Tag Archive | "uko"

Amazi bita amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Amazi bita amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Posted on 13 July 2012 by peter

Amashyuza ni amazi aherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kabuye. Amashyuza akaba ari amazi ashyushye ava mu butaka, akaba ari ahantu abantu bakunze gusura cyane kubera imiterere y’ayo mazi.

Amazi bita  amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Ikidendezi cy’amazi y’amasyuza

 

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage batuye hafi y’ayo mazi bita Amashyuza bavuga ko aya mazi uko yashyuhaga kera ubu atari ko ameze.

Abageze mu zabukuru bahaturiye bavuga ko kera yavuraga indwara y’ibinyoro ku bayogaga bayirwaye. Ubu hakaba hari gahunda yo kubyaza aya mazi umusaruro nka hamwe mu hantu nyaburanga hakunze gusurwa.

Aya mazi agizwe n’ibidendezi bigeze kuri bitatu, kimwe kinini cyane gifite ibice bibiri ndetse gifite n’aho ashokera agakomeza ariyo afite impande ngufi ariko hagati naho nta we uzi uko hareshya, ibindi bibiri byo bimeze nk’ibyobo binini cyane, ngo bakaba babyita udukono.

Ibi bifite amazi asa n’icyatsi nabyo ngo nta we uziko bireshya, Ibyo byobo by’amazi bita udukono dukikijwe n’ibiti binini cyane bimeze nk’ibivumu, ngo bikaba byitwa “ibitobyi”. Amazi yo muri utu dukono afite aho atembera atoboye ubutaka, ariko kandi n’ubwo atemba ntabwo akama cyangwa ngo agabanuke.

Umukecuru Mukaruziga Athanasie mu kiganiro kirambuye  cye kuri uyu wa 11/7/2012 yatangaje ko kimwe ko aya mazi ahindura ibara uko ashatse, kuko nko mu minsi iri imbere muri nzeri ngo ahinduka umutuku.

Mu gihe cy’imvura bwo ngo ni bwo ashyuha cyane. Gusa aho aya mazi ari ubu ni aha gatatu kuko yagiye yimuka.

Avuga ko mbere yabanje inyuma y’umusozi  bwa kabiri yimukiye ku musozi hejuru, ubu aho ari akaba ari aha gatatu.

Yavuze ko nyirakuru yamubwiye ko kera ariya mazi yavuraga ibinyoro ku bantu babaga babirwaye iyo bajyaga kuyogamo.

Umukecuru Mukaruziga Athanasie avuga ko na nyirakuru yababwiraga ko yavutse agasanga ayo mazi ashyushye. Gusa ngo ikigaragara ni uko aya mazi agenda agabanuka ariko ntakame burundu, ikindi kandi ngo ni uko ubushyuhe bwayo bugenda bugabanuka.

Uyu mukecuru avuga ko nko mu myaka ya 1970 umuntu yashyiragamo iseri ry’ibitoki (inyamunyo) rigashya, cyangwa se bagashyiramo ibijumba bigashya.

Ikindi ngo ni uko n’umuntu uyozemo, iyo yishinze ubushyuhe bwayo ahasiga ubuzima cyane cyane iyo ananiwe kuko ngo aca abantu intege, hakaba ngo haraguye abantu benshi mu gihe cyo ha mbere.

Aya mazi y’amashyuza ngo nta kinyabuzima na kimwe mu byo mu mazi kibamo. Gusa kera ngo hajyaga habonekamo inzoka, ariko ubu nta zikibonekamo.

Ikindi ngo ni uko hari inuma zigurukira ku biti bikikije aya mazi, uko ikigurukiyeho hashira akanya ikaba irapfuye, ikagwa muri aya mazi.

Ibi ngo bikunze kubaho mu gihe cy’imvura. Gusa n’ubwo aya mazi nta we uzi aho aturuka, nta n’uzi uko areshya, ngo hasi muri nyina ni kure cyane.

Aya mazi y’amashyuza ngo inka zarayakundaga cyane kuko ngo araryohera, ameze nk’arimo umunyu.

