMORWA leadership said that they had visited many memorial sites with the aim of learning more about the genocide history as youths who are the future leaders of the nation.

“We decided to go across the whole district to help the youths who were still very young during the 1994 genocide get to know more about it”, said Aloys  Rwabarinda from the group.

“We believe this will help the youths doing this job know the history that befall the country and therefore help never happen again”, added on Rwabalinda.

The IBUKA representative in Ngoma Samson Gihana said that this was very good for all the youths in motorcycling since the genocide took place when most of them were still young and other not yet born

“These youths should know more about the genocide, how it was started, stopped and how far the nation is in rebuilding itself”, said Rwabalinda.

These youths said that knowing such history will help them fight people who undermine the genocide, and those with any genocide ideologies.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Ngoma: Abamotari bagize SYTRAMORWA mu ntara y’iburasirazuba basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo

Posted on 24 April 2013 by peter

m_01

Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara abantu ku mamoto rwibumbiye muri sindika yitwa SYTRAMORWA  y’abamotari bakorera mu ntara y’ iburasirazuba basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo banatanga inkunga y’amafaranga ibihumbi 90.

Ubuyobozi bw’iyi sindika butangaza ko bumaze gusura inzibutso nyinshi mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa n’amateka ya Jenocide  nk’urubyiruko zo mbaraga z’igihugu.

Uhagarariye iyi sindika mu ntara y’ iburasirazuba, Rwabarinda Aloys,yavuze ko impamvu bahisemo kuzengururka uturere twose basura inzibutso zaho ari uko benshi mu rubyiruko bahagarariye rw’abamotari Genocide yabaye bakiri bato cyane, bityo ngo  bakeneye gusobanukirwa neza n’ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati” Icyatumye duhitamo gusura inzibutso nuko abenshi mubo duhagarariye Jenocide yabaye bataravuka, n’abari baravutse bari abana niyo mpamvu twavuze tuti dusure inzibutso  tumenye amateka turwanye abapfobya Jenocide kuko tuzaba tuzi ukuri.”

Mu ijambo rye uhagarariye “Ibuka”umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenocide mu Rwanda ku rwego rw’akarere ka Ngoma,Gihana Samson,yavuze ko abamotari ari urubyiruko rukeneye kumenya amateka y’ u Rwanda kuko bakiri bato na Jenocide yabaye bakiri bato abandi bataravuka.

Yagize ati ”Ni aba bana batoya baracyari hagati y’ imyaka 18 na 20,bakeneye kwigishwa bakeneye kumenya Jenocide uko yakozwe uko yahagaritswe ndetse naho tugeze ubungubu twiyubaka.”

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenocide uru rubyiruko rwavuze ko kumenya amateka nk’ayo bituma bahangana n’abashaka gupfobya Jenocide ndetse n’abigisha ingengabitekerezo yayo.

Comments (0)

Abafatanyabikorwa bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze basuye urwibutso rwa Nyarubuye

Tags: , , , , , , , ,

Abafatanyabikorwa bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze basuye urwibutso rwa Nyarubuye

Posted on 16 April 2013 by peter

Kuri uyu wa 10/04/2013 abafatanyabikorwa 69  mu iterambere (JADF) bo mu murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe mu ntara y’iburasirazuba.

Gahunda aba bafatanyabikorwa bo murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze (JADF) bihaye yo kuza gusura urwibutso rwa Nyarubuye ngo ni uko bumvaga ko uru rwibutso rufite amateka yihariye kandi nkuko babibwiwe bakaba babyiboneye,aba bafatanyabikorwa b’umurenge wa Muhoza bavuga ko ibyo biboneye bibarenze aho bavuga ko batari barigeze babona aho ibimenyetso babonye biri ku zindi nzibutso.

Ruhanamirindi Samir, umuyobozi waje ayoboye abasuye uwributso rwa Nyarubuye avuga ko ibyo Abafatanyabikorwa bo mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze basuye urwibutso rwa Nyarubuyebabonye birenze ubwenge bwabo,akaba avuga ko baje gusura uru rwibutso nk’abafatanyabikoerwa nk’ imwe mu ngamba bihaye zo gukumira Jenoside bakaba bahigira amateka azabafasha kwigisha abandi babana mu murenge iwabo, avuga ko bahakuye ubuhamya bukomeye cyane kandi ngo ko ibyo babonye ari agahomeramunwa,  avuga ko bamaze kugenda basura inzibutso zitandukanye mu rwego rwo kuhigira amateka, ubutumwa bakurayo babugeza ku batuye umurenge wa Muhoza.

