Abayobozi, abakozi na bamwe mu banyeshuri mu ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi na Tekiniki rya Kibungo ( INATEK) rikorera mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba baravuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi bituma bahora bazirikana ku bubi bwayo
Ibi bakaba barabitangaje kuwa 11/5/2012 ubwo basuraga zimwe mu nzibutso z’abazize Jenoside z’abakorewe abatutsi zo mu karere ka Bugesera.
Umuyobozi wa INATEK padiri Karekezi Dominique yavuze ko gusura inzibutso bituma abagize umuryango wa INATEK bahavanye amasomo ashingiye ku mateka maze bigatuma bubaka umubano mwiza hagati yabo.
Ati “Gusura izi nzibutso za Jenoside byatumye twigira ku mateka, kuko twasobanuriwe byinshi byaranze amateka ya Bugesera by’umwihariko, maze bizatuma turushaho kubaka umubano hagati yacu nk’abakozi kandi uwo mubano ugasakara no ku bo dushinzwe kurera”.
Padiri Karekezi avuga ko irindi somo bahakuye ari ni amateka ko amateka mabi agomba gusimburwa n’amateka meza.
Guhora bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ngo bizakomeza kuba uruhererekane no mu bakiri bato kugira ngo Jenoside ntizasubire ukundi nkuko bitangazwa na Uwubutatu Thérèse ni umwarimu mu ishuri rikuri INATEK.
Ati “ hatabayeho kwibuka mu myaka ya cyera hazongera hakaba Jenoside, kuko guhora yibukwa bituma itazongera kubaho ukundi”.
Abagize umuryango wa INATEK bateye inkunga y’amafaranga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda buri rwibutso rwa Jenoside basuye.














Follow Us!