Tag Archive | "rwibutso"

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Gusura urwibutso rwa Murambi ngo bizatuma barushaho kugira ubushishozi mu kazi kabo.

Posted on 26 June 2012 by peter

Rwanda |  Urwibutso rwa Murambi.

Urwibutso rwa Murambi.

Abakozi ba gereza ya Mpanga batangaje ko kuba basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bizatuma barushaho gukorana ubushishozi mu kazi nyuma yo kwibonera ibimenyetso bya Jenoside no gusobanurirwa amateka yayo.

Ubwo basuraga uru rwibutso ruherereye mu karere ka Nyamagabe, abakozi ba gereza ya Mpanga basobanuriwe  amateka ya mbere na nyuma Jenoside muri rusange ndetse n’amateka yaranze agace kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro by’umwihariko.

Aba bakozi babashije kandi no kwibonera ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari bahungiye mu mazu y’ikigo cy’ishuri cyari kikiri kubakwa ku musozi wa Murambi ari nawo wubatseho uru rwibutso.

Bisengimana Eugene,umuyobozi w’agateganyo  wa gereza ya Mpanga yatangaje ko kuba aba bakozi ba gereza basuye uru rwibutso bifite icyo bibasigiye kuko harimo n’abari bakiri bato igihe Jenoside yakorwaga.

Yagize ati “ aba basore n’inkumi wabonye bose muri icyo gihe cya Jenoside bari abana batoya,ugasanga rero basa nk’aho bigereye ku muzi w’inkuru kubera ko ibimenyetso byasigasiwe n’ubuyobozi bigaragaza ukuri aba bana batari bafite aho bari bari ku magereza.”

Imibare itangwa n’abakozi b’uru rwibutso igaragaza ko kuri uyu musozi wa Murambi hiciwe inzirakarengane z’Abatutsi zigera ku bihumbi 50 zimwe muri zo zikaba zishyinguye muri uru rwibutso.


 

Comments (0)

Rwanda | Urwibutso rwa Bisesero

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Urwibutso rwa Bisesero rushyinguweho intwari itazwi

Posted on 25 June 2012 by peter

Rwanda | Urwibutso rwa BiseseroNyuma y’irimbi ry’intwari riri kuri stade Amahoro I Remera rishyunguyeho intwari itazwi, ubu ku rwibutso rwa Bisesero naho hamaze gushyinguwe intwari itazwi.

Uru rwibutso rwa Bisesero kurushyingura ho intwari itazwi, byatewe n’amateka y’Abasesero bagaragaje guhera mu mwaka 1959-1994 ubwo birwanagaho bishoboka bahangana n’ interahamwe zashakaga kubatsemba ariko bakazinaniza; nk’uko bitangazwa na Mugaborigira Stanley umukozi w’urwibutso rwa Bisesero.

Iyo ugeze kuri uru rwibutso rwa Bisesesero, uhasanga imva 4 zishyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize jenoside yo  muri mata 1994, bwa mbere ubanza kubona imva imwe nini ikikije izindi 3, muri izi ishatu harimo iy’umusaza Birara Abinadabu wagize uruhare rukomeye cyane mu guhangana n’interahamwe zashakaga gutsemba Abasesero.

Aya mabuye afite ubusobanuro bukomeye ku Basesero; nk’uko bitangazwa na Mugabarigita Stanley

Iyi mva ya Birara ikikijwe n’izindi mva 2, imwe ikaba ari iy’umuhungu wa Birara nawe Abasesero bafata nk’intwari ikomeye cyane indi mva ikaba ishyinguyemo intwari itazwi, bishatse kuvuga ko ihagarariye abandi basesero bashobora kuba baraguye mu rugamba rwo kurwanaho igihe bari bahanganye n’interahamwe.

Naho ya mva nini ikikije izi zindi 3, yo ngo ihagarariye abandi Basesero bafatanyaga n’umusaza Birara guhangana n’interahamwe; nk’uko bisobanurwa na Mugabarigira.

Kugeza ubu bigaragara ko nta rundi rwibutso rushyinguye intwari itazwi mu Rwanda; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside Mucyo Jean de Dieu.

Urwibutso rwa Bisesero iyo urugezeho, ushobora kwibonera amateka y’Abasesero agaragaza ukuntu birwanyeho bishoboka bakorehsa amabuye n’amacumu gusa, ariko bagahangana n’abantu babaga bafite imbunda za rutura, kugeza n’ubwo bashoboye kwica abasirikare bo kwa Habyarimana bakanabaka imbunda.

