Tag Archive | "tourism"

Ingoro z’umurage w’u Rwanda ziteguye gukorana n’abikorera mu kubyaza umusaruro umuco

Tags: , , , , , , , ,

Ingoro z’umurage w’u Rwanda ziteguye gukorana n’abikorera mu kubyaza umusaruro umuco

Posted on 27 June 2015 by peter

Ingoro z’umurage w’u Rwanda ziteguye gukorana n’abikorera mu kubyaza umusaruro umuco 

Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda cyatangije gahunda yo kumenyekanisha ibikorwa byacyo ku buryo buruta ubwari busanzwe. Iki gikorwa cyakorewe ku Ngoro y’umurage y’ i Huye, ku itariki ya 25/6, ngo ni intangiriro yo kwagura amarembo, abikorera babyifuza bagafatanya n’ikigo mu kubyaza umusaruro umuco w’Abanyarwanda.

Nk’uko bisobanururwa na Ivan Twagirashema, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iki kigo, ngo gahunda batangije ni iyo gukora ku buryo Ingoro z’umurage w’u Rwanda zimenyekana kurushaho: Ingoro zigere mu bigo by’amashuri, zinyure kuri tereviziyo, … zisurwe na bose, buri Munyarwanda yumve ko umutungo urimo umureba.

Ibi ngo bazanabishobozwa n’uko iki kigo cyahawe abakozi bahagije: bavuye ku mubare wa 18 ikigo cyari cyasigiwe muri reforume yo muri 2006, none ubu bagera ku 109.

Ingoro z’umurage w’u Rwanda ziteguye gukorana n’abikorera mu kubyaza umusaruro umuco

Dr. Twagirashema kandi ati “kugira ngo ufite amafaranga abe yakwemera gushora imari mu kintu, ni uko aba afite uko agusanga, kugira ngo yumve ko kwifatanya nawe hari inyungu abifitemo.” Ngo ni yo mpamvu y’uku gutangira kwerekana ingoro z’umurage uko bitari bisanzwe, kugira ngo bimwe mu bihakorerwa bitangire gucuruzwa mu Rwanda no ku masoko mpuzamahanga.

Dr. Twagirashema kandi ati « byose bigakorwa kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kugaragara mu bundi buryo, atari ingagi gusa. Iki ni ikindi gishya kigiye kujya kigaragaza hanze ubwiza bw’igihugu cyacu.”

Mu birango byashyizwe ahagaragara, harimo logo nshyashya y’iki kigo. Iyi logo igizwe n’amabara agize ibendera ry’u Rwanda, kandi uwayitegereza yayibonamo byinshi.

Alphonse Umuliisa, umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda ati “ikirango gishya iyo ukirebye ubona harimo nk’ikamba ry’umwami, ukabona udusozi, ukabonamo amabara agize ibendera ry’u Rwanda, … ni ikirango gishya kigaragaza igihugu…”

Tugarutse ku bimuritse mu Ngoro z’umurage w’u Rwanda bishobora kubyazwa umusaruro, kimwe muri byo ni amabara agaragara ku rugo rw’ingoro y’i Huye, yifashishwaga n’Abanyarwanda mu mitakire yabo. Ngo haherewe kuri aya mabara, abikorera bashobora kuzajya bakora ibishushanyo, tableau mu rurimi rw’igifaransa, byajya bigurishwa mu mahanga nk’umwimerere w’abanyarwanda.

Kuri ubu, mu ngoro y’i Huye, harimo n’imurika ridahoraho rigaragaza uko ubucuzi bwakorwaga kuva kera cyane mu Rwanda. Ikigaragara muri iri murika ni uko mu Rwanda hari ubutare bushobora kubyazwa ibyuma, urugero nk’amasuka, nk’uko Abanyarwanda ba kera babikoraga. Igisigaye ni uko Ingoro z’umurage w’u Rwanda zakorana n’abikorera, tekinike bazi zikabyazwa umusaruro wateza imbere Abanyarwanda.

Comments (0)

Murundi: Abatuye muri Nyanga barasaba ko urutare rwa Biraro rwajya rukorerwaho ubukerarugendo

Tags: , , , , , , , ,

Murundi: Abatuye muri Nyanga barasaba ko urutare rwa Biraro rwajya rukorerwaho ubukerarugendo

Posted on 20 June 2015 by peter

Murundi: Abatuye muri Nyanga barasaba ko urutare rwa Biraro rwajya rukorerwaho ubukerarugendo

Abaturage batuye mu gace kazwi nka Nyanga y’Abarozi ko mu kagari ka Murundi mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ngo bifuza ko urutare rwa Biraro ruri muri ako gace rwatunganywa, rukajya rukorerwaho ibikorwa by’ubukerarugendo kuko ari urw’amateka.

Abatuye muri ako gace bavuga ko hari hatuye abagabo babiri, uwitwa Kagongo na Cyanyarubwa bavugwaho kuba baragiraga imbaraga zidasanzwe bamwe bagereranya n’imitsindo abandi bakazita amarozi, abo bagabo ngo bakaba barakundaga kuragurira kuri urwo rutare.