Aya mazi y’amashyuza ubu aho ari harubakiwe, hakoze neza kuko harimo ubusitani n’utuzu abantu bashobora kwiyakiriramo (bingalo), abantu bakaba bahifotoreza ku bakoze ubukwe muri kariya gace, dore ko ari ahantu haringaniye nk’ikibuga cy’umupira ariko hanini.

Ikigamijwe nk’uko umwe mu bashinzwe kuharinda yabitangaje ni ukugira ngo barebe uko hasurwa, ubwitabire bw’abahasura, maze hazakurikireho kugena amafaranga abahasura bajya batanga nk’uko bigenda ku handi hantu hose hafite amateka nyaburanga mu Rwanda.

Comments (0)

Rwanda | Urwibutso rwa Bisesero

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Urwibutso rwa Bisesero rushyinguweho intwari itazwi

Posted on 25 June 2012 by peter

Rwanda | Urwibutso rwa BiseseroNyuma y’irimbi ry’intwari riri kuri stade Amahoro I Remera rishyunguyeho intwari itazwi, ubu ku rwibutso rwa Bisesero naho hamaze gushyinguwe intwari itazwi.

Uru rwibutso rwa Bisesero kurushyingura ho intwari itazwi, byatewe n’amateka y’Abasesero bagaragaje guhera mu mwaka 1959-1994 ubwo birwanagaho bishoboka bahangana n’ interahamwe zashakaga kubatsemba ariko bakazinaniza; nk’uko bitangazwa na Mugaborigira Stanley umukozi w’urwibutso rwa Bisesero.

Iyo ugeze kuri uru rwibutso rwa Bisesesero, uhasanga imva 4 zishyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize jenoside yo  muri mata 1994, bwa mbere ubanza kubona imva imwe nini ikikije izindi 3, muri izi ishatu harimo iy’umusaza Birara Abinadabu wagize uruhare rukomeye cyane mu guhangana n’interahamwe zashakaga gutsemba Abasesero.

Aya mabuye afite ubusobanuro bukomeye ku Basesero; nk’uko bitangazwa na Mugabarigita Stanley

Iyi mva ya Birara ikikijwe n’izindi mva 2, imwe ikaba ari iy’umuhungu wa Birara nawe Abasesero bafata nk’intwari ikomeye cyane indi mva ikaba ishyinguyemo intwari itazwi, bishatse kuvuga ko ihagarariye abandi basesero bashobora kuba baraguye mu rugamba rwo kurwanaho igihe bari bahanganye n’interahamwe.

Naho ya mva nini ikikije izi zindi 3, yo ngo ihagarariye abandi Basesero bafatanyaga n’umusaza Birara guhangana n’interahamwe; nk’uko bisobanurwa na Mugabarigira.

Kugeza ubu bigaragara ko nta rundi rwibutso rushyinguye intwari itazwi mu Rwanda; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside Mucyo Jean de Dieu.

Urwibutso rwa Bisesero iyo urugezeho, ushobora kwibonera amateka y’Abasesero agaragaza ukuntu birwanyeho bishoboka bakorehsa amabuye n’amacumu gusa, ariko bagahangana n’abantu babaga bafite imbunda za rutura, kugeza n’ubwo bashoboye kwica abasirikare bo kwa Habyarimana bakanabaka imbunda.

Abasesero birwanyeho bishoboka kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994 mu gihe ahandi abatutsi bari babamaze. Iby’Abasesero byaje kuba bibi ubwo umusaza Birara yicwaga maze interahamwe zikabahukamo zikica Abasesero basaga ibihumbi 5.

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Ubukerarugendo buri mu byatumye intara y’amajyaruguru igabanya ubukene

Posted on 21 June 2012 by peter

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko kuba iyo ntara yaraje imbere mu kugabanya ubukene mu Rwanda ari ukubera ibintu bitandukanye birimo n’ubukerarugendo bukorerwa muri parike y’ibirunga.

Mu muhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi wabereye mu karere ka Musanze tariki ya 16/06/2012, Guverineri Bosenibamwe Aimé yavuze ko Intara y’amajyaruguru iri ku isonga mu kurwanya ubukene naho akarere ka Musanze karimo parike y’ibirunga kakaza ku mwanya wa gatatu mu Rwanda mu kurwanya ubukene.