Abasesero birwanyeho bishoboka kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994 mu gihe ahandi abatutsi bari babamaze. Iby’Abasesero byaje kuba bibi ubwo umusaza Birara yicwaga maze interahamwe zikabahukamo zikica Abasesero basaga ibihumbi 5.

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Urwibutso rwa Nyarubuye rwashyizwe ku rwego rw igihugu- Murayire

Posted on 28 April 2012 by peter

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais aratangaza ko urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ho mu karere ka Kirehe kuri ubu rwashyizwe ku rwego rw’igihugu kandi rukaba rwitabwaho na komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside.

Nkuko umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais abitangaza ngo urwibutso rwa jenoside bitewe n’uburyo uru rwibutso rudatunganyije uko bikwiye kimwe n’izindi nzibutso za jenoside komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside yatangiye imirimo yo kuhatunganya, aho bahereye ku gice kirimo ibimenyetso bya jenoside yakorewe I Nyarubuye,ikindi ngo ni uko inyigo yo gutungaya uru rwibutso izatwara amafaranga agera kuri miliyari eshatu aho uyu muyobozi avuga ko igikorwa cyo gutunganya uru rwibutso nta gihindutse giteganijwe gutangira umwaka utaha wa 2013.

Urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, rwa Nyarubuye rushyinguyemo imibiri  igere ku bihumbi 51 muri iyo mibiri ibihumbi bigera kuri 35 yashyinguwe mu mashitingi komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside ikaba iteganya kuyishyingura mu buryo bumeze neza banavugurura urwibutso rwa Nyarubuye.


 

 

Comments (0)

ABAROKOTSE BO MURI MUSHA

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | GISAGARA: ABAROKOTSE BO MURI MUSHA NTIBISHIMIRA ITINDA RY’IYUBAKWA RY’URWIBUTSO RWABO

Posted on 14 April 2012 by peter

ABAROKOTSE BO MURI MUSHA

Abarokotse Genocide yakorerwe Abatutsi muri Mata 1994 batuye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko bababazwa nuko imyaka ishize ari 18 nta rwibutso bari bubakirwa ngo bashyingure ababo, bagasanga ari ukurangaranwa ndetse bakemeza ko habaye ukutita kuri icyo gikorwa ku ruhande rw’ ubuyobozi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Musha bugatangaza ko idindira ryo kuzuza urwo rwibutso ryatewe na gahunda ndende z’ akarere.

Abarokotse genocide yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994 bo mu murenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko kuba batari bubakirwa urwibutso nyuma y’ imyaka 18 byabangamira gahunda yo kwibuka.

Aba barokotse genocide yo muri mata 1994,  ntibahisha akababaro baterwa n’ uko mu gihe cyo kwibuka, abafite imbaraga  bakora urugendo rurerure  bajya kwibukira Mu Murenge wa Gikonko, naho abandi bakigumira mu ngo zabo mu magambo yabo, bakibaza impamvu baba bakibukira I Gikonko kandi nabo aho I MUSHA barahaburiye ababo benshi. Bakaba batangaza ko  inyubako y’ urwibutso  kugeza ubu  yadindiye kandi bari barijejwe ko muri uku kwezi kwa 4 bazahashyingura ababo.

Kuri iki kibazo, Charles Luanga Uwizerimana, ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu murenge wa Musha yatangaje ko imyubakire y’urwibutso itadindiye, kandi ko amafaranga akoreshwa mu kubaka inzibutso ari atangwa n’ uturere  atari atangwa n’ abaturage gusa.

Mu gihe abayobozi b’ umurenge batangaza ko abaturage begeranyije arenga miliyoni 1, abo baturage batangaje ko n’ akarere kari kemeye arenga miliyoni 2 kugirango urwo rwibutso rwuzure, bakemeza ko kubaka urwo rwibutso bishobora kuzakomeza kudindira kuko hari n’ abahakoze n’ abahagejeje ibikoresho batigeze bishyurwa .