Uretse ibikorwa byo kuragura Cyanyarubwa na Kagongo baba barahakoreraga, ubuvumo buri muri uru rutare ngo bwifashishwaga nk’urubuhero rw’abakobwa ba kera, by’umwihariko ababaga bagejeje igihe cyo kurongorwa bakajyanwa muri ubwo buvumo kugira ngo bahabwe inyigisho zijyanye no kubaka urugo.

Urayeneza Anastaziya ni umukecuru wo muri ako gace na we wagiye mu rubohero muri ubwo buvumo. Ntazi neza imyaka afite ariko avuga ko yabyirutse ku ngoma y’umwami Mutara III Rudahigwa.

Murundi: Abatuye muri Nyanga barasaba ko urutare rwa Biraro rwajya rukorerwaho ubukerarugendo

Agira ati “Umukobwa yajyaga kurongorwa tukamujyanayo tukamarayo nk’icyumweru n’amasunzu yacu n’amavuta y’inka. Nibwo bwari ubwihisho bwacu. Ukajyayo ugakubura, abakobwa bakajyayo bakaboha, bakabyina. Nta mukobwa wavuganaga n’umugabo uzamusaba, twarihishaga bakaza bakakubwira ngo itegure ugakubura nta kindi ukajya mu rusika ukarama”

Uretse kuba ubwo buvumo bwari urubohero rw’abakobwa bo hambere, ngo bwanagiriye akamaro bamwe mu Batutsi babuhungiragamo mu gihe cy’amatotezwa atandukanye bakorerwaga kuva mu mwaka wa 1959, by’umwihariko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko Mbonyumugenzi Mathias waburokokeyemo mu 1994 abivuga.

Aya mateka n’umumaro ubuvumo bwo mu rutare rwa Biraro bwagiriye abatuye muri aka gace ni byo bituma basaba ko hatunganywa hakajya hakorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko akarere gafite gahunda yo kubarura ahantu hose habitse amateka muri ako karere kugira ngo azasigasirwe, ndetse ku bufatanye na minisiteri y’umuco na siporo habe hatunganywa kugira ngo hajye hakorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo.

Clip Mbonyumugenzi

Aya mateka n’umumaro ubuvumo bwo mu rutare rwa Biraro bwagiye bugirira abatuye muri aka gace ni byo bituma basaba ko hatunganywa hakajya hakorerwa ibikorwa by’ubukerarugendo. Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko akarere gafite gahunda yo kubarura ahantu hose habitse amateka muri ako karere kugira ngo azasigasirwe nk’uko abo baturage babyifuza.

Clip mayor

Uretse urutare rwa Biraro abatuye muri Nyanga y’Abarozi bavuga ko rubitse amateka, hari n’amateka y’abantu bivugwa ko bagiraga imbaraga zidasanzwe babayeho muri ako gace, muri bo hakaba harimo umugore witwaga Kiyonga uvugwaho kuba yaragushaga imvura cyangwa akayibuza kugwa nk’uko bamwe mu bamwiboneye imbonankubone abikora babiduhamirije.

Cyprien M. Ngendahimana

Comments (0)

Iyi Hoteli ikazagenda yubakwa mu ma “Phase” kuko hazakorerwa ibikorwa byinshi. Iki kikaba ari igishushanyo mbonera cyerekana uko izaba imeze yuzuye neza

Tags: , , , , , , ,

Mukamira: Ibibazo by’amacumbi n’aho kwiyakirira ku baganaga akarere bigiye gukemuka

Posted on 19 June 2015 by peter

Iyi Hoteli igizwe n’amazu menshi,gusa ngo ibikorwa byo gutunganya ubusitani n’imbuga yayo ngo bikazagenda bikorwa yaranatangiye gukora

Iyi Hoteli igizwe n’amazu menshi,gusa ngo ibikorwa byo gutunganya ubusitani n’imbuga yayo ngo bikazagenda bikorwa yaranatangiye gukora

Mu gihe akarere ka Nyabihu katagiraga Hoteli,ubuyobozi buratangaza ko bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu mwaka hazaba hatangiye Hoteri ya “Mukamira Guest House” igiye kuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 570.

Iyi Hoteli ngo izakemura ibibazo akarere n’abaturage bagiraga, nko kubura aho abakagana biyakirira,aho barara n’ibindi.Abaturage bakaba basanga iki gikorwa remezo kizaba gifatiye runini abagize aka karere.

Iyi Hoteli mu gihe izaba itangiye ngo izakemura ibibazo by’ababuraga amacumbi n’abakeneraga kwiyakira n’aho kuruhukira

Iyi Hoteli mu gihe izaba itangiye ngo izakemura ibibazo by’ababuraga amacumbi n’abakeneraga kwiyakira n’aho kuruhukira

Gasore Hategekimana,umwe mu baturage bo mu murenge wa Mukamira we,avuga ko nta kiza nko guturana na Hoteli yo ku rwego nk’uru,kuko asanga bamwe bazabonamo akazi,abandi bakagemuremo umusaruro w’imyaka.