Kuba ibyo byaragezweho ni uko abaturage baturiye iyo parike bajyaga bajya kuyonona bahigamo Ingagi n’ibindi binyabuzima biyirimo, bishyize hamwe muri Koperative SACOLA (Sabyinyo Community Livelihoods Association) mu rwego rwo kubungabunga iyo parike nk’uko Guverineri Bosenibamwe abitangaza.

Akomeza avuga ko kuri ubu abibumbiye muri Koperative SACOLA bamaze kubona agaciro k’iyo parike kuko ibaha amafaranga menshi bakaba bamaze kwiteza imbere. Abo baturage bamaze kwiyubakira inzu y’ubucuruzi. Iyo kopertive kandi inafasha n’abandi baturage batayirimo mu buryo butandukanye nk’uko abisobanura.

Guverineri Bosenibamwe yakomeje asaba abaturage baturiye parike y’ibirunga gukomeza kuyifata neza kuko ibafitiye akamaro gakomeye. Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye nk’uko yakomeje abibasaba.

John Gara umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) atangaza ko kuri ubu ubukerarugendo bwateye imbere muri rusange mu Rwanda kubera uburyo abaturiye parike cyane cyane iy’ibirunga bayifashe neza.

Mu mwaka wa 2011 abakerarugendo baje mu Rwanda barenga ibihumbi 900. Bakaba barinjije mu Rwanda amadorari y’amanyamerika agera kuri miliyoni 252 (agera kuri 151.200.000.000 mu mafaranga yo mu Rwanda).

Abaturiye parike bagenerwa 5% by’amadovize yose aba yinjiye mu Rwanda nk’uko umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) abitangaza.


 

 

Comments (0)

Umulisa Alphonse umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : U Rwanda rwatangiye imyiteguro y umunsi mpuzamahanga w ingoro z umurage

Posted on 21 May 2012 by peter

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage wizihizwa tariki 18 Gicurasi ikigo cy’igihugu cy’umurage w’u Rwanda cyagirane ikiganiro n’abanyamakuru tariki 16 Gicurasi 2012.  

Umulisa Alphonse umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda

Umulisa Alphonse umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda

Mu Rwanda uwo munsi uzizihirizwa mu karere ka Nyanza ahubatse inzu ndangamateka y’ubugeni ari naho habereye  ikiganiro n’abanyamakuru ku bijyanye n’imyiteguro y’uwo munsi.

 

Nk’uko mu kiganiro n’abanyamakuru byagaragajwe kuri uwo munsi hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibikorwa by’ubugeni bushingiye ku mafoto hanamurikwe n’ibindi bikorwa ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda zimaze kugeraho muri rusange.

 

Kuri uwo munsi kandi ingoro y’umurage w’u Rwanda izaba ifite abashyitsi banyuranye bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi birimo u Buholandi, Afurika y’epfo na Uganda bazagaragaza ibyo bamaze kugeraho mu rwego rwo gufata neza ingoro z’umurage.

 

Kuri iyi nshuro ikizibandwaho mu Rwanda ni ukugaragaza uko ifoto yavuga igaragaza amateka y’ibyabaye yaba byiza cyangwabibi kugihugu.

 

Icyo ibyo bigamije ni ugukangurira abanyarwanda kwihesha agaciro bifashishije amafoto agaragaza amateka yabo yo hambere mu ruhando mpuzamahanga nk’uko Umuliisa Alphonse umuyobozi mukuru w’ingoro z’umurage w’u Rwanda abitangaza.

 

Ku rwego rw’isi umunsi muzamahanga w’ingoro z’umurage watangiye kwizihizwa kuva mu mwaka w’1977.

 

 

 

 

 

Comments (0)

Urwibutso rwa Jenoside

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Burera: K Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama hagiye kubakwa isomero

Posted on 15 April 2012 by peter

Urwibutso rwa Jenoside

Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko hagiye kubakwa isomero k’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu murenge wa Rugarama kugira ngo abazajya barusura bazamenye neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama ruhamya neza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yateguwe. Kuko imibiri ishyinguye mo ari iy’abatutsi bishwe mbere ya 1994 nk’uko Niyonsenga Fabien uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri Burera abyemeza.