 

Comments (0)

Ibyo babonye ku rwibutso

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Ibyo babonye ku rwibutso rwa Ntarama bigiye kubaha ingufu zo kwamagana ikibi cyose

Posted on 14 April 2012 by peter

Ibyo babonye ku rwibutso

Umuyobozi wa united Driving school cooperative ashyira indabyo kumva ziri mu rwibutso

Abagize koperative yigisha gutwara imodoka United Driving School Cooperative baratangaza ko, ibyo babonye ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama bibahaye ingufu zo kwamagana ikibi cyose aho kiva kikagera.

Bamwe muri twe n’urubyiruko ntibabonye uko Jenoside yateguwe ndetse inashyirwa mu bikorwa, ariko amateka dukuye hano aduhaye ingufu zo kwmagana ibyasubiza mu banyarwanda muri Jenoside ndetse no kwamagana icyatuma amacakubiri ashingiye ku moko agaruka, nkuko byemezwa n’umuyobozi w’iyi koperative Rumanshana Alphonse.

Rumanshana avuga ko baje ku rwibutso rwa Ntarama kwiga amateka no kugirango babashe kuyigisha abazabakomokaho ndetse n’ababakomokaho cyane cyane abashaka guhakana ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabaye.

Ati“ abahakana Jenoside yakorewe abatusi tuzabamaganira kure  baba abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga, ngiyo intego yacu dukuye hano”.

Twagiramungu Vicent ni umwe mu mubagize iyo koperative, avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye afite imyaka 13, ko ibyo aboneye ku rwibutso rwa Ntarama ari indengakamere bityo akaba atakwihanganira ikintu cyose cyasubiza abanyarwanda muri Jenoside ko azacyamaganira kure we n’abamukomokaho”.

Abagize United Driving School Cooperative bakaba batanze inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi ijana yo gufasha ibikorerwa kuri urwo rwibutso.

 


Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Ibyo babonye ku rwibutso rwa Ntarama bigiye kubaha ingufu zo kwamagana ikibi cyose

Posted on 13 April 2012 by peter

Rwanda |  Umuyobozi wa united Driving school cooperative ashyira indabyo kumva ziri mu rwibutso

Umuyobozi wa united Driving school cooperative ashyira indabyo kumva ziri mu rwibutso

Abagize koperative yigisha gutwara imodoka United Driving School Cooperative baratangaza ko, ibyo babonye ku rwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Ntarama bibahaye ingufu zo kwamagana ikibi cyose aho kiva kikagera.

Bamwe muri twe n’urubyiruko ntibabonye uko Jenoside yateguwe ndetse inashyirwa mu bikorwa, ariko amateka dukuye hano aduhaye ingufu zo kwmagana ibyasubiza mu banyarwanda muri Jenoside ndetse no kwamagana icyatuma amacakubiri ashingiye ku moko agaruka, nkuko byemezwa n’umuyobozi w’iyi koperative Rumanshana Alphonse.

Rumanshana avuga ko baje ku rwibutso rwa Ntarama kwiga amateka no kugirango babashe kuyigisha abazabakomokaho ndetse n’ababakomokaho cyane cyane abashaka guhakana ko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabaye.

Ati“ abahakana Jenoside yakorewe abatusi tuzabamaganira kure  baba abanyarwanda cyangwa se abanyamahanga, ngiyo intego yacu dukuye hano”.

Twagiramungu Vicent ni umwe mu mubagize iyo koperative, avuga ko Jenoside yakorewe abatutsi yabaye afite imyaka 13, ko ibyo aboneye ku rwibutso rwa Ntarama ari indengakamere bityo akaba atakwihanganira ikintu cyose cyasubiza abanyarwanda muri Jenoside ko azacyamaganira kure we n’abamukomokaho”.

Abagize United Driving School Cooperative bakaba batanze inkunga ingana n’amafaranga ibihumbi ijana yo gufasha ibikorerwa kuri urwo rwibutso.


Comments (0)

Rukara Ibuka irasaba inkunga

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Rukara: Ibuka irasaba inkunga kugira ngo urwibutso rwa Jenoside rwuzure

Posted on 10 April 2012 by peter


Rukara Ibuka irasaba inkunga

Umuryango Ibuka mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, urasaba inkunga kugira ngo igikorwa cyo kubaka urwibutso rwa Jenoside muri uwo murenge kirangire. Muri uyu murenge hashyinguwe abazize Jenoside barenga ibihumbi umunani biciwe muri kiriziya ya Rukara no mu nkengero zayo.