Yongeraho ko bizanateza imbere umujyi wa Mukamira haba mu rwego rw’imyubakire,ubukerarugendo n’imibereho myiza y’abaturage.

Ndayisaba Felix,ni umwe mu bakozi bo mu karere ka Nyabihu. Ubwo yaganiraga na kigalitoday ku bijyanye n’iyi Hoteli igiye kuzura muri Mukamira,yavuze ko izakemura ibibazo bitandukanye,byaba iby’amacumbi kuri ba mukerarugendo,abashyitsi baganaga akarere ka Nyabihu bakabura aho baruhukira, iby’aho kwiyakirira n’ibindi.

Ibi kandi byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif ubwo yaganiraga na Kigalitoday ku bijyanye na Mukamira Guest House.

Yagize ati“ urumva rero niba akarere nta hantu nk’aho twari dufite,haje hakemura ikibazo,uyu munsi byari bigoye kubona abashyitsi barenga 20,byasabaga ko tujya kubacumbikishiriza mu tundi turere,ariko iyi Guest House umunsi izaba yuzuye natwe uzaba asuye akarere ka Nyabihu azajya arara mu karere ka Nyabihu.Ariko mu gihe cyashize wazaga gusura akarere ka Nyabihu bigasaba ko urara Rubavu cyangwa Musanze,…

Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela yabidutangarije kuri uyu wa 16 Kamena 2015, ngo biteganijwe ko iyi Hoteli izaba itangiye bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2015.

Ikazatangira ikodeshwa abashoramari,ariko ngo mu bihe biri imbere,izegurirwa abikorera bazayigura amafaranga avuyemo akazakoreshwa ibindi bikorwa biteza imbere akarere.

Iyi Hoteli ikazagenda yubakwa mu ma “Phase” kuko hazakorerwa ibikorwa byinshi. Iki kikaba ari igishushanyo mbonera cyerekana uko izaba imeze yuzuye neza

Iyi Hoteli ikazagenda yubakwa mu ma “Phase” kuko hazakorerwa ibikorwa byinshi. Iki kikaba ari igishushanyo mbonera cyerekana uko izaba imeze yuzuye neza

Iyi hoteli benshi bari banyotewe yatangiye kubakwa muri Mata 2014 na Sosiyete yitwa ECOSEC.

 

Comments (0)

Imitako iri ku rugo rukikije ingoro y’umurage y’i Huye ni iyo gutuma unyuze inyuma atekereza ku biri imbere-Umuliisa2

Tags: , , , , ,

Imitako iri ku rugo rukikije ingoro y’umurage y’i Huye ni iyo gutuma unyuze inyuma atekereza ku biri imbere-Umuliisa

Posted on 28 April 2015 by peter

Imitako iri ku rugo rukikije ingoro y’umurage y’i Huye ni iyo gutuma unyuze inyuma atekereza ku biri imbere-Umuliisa

Ujya kwinjira mu mujyi wa Butare aturutse ahitwa mu Rwabuye abanza kunyura ku rugo ruri ku burebure butari butoya na gato, rushushanyijeho imitako nyarwanda y’ubwoko bwinshi kandi rugiye ruriho amacumu arutatse, mu mwanya w’ibyuma abandi bantu bakunze kwifashisha bubaka ingo zibereye ijisho.

Imitako iri ku rugo rukikije ingoro y’umurage y’i Huye ni iyo gutuma unyuze inyuma atekereza ku biri imbere-Umuliisa2

Urwo rugo ni urukikije ubutaka bw’ingoro y’umurage y’i Huye, yitwa Ingoro y’Amateka y’Imibereho y’Abanyarwanda bo Hambere, abanyehuye benshi bakunze kwita kuri mize (musée), rukaba rwubatswe vuba.

Alphonse B. Umuliisa, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’igihugu z’Umurage w’u Rwanda, avuga ko impamvu y’ingenzi yo kubaka uru rugo no kuyishyiraho imitako nyarwanda ari ugutuma uyinyuze iruhande amenya ko imbere hari ingoro y’imibereho y’abanyarwanda bo hambere. Ngo ni uburyo bwo kuyiha ikirango.

Agira ati “ibi twabikoze mu rwego rwo kuvugurura iyi ngoro kuko urebye nta cyayihinduweho kuva yakubakwa mu mwaka wa 1989.” Na none ati “iyo uboneye kiriziya gatorika hariya, ukabona Bikira Mariya, ukora ikimenyetso cy’umusaraba … ukitegura ko ugiye kwinjira ahera.”

Na none, ngo bafatiye urugero ku ngoro zo mu gihugu cy’ubwongereza. Ati “ingoro igaragaza amateka y’Abongereza mu isi, Imperial War Museum, irangwa n’ibibunda bibiri binini byirabura… Ingoro y’Abongereza (British Museum) yo uyiboneye kure ubona ibikingi binini bikubwira ko uri mu Bwongereza.”