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Burera, tariki ya 13/04/2012, Niyonsenga yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera kubaka isomero kuri urwo rwibutso kugirango hazabe ububiko bw’amateka nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera akaba yavuze ko uwo mushinga bawutekereza. Agira ati “ turumva tuzubaka isomero n’umuntu ushaka kwibuka abe yabona aho yicara kuko nabyo birubaka”.

Kugira ngo amateka adasibangana ni uko yandikwa nk’uko akomeza abisobanura.

Niyonsenga avuga ko iryo somero ryagirira akamaro abaza gusura urwo rwibutso rwa Jenoside kuko bamenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Kuko hari abayipfobya bavuga ko yatewe no guhanuka kw’indege yari iy’uwa Perezida wa Repubulika Habyarimana Juvenal kandi mu karere ka Burera yarabaye mbere y’icyo gihe.


 

Comments (0)

Urwibutso rwa Jenoside

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Burera: Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama ruhamya ko Jenoside yateguwe

Posted on 15 April 2012 by peter

Urwibutso rwa Jenoside

Uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 mu Rwanda bo mu karere ka Burera, atangaza ko urwibutso rwa Jenoside rwo mu murenge wa Rugarama muri ako karere rwerekana ko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ugendeye ku mateka y’agace ruherereye mo.

tariki 12/04/2012 ubwo urubyiruko rwo mu karere ka Burere ndetse n’abaganga bo muri ako karere basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama nyuma yo gukora urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi, Niyonsenga Fabien yagize ati

“ Hari abahakana bapfobya Jenoside bavuga ko Jenoside yatewe no guhanuka kw’indege yari iy’uwa Perezida wa Repubulika Habyarimana Juvenal. Ariko uko amateka ya Jenoside y’aka karere kacu (Burera) ateye abantu benshi bishwe mbere y’uko indege ya Habyarimana ihanuka”.

Imibiri myinshi ishyinguye m’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu Rugarama ni iy’abishwe mbere ya 1994 nk’uko Niyonsenga abisobanura.

Niyonsenga avuga ko mu mwaka wa 1994 nta mirwano yaranzwe mu karere ka Burera kubera ko ako gace kari gaherereye mu gice kitagombaga kurangwa mo ingabo z’impande zombi (Zone Tempo) nk’uko byari byaremejwe mu masezerano ya Arusha muri Tanzaniya.

Agira ati “ Jenoside itangira ingabo za FPR zije kuyihagarika zahise zigafata (agace gaherereye mo akarere ka Burera) bituma mu mwakwa 1994 Jenoside nyir’izina itaba muri aka karere (Burera) kuko kari gahise kigarurirwa n’ingabo za FPR’.

Mu karere ka Burera Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye mu mwaka wa 1991 itangijwe n’umusirikare wari Major witwa Muvunyi Tarcisse wayoboraga ingabo z’icyo gihe zakoreraga muri ako gace.

Abaturage bo mu karere ka Burera bamuzi ku izina rya “Gafuni” nk’uko Niyonsenga abisobanura. Agira ati “ Abatutsi benshi bishwe we yabasabaga ko bicukurira, nyuma barangiza kwicukurira akabica akoresheje ifuni”.

Uwo musilikare ubwo yatangizaga Jenoside, n’abandi baturage batandukanye batangiye kwica abatutsi bari baturanye nabo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama rushyinguye mo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi igera kuri kuri 46.


 

Comments (0)

Icyi cyobo cyitwaga CND

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Ruhango: umwihariko wa jenoside yo muri Kinazi

Posted on 14 April 2012 by peter


Icyi cyobo cyitwaga CND

Icyi cyobo cyitwaga CND

Mbere y’uko jenoside iba mu murenge wa Kinaza ahahoze ari muri komine Ntongwe, hacukuwe icyobo kinini cyo gutamo abantu, nubwo bavugaga ko ari umusarane w’amashuri barimo gucukura

Icyi cyobo kikaba cyaracukujwe na Nsabimana Jacque wari umuyobozi wa CDR muri komine Ntongwe akaba n’umwarimu. Icyi cyobo gifite metero 30 z’ubujyakuzimu na metero 50 z’ubutambike. Kikaba cyaritwaga CND kubera ingabo z’inkotanyi zabaga muri CND mu mujyi wa Kigali.