Umuyobozi wa Ibuka muri uwo murenge, Burakari Jean de Dieu, yavuze ko aho iyo mibiri ishyinguye hadashimishije kuko nk’iyo imvura yaguye hatembamo amazi akaba yasangamo iyo mibiri. Ati “Ntibiduhesha ishema kandi ntibihesha agaciro abacu bashyinguye aha igihe cyose batarashyingurwa ahantu heza”

Urwibutso iyo mibiri izimurirwamo rwatangiye kubakwa, ariko ngo haracyakenewe gukorwa byinshi kugira ngo rube urwibutso ruhesha agaciro abazarushyingurwamo. Burakari yongeyeho ko mu gihe imirimo yo kubaka urwo rwibutso yahagarara kandi yari yaratangiye byaba ari ikimwaro gikomeye akaba ari yo mpamvu hakenewe inkunga ya buri wese.

Ati “Niba twaratangiye igikorwa ntitukirangize twese twagawa, uwaba azi aho twavana inkunga hose yatumenyesha”

Aho urwo rwibutso rugeze, ngo rumaze gutwara miliyoni zikabakaba icumi z’amafaranga y’u Rwanda, hakaba hakenewe andi ashobora kuzaba menshi kurusha ayo rumaze gutwara kuko ngo hagenda hagaragara ibindi byinshi byazakorwa kugira ngo rube urwibutso rwiza.

Biteganyijwe ko urwo rwibutso ruzaba runafite inzu izashyingurwamo amateka y’u Rwanda mu mafoto no mu nyandiko, byu’umwihariko hakazagaragaramo amafoto n’amateka y’abazarushyingurwamo. Urwo rwibutso kandi ruzanazitirwa runashyirwemo amazi n’amashanyarazi, iyo mirimo yose ngo ikaba isaba andi mafaranga menshi ari na yo mpamvu umuryango Ibuka mu murenge wa Rukara uvuga ko ukeneye inkunga ya buri wese.


Comments (0)

Nyuma yo gutwarwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Nyuma yo gutwarwa n umuyaga, urwibutso rwa Ruhashya ruri gusanwa

Posted on 13 March 2012 by peter

 

Nyuma yo gutwarwa

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2011, urwibutso rw’abazize jenoside rwo Murenge wa Ruhashya rwasenywe n’umuyaga wari uvanze n’imvura. Imirimo yo kurusana yaratangiye kandi biteganyijwe ko izarangirana n’uku kwezi kwa Werurwe.

Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge abivuga, ngo nubwo uru rwibutso rwasenyutse ataratangira gukorera muri uyu Murenge, bivugwa ko rwasenywe n’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi yaguye muri uyu Murenge ku buryo ngo usibye uru rwibutso, hari n’andi mazu yari akomeye yasenyutse icyo gihe.

Icyakora, ushinzwe inzibutso mu Karere ka Huye we avuga ko nta n’uwabura kuvuga ko kuba rwarasenyutse byatewe n’uko rutari rukomeye cyane kuko ngo umuyaga n’imvura byavuniye inkingi hagati, akaba atari igisenge cyagurutse.

Ubundi uko uru rwibutso rwari rwubatse, rwari rugizwe na kave (cave ) ishyinguyemo imibiri y’abazize jenoside, naho hejuru hari inkingi zifashe igisenge gitwikiriye aha hantu. Mu kongera kubaka rero, n’ubundi bari kongera gushyiraho inkingi ariko noneho nyinshi kurusha iza mbere, kandi zigizwe na beto irimo ibyuma bishingiye kuva muri metero imwe n’igice zo mu butaka.

Mu gihe kandi mbere uru rwibutso rwari rwubatswe na Rwiyemezamirimo mu myaka ya za 2004, ubu ruri kubakwa n’Umurenge ufatanyije n’Akarere : izi nzego ni zo zashatse abahagararira ubu bwubatsi ndetse n’abakurikiranira umunsi ku wundi uko inyubako izamurwa ngo hato hatazavaho habonekamo amakosa.

Imirimo yo gusana uru rwibutso izarangira itwaye amafaranga miliyoni umunani z’amanyarwanda (8.000.000Frw). Akarere ka Huye ubwako katanze miliyoni esheshatu zirenga, asigaye akaba agomba kuva mu misanzu y’abaturage. Icyakora, kugeza ubu abaturage bamaze gutanga ibihumbi hafi magana ane (400.000F), inkunga zikaba zikomeje gukusanywa.


Comments (0)

Advertise Here