Uretse urugo, no mu kibuga cy’iyi ngoro haravuguruwe: udukuta turimo twari dusanzwe twubakishije amatafati ahiye twasizwe irangi tunashushanywaho imitako nyarwanda. Ngo uku kuvugurura kuzakomereza no mu zindi ngoro z’umurage w’u Rwanda, zishyirweho ibiziranga umuntu abonera kure atarazinjiramo byahereye.

Imitako yose ifite ibisobanuro

Umuyobozi w’Ingoro z’Umurage zo mu Rwanda avuga ko imitako ishushanyije ku rugo rukikije ingoro y’i Huye yakuwe mu yo Abanyarwanda bifashishaga mu gutaka. Ubu ngo bari gukora ubushakashatsi kuri iyo mitako, ku buryo mu bihe bizaza bazasohora igitabo kiyisobanura.

Amacumu atatse kuri uru rugo ngo ni ay’amoko y’amacumu yifashishwaga n’Abanyarwanda. Kugeza ubu ngo ubushakashati bwabashije kumenya amoko 43, nyamara ngo Abanyarwanda bagiraga amoko 120.

Ku bwinjiro bubiri bunini bw’iyi ngoro, hari ibihanga bibiri bibiri by’inka z’inyambo (zifite amahembe maremare ateze neza). Impamvu zabyo ngo ni ukugaragaza agaciro Abanyarwanda bahaga inka.

Ibyo bihanga ariko biri mu ibara rya zahabu. Si mu ibara ry’inka. Bwana Umuliisa avuga ko mu bugeni n’ubuhanzi, atari ngombwa ko ibintu byashushanyijwe bihabwa amabara asa n’ayo biba bifite iyo bitashushanyijwe. Ati « ubundi bishyirwa mu ibara rya zahabu no mu rindi ntazi uko bita mu kinyarwanda. »

Agaciro k’urugo  ntigakwiye kubarwa mu mafaranga

N’ubwo hari abajya bavuga ko urugo rukikije ingoro y’umurage y’i Huye (urukuta rushushanyijeho ahagana ku muhanda ndetse n’urugo rugizwe n’amatafari n’ibyuma by’amatubes) rwaba rwaratwaye akayabo ka miriyoni 500, Bwana Umuliisa avuga ko atari byo. Ngo bifashishije ibihumbi 300 byonyine.

Abatekereza ko kubaka uru rugo n’amafaranga angana kuriya ari ukwaya, ababwira ko batari bakwiye kubarira agaciro karwo mu mafaranga, ahubwo mu cyo rumaze mu kugaragaza no kubumbatira umurage w’Abanyarwanda.

Ati « nk’uko iyi ngoro ubwayo ntayibara mu mafaranga, n’uru rugo ni uko. Byose bifite icyo bivuga ku mateka y’Abanyarwanda… » Ngo bibereyeho kwigisha kandi uburezi nta wabuha agaciro mu mafaranga.

Na none ati « aya ni amateka, kandi amateka ntitwayabara mu mafaranga. N’ubwo abantu baza kubisura tubishyuza, ariko igishoro ntidukwiye kukibara. Ntabwo nshaka kunganyisha umuco n’amafaranga. »

Kuvugurura ntibyarangiye

Bwana Umuliisa kandi avuga ko uretse gukikiza urugo hegitari 20 z’isambu y’ingoro y’umurage y’i Huye, ibikorwa by’ivugurura bitazarangirira aho. Ati « muri uru rugo tuzahazana n’udusimba abantu bazajya basura. »

Kuri ubu ngo batangiye kugabanya ibiti by’inturusu biri mu ishyamba rikikije iyi ngoro, bakaba bazateramo ibijyanye n’udusimba bazahazana. Ngo bazanubaka mu gice cyo hepfo amazu yubatse mu buryo gakondo ababishaka bazajya bacumbikamo (lodges).

Comments (0)

Minisitiri w’ubuzima yasuye kwa Mirenge ku Ntenyo 3

Tags: , , , , , ,

Ruhango: Minisitiri w’ubuzima yasuye kwa Mirenge ku Ntenyo

Posted on 02 April 2015 by peter

Minisitiri w’ubuzima yasuye kwa Mirenge ku Ntenyo

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuzima Dr Ndimubanzi Patrick, ari nawe ushinzwe akarere ka Ruhango muri Guverinoma, yasuye site yo kwa Mirenge ku Ntenyo aharimo gutunganywa n’urubyiruko rw’abakarani rwibumbiye muri koperative “COMEP”.

Minisitiri w’ubuzima yasuye kwa Mirenge ku Ntenyo 2

Ubwo yasuraga ibikorwa by’urubyiruko rw’abakarani biyemeje gutunganya site yo kwa Mirenge ku Ntenyo, tariki ya 28/03/2015, yashimye cyane igitekerezo cyagizwe n’uru rubyiruko, cyo gukomeza kubungabunga amateka y’u Rwanda, arwizeza ko azakomeza kuruba hafi mu bitekerezo.

Uru rubyiruko rwibumbiye muri koperative “COMEP”, rwavuzeko rushimishijwe n’uko rwasuwe na minisitiri bwa mbere, rukaba rwamusabye kuzarukorera ubuvugizi mu nzego zitandukanye, kugirango intego rwihaye yo guhindura aha hantu nyaburanga igerweho.