Jenoside igitangira icyi cyobo cyahise kifashishwa n’interahamwe, aho bafataga imodoka bakazenguruka komine yose bahiga abatutsi bakabapakiramo bababwira ngo nibaze bage kureba bene wabo muri CND bashaka kubabwira inkotanyi.

Bamaraga kuhabageza bakabajugunyamo ari bazima, abanze bakabatemagura; nk’uko bitangazwa na Muhorakeye Jeanne umwe mu baharokokeye.

Muhorakeye avuga ko icyi cyobo cyajugunywemo abatutsi bagera ku bihumbi 60 bose bagapfiramo

Hakizimana François nawe ni umwe mu bacitse ku icumu avuga ko jenoside ikirangira, ngo barisuganyije bakuramo imibiri yari itabye muri icyi cyobo bayishyingura mu mashitingi kugeza n’ubu ariho ikiri.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukaba buteganya kubaka urwibutso ruzashyingurwamo iyi mibiri mu cyubahiro ikavanwa mu mashitingi.

 

 

Comments (0)

Rwanda | Nyagatare Iyo

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyagatare: “Iyo mbonye urwibutso ruranshimisha cyane kuko mba mbonye abanjye” Mukecuru Nyirankware

Posted on 13 April 2012 by peter

Mukecuru Nyirankware warokokeye i Karubamba mu cyahoze ari Perefigitura ya Kibungo, ubu akaba atuye mu Karere ka Nyagatare, aratangaza ko kubona urwibutso rwa Jenoside kimwe no kumva ibihangano birimo amazina y’abazize Jenoside bimushimisha kubera ko iyo ageze ku rwibutso aba asa n’uwongeye kubona be kandi n’indirimbo z’icyunamo akabe yumvamo abenshi mu be bapfuye mu gihe cya Jenoside.

Rwanda | Nyagatare Iyo

Ibi mukecuru Nyirankware yabitangaje ubwo bari mu biganiro byo kwibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 byigisha amateka ya Jenoside kandi bikanakangurira Abanyarwanda kuba umwe birinda icyakongera gusubiza igihugu mu icuraburindi rya Jenoside.

Ku musozo w’ikiganiro cya kabiri hagiye gukurikiraho ikiganiro cya gatatu, ni bwo mukecuru Nyirankware yahagurutse asaba abari bashinzwe kuyobora ibiganiro kumuha ijambo kugirango na we agire ibyo avuga ku byo azi kuri Jenoside yakorewe abatutsi maze atanga ubuhamya bwakoze abantu ku mutima asobanura uko umugambi wa jenoside wacuzwe, uko yakozwe i Karubamba ndetse n’uko yarokotse.

Ajya gusoza ubuhamya bwe, ni bwo Mukecuru Nyirankware n’ikiniga cyinshi yagize ati « Njyewe ndashima cyane umuntu washyizeho inzibutso. Ndashima cyane umuntu washizeho icyunamo ngo tujye twibuka abacu.” Ku bwe ngo n’uko byabangamira indi mirimo naho ubundi cyakagombye guhoraho kuko cyongera kumwegereza abe. Ati “Ni uko bwaba ari urwica mirimo njye nakagihozemo buri munsi nkahora ndirimbira abana bacu.”

Nyirankware uvuga ko abana be bashyinguwe i Gishari  avuga ko iyo atembera akagera ku rwibutso rw’i Kiziguro rumushimisha cyane kimwe n’urw’i gishari rushyinguwemo abana be. Ati “Impamvu rushimisha rero, twari turi mu misarane, twari turi mu bimoteri batunaga imyanda hejuru ariko nibura abana bacu bafite aho baruhukiye…”

Uyu mukecuru wo mu kigero cy’imyaka nka 60 y’amavuko yibukije abantu batari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside ko amagambo n’amazina bikubiye mu ndirimbo z’icyunamo ari ukuri atari ibihimbano nk’ibyo  bumva mu zindi ndirimbo. Ati “Ni ukuri rwose njye iyo numva ziriya ndirimbo ziranshimisha cyane kuko mba numva amazina y’abana banjye, mba numvamo amazina y’abantu nzi.”