Rwakayigamba Ferdinad ni umwe mu barokokeye mu murenge wa Nyarubuye, yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye muri uyu murenge,akaba avuga ko ubwicanyi muri uyu murenge by’umwihariko kuri uru rwibutso abantu bahahungiye kubera hari mu bapadiri bagira ngo interahamwe ziratinya kuhabicira nyamara birarenga abahahungiye bose baricwa.

Ku rwibutso rwa Nyarubuye hashyinguye imibiri yabazize Jenoside ibihumbi bigera kuri 51, abenshi bakaba bariciwe kuri iyi paruwasi ya Nyarubuye mu gihe bari bahahungiye, uyu murenge wa Musanze ukaba washyize kuri uru rwibutso amafaranga ibihumbi 100 yo kuba yafasha mu bikorwa bitandukanye kuri uru rwibutso.

 

 

Comments (0)

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abana

Tags: , , , , , ,

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abana

Posted on 16 April 2013 by peter

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Ntarama basabye ko ivangura n’amacakubiri birindwa abanaNdayisaba Fabrice Eto’o Foundation igizwe n’abana bose hamwe basaga 150, nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera, cyane cyane bagamije kwibuka abana bagenzi babo bishwe icyo gihe basabye ko umwana agomba kurindwa ivangura n’amacakubiri ayariyo yose.

“Nyuma yo kubwirwa ibyabereye aha, twasobanuriwe ko ivanguramoko n’amacakubiri byabibwaga n’ubuyobozi bubi aribyo byateye ibi byose, bigomba kurandurwa kandi ababikoze bakabihanirwa by’intangarugero” Ndayisaba Fabrice washinze iyi Foundation.

Abo bana basabwe n’abayobozi bahasanze gukundana, kutavangurana uko bari kose ndetse no gukunda igihugu cyabo.

Abana bagize iyi Foundation bahuriye gusa ku mupira w’amaguru wabagize abavandimwe, bakaba bavuye aha babaye cyane bigaragara, bavuga ko mu gihe cyabo amateka nkaya adashobora kuzongera kubaho mu Rwanda.

Umukozi w’urwibutso rwa Ntarama ushinzwe gutanga ibisobanuro ku basura uwo rwibutso yeretse abo bana ubwicanyi bw’indengakamere bwakorewe aho i Ntarama .

Umwe muri abo bana witwa Tuyishime Jean de Dieu yagize ati “ nababajwe n’abana, abagabo, abagore, abasaza n’abakecuru bari bahahungiye mu rusengero bose bakicwa nta kindi bazira usibye kuba baravutse ari abatutsi”.

Abana bari baje gusura urwo rwibutso ndetse n’umuyobozi wabo, bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ndayisaba Fabrice Foundation Eto’o ubu ikaba yarateguye amarushwa y’abana batarengeje imyaka 16 agamije kwibuka abana bagenzi babo bazize Jenoside. Aya marushanwa azatangira tariki ya 01/06/2013

 

Comments (0)

Musanze market traders visit Ntarama Memorial Site

Tags: , , , , , , , ,

Musanze market traders visit Ntarama Memorial Site

Posted on 16 April 2013 by peter

People who involve in trade activities at the Main Market in the Northern Province of Rwanda say they have learnt a lot about the 1994 genocide against the Tutsis and they are ready to testify the truth about what happened while rebuilding Rwanda based on unity and reconciliation.

The Musanze market traders said this after visiting the Ntarama memorial site in Nyamata sector in Bugesera district on the 11th.April.2013. Traders had come to this memorial site to learn of the history and the mistreatment of Tutsis before and during the genocide.

Musanze market traders visit Ntarama Memorial SiteThe Tutsis were shifted to Bugesera District, they were tried on with genocide in 1992 and those who survived the genocide trial were annihilated during the 1994 genocide like everywhere else in Rwanda as Peter Rugerinyange the traders’ representative explained.

 

“The lesson we learnt after visiting the Nyamata Memorial Site is that we will do all we possibly can to ensure that genocide never happens again in Rwanda and we will tell everyone willing to listen about this lesson.”

 

For Clement Twizerimana who is in charge of culture and entertainment in Musanze district says what the traders saw and heard is to make them into the truth tellers of what happened to the world which will bond unity among Rwandans.

As Musanze traders were explained, in April 1994 when the genocide was beginning, most of the Tutsis sought refuge in Ntarama church hoping to get saved in the holy place.

This was never the case because they were all killed in this church using the traditional weapons like machetes and hatchets and ammunitions from the army and children were smashed on the walls.

The Musanze Market traders say that visiting the Ntarama Memorial Site was an experience that taught them more of what they knew about the 1994 genocide against Tutsis. This gave them the courage to strengthen the unity as Rwandans.

 

Comments (0)

Advertise Here