Minisitiri w’ubuzima yasuye kwa Mirenge ku Ntenyo 3

Nyandwi Vital umuyobozi wa COMEP, ati “twishimye cyane, kuva twatangira iki gikorwa, nibwo bwa mbere dusuwe na minisitiri, tukaba twizeye ko azadukorera ubuvugizi mu nama aba arimo zose, kandi ibi bigiye no kutwongerera imbaraga”.

Aha hantu harimo gutunganywa n’iyi koperative, iyo uhageze uhabona umugina munini bavuga ko hamenwaga ibivuzo byavaga ku mukungu Mirenge. Iyo uwuhagaze hejuru ugafata isuka ugahinga, munsi havumbukamo imbaragasa nyinshi kubera ibi bivuzo. Ubu hakaba hitwa ku mugina w’Imvuzo.

Uru rubyiruko rukavuga ko rwiyemeje kuhagira ahantu nyaburanga, rukahubaka amahotel, rukanandika ibitabo bisobanura amateka y’aha hantu kugirango atazasibangana.

Rukaba rumaze kuhatanga amafaranga asaga miliyoni ebyiri, ariko ngo ubushobozi bukaba bukiri buke, rukavuga ko rugikeneye izindi mbaraga.

Comments (0)

Inkengero z’ikiyaga cya burera

Tags: , , , , , , ,

Kubyaza umusaruro inkengero z’ikiyaga cya Burera bigenda biguru ntege

Posted on 16 December 2014 by peter

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko umushinga wo gutunganya inkengero z’ikiya cya Burera, hubakwa amahoteli ndetse hashyirwa n’umucanga (beach) uri gushyirwa mu bikorwa nyamara uhageze abona ntakibigaragaza, dore ko hashize imyaka irenga ibiri uwo mushinga uvugwa.

Inkengero z’ikiyaga cya burera

Inkengero z’ikiyaga cya burera

Uwo muhigo cyangwa umushinga washyizweho mu rwego rwo kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere ka Burera arimo ikiyaga cya Burera. Aho bashishikarije abashoramari batandukanya gushora imari muri uwo mushinga.

Inkengero z’ikiyaga cya burera

Inkengero z’ikiyaga cya burera

Kubera ko abakerarugendo batandukanye baza gusura icyo kiyaga ndetse n’imisozi igikikije ariko bakabura aho bidagadurira mu mazi cyangwa se aho baruhukira. Bagahitamo kujya mu karere ka Musanze mu birometero bibarirwa muri 20 uvuye kuri ibyo biyaga.

Umushinga wo kubaka amahoteli ku nkengero z’ikiyaga cya Burera ndetse no kuhashyira umucanga, watangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 2012. Nyamara iyo ugeze ku kiyaga cya Burera ubona nta kigaragaza ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa vuba.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, we ahamya ko hari byinshyi byatangiye gukorwa ku nkengero z’ikiyaga cya Burera aho bita mu Gitare, mu murenge wa Kagogo ndetse no mu murenge wa Rugarama.

Agira ati “Twabanje gukuraho inzitizi zatuma (abashoramari) batitabira icyo gikorwa, tumaze gucamo imihanda. Ubu twahagejeje amashanyarazi, ubu tugiye kongera icyiciro cya kabiri cyo gucamo indi mihanda, amazi nayo ari bugufi ahongaho, ibyo byose byamaze kugerayo.

Ubu twamaze kuhaca ibibaza. Ariko dufite n’igishushanyo mbonera: gutura kuri ziriya nkengero, ari kuri Burera, ari kuri Ruhondo, byose bifite gahunda yamaze gusobanuka. Ubwo rero ahasigaye ni ukugira ngo duhamagare buri wese uhafite ubutaka, ashobore kuba yaza mu by’ukuri atangire kubaka.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari bamwe mu bashoramari berekanye ko bafite ubushake bwo gushora imari mu kubaka amahoteli ku kiyaga cya Burera ndetse no gutunganya neza inkengero zacyo.

Agira ati “Kugeza ubungubu dufite abantu batatu bagaragaje ubushake harimo Abihayimama…barenze icyiciro cyo gukusanya inkunga. Natwe nk’akarere turashaka kubaka hoteli dufatanyije n’umufatanyabikorwa witwa Noguchi.

Twamaze kugura ubutaka. Twamaze no kuhageza ibyangombwa by’ibanze byo kubaka. Ubu muri iyi ngengo y’imari (2014-2015) tugiye kuyivugurura, turateganya gushyiramo nka miliyoni 70 zo gutuma abantu batangira, natwe tukabakurura.”

Akomeza avuga ko abandi biyemeje gushora imari babyaza umusaruro inkengezo z’ikiyaga cya Burera ari abashoramari bavuka mu karere ka Burera.

Ngo mbere nta bushake bari bafite ngo ariko bamaze kubona ko hari undi mushoramari wujuje hoteli mu murenge wa Cyanika, ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Cyanika, bahise batinyuka.