Asoza ubuhamya bwe, uyu mukecuru akaba yasabye abarokotse Jenoside kutakurwa umutima no kwibuka cyangwa bibatere ubwoba kuko ari bwo buryo bwo kongera kwishimana n’ababo. Ati “Ni ukuri baraduhemukiye pe! Baduhaye ubukwe budashira! Baduhaye ubukwe butagira iherezo! Tuzabuhoramo kuko barabuduhaye.”


Comments (0)

Nyuma yo gutwarwa

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Nyuma yo gutwarwa n umuyaga, urwibutso rwa Ruhashya ruri gusanwa

Posted on 13 March 2012 by peter

 

Nyuma yo gutwarwa

Mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2011, urwibutso rw’abazize jenoside rwo Murenge wa Ruhashya rwasenywe n’umuyaga wari uvanze n’imvura. Imirimo yo kurusana yaratangiye kandi biteganyijwe ko izarangirana n’uku kwezi kwa Werurwe.

Nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge abivuga, ngo nubwo uru rwibutso rwasenyutse ataratangira gukorera muri uyu Murenge, bivugwa ko rwasenywe n’umuyaga uvanze n’imvura nyinshi yaguye muri uyu Murenge ku buryo ngo usibye uru rwibutso, hari n’andi mazu yari akomeye yasenyutse icyo gihe.

Icyakora, ushinzwe inzibutso mu Karere ka Huye we avuga ko nta n’uwabura kuvuga ko kuba rwarasenyutse byatewe n’uko rutari rukomeye cyane kuko ngo umuyaga n’imvura byavuniye inkingi hagati, akaba atari igisenge cyagurutse.

Ubundi uko uru rwibutso rwari rwubatse, rwari rugizwe na kave (cave ) ishyinguyemo imibiri y’abazize jenoside, naho hejuru hari inkingi zifashe igisenge gitwikiriye aha hantu. Mu kongera kubaka rero, n’ubundi bari kongera gushyiraho inkingi ariko noneho nyinshi kurusha iza mbere, kandi zigizwe na beto irimo ibyuma bishingiye kuva muri metero imwe n’igice zo mu butaka.

Mu gihe kandi mbere uru rwibutso rwari rwubatswe na Rwiyemezamirimo mu myaka ya za 2004, ubu ruri kubakwa n’Umurenge ufatanyije n’Akarere : izi nzego ni zo zashatse abahagararira ubu bwubatsi ndetse n’abakurikiranira umunsi ku wundi uko inyubako izamurwa ngo hato hatazavaho habonekamo amakosa.

Imirimo yo gusana uru rwibutso izarangira itwaye amafaranga miliyoni umunani z’amanyarwanda (8.000.000Frw). Akarere ka Huye ubwako katanze miliyoni esheshatu zirenga, asigaye akaba agomba kuva mu misanzu y’abaturage. Icyakora, kugeza ubu abaturage bamaze gutanga ibihumbi hafi magana ane (400.000F), inkunga zikaba zikomeje gukusanywa.


Comments (0)

Nyabihu Harashyingurwa

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyabihu: Harashyingurwa ibibiri 39 y abazize Jenoside

Posted on 10 March 2012 by peter

Nyabihu Harashyingurwa


Kuri uyu wa 09/03/2012 mu karere ka Nyabihu hateganijwe igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 39 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baguye muri ako karere; nk’uko bitangazwa n’uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase.

Mu ijoro ryakeye habaye igikorwa cy’ikiriyo aho abakozi bose b’akarere, ab’imirenge ndetse n’ab’utugari bifatanyije n’ababuze ababo ndetse n’abaturage baturiye akarere ka Nyabihu kunamira izo nzirakarengane.

Gushyingura abazize Jenoside mu cyubahiro ni ukubasubiza agaciro bambuwe; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu.


Comments (0)

Advertise Here