Mu karere ka Burera hari andi mahirwe yashorwamo imari arimo igishanga cya Rugezi, ahantu haranga amateka y’u Rwanda harimo aho Rukara rwa Bishingwe yiciye umuzungu, ku Bivumu n’ahandi nko kwa Basenya ba Nyirwantwari.

Bamwe mu bashoramari ariko berekana impungenge zo kuba aho bashora imari mu karere ka Burera atari nyabagendwa.

Ubuyobozi bw’ako karere bwo buhamya ko ikizakomeza kuzana abashoramari mu karere ka Burera ari umuhanda wa kaburimbo ugiye kuhubakwa. Uwo muhanda uzaturuka kuri Base mu karere ka Rulindo, ukomeze ujya ku bitaro bya Butaro, ugere muri santere ya Kidaho, mu murenge wa Cyanika.

Comments (0)

Things that you shouldn’t miss in Kibuye town

Tags: , , , , , , ,

Things that you shouldn’t miss in Kibuye town

Posted on 05 December 2014 by peter

Things that you shouldn’t miss in Kibuye town

If you ever think of visiting or taking off a vacation to a tranquil and quite place anywhere in Rwanda, Kibuye town is one of the perfect spots that will be highly recommended.

Located in the Western Province of Rwanda, Kibuyetown is about two hour drive from the capital Kigali. The most interesting aspect about this town is that you will never get lost. The town is built on a single roundabout, arguably the biggest on the region, in that if all roads will lead you to the same place

The town lies on the eastern shore of Lake Kivu, about halfway down, and between Gisenyi and Cyangugu but is largely known for having touristic activities and being a serene place to be in touch with nature.

Surround by Lake Kivu from all angles, the town boasts of hotels, a golf course, a newly built environment museum and a beach. Gold Eden Rock, Bethany Hotel, Moriah Hill and Holiday Hotel are just but a few of the known hotels in the town.

Things that you shouldn’t miss in Kibuye town

The town is also known for being home to one of the rarest lake delicacies of baby fish – which is locally known as sambaza, found in Lake Kivu. The sambaza delicacies are one of the dishes served with locally made cassava flour and the taste of this meal is one the can only be experienced in person.

A boat ride is relatively cheap depending on the number of people on board, but it is recommended that you visit the Amahoro (peace) island where you will watch variety of birds, a domesticated monkey that can share a bottle of beer with the visitors to the amusement.

The Amahoro Island gives one a panorama view of the whole lake and some moments one thinks that they are going to cross the horizons from one planet to another. The perfect view of the sunset on this island is one of the magnificent views as the splash waters hit rocks towards the skyline.

Don’t miss visiting the Bisesero genocide memorial site, a place where Rwandans stood against the genocidaires refusing to divide the community in to Tutsi’s and Hutus during the 1994 genocide memorial.

Here, over 4000 residents had gathered on top of Muyira Hill with stones and spears ready to defend themselves. Mortar 81s and 82s faced the hill letting loose the gigantic bullets as the interahamwe extremists rose up the hill. At the same time the Bisesero Tutsis were aware they had been attacked – upon anyone who tried to go up to the top they would throw stones and spears in defense.

 

Comments (0)

Ikigo cy’amashuri abanza cya Basumba kizafasha abana bagera kuri 352 bakigaho ndetse n’ababyeyi baturiye ako gace kari gasanzwe katagira ishuri ribanza

Tags: , , , , , , ,

Nyabihu: Abaturage biyemeje kurushaho kubungabunga Parike y’ibirunga ,nyuma yo gusogongera ku byiza bikomoka ku madevise

Posted on 30 June 2014 by peter

Bitewe n’ibyiza by’amaparike n’ibindi bikurura ba Mukerarugendo bikinjiza amadevise mu Rwanda, bamwe mu baturage baturiye Parike y’ibirunga mu mirenge ya Kabatwa na Bigogwe,bavuga ko bagiye kurushaho kubungabunga iyo parike birinda icyo aricyo cyose cyayihungabanya.

Ni nyuma yo gusogongera ku byiza bikomoka ku bukerarugendo ,aho bubakiwe ishuri ribanza rya Basumba mu murenge wa Bigogwe ku nkunga ya RDB kandi n’indi mishinga 21 itandukanye irimo iy’ubuhinzi,ubworozi n’ibidukikije n’uburezi, izatwara miliyoni 210 z’amafaranga y’ u Rwanda, ikaba ikomeje gukorwa muri uru rwego mu karere ka Nyabihu nk’uko Twahirwa Abdoulatif umuyobozi w’akarere yabigarutseho .

 Abaturage biyemeje kurushaho kubungabunga

Gakuru Onesphore umwe mu baturage baturiye Parike y’ibirunga avuga ko bagiye kuyibungabunga bivuye inyuma bitewe n’inyungu ibazanira zirimo n’ibikorwa remezo

Gakuru Onesphore umwe mu baturage baturiye Parike y’ibirunga avuga ko bagiye kuyibungabunga bivuye inyuma bitewe n’inyungu ibazanira zirimo n’ibikorwa remezo

Nyuma yo gushyikirizwa ku mugaragaro ishuri ribanza rya Basumba ,mu murenge wa Bigogwe,aho abaturage bavuga ko muri aka gace ubusanzwe nta shuri ribanza ryari rihari, ngo byasabaga abana gufata ibirometero bisaga 6 bajya mu mashuri ya Kabatwa cyangwa ahandi ,abaturage nabo biyemeje kubungabunga biruseho parike y’ibirunga baturiye.

 Abaturage biyemeje kurushaho kubungabunga Parike y’ibirunga ,nyuma yo gusogongera ku byiza bikomoka ku madevise

Impamvu nyamukuru ngo ni uko iri shuri RDB yabubakiye kuri ubu ryigamo abana 352 ndetse hakigisha n’abarimu 6, barikesha umusaruro uturuka ku bukerarugendo. Bakaba basanga kuri bo ari igikorwa gikomeye, kuko basanga nabo RDB ikora ibishoboka byose ngo isaranganye nabo inyungu ziva mu bukerarugendo.

Kubera iyi mpamvu,Ntamukunzi Ousier umwe mu baturage bo muri ako gace asanga ari iby’ingenzi kubungabunga parike n’ibindi bidukikije bikurura ba mukerarugendo kuko umuturage aba yigirira neza ndetse anagirira neza igihugu. Yongeraho ko ibikomoka kuri parike bifasha yaba abaturage ndetse na Leta kugera ku iterambere.

Gakuru Onesphore nawe ni umuturage uturiye parike y’ibirunga. Avuga ko kuri ubu abaturage nyuma yo guhabwa igikorwa remezo cy’ishuri ribanza ntaryo bari bafite,kuri ubu basobanukiwe kurutaho n’ibyiza bya parike n’ubukerarugendo.

Iyi akaba ariyo mpamvu nta muturage uzongera gutema imigano muri parike y’ibirunga mu gace batuyemo cyangwa gusagarira inyamaswa,kugira ngo parike isagambe kandi irusheho gukurura ba mukerarugendo bityo igihugu gitera imbere n’abaturage bagumye kugezwaho ibikorwa remezo.

Onesphore yongeraho ko buri muturage agiye kuba ijisho rya mugenzi we no gufatanya n’abakozi ba parike kurushaho kuyibungabunga.

Ikigo cy’amashuri abanza cya Basumba kizafasha abana bagera kuri 352 bakigaho ndetse n’ababyeyi baturiye ako gace kari gasanzwe katagira ishuri ribanza

Ikigo cy’amashuri abanza cya Basumba kizafasha abana bagera kuri 352 bakigaho ndetse n’ababyeyi baturiye ako gace kari gasanzwe katagira ishuri ribanza

Ambasaderi Karitanyi Yamina, umuyobozi muri RDB ushinzwe  ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije. Avuga ko abaturage bakwiye kumenya ko amaparike ari ayabo kandi  inyungu zivamo nabo zibagirira akamaro kuko Leta yashyizeho igikorwa cyo gusaranganya nabo izi nyungu uhereye mu mwaka wa 2005.

 Kuva muri uyu mwaka wa 2005, miliyari 1 na miliyoni 962 bikaba bimaze gushorwa mu mishinga nkiyo 360  iteza imbere abaturage cyane cyane baturiye amaparike n’ahari ibikorwa by’ubukerarugendo ngo barusheho gutera imbere bityo banafate iya mbere mu kubungabunga amaparike n’ibyo bikorwa.

Imishinga yo muri ubu buryo isaga 100 ikaba ikorerwa hafi ya parike y’ibirunga aho 21 muri yo ikorerwa mu karere ka Nyabihu.Umurenge wa Kabatwa,Mukamira na Bigogwe ikaba mu mirenge ituranye n’ibirunga kandi imwe muri yo igakora no kuri parike y’ibirunga.

Mu gihe Parike n’ibikorwa by’ubukerarugendo byinjiriza byinshi igihugu n’abagituye,abaturage bazituriye barimo n’abo mu duce twa Nyabihu bakaba basabwa kuzibungabunga no gukumira icyazangiza cyose.

Comments (0)

m_Abatuye ahantu nyaburanga barasaba ko hagezwa ibikorwa remezo

Tags: , , , ,

Ruhango: Abatuye ahantu nyaburanga barasaba ko hagezwa ibikorwa remezo

Posted on 31 October 2013 by peter

m_Abatuye ahantu nyaburanga barasaba ko hagezwa ibikorwa remezo

Aha hantu haratangira gutungankwa guhera uyu mwaka wa 2013

Akarere ka Ruhango kari mu turere dufite ahantu hazwi mu mateka, ariko kubera ibikorwa remezo bitahagera usanga ngo ntacyo bimarira abahatuye.

Niringiyimana Jamvier utuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, atuye hafi y’ahantu hazwi ku izina ry’Amasenga y’impyisi mu kagari ka Gitinda, avuga ko aha hantu hazwi cyane, ariko ngo kuba nta bikorwa remezo bihaba, bituma abahatuye ntacyo habamarira.

Niringiyimana avuga ko, aha hantu hakundwa cyane n’abaturage, kuko ngo umuntu hari igihe afata umuryango we akawujyana kuhatemberera, akavuga ko haramutse hashyizwe ibikorwa remezo hagera bamukerarugendo benshi bityo bigatuma abahatuye bahabyaza umusaruro.

Habyarimana Joseph, we avuga ko mu tundi duce tuzwimo amateka akomeye hatejwe imbere kuburyo abahutuye usanga bibafasha mu iterambere, agasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kugira icyo bwakora kugirango ahantu nyaburanga hagezwe ibikorwa remezo, bityo bishobore guafsha abatuye aha hantu.

Umyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, avuga ko akarere gafite gahunda yo guteza imbere ahantu nyaburango hose, ndetse ngo bihaye intego y’uko buri ngengo y’imari ya buri mwaka bazajya batunganya ahantu hamwe mu gihe akarere katari kabona amikoro ahagije.

Avuga ko mu ngengo y’uyu mwaka wa 2013-2014, bazatangirana n’ahantu hazwi cyane mu mateke ariho ku Rutare rwa Kamegeri, bityo n’ahandi bakazakomeza kuhakora buhoro buhoro, kuko ngo nabo nk’ubuyobozi basanga aha hantu hakwiye kubyazwa umusaruro wafasha abahaturiye.

Kugeza ubu mu karere ka Ruhango uhasanga ahantu hazwi mu mateka hashobora gukurura ba mukerarugendo hagera ku munani, aha ni nko ku  Urutare rwa Kamegeli, Umugina w’ Imvuzo, Intango ya Rwabugili, Amasenga y’ Impyisi, Umwari wa Musamo, Igisoro cya Ruganzu, Iriba rya Mashira no  kwa Mwungeri wa Nyankaka.

Comments (0)

m_Hagiye kubakwa “Camp Site” y’abakerarugendo ku gishanga cya Rugezi 2

Tags: , , , , , ,

Burera: Hagiye kubakwa “Camp Site” y’abakerarugendo ku gishanga cya Rugezi

Posted on 31 October 2013 by peter

m_Hagiye kubakwa “Camp Site” y’abakerarugendo ku gishanga cya Rugezi

m_Hagiye kubakwa “Camp Site” y’abakerarugendo ku gishanga cya Rugezi 2

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bugiye kubaka “Camp Site” ku gishanga cya Rugezi, abakerarugendo bazajya baruhukiramo, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo muri ako karere.

Ubwo buyobozi buvuga ko iyo “Camp Site” izubakwa ku nkengero z’igishanga cya Rugezi, mu murenge wa Gatebe, muri ako karere. Umwaka w’imihigo 2013-2014 ngo uzarangira n’iyo “Camp Site” yaruzuye; nk’uko babitangaza.

Iyi “Camp Site” niyuzura izaba ifite akamaro gakomeye kuko abakerarugendo bajyaga gusura igishanga cya Rugezi baburaga aho baruhukira bikaba ngombwa ko bongera bagakora urundi rugendo basubira mu mujyi wa Musanze.

Igishanga cya Rugezi gikurura ba mukerarugendo kuko ari umutungo kamere w’isi bitewe n’imiterere yacyo ndetse n’ibimera n’ibindi binyabuzima bikiri mo. Ibyo byatumye icyo gishanga gikomwa kuburyo kuburyo nta baturage bemerewe kugihingamo.

Icyo gishanga kiri hagati y’imirenge ya Butaro, Kivuye, Gatebe, Ruhunde, Rwerere na Rusarabuye, mu karere ka Burera. Icyo gishanga ni kinini kuburyo kigera no mu karere ka Gicumbi.

Mu gishanga cya Rugezi hororerwa mo inyoni z’ubwoko bwinshi. Harimo inyoni zitwa “Incencebere” zitaboneka ahandi ku isi uretse muri icyo gishanga. Ibyo bituma ba mukerarugendo batandukanye baza kugisura.

Munsi y’icyo gishanga kandi habamo amazi menshi. Ayo mazi niyo abyara urusumo (Chute) ruri mu murenge wa Butaro, rubyara amashanyarazi acanira ibice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda.

Iyo umuntu arebera kure icyo gishanga abona nta mazi arangwamo kubera ko haba hagaragara ibyatsi gusa. Ariko hari igice cy’icyo gishanga kigaragaramo amazi hejuru kuburyo hanyura mo ubwato.

Ayo mazi ava mu Rugezi, akanyura ku rusumo, niyo ajya mu kiyaga cya Burera, akava mu kiyaga cya Burera ajya mu kiyaga cya Ruhondo anyuze kuri Ntaruka ahari urugomero rw’amashanyarazi acanira igice kinini cy’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Uganda.

Ayo mazi yo mu kiyaga cya Ruhondo, asohokera mu mugezi wa Mukungwa, ukomeza mu mugezi wa Nyabarongo.

Comments (0)

Advertise Here